Narabyutse nditegura ngendeye ku nama za avoka na diregiteri. Ipantalo y’umukara hasi hejuru ndenzaho aka veston k’ubururu bwijimye, mbese nambara nk’ugiye mu kazi ko mu biro. Musaza wanjye yarabanje aranganiriza, arankomeza. Numvaga ntashaka kurya ariko Colette ansaba gufata ikawa n’umugati kugirango ntaza gusonza ngeze mu rukiko. Twagiye mu modoka twese na Chris n’umukozi tubanza kunyura ku biro bya Justine. Nari mfite akoba gacye na stress ariko ngerageza kwikomeza.
Justine yari yambwiye ko mu rubanza rwose ushinjwa aba akurikiranyweho icyaha. Inteko iburanisha rero igendera ku bimenyetso byose byatanzwe kugirango ice urubanza ruhana cyangwa rurenganura uregwa. Abaje mu rubanza nta jambo baba bafite uretse abatangabuhamya baba bari buhatwe ibibazo, abandi bose baba ari indeberezi.
Twasanze Justine yamaze kwambara ikanzu ye y’abavoka, yari aberewe rwose.
-Raissa urumva witeguye?
-Yego maitre
-Wambaye neza cyane. Ntutinye, ibyo kukuburanira byose ndabifite. Kandi ngufitiye inkuru nziza
-Iyihe?
-Perezida w’urukiko ni umucamanza w’inyangamugayo, ntarya ruswa kandi ni we uri bube ayoboye urubanza. Ubuhamya bw’umukoresha wawe, abakozi bagenzi bawe, ababyeyi wabyaje, biraba bihagije ngo akugire umwere
-Ese ubundi abari bube banshinja bo ni bangahe?
-Kugeza ubu ntabwo mbazi uretse Stanley wakureze abandi turabamenya tugeze mu rukiko.
Tugeze ku rukiko twaparitse kure gato y’icyumba cy’iburanisha nsigarana mu modoka na Justine angira inama za nyuma. Mu modoka nabashije kubona abantu binjira mu cyumba, abo dukorana, Ezechiel na mushiki we gusa Beatrice yari ataraza. Ariko haburaga iminota myinshi ngo urubanza rutangire.
Stanley nawe yaraje yambaye neza rwose kandi ubona agendana icyizere. Naramubonye numva ntacyo bimbwiye nibaza niba twarigeze dukundana kuko ubusanzwe urukundo nyarukundo ntirushira.
Hashize akanya gato Beatrice yarinjiye nuko Justine ambwira ko twakinjira natwe.
Twagezemo hashize akanya bavuza inzogera twese turahaguruka abacamanza barinjira nuko bamaze kwicara natwe batwemerera kwicara.
Perezida w’urukiko afata ijambo nuko asaba umwanditse gusoma ibijyanye n’urubanza
Yafashe ijambo nuko avuga ko urubanza ruhari ari rumwe aho nyakubahwa Stanley Kamali arega Madamu Raissa Umuhoza.
Abaza niba duhari tuvuga ko duhari. Nuko buri wese bamwereka ako ajya kwicara. Umucamanza afata ijambo ambwira:
-Ni wowe Madamu Raissa Umuhoza mwene Yohana Sezikeye na Tereza Nyirakanyana, ukaba umubyaza?
-Ni jyewe nyiri icyubahiro
Asaba ko bambwira ibyo nshinjwa
-Madamu Raissa Umuhoza urashinjwa kwica ubigambiriye umubyeyi Sonia n’umwana w’umuhungu yari amaze kubyara, ibi bikaba ibyaha bihanwa n’amategeko.
Umucamanza arongera afata ijambo:
-Madamu Raissa, ibyaha ushinjwa urabyemera cyangwa urabihakana?
-Ibyaha nshinjwa ntabwo mbyemera Nyiri icyubahiro
-Nyakubahwa umushinjacyaha, ufite abashinja?
