Yahise avuga yongorera:
-Rya jwi narimenye
-Irihe jwi
-Ngwino yewe nkubwire
Umutima wanjye waradihaguye ku buryo nawumvaga uko utera. Nahise nyoberwa icyo gukora no kumubwira.
-Ngwino ntabwo ndi kubasha kuvuga cyane
-Sawa ndaje kupa
Nk’umurabyo nahise nihuta njya kwa muganga. Nagiye nibaza uretse Safi undi muntu Beatrice yaba yavuganye na we. Gusa nibuka ko avoka yambujije guca urubanza vuba. Uwo munsi hari gukora ababyaza batatu, nahise nkuramo Adele kuko we ari muri konji. Ariko se yaba Safi ntabe yaretse ngo babage Beatrice azabure uko aza gutanga ubuhamya. Mana we ndumva binyobeye nanone, umfashe gusa ntabe Safi.
Ngeze kwa muganga nahise nkubitana na Juliette, abandi bari bagiye.
-Uraho Juliette
-Uraho Raissa. Uje gusura umurwayi wawe se
-Yego. Ari mu kihe cyumba se
-Ari muri rimwe
-Uratinda hano se?
-Oya Cecile ni we uri burare izamu naza ndahita ngenda
-Sawa
-Wabonye Adele se
-Oya yambwiye ko afite urugendo
-Yego ariko yagarukanye na nyina ngo ashaka kumuvuriza hano. Umaze kugenda yanyuze muri maternite ubu niho agisohoka
-Sawa noneho reka ndebe umurwayi
Adele yari ari hano? Ubwo ntacyo yiyongereye ku bandi batatu bakoze amanywa. Yari yambwiye ko azabanza kuvuza nyina, buriya wasanga yahisemo kumuvuza mu mugi
Ninjiye aho Beatrice arwariye bwombe nsanga ari kuganira n’umugabo we. Abana bari bamuryamye iruhande, umugabo we abanza kunshimira
-Muganga wakoze cyane kumbyariza umugore
-Zari inshingano n’amasezerano. Betty uri kubasha agakoma se
-Yego ndumva nta kibazo. Cheri, waduha akanya nkavugana na muganga gato?
Umugabo we yahise yemera arasohoka nuko Beatrice aranyiyegereza ngo anyongorere
-Raissa kuvugira hano nta mutekano urimo ariko namenye wa muntu nakubwiraga
Nanjye namusubije buhoro
-Ni nde
-Sinzi izina rye ariko namwumvise
-Ni Safi
-Safi ni nde?
-Umwe wakubyaje
-Oya ntabwo ari we. Safi ni n’umwana mwiza cyane. Wamaze kugenda aransuzuma abona ngo meze nk’utangiye kuva ahita ahamagara bagenzi be bandi batatu ngo baze babitangeho ibitekerezo. Mu kuganira kwabo niho numvise iryo jwi ndaryibuka
-abandi batatu cyangwa babiri?
-Batatu
-Ariko uyu munsi hari hakoze ababyaza batatu
-Jyewe nabonye bane yewe
Aha nahise menya ko Adele ubwo nawe yari ahari.
-None se wanshushanyiriza byibuze
-Yego. Ni muremure kandi arirabura
Ubwo nahise nkuramo Juliette kuko we ni mugufi kandi ni inzobe. Hasigaye ubwo Anne-Marie, Adele na Rosalie, kuko Cecile we ntiyari ahari ari buze kurara izamu. Safi yavuyemo, kandi n’ubusanzwe we ni inzobe.
-Beatrice nta kindi wambwira kimuranga
-Arananutse.
Niba ananutse ubwo si Anne-Marie. Kandi n’ubundi ni we nari naje gukorera we ntiyari ahari. Ubwo hasigaye Adele na Rosalie.
Nari ngiye kumubaza ikindi kimenyetso terefoni irahamagara. Yari avoka
-Allo
-Ese uri hehe? Maze amasaha abiri yose ngutegereje
-Mbabarira nari ngiye kuza mpita mbona Beatrice arampamagaye
-Byagenze gute se
-Yabyaye. Ndagusobanurira mpageze ndaje
Nahise nsezera Beatrice njya kureba avoka. Mu nzira mbanza guhamagara Ezechiel kuko nabonaga amasaha nayishe
-Allo
-Allo. Ezechiel nagusabaga ko isaha yo guhura twayisunika. Nagize gahunda zantunguye
-Ubu ni hafi saa moya y’ijoro. Reka tubonane ejo ntacyo
-Ejo mfite gahunda yo kwirirwana n’abana igice cy’umunsi ikindi gice nkakimara nduhuka. Niba ntacyo bigutwaye ndakureba ntandukanye na avoka
-Nibuba bwije imodoka uyihasige umpamagare nze kugufata si byiza gutwara bwije kandi uri mu bihe bigutesha umutwe
-Urakoze cyane
Ngeze kwa avoka nahise mubwira ikiganiro cyose nagiranye na Beatrice. Ahita atangara
-Neza neza nanjye ubwo nabazaga bagenzi bawe nahise nkekamo batatu: Rosalie, Adele na Cecile
-Koko se?
-Yego. Ubwo rero Cecile atari ari ku kazi rwose biri hagati ya Adele na Rosalie.
-Rosalie ubona atuje cyane. Ikindi kandi Adele niwe wageze bwa mbere ku kazi. Kandi Beatrice yavuze ko uwo yabonye yari wenyine na Henriette
-Uko byamera kose ni umwe muri bo. Gusa ntitwafata umwanzuro urubanza rutaraba burya ibiryo birimo umunyu n’ibyo utarimo ubimenya ari uko ubiriye
-Kugeza ubu jye ndibaza. Uwamwishe yamuhoye iki?
