Kimwe mu bibangamira abantu ni ukuva mu menyo. Rimwe na rimwe bishobora kukubaho uri koza amenyo, aha bikaba bishobora guterwa nuko wikomerekeje ishinya cyangwa se ukaba uri gukoresha uburoso bushaje. Ariko hakaba n’igihe ushobora kuva mu menyo utari kuyoza. Aha rero iterwa n’impamvu zinyuranye kandi zimwe muri zo zikaba zisaba kuvuzwa vuba.
Kuva mu menyo usanga bikunze kwitwa ifumbi y’amenyo, ariko kandi iyo ugenzuye usanga byose bitagakwiye kwitwa ifumbi kuko kuva mu menyo ni indwara iterwa n’impamvu zinyuranye.
Isuku nke y’amenyo itera indwara yo kuva amenyo, mu ndimi z’amahanga yitwa gingivitis. Aha ni igihe ku menyo hahomyeho imyanda nuko ikazatera kororoka kwa bagiteri zinyuranye. Ubusanzwe koza amenyo bituma ibyari byafasheho bivaho nyamara hari igihe uyoza nabi ntibiveho, bikagenda bigumaho buhoro buhoro ndetse rimwe na rimwe ugasanga byazanye indi shusho aho rimwe na rimwe biba nk’umukara cyangwa umuhondo. Ibimenyetso bya gingivitis harimo kubyimba ishinya no kuva
Iyo ukomeje kugirira amenyo yawe umwanda, biva ku kuba gingivitis noneho bikaba periodontitis. Aha noneho biba byavuye ku ishinya gusa ahubwo bifata amenyo, ishinya, inzasaya ndetse n’ahantu hose hahuza amenyo n’ishinya. Iyo bikomeje bishobora gutera amenyo kujegajega akaba yanakuka.
Kenshi vitamini zitera kuva mu menyo iyo zibaye nkeya ni vitamini C na vitamini K. Mu gihe wizeye ko isuku y’amenyo yawe ihagije, ukaba ufite uburoso budakomeretsa, nyamara ukava mu menyo, wapimisha bakareba niba nta kibazo cya vitamini C cyangwa K ufite.
Gusa inkuru nziza ni uko izi vitamini zombi tuzibona mu byo turya.
Amafunguro akungahaye kuri vitamini C twavugamo imbuto zose zo mu bwoko bwa citrus harimo amacunga, indimu, mandarine, clementine, pamplemousse, tukavuga amashu, inkeri, inyanya, ibijumba, karoti, inanasi, poivron
Naho akungahaye kuri vitamini K twavugamo amashu mu moko yayo yose, soya, amavuta ya canola, aya elayo, …
Uretse izi mpamvu tuvuze haruguru, hari izindi zishobora gutera kuva mu menyo.
Muri zo twavuga kuba utwite. Gutwita bitera impinduka mu misemburo bityo n’ishinya ikaba yabigenderamo.
Indi mpamvu ni ukuba usanganywe ikibazo mu maraso nka kanseri y’amaraso (leukemia) cyangwa ukaba uri gufata imiti ifasha amaraso kutavura (mu gihe ufite uburwayi bw’amaraso yipfundika) nka heparin, aspirin na warfarin.
Ubusanzwe kwirinda biruta kwivuza. Isuku ihagije ku menyo ni yo ntambwe ya mbere mu kwirinda indwara yo kuva mu menyo. Koza amenyo byibuze kabiri ku munsi, nyuma yo kurya, gukoresha uburoso igihe kitarenze amezi atatu kandi ugakoresho ubworoshye butababaza ishinya. Ukoza amenyo kandi igihe kinini kitari munsi y’iminota itanu kandi ukibanda hagati y’amenyo, imbere mu kanwa n’aho amenyo atereye
Kurya amafunguro akungahaye kuri vitamini C na K nabyo ni ingenzi mu kurinda kuva mu menyo
Niba ufite amenyo yegeranye cyane cyangwa y’impingikirane ugakoresha akadodo kabugenewe gakura imyanda hagati y’amenyo kuko uburoso buba butahagera
Igihe cyose ubonye impinduka ku menyo cyangwa ikibazo ku menyo ukihutira ku muganga w’amenyo akagusuzuma.
Kandi byibuze kabiri mu mwaka, niyo waba udafite ikibazo ukajya kwiyogesha amenyo ku baganga b’amenyo,

Isuku nke y’amenyo

Periodontitis
Iyo ukomeje kugirira amenyo yawe umwanda, biva ku kuba gingivitis noneho bikaba periodontitis. Aha noneho biba byavuye ku ishinya gusa ahubwo bifata amenyo, ishinya, inzasaya ndetse n’ahantu hose hahuza amenyo n’ishinya. Iyo bikomeje bishobora gutera amenyo kujegajega akaba yanakuka.
Kubura vitamini
Kenshi vitamini zitera kuva mu menyo iyo zibaye nkeya ni vitamini C na vitamini K. Mu gihe wizeye ko isuku y’amenyo yawe ihagije, ukaba ufite uburoso budakomeretsa, nyamara ukava mu menyo, wapimisha bakareba niba nta kibazo cya vitamini C cyangwa K ufite.
Gusa inkuru nziza ni uko izi vitamini zombi tuzibona mu byo turya.
Amafunguro akungahaye kuri vitamini C twavugamo imbuto zose zo mu bwoko bwa citrus harimo amacunga, indimu, mandarine, clementine, pamplemousse, tukavuga amashu, inkeri, inyanya, ibijumba, karoti, inanasi, poivron
Naho akungahaye kuri vitamini K twavugamo amashu mu moko yayo yose, soya, amavuta ya canola, aya elayo, …
Izindi mpamvu
Uretse izi mpamvu tuvuze haruguru, hari izindi zishobora gutera kuva mu menyo.
Muri zo twavuga kuba utwite. Gutwita bitera impinduka mu misemburo bityo n’ishinya ikaba yabigenderamo.
Indi mpamvu ni ukuba usanganywe ikibazo mu maraso nka kanseri y’amaraso (leukemia) cyangwa ukaba uri gufata imiti ifasha amaraso kutavura (mu gihe ufite uburwayi bw’amaraso yipfundika) nka heparin, aspirin na warfarin.
Byirindwa gute
Ubusanzwe kwirinda biruta kwivuza. Isuku ihagije ku menyo ni yo ntambwe ya mbere mu kwirinda indwara yo kuva mu menyo. Koza amenyo byibuze kabiri ku munsi, nyuma yo kurya, gukoresha uburoso igihe kitarenze amezi atatu kandi ugakoresho ubworoshye butababaza ishinya. Ukoza amenyo kandi igihe kinini kitari munsi y’iminota itanu kandi ukibanda hagati y’amenyo, imbere mu kanwa n’aho amenyo atereye
Kurya amafunguro akungahaye kuri vitamini C na K nabyo ni ingenzi mu kurinda kuva mu menyo
Niba ufite amenyo yegeranye cyane cyangwa y’impingikirane ugakoresha akadodo kabugenewe gakura imyanda hagati y’amenyo kuko uburoso buba butahagera
Igihe cyose ubonye impinduka ku menyo cyangwa ikibazo ku menyo ukihutira ku muganga w’amenyo akagusuzuma.
Kandi byibuze kabiri mu mwaka, niyo waba udafite ikibazo ukajya kwiyogesha amenyo ku baganga b’amenyo,
Comments
Post a Comment