-Yego nyiri icyubahiro. Nasaba Kamali Stanley akajya ahagenewe abatangabuhamya
Stanley yarahagurutse nuko babanza kumurahiza kuza kuvugisha ukuri gusa, arabirahirira.
Nuko amaze kurahira ijambo rihabwa umushinjacyaha atangira abaza Stanley:
-Nyakubahwa Kamali ni iki ushinja madamu Raissa?
-Uyu Raissa mubona hano, yishe kubera ishyari umugore witwa Sonia ndetse anagerekaho kwica umwana we w’umuhungu kandi ni jye wari waramuteye iyo nda
-Nyakubahwa Stanley ufite ibimenyetso?
-Yego ndabifite. Ibyabaye byabaye nyuma y’uko Sonia abyara, nibwo Raissa yamwishe ndetse nyuma yaho Raissa yatwaye wa mwana nawe aramwica n’umurambo ntawo twabonye
-None se ibyo byose wabibwiwe n’iki?
-Raissa ubwe yarabinyibwiriye
Umushinjacyaha yavuze ko aho ntacyo arenzaho. Umucamanza aha ijambo avoka wanjye ati: Maitre Justine, muhawe umwanya wo kubaza ushinja.
-Murakoze nyiri icyubahiro. Nyakubahwa Stanley, ese uwo Sonia mwapfanaga iki
-kuko ntari meranye neza na Raissa, niwe wanyitagaho
-Ese mu myaka yose wabanye na Raissa hari igikorwa cy’ubugome yaba yarigeze akora?
-Oya ntacyo
-None se kuki umushinja ko yaba yarishe inshoreke yawe n’umwana?
-Kuko niko yabyivugiye
-Ese koko urahamya ko Raissa yakubwiye ko yishe Sonia n’umwana we?
-Yego rwose niko bimeze
-Sinumva ukuntu umuntu yakishinja ibyo atakoze. Nta kindi kibazo mfite kugeza ubu nyiri icyubahiro.
Natangiye kwibaza ukuntu Stanley amaze kurahirira kuvuga ukuri none akaba ari guhimba ibinyoma. Namubwiye ko Sonia yapfuye ariko se nigeze mubwira ko ari jye namwishe? Umwana se we ahubwo twigeze tumuvugaho?
Umucamanza yansabye nanjye kujya aho abashinjwa bahagarara, ndarahira nuko ijambo rihabwa umushinjacyaha ngo ambaze
-Madamu Raissa, wamenye ryari Sonia
-Namumenye aje ku bitaro byacu kubyara, ubu hashize imyaka itatu
-Wamenye ute ko umwana abyaye ari uw’umugabo wawe?
-Uwari umuherekeje niwe wampaye amakuru yose, kuko Sonia atari yaripimishirijeiwacu, kandi naombaga kugira ibyo nuzuza ku ifishi.
-Noneho niyo mpamvu wamwishe?
-Sinamwishe nyakubasha Mushinjacyaha
-Isobanure
Navuze byose uko byagenze uwo munsi
-None se madamu Raissa kuki wahishe abantu bose ko Sonia yari inshoreke y’umugabo wawe
-Natinyaga gushinjwa ibinyoma kuko numvaga ntawabyumva ngo abure kwemeza ko ari jye
-Madamu Raissa, kuki nyuma wavuze ko umwana yapfuye?
-Urebye muri iyo minsi nakoraga byinshi byo guhishahisha, ariko narabeshyaga ku byerekeye umwana
-None se ko uvuze ko wabeshyaga umwana ntabwo yapfuye?
-Oya umwana ni muzima.
Nahise ndeba aho Stanley yicaye mbona ari kubyiringira mu maso. Umushinjacyaha arakomeza:
-None se niba umwana atarapfuye ari hehe?
-Yabanaga na se ariko ubu ni jye tubana kuko Stanley yansabye kumutwara
-ufite ibihamya?
