TUGARUKE KWA GATESI
Ubwo baragiye na bagenzi be baje kumwakira ari bo Jolie, Sheilla na Jacky. Bageze ku macumbi bamwereka aho azajya arara, kuko buri munyeshuri ucumbikirwa yabaga agenewe icyumba azararamo, ntiwahitagamo aho uzarara. Bahasanze abandi babiri muri batatu bazabana mu cyumba, bamaze kubasuhuza, Gatesi atangira gutegura uburiri bwe
Jolie: Gusasa si ngombwa ubu, wowe rambika matela ubundi ubike valise muri kariya kabati kawe ufungeho uze tugutembereze
Jacky: rata niba ushaka gusiga ushashe banza ubikore tubaye tugiye hanze urahadusanga.
Bahise basohoka, nuko Gatesi asigara ari gusasa. Aho bari hanze bakomeza kuganira
Sheilla: Icyakora nabera mbonye umuturesi wee. Ese uriya buriya azamenya kwambara agastyle koko? Mana we, koko iyi ni kaminuza hahurira abantu bose
Jacky: Ariko Sheilla, koko ngo agahwa kari ku wundi karahandurika. Wiyibagije uza koko uko wari umeze? Nibuka story wanteye ngo wamaze iminsi itatu utaramenya aho class yawe iri. Hhhh. Nibe n’uyu tugiye kumumenyereza naho wowe wari ubabaje rwose.
Jolie: mwese muceceke mwansanze hano ntimuzi kugera hano nta wo kukumenyereza uhari. Namaze iminsi itatu ntarituma, gusoba byo nihengekaga mu busitani ntawe undeba. Ahubwo iyaba kaminuza zose zagiraga iyi gahunda ya induction yo kumenyereza abanyeshuri bashya. Gusa hagati aho ndumva nkumbuye kubyina weee. Sijye uzarota weekend igeze rwose nkajya kuzunguza umubiri
Bakivuga ibyo ni bwo Gatesi yahise asohoka
Gatesi: Narangije gusasa noneho mujye kunyereka aho refe ziri ndi kumva nanisonzeye navuye iwacu ntariye
Jacky: tangira umenyere rero imvugo ziboneye hano. Ntabwo turira muri refe ahubwo turira muri restaurant. Hari restaurant zo wishyura mbere, bakaguha ikarita, uko uje kurya baragusinyira. Ziba zitandukanyije ibiciro, bijyanye n’uko wifite. Hari na resitora rero ya kaminuza, ho usinyira ko bazajya bakata kuri bourse uko ije, ubundi bakajya bakugaburira. Ubwo se urahitamo hehe ngo ari ho tujya kukwereka?
Sheilla: Nawe ntukabaze ubusa. Ubu se urabona atazajya arira mu kigo koko?
Jolie: Ukaba umurebeye mu mufuka rero umenye ko atishoboye. Mama shyanu rwose nawe
Gatesi: Oya ni byo nzajya ndira mu kigo, ntabwo nabona amafaranga yo kwishyura mbere. Mujye kuhanyereka
Baragiye bamwereka aho barira, banamusobanurira gahunda zaho zose uko zimeze, isaha zo kurya mu gitondo, ku manywa na nijoro. Bamusobanurira ko iyo umaze kurya uterura ibyo waririyeho ukabijyana ahabugenewe, kugirango abaje kurya nyuma yawe babone aho barira
Gatesi: None se umuntu yizanira isahani n’igikombe?
Bahise barebana bose barumirwa
Jolie: Oya Gatesi nawe wikabya ubuturage. Hano bitandukanye na secondaire aho uvuye. Resitora iba yifitiye ibikoresho, wowe uza uje kurya.
Gatesi: Murandenganya erega namwe. Gusa mukomeze munsobanurire rwose nta kibazo kandi munyihanganire nanjye si jye ni ukutamenya
Bavuye kuri resitora banyura ku bibuga ahakinirwa imikino y’intoki, bahava berekera ahari ibiro. Ho ntibyabagoye kumusobanurira kuko buri muryango wabaga wanditseho ibihakorerwa ndetse na nimero za terefoni z’uhakorera. Harimo ubusitani bwiza cyane ku buryo uwahageraga wese yabanzaga kwifata agafoto. Nuko bose barifotora uretse Gatesi wari watangaye areba aho hantu heza, kandi we ntiyari afite ubushobozi bwo gutunga terefoni yo gufotora.
