Yabonye akomeje kwandika ntasubizwe nuko yigira inama yo guhamagara. Byahuriranye nuko Yvan na we yari avuye kuzana terefoni yari yaraje muri salon, akaba yari amaze guherekeza uwari yamuraje. Nuko ahita amwitaba adatindiganyije
Gatesi: allo cheri ko uri kundya seen kuva nijoro wandakariye?
Yvan: Oya chou sinakurakariye ahubwo agatotsi sha kantwaye ndi onlline ubu ni ho ngikanguka
Gatesi: Nagize ngo hari icyo wabaye pee. Iyo utitaba mba mpise nza kukureba
Yvan: Nubundi nushaka uze dore ndi na jyenyine irungu rimereye nabi
Gatesi: Reka nta muntu usurana mu gitondo. Naba nkabije
Yvan: Usura umukunzi ntagira isaha amusuriraho, igihe cyose ubonye akanya wamusura. Ahubwo ni karibu reka nshyireho icyayi usange gihiye
Gatesi: Yego cheri reka nkarabe nze
Yvan yivugisha: Sha nari nzi ko uzangora none ndabona wowe woroshye kurenza abandi bose tu. Nubundi Rosine yari asize ntashize ipfa, ubu uraje ukomereze aho agejeje. Ariko Imana irankunda rwose. Yewe burya uzagire ifaranga peee. Ubu azi ko nikokoye nkamusukisha nkagura phone kandi ari amafranga ya Kamuzinzi disi. Ariko se ubundi uyu musaza we ko adaheruka kutuvugisha aho ntitwamuryamishije ra? Kwanza ndumva dukwiye kuba tumucometse ka Sheilla niko nabonye katagoranye ubundi azabe agahugiyeho ibindi bizaza nyuma.
Yahise acomeka gaz ategura icyayi ariko afata akanini gatera ubushake kakanaca intege umubiri aragasya agashyira muri juice iba mu cyumba aricecekera.
Gatesi na we yiteguye vuba dore ko yari anifitiye ikibazo cyo gukumbura kandi burya urukundo rukiri rushya ruba rugurumana ku bantu benshi. Yarahageze ahita yinjira ntiyari agikomanga, gusa nyine yari atarinjira mu cyumba. Nuko yicara muri salon, Yvan ahita amuzanira icyayi aricara baba baganira
Yvan: Cherie nari ngukumbuye cyakora pee. Nashakaga kandi kugusaba imbabazi ku byabaye ubushize. Ubanza byaratewe n’agacupa
Gatesi: Cherie nta kibazo nukuri. Gusa nawe washakaga kumfatirana kandi rwose ibyo bintu simbikunda. No kugusoma ni uko nari nzi ko ntacyo bitwaye cyane, ariko kunkorera ku mabere rwose wari urengereye
Yvan: None se kuyakoraho bigutwara iki? Si umubiri nk’ahandi
Gatesi: Noneho niba ari umubiri nk’ahandi ujye ukora ku maboko. Wo se si umubiri.
Yvan: None se ibyo wambwiraga nijoro ngo bya Sheilla bimeze bite? Yagushutse iki
Gatesi: Nyine yarambwiye ngo muherekeze ahantu yari agiye kandi nabonaga ari kumwe n’abapapa bakuze. Ariko ntabwo twahatinze twahise twigendera gusa namubwiye nabi. Sinari nzi ko umuntu wiga kaminuza yasambana ngo abone amafaranga
Yvan: Uransetsa rwose nawe. None se wowe wasambana kubera iki
Gatesi: Oya sinasambana rwose ni icyaha kibi. Ubundi se ubwo, yego kooo. Nkiyamburira umusaza ngo ni uko afite amafaranga?
Yvan: Shahu rero buriya bamwe niko babayeho niho bakura ibyo ubabonana. Wagize amahirwe wibonera jyewe ugukunda, ntacyo uzabura ngifite, uramenye ntuziyandarike muri abo basaza
Gatesi: Nukuri niyemeje ko ntawe uzambonera ubwambure atari umugabo wanjye. Ntawe pee
Yvan: Ndumva mfite amahirwe rwose. None se hari undi utari jyewe?
Gatesi: Turakundana yego ariko nturaba umugabo wanjye rwose. Ariko nuba we uzasanga ko ntakwiyemeragaho. Karacyapfundikiye rwose.
Yvan: Ese ubundi uretse kuba utemera gukorwa ku mabere, ni hehe handi uzi ko iyo hakozwe ubushagarira bugufata
Gatesi: Erega ibyo sinigeze mbibamo. Sinzi rero aho ari ho buriya nzahamenya nibimbaho
Yvan: Ese ukunda film nyishyiremo cyangwa ukunda imiziki mbe ari wo nshyiramo tube tureba
Gatesi: Sha shyiramo se agasobanuye nirebere. Ni ko nkunda
Yvan: Reka sinjya ndeba film zisobanuye. Ahubwo reka nshyiremo film nazanye ejo tuyirebane.
