Yarahagurutse aramwitegerezaaaaaaa
Ati : Ndarota cyangwa ni wowe nzi
Kamuzinzi: Uraho Mukamuso? Imyaka myinshi pee
Mukamusoni: Ese ubu ngusuhuze cyangwa ahubwo nguhururize? Ese wiswe Kamuzinzi ryari ko mperuka witwa Buregeya?
Kamuzinzi: Mbabarira unsuhuze hanyuma umpe akanya nkubwire byose
Mukamusoni: Kugusuhuza sinabishobora ahubwo icara umbwire hanyuma ugende kuko ndumva uri kuntera igishorobwa mu mutwe
Uwera: Mama none se uyu Kamuzinzi muraziranye koko?
Mama: kamuzinzi cyangwa Buregeya? Umva mwana wa, urakuze ntacyo naguhisha uyu ni we so wakubyaye
Uwera: Ngo?
Kamuzinzi: Ibyo akubwiye ni byo. Ni byo nari ngiye kukubwira wa munsi bahita bampamagara. Gusa uko inkuru wayibwiwe si ko imeze sinigeze nihakana inda yawe
Mama: Nuko ye. Uzi kwigira mwiza gusa. Uribuka umbwira ngo si wowe utera inda gusa? Uribuka uburyo wanshukishije moto wagendagaho ukajya umpa umunyenga naho ugamije kunshora mu mishinga yo kuntera inda? Winyibutsa byinshi Burege. Mbabarira
Kamuzinzi: Kiriya gihe numvaga ntiteguye gushaka umugore. Wambwiye ko naguteye inda ngira ubwoba mpita mpunga nigira Tanzaniya. Namazeyo imyaka mfata n’ibyangombwa byaho niyita Kamuzinzi. Nagarutse mu gihugu kuri iryo zina, niyo mpamvu irya Buregeya ntakiryitwa. Umukobwa wawe duhuriye mu mugi hano ndi gutembera mubonamo isura yawe, nuko mubajije nsanga ni uwawe musaba kuzaduhuza.
Uwera: Mama nawe papa nako ngirwa papa, ndumva ntashaka kwivanga mu byanyu. Gusa uyu witwa papa uko yari ameze nubu niko ari. Rwose nubwo yabiguhishe nanjye nkaba nari nanze kubivuga, nashaka kuvuga ukuri kose kwatumye menyana na we
Kamuzinzi: Mwana wa, wabitse iryo banga koko ko ari byiza kuri twese
Mama: Mbwira rata mwana wa. Ayo mabanga yawe na so ni ayahe
Uwera: mama nshaka kubanza kugusaba imbabazi. Ntacyo nakuburanye ariko papa twamenyanye kubera abasore bampuje na we. Ni abasore twamenyanye kubera umwana twigana ukundana n’umwe muri bo, nuko rimwe bansaba niba nakemera gukorera amafaranga menshi igihe gito. Mbabajije bambwira ko ari uguhura n’umuntu nkamukorera massage akishima akampemba ibihumbi 50. Numvise ari menshi kandi hatarimo gusambana ndemera. Ni bwo nasanze rero ari uyu papa, ambonye ni bwo yatangiye kumbwira byose
Mama Uwera yabyumvaga byose atangaye, gusa wabonaga bitamutunguye
Mama: Ariko se Burege nako Kamuzi, urumva uzakomeza iyo mico kugeza ryari? Ibaze iyo aba yaravutse adasa na njye, ukiyambura imbere y’umwana wabyaye nuko ngo za massage. Urumva nta soni biguteye koko? Nagatangaye impamvu wihinduye amazina. Ahubwo ni ugushaka guhisha amafuti yawe yose kuko uko nkuzi ntiwateye inda imwe gusa.
Nudahinduka nkubwiye ko amaherezo uzaba nka cya gisiga cy’urwara rurerure ngo cyimennye inda.
Uwera nawe ntugirengo simbabajwe n’ibyo winjiyemo. Nudahinira bugufi umenye ko ari wowe uzaba wihemukiye atari jyewe. Ntacyo wamburanye rero ntuzashukwe n’ibiza byose ngo wirukankane na byo. Ahazaza hawe hari mu biganza byawe. Icyari kingoye cyari ukumenya aho uwanteye inda yawe yazimiriye none dore amafuti yanyu mwembi ni yo yabahuje. Niba uzakomeza kumwubaha nka so koko, niba se umufata nka rubanda ni ibyawe urakuze.
Uwera: mama, Gatabazi nta na kimwe namuburanye, nta cyo atankorera nk’umwana we. Naho uyu wateye inda akigendera, nanjye akaba yari ari kunganisha muri izo nzira azapfe atabaye data. Nta nubwo nshaka kuzongera kumubona mu maso yanjye ibyo yakora byose. Ni inkoramabi. Kandi nkwemereye guhinduka no kuba intangarugero
Kamuzinzi yakomeje kubumva acecetse, nuko arahaguruka
Kamuzinzi: Nishimiye ko namenye ko uri umwana wanjye nta kiraba, ibyo birahagije. Naho Gatabazi rwose ahubwo mumunshimire kandi ibyo yatanze byose niteguye kubimusubiza ubundi umwana wanjye akanyandikwaho
Uwera: Iryo risubize aho urikuye singiye kuzitwa umwana wa wa musaza utiyubaha. Ese bwo nanakwita papa urumva utajya ugira isoni z’ibyo wari ugiye kunkorera? Ahubwo ushaka wanigendera rwose ibyo wantumye nabishohoje.
