Uwera yahise afata akaboko Gatesi amujyana ku ruhande nuko bagirana ikiganiro mbere yo kwegera abo bari basanze
Uwera: Umva rero Gatesi nkugiriye inama waza tukisubirira mu kigo ako kazi bakubwiye ukakihorera
Gatesi: Nari nzi ko unkunda koko none ahubwo ubanza utanankunda na buhoro. Ngize Imana ngiye kubona akazi none nawe ngo nkareke. Kubera iki se
Uwera: Uriya mugabo ndamuzi si umuntu mwiza ni ukuri. Rwose akazi bagushakira si akazi nagushimira gukora
Gatesi: None se umuzi ute, kuva ryari?
Uwera: Sha ni birebire gusa niba uzi ko ntakubeshya ngwino twigendere ndabikubwira tugeze muri campus
Gatesi: Umva nanjye ndi mukuru ninumva ari akazi katankwiriye ndakanga. Ariko sinatinya ntarungurutse nanone da. Ahubwo reka ngende
Uwera: genda jyewe nsubiye muri chambre ubwo nuva hano uze kundeba
Uwera yahise agenda atanabasuhuje nuko Gatesi araza arabasuhuza, aricara. Gusa yareba uwo mugabo akabona ameze nk’aho amuzi ariko akumva ntiyibuka aho ari ho. Ibyo ntiyabitindaho ngo anababaze aho yaba amuzi handi, nuko batangira ikiganiro na gahunda z’akazi
Yvan: Gatesi rero uyu ni we nakubwiraga ushaka kuguha akazi. Yitwa kamuzinzi, twe tumwita boss kuko natwe hari akazi yaduhaye kandi ni ko kadutunze jye na Thierry. Ubwo ibijyanye n’akazi arabikwibwirira
Kamuzinzi: Umva sha Gatesi. Nshaka gufungura amangazini acuruza ibikoresho by’ubwubatsi nkanagira depot iranguza isima. Ariko kubera ubucuruzi bwinshi mba nkurikirana bizangora kujya mpaboneka buri gihe ngo ngenzure abakozi. Nari nkeneye rero umuntu uzajya abikurikirana. Nabwiye aba basore banjye rero none ni wowe bahisemo. Ese urumva akazi uzagashobora
Gatesi: Akazi nzagashobora niba katazabangamira amasomo kuko ni yo nyamukuru yanzanye hano. Ubwo murambwira uko nzajya ngakora munambwire uko umushahara ungana
Kamuzinzi: Akazi ntikagoye. Uzajya uza nimugoroba uvuye mu masomo ugenzure ibyacurujwe, unarebe ko amafaranga ahari ahuye na byo. Ntibizajya bikugora kuko mfite system ku buryo ikintu cyose kiranguwe cyinjizwamo, ubwo n’igisohotse kirandikwa. Uzajya ureba ko amafaranga bafite muri caisse angana n’ari muri system. Hanyuma uyakusanye aya buri munsi uyajyane kuri banki, wigire muri gahunda zawe zindi. Gusa buri mpera y’ukwezi uzajya ubara ibiri muri stock urebe ko bihura n’ibiri muri system. Nusanga bidahura ubwo abakozi bazajya bakubwira aho byagiye. Ariko ndumva batazatinyuka kuba banyiba kuko aho tuzakorera nzashyiramo camera zireba hose. Yego iyo umuriro udahari ntizikora, ariko ni gacye umuriro ubura.
Gatesi: Aho ndumva bitagoranye rwose akazi nzagakora. Ntimurambwira ariko ikijyanye n’umushahara
Kamuzinzi: Umushahara nzagutangiza ibihumbi ijana. Nimbona akazi ugakora neza nzagenda nkongeza buhoro buhoro. Hari ikibazo?
Gatesi: Oya nta kibazo rwose ndawemeye.
Bahise bagirana amsezerano y’akazi buri wese agira kopi ye, nuko basangira ka divayi uwo mugoroba maze bwije Gatesi arasezera aragenda ba Yvan basigarana na Kamuzinzi
Thierry: Boss urabona ko deal izacamo vuba rero. Tuba twagukoreye umuti
Yvan: Umusaza ahubwo sinzi rwose. Ese kuki Uwera yagiye atagushuhuje
Kamuzinzi: Aracyandakariye buriya. Kuko twanahuye na nyina ambwira nabi, ariko nta kundi buriya azacururuka. Ahubwo ngiye kubaha indi mission. Burya ifaranga ntacyo ridakora. Muze kunshakira nimero ye ya konti. Buri byumweru bibiri cyangwa buri kwezi nzajya mushyiriraho amafaranga. Azahita abona ko nubwo ndi sugar daddy ariko ndi n’umubyeyi mwiza, ibindi abyibagirwe.
