Benshi bakunze koga mu gitondo mbere yo gutangira akazi, gusa nanone ababikora gutya abenshi ni ababa bagiye mu kazi, mu ishuri se naho abirirwa mu rugo cyangwa abakora imirimo y’ingufu usanga akenshi boga nimugoroba, nkuko hari n’aboga ari uko hari aho bagiye kujya, tutanibagiwe aboga ari uko induru zavuze. Icyakora hari n’aboga kabiri ku munsi .
Ikibazo rero twakibaza tuti ari aboga mu gitondo n’aboga nimugoroba, ibyiza ni ibihe?
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyaba cyiza kurenza ikindi muri byombi
Koga mu gitondo bifite ibyiza binyuranye. Bwa mbere, bituma ubasha gutuza muri wowe kandi umubiri ugasa n’uwishyize hamwe bikagufasha gutangira akazi umeze neza
Ibi bituma umusemburo wa cortisol umanuka, bityo bigatera akanyamuneza muri wowe uwo munsi.
Ikindi ni byiza niba wifuza kogosha insya, incakwaha cyangwa ubwanwa kubikora mu gitondo kuko uramutse wikomerekeje amaraso akama vuba kuko nibwo ibituma amaraso avura (platelets) biba ari byinshi muri yo
Ikindi ku bagira uruhu rw’amavuta, abarwara ibiheri mu maso, ni byiza kuri bo koga mu gitondo kuko bifungura utwengehu.
Amazi meza yo koga mu gitondo ni akonje cyangwa akazuyazi
Amanywa yose umubiri wacu binyuze mu ruhu uba wagiyeho imyanda inyuranye n’uburozi bunyuranye buba bwagiye bukorwa kubera ibisigazwa byo mu mubiri. Ibyo twisiga, ivumbi, amavuta twisize mu gitondo, n’ibindi. Koga nijoro bizakuraho ibi byose bityo uryame uruhu rwawe rucyeye
Ikindi ku manywa uruhu rwacu rukora nka bariyeri iturinda ibyatwangiza naho nijoro rugakenera kuruhuka no gusohora ya myanda n’uburozi. Ni byiza rero koga ugiye kuryama kuko bituma utwengehu dufunguka, ya myanda ikaza kubona uko isohoka kandi uruhu rwawe rugacya dore ko nijoro ariho rwisana
Aha ukibukako niba ugiye kuryama umaze koga udakwiye kwisiga amavuta, keretse mu gihe uyakoresheje mu buryo bwa massage, kandi nabwo ukaza kongera kuyoga cyangwa kuyihanagura nyuma
Kuryama woze kandi ni isuku ku mashuka yawe kuko bizayarinda kwandura bya buri kanya dore ko iyo uryamye ubira ibyuya, rero iyo utoze uba ufite amahirwe menshi yo kwanduza amashuka.
Koga nijoro ni byiza gukoresha amazi ashyushye ariko adatwikana, niyo atuma utwengehu dufunguka neza kandi bituma ubasha gusinzira neza
Nkuko ubibonye, igihe cyose wakoga gifitiye umubiri akamaro, ariko koga nijoro nibyo byiza cyane ku mubiri kuruta koga mu gitondo
Kugirango ibyiza byose bikugereho, kuki utakoga mu gitondo ugiye kugenda, wanagaruka ugiye kuryama ukongera ukoga?

Koga mu gitondo

Koga nijoro

Dusoza
Nkuko ubibonye, igihe cyose wakoga gifitiye umubiri akamaro, ariko koga nijoro nibyo byiza cyane ku mubiri kuruta koga mu gitondo
Kugirango ibyiza byose bikugereho, kuki utakoga mu gitondo ugiye kugenda, wanagaruka ugiye kuryama ukongera ukoga?
Wiyuhagiye mugitondo na nimugoroba nibwo uba wikoreye umuti
ReplyDeleteKBS uyu ni umuti
ReplyDelete