Yahise yatsa screen nuko ashyiramo film yitwa “The secret sex life of a single mom”, ikinnye mu cyongereza batangira kuyireba
Uko bayireba niko yagendaga amwiyegereza, cyane ko irimo scene z’urukundo n’ibiganisha ku mibonano byinshi. Igeze hagati ni bwo Gatesi yamubwiye ko ashaka amazi, undi amubwira kujya mu cyumba akazana juice ihari bakaba ari yo banywa ho.
Hari Kamali na Gashumba, ibiganiro byabo biba buri gihe biganisha ku gukora imibonano, ku bakobwa beza, mbese nta kindi baba batekereza. Ubwo aho bari banywereye hari n’amacumbi ni ho baraye nuko bahava berekeza kuri piscine. Uko baganira baje kongera kwiyemeza guhamagara Sheilla bwa nyuma ngo barebe ikivamo
Kamali ni we nubundi babyumvaga kimwe, yahise amuhamagara undi ahita yitaba igisona kabiri
Sheilla: Allo boss
Kamali: Ese Sheilla ubona koko uri kumbanira? Ni iki koko ntakoze ngo ngikore ariko nkubone neza?
Sheilla: Yewe ntacyo ahubwo nuko uhuza n’iminsi mibi cyangwa izindi gahunda. Nk’uyu munsi mfite umwanya iyo uba uri ino wari kumbona. Burya ejo rwose umvaga ntanameze neza
Kamali: Uyu munsi se ntabwo uri bwige? Cyangwa uriga amasaha macyeya?
Sheilla: Oya siniga uyu munsi rwose. Nubu nibereye mu buriri nagaramye jyenyine. Uzi ukuntu nanjye ndi kukwifuza
(Ibi byose yabivugaga atazi ko Kamali agihari, byari mu kumwica mu mutwe no kumwereka ko na we amushaka, ntamenye ko ari kwishyira mu kagozi)
Kamali na we nk’umuntu mukuru yatekereje ko uyu mukobwa ari kumukina imitwe, na we ahita amwigira andi mayeri
Kamali: Sha nyine nihombeye ubwo nta kundi. Ahubwo niba ufite akanya reka nkwisabire. Urabona ya hotel iri hafi y’ibitaro, hamwe haba piscine?
Sheilla: Yego ndayizi
Kamali: Hari umuntu uhari amfitiye amafranga yari ambwiye ngo nze ayampe aziko nkiri iyo, naguhuza na we ukagenda akayakumpera. Ambwiye ko ari busy atabona uko ajya kuyanshyirira kuri compte kandi rwose ntinze ashobora kwisubirira hanze ntayabonye
Sheilla: nta kibazo boss. Reka nitegure noneho nindangiza ndakubwira undangire neza
Yarakupye nuko ahita akoma mu ntoki za Gashumba
Gashumba: Sha umva ko bigize abanyabwenge. Aha ho nahikura araba ari umuhanga peee. Ahubwo se ko mbona hano hari abantu benshi bari koga uwaba yiyogera
Kamali: Oya ba uretse ahubwo reka muhe nimero zawe, jyewe ndaba nigendeye gato noneho naguhamagara akubwira ko ahageze, uhite umbwira nanjye nze, mbyite surprise. Urumva atari byo bizima?
Gashumba: Sha uzi imitwe rwose. Ariko se buriya ntazi ijwi ryanjye?
Kamali: umuntu wakumvise ejo gusa ntiyakumenya. Kandi se abantu ntibashobora guhuza amajwi. Ahubwo gahunda ni iyo
Sheilla yahise yitegura nuko amaze kwambara ahamagara Kamali undi nawe ahita amwoherereza nimero za Gashumba muri SMS. Anamubwira nimero ya compte ari buyashyireho namara kuyamuha, agakuraho agatike ka 20000. undi yumvise ayo mafaranga ahita yihuta ati burya uzakure ibyinyo witonze.
Gatesi yinjiye mu cyumba ariko atinda gusohokamo nuko Yvan amusangamo. Asanga undi ari kurangarira imitako iri mu cyumba dore ko utari kubona irangi ryo ku gikuta. Ahatari amafoto meza manini hari hatatse amashusho akoze mu bugeni meza cyane.
Yvan yinjiye amutunguye undi asa n’uwikanga, nuko Yvan ahita amuhobera amuturutse inyuma amufata mu nda ati humura cherie
Gatesi: Chr nukuri icyumba cyawe ni cyiza pee. Ngaho dusubire kureba film rero
Yvan: Reka tube tuganira ariko. Film se hari ubwo iri burangire.