-Yego. Umwana yitwa Chris kandi bibaye ngombwa hanakorwa ikizami cya DNA. Ubu umwana ari hanze nimubishaka mwavuga bakamwinjiza
Narebye Stanley mbona atangiye guhinduka, ibinyoma bye bitangiye kumugaruka. Umushinjacyaha arakomeza
-None se kuki wemeye icyaha utakoze imbere ya Stanley
-Nyakubahwa rwose yabeshye sinigeze mbimwemerera
Stanley yatangiye kwishima mu mutwe, byari bitangiye kumuyobera no kumuvanga mu mutwe. Aho yari ari twari duteganye nuko namureba akubika umutwe
Umushinjacyaha yavuze ko nta kindi kibazo.
Nuko ijambo rihabwa avoka wanjye ngo akomerezeho
-Nyiri icyubahiro, murakoze kumpa ijambo. Nkuko mubibona uyu Stanley ni umugabo uca inyuma umugore we, umubeshyi, umugome. Nyuma yo guca inyuma umugore we ntiyanyuzwe ahubwo yageretseho kumushinja ubwicanyi. Nyamara niwe munyabyaha dore ko mu bihe byahise yakoze ibyaha aho rimwe yafunzwe azira gufata ku ngufu ubundi akazira gukubita no gukomeretsa ku bushake. Ndetse n’ubu ari gushaka gufungisha umugore we ngo ashake undi, kandi atari urukundo ahubwo agamije indonke. Ese ubundi twamenya dute niba atari we wishe Sonia ngo azabigereke ku mugore we abone uko amwikiza ashake undi? Niba mubinyemereye twasaba abatangabuhamya bashinjura uregwa bakagira ibyo bavuga
Nahise ndeba aho Stanley yicaye. Yari yabuze aho arigitira amasoni yamwishe. Si we wiyemeye ngo niyo Imana yamburanira sinatsinda. Nahame hamwe yumve
Umucamanza ahamagaza abanshinjura nuko ahera ku bo dukorana bose basimburana bavuga uko nitwara neza kandi nkora akazi kanjye neza. Nuko nyuma yabo haza Mairi atanga ubuhamya bugufi maze basoreza kuri Beatrice.
Yarahagaze avuga byose uwo munsi uko byagenze. Abari mu cyumba cy’iburanisha bose baratangara bagwa mu kantu. Justine afata ijambo:
-nyakubahwa munyemerere nsabe Adele agaruke ngire ibyo mubaza
Adele yaje adagadwa nuko Justine aramubaza:
-Madame Adele, ni wowe wageze bwa mbere ku ivuriro mbere yuko Raissa agenda. Ese ni wowe wavuganaga n’umurwaza utazwi, uko Beatrice abivuze?
-Oya ahubwo iriya nkuru yantunguye kuko nta muntu nigeze mvugana na we
-Adele, abandi babyaza bose baje nyuma yawe. Kandi Beatrice yavuze ko uwo yabonye yari yambaye itabuliya
-Oya pee. Ntabwo ari jyewe
Adele yatangiye kurira avuga ko arengana. Beatrice yarongeye arahamagazwa
-Ese Beatrice wabasha kumenya ijwi ry’uwabikoze
-yego narimenya
-Ese yaba ari uyu Adele
-Oya ntabwo ari we
-Mu kanya abakozi bose bamaze kunyura hano batanga ubuhamya, ese uwo muntu muri bo wamumenya?
-Yego namumenya
Justine asaba umucamanza guhamagaza abo dukorana bose bagahagarara imbere nuko Beatrice akerekana uwo yumvise uwo munsi
Baraje bose ariko bari gutitira, birumvikana bacyekaga ko ashobora no kwibeshya akabeshyera umuntu. Abantu bose bari batuje bategereje kureba uko bigenda
Nuko Beatrice aragenda atunga urutoki uwo muntu yumvise avuga uwo munsi.