Jolie: Gate, ngwino twifate selfie nzayikubikira nugura smartphone nawe uzayitunga ujye wibuka umunsi wa mbere wa kaminuza uko wagenze
Sheilla: ahubwo we, ubwo tumaze kumwereka ah’ingenzi muze tujye kumwereka aho gufatira akayaga, ari na ho dufatira udufoto sha. Kandi mbafitiye n’indi plot y’ubumara nimuyumva muragura
Bahise bava aho, nuko bakomeza urugendo, bageze muri nature iri inyuma y’ibiro ni bwo bahise babona abasore babiri imbere yabo, bagenda babagana.
Abo basore bari Thierry na Yvan ariko Yvan ni we wabanjye guhindukira, kandi ubushize twasize abwiye Thierry guhindukira akreba.
Thierry akibakubita amaso yahise yiyamirira:
Jolieeeeeeeeee ubanza ntazapfa vuba kabisa. Mwana nawe se wabonye ikiraka? Ndabona ku gapira n’ikepi umeze fo!
Jolie yahise aza yiruka amugwamo, Thierry aramuterura aramuzengurukana, ubona ko bishimye cyane, amusoma ku munwa muko n’abandi baraza barabasuhuza ariko ukabona Yvan yanungunitse
Yvan: Uwo mwadeperi se mwana muri kumwe ko ntari kumuyoka?
Sheilla: Ariko wabaye ute wowe? Twebwe se uratuzi basi
Yvan: simbazi ariko nyine ndabona uwo ari mushyashya kabisa.
Jolie yahise abaca mu ijambo ati mureke guterana amagambo ahubwo twibwirane nibyo byiza. Buri wese arajya avuga amazina ye, nashaka avuge rimwe akunda kwitwa rirahagije, atubwire aho yiga ubwo ni faculty na level anatubwire iwabo aho akomoka.
Bahise bicara mu twatsi bari ku ruziga, nuko Jolie aratangira:
Jyewe nitwa Jolie, niga muri Office management, level four. Nkomoka muri Kicukiro.
Nanjye nitwa Thierry, niga muri Lingustics level three, iwacu ni Nyarugenge igendwa n’abifite
Bahise baseka bose nuko kwibwirana birakomeza
Jye nitwa Sheilla niga BBA level two
Thierry yahise amuca mu ijambo.
Ariko man nsobanurira BBA mu yarambuye. Uzi ko cya petifu cyabimbajije nkakanja amanwa mwa
Sheilla ati Bivuga Bachelor in Business Administration.
Kwivuga byarakomeje
Nanjye nitwa Yvan, niga level three muri Applied chemistry, iwacu ni muri Nyamasheke
Ba bakobwa bahise barebana bakomana mu biganza, nuko Yvan agiramo isoni
Yvan: Mwana ntimunyiyongoze ngo ni uko mvuka inyuma y’ishyamba. Ubu umugi nywubarusha cyane
Jyewe nitwa Jacky niga level three muri Computer engineering iwacu ni muri Gicumbi
Jyewe ndi mushya, nitwa Gatesi njye kwiga muri Law. Iwacu ni Nyamasheke
Bahise bose bakoma mu mashyi, barahaguruka barahoberana umwe ku wundi, nuko Gatesi atangira kwiyumva muri bose, ndetse bwa bwigunge yari ari kwibaza atangira kubushira.
Bicaye aho baganira akanya, nuko bahana nimero za terefoni. Ubwo bugorobye Gatesi wari wabwiriwe ahita abaza bagenzi be
Gatesi: Ese mwebwe ntimushonje ngo muze tujye kurya?
Thierry: Jye navuye ghetto maze guporeza. Ariko abashonje mwajya kurya nta wasi
Yvan: Ubundi se waretse tukajyana ghetto twese tugapika ubugari tugakora umusangiro mutagatifu mwana nkanakira uyu mwana wo ku ifishi. Hari inoma basaza?
Bose bahise bemera igitekerezo cya Yvan nuko bagana aho Yvan na Thierry batuye, dore ko banabanaga.

Bagezeyo…
Ni ah’ubutaha.
Comments
Post a Comment