Gatesi: Cheri kuganirira mu cyumba koko kandi ufite salon. Ndumva atari byiza
Yvan: Oya mama humura. Ubundi se ari salon ari icyumba byose si mu nzu? Humura ahubwo singira uturahure tube twinywera juice
Gatesi yafashe ibirahure nuko asukamo juice. Yvan kuko yari azi ikirimo yanyoye buhoro aratereka naho Gatesi we yahise agotomera
Gatesi: ahuiii. Icyayi cyari kinteye icyaka. Uziko ntajya nywa icyayi ngo mbure kurenzaho amazi. Ubu nibwo numva noneho bimeze neza
Yvan: Shahu uri mwiza weee. Ndakureba nkumva sinaguhaga. Ngusabe akantu kamwe?
Gatesi: Yego kansabe nta kibazo
Yvan: Banza umbwire niba unyizera
Gatesi: Ntakwizera sinaba naje hano cheri
Yvan: Ngaho humiriza
Gatesi yarahumirije nuko Yvan afata agakufi arakamwambika ahita amusoma ku itama
Gatesi yabumbuye amaso nuko aramuhobera amushimira undi na we aba aboneyeho nuko umunwa uba uhuye n’uwundi barasomana biratinda.
Yari yambaye agakanzu kagera mu mavi, byoroheye Yvan kumukorakora ku bibero, nuko buhoro buhoro aratwarwa aryama ku buriri agaramye.
Yvan asa n’umureka akanya gato, undi arongera arabyuka aramubwira
Gatesi: Cheri ndagukunda urabizi. Ariko mbabarira ntuzampemukire. Niba ubinyemereye mbwira nkubwire nanjye ikintu kimwe mbere yuko ukomeza
Yvan: Cherie ndagukunda nanjye kandi urabibona. Rwose mbwira icyo kintu mfite amatsiko n’amashyushyu.
Sheilla yaragiye dore ko hatari na kure cyane ntiyigera yirushya atega moto nuko ageze aho binjirira ahamagara ya nimero, undi na we amuyobora atazuyaje.
Yarakomeje arinjira dore ko aho hantu yari ahazi, nuko aguma kuri terefoni kuko uwamuyoboraga yari yamubwiye kudakupa.
Amugeze iruhande atungurwa ni gusanga ari Gashumba
Sheilla: Gashumba none se ni wowe Kamali yantumyeho
Gashumba: yego ni jyewe. Ahubwo se ko atari yambwiye ko ari wowe ugiye kuza?
Sheilla: Buriya ni rya fuha ryanyu nyine. Uri wenyine se nicare cyangwa hari undi muri kumwe
Gashumba: arahari ariko nta cyo na we wakicara ni umugabo na we
Sheilla yaricaye nuko hashize akanya umuntu amuturuka inyuma amupfuka mu maso ati
Ngiyi film Yvan na Gatesi barebaga
https://www.youtube.com/watch?v=ccZEQkCgL0A

***************
TUGARUKE MU MUGI

****************
TUGARUKE KWA YVAN

*******************
DUSUBIRE KURI HOTELI
Sheilla yaragiye dore ko hatari na kure cyane ntiyigera yirushya atega moto nuko ageze aho binjirira ahamagara ya nimero, undi na we amuyobora atazuyaje.
Yarakomeje arinjira dore ko aho hantu yari ahazi, nuko aguma kuri terefoni kuko uwamuyoboraga yari yamubwiye kudakupa.
Amugeze iruhande atungurwa ni gusanga ari Gashumba
Sheilla: Gashumba none se ni wowe Kamali yantumyeho
Gashumba: yego ni jyewe. Ahubwo se ko atari yambwiye ko ari wowe ugiye kuza?
Sheilla: Buriya ni rya fuha ryanyu nyine. Uri wenyine se nicare cyangwa hari undi muri kumwe
Gashumba: arahari ariko nta cyo na we wakicara ni umugabo na we
Sheilla yaricaye nuko hashize akanya umuntu amuturuka inyuma amupfuka mu maso ati
SURPRISE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Biracyaza….
Ngiyi film Yvan na Gatesi barebaga
https://www.youtube.com/watch?v=ccZEQkCgL0A
ese ubwo ko utagejeje aho umwana aryundi
ReplyDeleteKo numva story itangiye kuba uburyohe ra
ReplyDeleteUrakoze kuduha Ishyano na film nziza.
ReplyDeleteHhhhhhhh
ReplyDeleteUyu mwana disi arambabaje 😥
ReplyDeleteIki gihungu nagicika araba agir'Imana!!!
rwa Yvan ruramukora ibishitani too, ako Gatesi nawe ni birihanze rwose ntago azi kugira amacyenga.
ReplyDeleteMbega amatsiko idusigiye!
ReplyDeleteNdabona ariko bitoroshye! Gatesi we taha vuba bitarakomera