Atangira kuvuga ko arengana abeshyewe. Umucamanza amusaba kujya ukwe nuko Justine aramubaza
-Madamu dusobanurire
-Arambeshyera. Adele niwe wahageze mbere, ubwo se ikintu nk’icyo nari kugikora gute koko ahari
Adele ahita amuca mu ijambo
-Urabeshya. Wahageze nyuma yanjye gato, unsaba kujya kureba uko umwana wavutse ameze, umbwira ko nimvayo nyura muri kantine kukuzanira umugati. Nagusize aho hari hari Sonia na Beatrice
Yakomeje kwiregura avuga ko abeshyerwa nuko Adele arakomeza
-Mpise menya n’impamvu wari wambujije gutanga ubuhamya.
Nanjye aho nari nicaye sinabyiyumvishaga. Nuko mu bantu hagati twumva umuntu aravuze:
-Oya urabeshya Rosalie. Sinkishoboye kubika ibanga rimunga ndaje byose mbivuge
Yari Henriette
Mu mutima numvise ibinezaneza nshimira Imana ko iyo igihe kigeze ibikora.
Henriette yigiye imbere abaza umucamanza niba yemerewe kuvuga:
-Nyakubahwa, mwanyemerera ngatanga ubuhamya? Mfite ibanga rikomeye nshaka kumena.
Yaramwemereye nuko ajya iruhande rwa Rosalie. Nasekeye mu mutima. Nuko aratangira:
-Murakoze. Sonia yari inshuti yanjye. Nuko kuko yiteguraga kubyara ahabwa konji ku kazi maze rimwe njya gusura mukuru wanjye tujyanayo, niho ibise byamufatiye. Bwari bwije nuko twiyemeza kujya ku bitaro bituri hafi nibwo twaje aho Raissa akorera. Yatwakiriye neza cyane ariko nyuma yaho mbona asa n’uwahindutse. Ndetse ntiyigeze ananyereka umwana amaze kuvuka. Nyuma mbona akuyemo imyenda y’akazi asohoka mu bitaro muhamagaye aranyihorera. Nahise numva ubwoba mpitamo kwinjira ngo ndebe niba Sonia ameze neza. Nibwo ninjiye nsanga Beatrice asinziriye ku gitanda Sonia aryamyeho hari umubyaza. Naramwegereye nsanga afite urushinge ashaka kurumutera. Ndabyibuka byose nk’ibyabaye ejo. Akimbona yambajije icyo ndi gukora mu ibyariro musubiza ko nari nje kureba Sonia. Gusa nakomeje kureba urwo rushinge yari afite rwarimo ibintu bisa n’icyatsi ngira amatsiko mubaza uwo muti agiye kumutera. Yaranyihoreye ahubwo amutera urushinge vuba vuba nk’aho adasahaka ko hari usanga akiri kubikora. Yari yambaye uturindantoki. Amaze kumutera urwo rushinge yahise anshyira seringue yakoresheje mu ntoki arambwira ati: “uzibeshye ubumbure umunwa nzakurangiza. Ibikumwe byawe nibyo biri kuri seringue jyewe nambaye uturindantoki. Iyi seringue nzayibika, niwibeshya ukavuga, niyo izaba umuhamya. Bizankoraho ariko nawe ntuzasigara kandi ni wowe uzahanwa cyane. Kandi jye ndi mubi, nzavuga ijambo rimwe gusa, uzahita wibagirana ku isi”
Rero nagize ubwoba. Nyuma yaho yakomeje kujya antera ubwoba ngatinya kugira icyo mvuga. Ariko uyu munsi niyemeje kuvuga ukuri ninshaka mpfe, kuko n’ubundi iyo Raissa atantabara nagonzwe n’imodoka ubu mba narapfuye.
Rosalie yananiwe kongera kwiregura atangira kurira. Mu cyumba abantu bose bari baguye mu kantu, nta wavugaga n’umwe. Nuko Justine afata ijambo:
Madame Rosalie, ikiboneka cyo wari uzi Sonia. Ese wamwiciye iki umuteye uburozi?