Thierry: Ahubwo se wagiye umuntumaho nanjye nkabona uburyo bwo gukomeza kumwiyegereza no kubabera umuhuza. Ni ukuri uriya mukobwa wawe ndamukunda peee
Kamuzinzi: Umva sha ibyo ba ubyitondesheje. Wowe tereta ukwawe ayo nguhemba si macye. Nanjye ureke nkore inshingano za kibyeyi zanjye ukwanjye. Ahubwo inzu amafaranga ntarashiramo ko mutarambwira
Yvan: Azashiramo kuwa kabiri. Tuba twanga kukubwira amatariki ataragera
Kamuzinzi: Oya sha mujye mumbwira hakiri kare. Ahubwo nta sheki nagendanye. Mube munywa njye ku cyuma nyazane batazabasohora mu nzu.
Yaragiye na bo basigara baganira
Thierry: Abagabo ni babi shahu. Urumva ukuntu aba afuhira umukobwa we, ariko akarenga akangiza abandi
Yvan: Nyine ni ba ntampuhwe. Ariko biramureba. Nta mushiki wanjye ngira ngo azamwangiza
Thierry: Oya nawe. Ubu erega amafaranga atumye wemera gusheta cherie wawe
Yvan: Cherie wanjye se ibiki. Jyewe mushakiye akazi. Ibyo kuryamana bizava mu mwanzuro we naho jyewe simutanze ngo bamukosore. Sindi nkawe watanze Uwera utaranamukuraho icya cumi
Thierry: Sibwo utangiye kuncyurira.
Bakiri muri ayo terefoni ya Yvan yarasonnye abona ni Gatesi umuhamagaye
Yvan: Chou uhise unkumbura se ko umpamagaye
Gatesi: Ngukumbura buri munsi mukunzi. Ahubwo nagiye ntatwaye nimero za boss kandi hari akantu nari nibutse ntamubajije
Yvan: Ubwo se ni akantu kihutirwa cyane ku buryo wagaruka cyangwa urantuma nze kumukubwirira
Gatesi: None se wamumpaye nkamwivugishiriza niba ntacyo bitwaye
Yvan: Sha agiye hanze gato nagaruka ndamuha nimero zawe aguhamagare muvugane nta kibazo. Gusa hagati aho ubwo ubonye akazi ndabizi kukubona bizajya biba gacye kandi ndakumbuye
Gatesi: Mbere yo kugatangira nzagusura mukunzi. Nanjye ndagukumbuye nukuri
Bamaze kuvugana hashize akanya gato Kamuzinzi yaragarutse abahereza amafaranga yari agiye kuzana nuko Yvan ahita amubwira ko Gatesi amushaka, amuha nimero ze ngo bavugane
Kamuzinzi: Bite sha Gatesi. Ngo uranshaka
Gatesi: yego boss. Sinababajije igihe akazi kazatangirira
Kamuzinzi: Iki cyumweru tugiye gutangira ni icyo gutunganya inzu no kurangura, no kwinjiza ibicuruzwa muri system. Nawe ushaka wajya uhagera uko ubonye akanya ukareba uko bikorwa. Hanyuma nibirangira ni bwo tuzatangira gucuruza.
Gatesi: Nonese ko ubona turi hafi kujya mu biruhuko, ninzajya mba ndi mu biruhuko bizagenda bite?
Kamuzinzi: Umva sha ngo ibiruhuko. Ibiruhuko mu ishuri si ibiruhuko mu kazi. Mu gihe cy’ibiruhuko uzajya ukomeza akazi bisanzwe. Si amafaranga uzaba ukorera se? Icyakora nzajya nguha iminsi ibiri ujye gusuhuza ababyeyi, ugaruke mu kazi. Hanyuma mu biruhuko nushaka, kuko uzajya uba nta masomo ufite uzajya uza ufashe abandi gucuruza, njye nkongereraho ibihumbi icumi buri cyumweru. Ubwo nibiba ukwezi uzajya wiyongeraho ibihumbi 40000
Gatesi: Yoo. Murakoze cyane. Sinabona uko mbashimira
Kamuzinzi: Ubwo rero ninzana ibicuruzwa nzakubaza niba ufite akanya uze. Nzakorera muri iriya etage nshya bari kubaka hirya y’isoko mu muryango wa gatatu hasi.
Gatesi: yego muzambwire
Yahise akupa aramusezera.
Yvan na thierry na bo barasezeye baragenda. Kuko batari baherutse kugenda n’amaguru bahisemo kumanuka bataha n’amaguru nuko bagenda biganirira ikiganiro cyaryoshye.
Uko bagendaga baganira ntibari bitaye ngo bari mu muhanda, bagendana bakinagira, bambuka bajya hirya no hino uko bishakiye.
Ubwo Yvan yarimo yambuka umuhanda ntiyibutse ko bari mu ikorosi, nuko imodoka imuturuka imbere ifite umvuduko mwinshi ihita imugonga iramutumbagiza yitura munsi y’umuhanda. Thierry yahise avuza induru yikoreye amaboko

Ese arapfuye? Cyangwa aracyarimo akuka?
Biracyaza….
Comments
Post a Comment