Kamuzinzi nk’umuntu usanzwe yihagararaho ntiyakomye ahubwo yahise abasezera, ariko asiga ahaye Mukamusoni nimero za terefoni ngo azamuhamagare nacururuka baganire ku hazaza h’umwana wabo. Yahise ahubwo ahamagara ba Yvan ngo bahure.
Akigenda, Uwera yahise abwira nyina ko hari umwana w’umukene bigana yikundira amusaba ko yamuhamagara akaza kumusuhuza, undi na we aramwemerera.
Yahise ahamagara Gatesi, undi na we amwemerera kumugeraho vuba.
Yvan: None se man, umusaza mpite mupasa umwana cyangwa tubitware buhoro mbanze muhage
Thierry: Ibyo ni ibyawe. Gusa nukomeza kumurya uzatuma agukunda cyane maze umusaza azabure aho ahera tube turahombye. Jyewe ndumva wamumupasa akaba amuhaye ka kazi yavugaga noneho mu gihe ataramurya ukazakuraho nka dutatu tuzaba duhagije
Yvan: Uwo ni umwanzuro rwose. Ahubwo reka mpamagare Gatesi muteguze
Yahise amuhamagara
Yvan: Umugore mwiza ko wanze umugabo ariko bite
Gatesi: Sinakwanga rudasumbwa ahubwo ni kwa kundi nyine umuntu aba busy
Yvan: Nka nyuma y’isaha se ko ngushaka ndakubona
Gatesi: Ubu hari umwana ngiye kwitabana umpamagaye ndumva ndi bube navuyeyo wenda
Yvan: Sawa ndi bukuvugishe nkubaze. Gusa birimo inoti ntuze kubura kuko ni wowe waba wihombeje
Gatesi: Umbwire ndaza cheri
Bahise bagenda guhura n’umukire.
Bamaze kwicara, umukire arababwira
Kamuzinzi: Rero shahu ntaciye ku ruhande, Uwera naje gusanga ari umukobwa wanjye ahubwo mperukana na nyina amutwite mva mu gihugu aho ngarukiye sinamubona. None rero mwa duhungu mwe cyane cyane Thierry ngo umutereta. Ndabiyamye ku mwana wanjye. Nundi wese uzahirahira ashaka kumufatirana muzambwire
Thierry: None se boss, ahubwo wanyemereye nkakubera umukwe ko uriya mwana ahiye nta ribi rye
Kamuzinzi: Umva sha tuziranye mu mafuti menshi ntiwazanyubaha nka sobukwe. Nanjye kandi sinazagufata nk’umukwe muzima kuko nzi ububwa bwawe
Yvan: ariko boss, ndumva nyamara ibyo Titi avuga ari byo. Burya aho kuzamushyingira uwo utazi wamushyingira uwo uzi. Naho ibyo tuziranyeho se ko ari amabanga yacu, nta wazamenya aho bigana. Na Uwera twazamwereka ko bitakibaho agacururuka. Ni na bwo yazakubaha nka se.
Kamuzinzi: Ariko sha ubundi kuki wize? Mba mbona uzi ubwenge. Iyo ngingo tuzayiganiraho twitonze. None se wa mutoto bite? Dore mwampangiye umwana wanjye mutuma ntoza imbunda kandi rwose nari niteguye (ahita yigarura), ibaze nk’amagambo mba ndi kuvuga imbere y’umukwe
Bahise babiseka nuko Yvan arakomeza
Yvan: Boss ahubwo namuteguje ngo mu kanya aze hano, ubu nyine reka muhamagare aze
Yvan: Allo. None se ntiwaza muri ka kabari tujya tunyweramo ko ari ho turi?
Gatesi: Nta kibazo ndaje mu kanya ndaba mbagezeho
Uwera: Uwo ni nde uguhamagaye?
Gatesi: Ni Yvan ngo hari akazi bashaka kundangira
Uwera: Ngo? Akazi? Akahe kazi ko ubwoba bunyishe
Gatesi: None se akazi gateye ubwoba ni akahe? Cheri wanjye ntiyandangira akazi kabi
Uwera: Oya weeee. Reka tujyane ndebe uwo muntu ugiye kuguha akazi rwose
Gatesi: Nta kibazo ngwino tugende.
Bahise bahaguruka, mama Uwera abatwara mu modoka kuko na we yari atashye.
Bacyinjira mu kabari, bakubitanye amaso n’abo bagiye kureba
Uwera ahita abwira Gatesi ati:…

**********
HAGATI AHO

Ati iki?
Biracyaza…
Comments
Post a Comment