-Nashakaga kwihorera. Uwo munsi nageze ku kazi mpasanga Adele koko, mpita mbona Sonia aryamye aho. Nahise nzamura uburakari kuko uwo mugore nari maze igihe mwanga. Yari yarabyaranye n’uwahoze ari umugabo wanjye, wanaje kunyirukana kuko ntabyaraga, nuko nanirwa kubyakira no kubyihanganira. Nuko mubonye kuko we atari anzi, mubaza se w’umwana numva avuze ko yitwa Stanley Kamali, izina ntashobora kuzibagirwa. Uriya mugabo mubona wicaye hariya sinshobora kuzamubabarira. Rero nahise numva ngomba kwica Sonia muhora ibyo yankoreye ariko nanone nashakaga kubabaza Stanley, gusa sinari nzi ko ari we mugabo wa Raissa
-None se Stanley we yagutwaye iki?
-Mfite imyaka 15 uriya mugabo yamfashe ku ngufu, anyambura ubusugi bwanjye aranankubita ndetse antera inda. Kuko nari nkiri muto, mama yansabye kuyikuramo nuko dukoresha ibyatsi inda ivamo ariko ingaruka zabyo zabaye mbi kuko umura warangiritse nuko kwa muganga bawukuramo bambwira ko ntazabyara ukundi. Urumva uretse kuba Sonia yarantwariye umugabo ariko yari n’umugore w’uwamfashe ku ngufu agatuma ntateze kuzabyara, rwose sinari nzi ko ari umugabo wa Raissa. Nibwo rero nahise ntuma Adele ngo ndangize icyifuzo cyanje nuko Henriette yasanze ndi kurangiza umugambi mubisha wo guhitana Sonia.
Mbega ubuzima. Rosalie ntawari kumucyeka pee. Ako kanya mu rukiko twumvise ikintu cyituye hasi: ni Stanley wari uguye.

Ese arapfuye cyangwa ni ukurabirana gusa?
Ahwiiiiiiiiiiiii, finally
ReplyDeleteMbega!ni ibanga rikomeye byo,ntibyoroshye.
ReplyDeleteHahahahaha mbega stany!!!nikirumira habiri pe!!!mbashije kumirwa!!!!.rosalie weee baragufunga uzawupfiramo ndaq
ReplyDeleteYesuuuu mwamiiii. Yooooo ubuse koko Rosalie baramufunga cg barafunga Stanley. Mbega weee
ReplyDeleteOya,Stanley ntapfe weeeeeee agomba kubaho,maze isi ikamumpanira rwose...
ReplyDeleteIbanga rikomeye riramenetse!!!!!!
ReplyDeleteMbega qhubwo sibang twumvise namabanga
ReplyDeleteTwibeshyaga ko raisa abitse ibanga
Umuntu nimugari nicyo nize kd uko ubona umunt inyuma siko ari
Akandi plz
Mbega qhubwo sibang twumvise namabanga
ReplyDeleteTwibeshyaga ko raisa abitse ibanga
Umuntu nimugari nicyo nize kd uko ubona umunt inyuma siko ari
Akandi plz
Ahaaa ubu Rosalie agiye kuzafungwa azira gushaka kwihorera. Gusa Stanley ntabe apfuye ahubwo aze kuzanzamuka ubundi akorwe n'ikimwaro hama afungirwe kuba yarafashe kinguvu Rosalie
ReplyDeletengo Rosalie azize gushaka kwihorera? cg yarihoreye? amabanga aba menshi pe.
ReplyDeleteYewe Data weeeee!!!
ReplyDeleteAmabanga aragwira iri ryo ryari injyanamuntu! Birangiye rero Stanley ariwe ntandaro y'urupfu rw'inshoreke ye yakundaga cyane.
Akandi gace se bite byako?Ko amaso yaheze mu kirere!!!
ReplyDeleteMbega rya banga ko rikaze gusa ibyiza ni uko rigiye ahabona ndetse Raissa abaye umwere burya koko ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka
ReplyDelete