Ubusanzwe ku bantu tumenyereye ko iyo utwite ubyara umwana umwe. Ariko habaho abazwiho kubyara impanga ndetse habaho n’ababyara abana batatu cyangwa bane.
Nubwo bamwe kubyara impanga babitinya, dore ko kurera abana babiri bangana atari ibintu byoroshye, ariko hari abandi bikundira impanga bakaba bifuza kuba ari zo babyara.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku byongera amahirwe yo kubyara impanga ndetse tunavuge ku byo ushobora gukora mu gihe wifuza kubyara impanga
Nubwo bitari ku bantu bose ariko ubushakashatsi bugaragaza ko kubyara impanga biterwa ahanini n’ibikurikira:
Niba mu muryango uvukamo habamo impanga uba ufite amahirwe menshi yo kuzibyara. Gusa amahirwe arushaho kwiyongera iyo kubyara impanga biri ku ruhande rwa mama wawe (niba yarazibyaye kandi/cyangwa no mu muryango we zarahavutse)
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abirabura ari bo babyara impanga kurenza andi moko. Mu birabura kandi naho usanga abatuye muri Afurika ari bo bazibyara kurenza abandi, nabo usanga abo muri Afurika y’iburengerazuba babyara impanga cyanecyane abo mu bwoko bwa Yoruba aho usanga mu mbyaro 1000, 18 ari abavutse impanga
Uko ugenda ubyara kenshi ni ko wongera amahirwe yo kubyara impanga. Nanone iyo wari warabyaye impanga, uba ufite amahirwe menshi yo kongera kuzibyara
Kuba ukuze nabyo bikongerera amahirwe menshi yo kubyara impanga. Ubushakashatsi bwerekana ko abagore bafite imyaka hejuru ya 35 bibongerera amahirwe menshi yo kubyara impanga dore kokuri bo umusemburo wa FSH uba wiyongereye
Ubushakashatsi bwerekana ko abagore batwite bari bafite igipimo cya BMI kiri hejuru ya 30 bibongerera amahirwe yo kubyara impanga. Gusa abaganga ntibemera kuba wakongera ibiro ngo urashaka kubyara impanga kuko kongera ibiro binongera ibindi byago
Niba ushaka kubyara impanga rero hari ibyo wakora bikakongerera amahirwe
Ubusanzwe imirire igira uruhare runini mu mihindukire n’imikorere y’imisemburo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunze kurya ibikungahaye kuri poroteyine n’ibikomoka ku mata bibongerera amahirwe menshi yo kubyara impanga. Mu mata by’umwihariko habonekamo ibyongera imisemburo
Kenshi abahawe imiti yo kongera uburumbuke cyangwa gukangura intangangore nyuma y’igihe gusama byaranze usanga bibongerera amahirwe yo kubyara impanga.
Nanone kuba wabonezaga urubyaro ukoresha ibinini, iyo utwite ukibihagarika uba ufite amahirwe menshi yo kubyara impanga kuko intanga zishobora gukurira rimwe ari nyinshi
Ibi birahura n’ibyo tuvuze hejuru kuko ubusanzwe uretse mu gihe ukoresha uburyo bwa kamere, ariko akenshi mu gihe ushaka gukurikiza umwana akuze bigusaba kuboneza urubyaro. Niba rero ushaka kongera amahirwe yo kubyara impanga biragusaba gutinda gukurikiza umwana, byibuze ugashyiramo imyaka itari munsi ya 5

Ibitera kubyara impanga
Nubwo bitari ku bantu bose ariko ubushakashatsi bugaragaza ko kubyara impanga biterwa ahanini n’ibikurikira:
Umuryango
Niba mu muryango uvukamo habamo impanga uba ufite amahirwe menshi yo kuzibyara. Gusa amahirwe arushaho kwiyongera iyo kubyara impanga biri ku ruhande rwa mama wawe (niba yarazibyaye kandi/cyangwa no mu muryango we zarahavutse)
Ubwoko
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abirabura ari bo babyara impanga kurenza andi moko. Mu birabura kandi naho usanga abatuye muri Afurika ari bo bazibyara kurenza abandi, nabo usanga abo muri Afurika y’iburengerazuba babyara impanga cyanecyane abo mu bwoko bwa Yoruba aho usanga mu mbyaro 1000, 18 ari abavutse impanga
Imbyaro nyinshi
Uko ugenda ubyara kenshi ni ko wongera amahirwe yo kubyara impanga. Nanone iyo wari warabyaye impanga, uba ufite amahirwe menshi yo kongera kuzibyara
Imyaka
Kuba ukuze nabyo bikongerera amahirwe menshi yo kubyara impanga. Ubushakashatsi bwerekana ko abagore bafite imyaka hejuru ya 35 bibongerera amahirwe menshi yo kubyara impanga dore kokuri bo umusemburo wa FSH uba wiyongereye
Ibiro
Ubushakashatsi bwerekana ko abagore batwite bari bafite igipimo cya BMI kiri hejuru ya 30 bibongerera amahirwe yo kubyara impanga. Gusa abaganga ntibemera kuba wakongera ibiro ngo urashaka kubyara impanga kuko kongera ibiro binongera ibindi byago
Ibyakongerera amahirwe yo kubyara impanga
Niba ushaka kubyara impanga rero hari ibyo wakora bikakongerera amahirwe
Imirire
Ubusanzwe imirire igira uruhare runini mu mihindukire n’imikorere y’imisemburo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunze kurya ibikungahaye kuri poroteyine n’ibikomoka ku mata bibongerera amahirwe menshi yo kubyara impanga. Mu mata by’umwihariko habonekamo ibyongera imisemburo
Imiti
Kenshi abahawe imiti yo kongera uburumbuke cyangwa gukangura intangangore nyuma y’igihe gusama byaranze usanga bibongerera amahirwe yo kubyara impanga.
Nanone kuba wabonezaga urubyaro ukoresha ibinini, iyo utwite ukibihagarika uba ufite amahirwe menshi yo kubyara impanga kuko intanga zishobora gukurira rimwe ari nyinshi
Gutinda gukurikiza umwana
Ibi birahura n’ibyo tuvuze hejuru kuko ubusanzwe uretse mu gihe ukoresha uburyo bwa kamere, ariko akenshi mu gihe ushaka gukurikiza umwana akuze bigusaba kuboneza urubyaro. Niba rero ushaka kongera amahirwe yo kubyara impanga biragusaba gutinda gukurikiza umwana, byibuze ugashyiramo imyaka itari munsi ya 5
Dusoze twibutsa ko ibi ari ibyongera amahirwe, nubigerageza ntubyare impanga ubwo amahirwe ntazaba yagusekeye
Comments
Post a Comment