Ubyange ubyemere, ariko stress iri mu bintu bihindura ubuzima bwacu bwa buri munsi. Iyi stress uburyo ikoramo, ni uko igihe uhuye n’ikintu kigutunguye utari witeguye cyane cyane ikintu kibi, kibabaje, giteye ubwoba se, hahita haza muri wowe kimwe mu bintu bibiri bikurikira: HANGANA cyangwa HUNGA.
Ibi rero bituma umubiri urekura imisemburo yihutirwa ituma uhitamo kimwe muri byo, kenshi utanabitekerejeho.
Uko uhura kenshi n’ibigutera ya stress ugera aho ukabimenyera maze ya misemburo ntikomeze gukorwa, aka wa mugani ngo WIRUKANA UMUGABO KENSHI UKAMUMARA UBWOBA
Nyamara nubwo imisemburo itakozwe ariko stress yo cyangwa ibiyitera ntibyahagaze. Ibi rero bigira ingaruka zitari nziza ku buzima bwa muntu nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Stress aho ibera mbi uko igutindaho igenda ihindura imikorere y’umubiri wawe nuko ukagaragaza kimwe cyangwa byinshi mu bikurikira:
Abantu bagira stress kenshi usanga barangwa no kugira umuvuduko ukabije w’amaraso. Kenshi ya misemburo izanwa na stress izamura igipimo cya cholesterol na za triglycerides mu maraso bigatera kutaringanira mu mubiri.
Stress ubwayo ntitera asima ariko ubushakashatsi bwerekana ko abahorana stress basanzwe barwara asima bibongerera kuremba. Kandi umubyeyi uhorana stress aba afite ibyago byinshi byo kubyara umwana akavukana asima
Iyo wagize stress umubiri urekura umusemburo wa cortisol. Uyu musemburo utuma ibinure byo ku nda byiyongera. Ibi binure byo ku nda usanga ubwinshi bwabyo butera ingaruka ku buzima kurenza ibiboneka ahandi ku mubiri
Iyo wagize stress imitsi irarega, bamwe bahekenya amenyo, ukumva ijosi ryaremerewe, byose bikagira ingaruka ku mutwe. Ubushakashatsi bwerekana ko abahorana umutwe w’uruhande rumwe kenshi baba bahorana stress.
Stress ihoraho ishobora gutera imisatsi gupfuka, kuzana imvi hakiri kare, iminkanyari ikaza vuba nuko ugasanga ugaragaza gusaza ukiri muto. Ubushakashatsi buvuga ko abahorana stress bagaragaza gusaza ho imyaka hagati ya 9 na 17 ugereranyije n’abo bangana batayihorana. Muri macye ku myaka yawe 28, ushobora kuboneka nk’ufite 40 iyo uhorana stress
Nubwo stress rimwe na rimwe utayibuza kubaho ariko hari ibinyuranye wakora bikagufasha guhangana na yo
Siporo ituma umubiri urekura imisemburo ya endorphins iyi misemburo ikaba izwiho gutera akanyamuneza ndetse no kwiyumva neza.
Inzoga nyinshi, ikawa irenze 400mg (udutasi 4) ku munsi n’itabi biri mu bintu bituma utabasha guhangana na stress ahubwo bikayongera. Ahubwo kubisimbuza imirire myiza yiganjemo imbuto n’imboga nibyo byiza
Iyo ufite stress usanga akenshi uhunga bantu ukigunga wenyine. Ibi rero bikosore kuko ntibikuraho stress ahubwo birayongera. Byiza jya mu bandi, muganire, wisanzure, mukine, muririmbe, mubyine, kandi uwo wisanzuyeho umubwire icyakubabaje. Kubivuga gusa ubwabyo ubibwira umuntu ukumva ni imwe mu nzira zo kumva uruhutse

- Kwivumbura no kurakazwa n’ubusa
- Guhangayika no gutinya ahazaza
- Kwiheba no kwigunga
- Uburakari buhoraho cyangwa umuranduranzuzi
- Ikizibakanwa
- Kubura ibitotsi
Zimwe mu ngaruka ziterwa na stress
Indwara z’umutima
Abantu bagira stress kenshi usanga barangwa no kugira umuvuduko ukabije w’amaraso. Kenshi ya misemburo izanwa na stress izamura igipimo cya cholesterol na za triglycerides mu maraso bigatera kutaringanira mu mubiri.
Asima
Stress ubwayo ntitera asima ariko ubushakashatsi bwerekana ko abahorana stress basanzwe barwara asima bibongerera kuremba. Kandi umubyeyi uhorana stress aba afite ibyago byinshi byo kubyara umwana akavukana asima
Umubyibuho ukabije
Iyo wagize stress umubiri urekura umusemburo wa cortisol. Uyu musemburo utuma ibinure byo ku nda byiyongera. Ibi binure byo ku nda usanga ubwinshi bwabyo butera ingaruka ku buzima kurenza ibiboneka ahandi ku mubiri
Umutwe
Iyo wagize stress imitsi irarega, bamwe bahekenya amenyo, ukumva ijosi ryaremerewe, byose bikagira ingaruka ku mutwe. Ubushakashatsi bwerekana ko abahorana umutwe w’uruhande rumwe kenshi baba bahorana stress.
Gusaza imburagihe
Stress ihoraho ishobora gutera imisatsi gupfuka, kuzana imvi hakiri kare, iminkanyari ikaza vuba nuko ugasanga ugaragaza gusaza ukiri muto. Ubushakashatsi buvuga ko abahorana stress bagaragaza gusaza ho imyaka hagati ya 9 na 17 ugereranyije n’abo bangana batayihorana. Muri macye ku myaka yawe 28, ushobora kuboneka nk’ufite 40 iyo uhorana stress
Ni gute wahangana na stress
Nubwo stress rimwe na rimwe utayibuza kubaho ariko hari ibinyuranye wakora bikagufasha guhangana na yo
Siporo
Siporo ituma umubiri urekura imisemburo ya endorphins iyi misemburo ikaba izwiho gutera akanyamuneza ndetse no kwiyumva neza.
Imirire
Inzoga nyinshi, ikawa irenze 400mg (udutasi 4) ku munsi n’itabi biri mu bintu bituma utabasha guhangana na stress ahubwo bikayongera. Ahubwo kubisimbuza imirire myiza yiganjemo imbuto n’imboga nibyo byiza
Imibanire
Iyo ufite stress usanga akenshi uhunga bantu ukigunga wenyine. Ibi rero bikosore kuko ntibikuraho stress ahubwo birayongera. Byiza jya mu bandi, muganire, wisanzure, mukine, muririmbe, mubyine, kandi uwo wisanzuyeho umubwire icyakubabaje. Kubivuga gusa ubwabyo ubibwira umuntu ukumva ni imwe mu nzira zo kumva uruhutse
Merci!!!! aha nineza kbs
ReplyDelete[…] ni umwe mu misemburo izwi nk’umusemburo wa stress. Ubusanzwe uyu musemburo urekurwa gusa igihe hari ikintu kibaye kidutunguye ari nawo utuma urira […]
ReplyDelete