-Uko byamera kose nta kabura imvano, nyuma y’ejo tuzabimenya
-Nari ngiye gukora ikosa nanone natangiye gucyeka Safi.
-Oya burya jyewe narabibonaga ko atari we. Gusa warakoze kutagira icyo umutangariza wenda yari kugira uwo abibwira muri bagenzi bawe. Reka noneho nguhe inama z’uko uzitwara imbere y’abantu, ibyo uzambara, uko uzavuga, ..
Inama yampaye nasanze zihura neza n’izo diregiteri yari yampaye. Naramushimiye nuko mpamagara Ezechiel
-Ufitanye gahunda na Ezechiel?
-Yego
-Eh. Noneho episodes zarancitse?
-Oya ni uko ashaka ko tubonana bisanzwe nawe
-None se waretse mukabonana ejo? Sinshaka ko utwara imodoka bwije
-Nibyo. Ndasiga imodoka araza kuntwara
-Ejo ufite gahunda ki se?
-Kuruhuka mu gitondo, ikigoroba kuganira n’abana
-Ndakugira inama mu gitondo usenge unakore meditation. Ujye aha wenyine wiherere utuze uhuze ibitekerezo byawe n’Uhoraho
-Urakoze cyane
Hashize akanya gato Ezechiel yaje kundeba
-Tugiye hehe se
-Tujye muri restaurant, kuhaganirira ntacyo byatwara
-Byiza cyane nikumburiye no kurya
-Ko mbona se bitakugaragaraho
-Akazu gato niko karya ubwatsi
-Maze uteye nk’uruyuki
-Yewe niko iwacu tumeze niyo narya iki. Iyaba kurya byabyibushyaga ubu naba ngana n’imvubu
Twaricaye tumaze gutumiza ibyo kurya Ezechiel atangira ikiganiro
-Raissa, nagutumiye kugirango nkubwire ko nkuri inyuma kandi urabizi nakubwiye ko nigeze kunyura imbere y’ubutabera
-Ntibyoroshye nubwo nizera Imana ariko akoba ntikabura
-Hari ikindi nagirango uzitondere
-Mbwira
-Ntuzate umwanya wawe ngo urikuramo cyangwa uranga Stanley. Niyo mwahabwa gatanya ariko urwango Imana ntirwemera
-Birakomeye ariko nzagerageza. Ubundi se wowe urateganya iki hagati yanyu
-Hari hashize igihe ibyo kubana kwe na mushiki wanjye mbyeretse Imana. Ibyabaye ubushize ni igisubizo ku masengesho. Tuzamwikuraho ariko nta kibi tumwifuriza. Kuri we kumenya ko tutagikoranye tutazanamushyingira bizamubabaza kuko yanambwiye ko yamaze gusezera ku kazi ngo aze tube dukorana.
-Noneho ubu murakorana
-Yego
-Ubu se ntazagwa igihumure koko?
-Bizamubera isomo kandi nziko azabyigiraho byinshi nataba injiji. Azabasha gutekereza no guhinduka. Wenda ashobora no guhinduka mugasubirana
-Reka reka risubize aho urikuye
-Ibyo wibivuga burya ntuzavuge ngo amazi y’iri riba ntuzayanywa
-yewe sinzi inzira byanyuramo. Stanley! Oyaaa. Sinabana nawe pe. Najya mporana ubwoba ngo arandangiza
-Nyuma y’urubanza urateganya iki?
-Sinzi ntegereje ko rubanza rukarangira
-Raissa, buri kintu jya ugifataho isomo. Uzafate umwanzuro wo kurenga ibyahise utekereze ahazaza kandi uharanire ko haba heza kurushaho
-Ahazaza nihampa kubasha kwita ku bana banjye bizaba bihagije.
-Ibyo ntibihagije, ukeneye n’uwo kubana na we
-Oya simushaka
-Kubera iki se
-Nta bintu by’urukundo ngishaka
Yasetsemo nuko arakomeza
-Erega si wowe ufata umwanzuro. Imana ni yo ifata umwanzuro kandi iyo igihe kigeze ntiwayinanira. Burije reka nkugeze mu rugo
-Tugende urakoze
Twagiye tuganira, angeza mu rugo aransezera
Nageze mu rugo naniwe mpita ndyama. Bucyeye nakoze ibyo navuganye na avoka, nimugoroba nganiriza abana numva ndanyuzwe.
Ejo ni umunsi w’urubanza, ahazaza hanjye hakamenyekana. Reka ndyame

Mana yera, Umva ntutinye Imana irikumwe nawe, nziko uwo mugabo uzamutsinda rwose. Nanjye ndaje ngusengere cyane. kindi Adele niwe wishe Sonia . muduhe akandi p. amatsiko ni menshi.
ReplyDeleteAhuiiii Imana ishimwe ryajwi sirya safi. Reka dutegereze urubanza
ReplyDeleteMbega disi ukuntu Safi yaragiye kurengana!
ReplyDeleteAdele cg Rosalie c wa mugani baba Sonia baramwiciye iki?
Mbega amatsiko ngo aranyishe, nanjye ndumva ngiye kurwara indwara yo kutihangana!
Nnc koko nahejo cg ninjoro turabona akandi 🙈
ReplyDeleteByigaragazaga ariko
ReplyDelete🤣 🤣 🤣 🤣 Tugiye kuryama turabyukira mu rukiko
ReplyDeleteYawe urubanza nimukanya ndakeka jye siryama ntabonye akandi
ReplyDeleteUbundigusenga mbese nihatri
Ukaduhe kare byibura
ReplyDeleteyewe safi yararenganye pe ariko raisa uzamutsindira ninde ni directeur frank cg numukire Ezekiel?
ReplyDeleteMbega ukuntu ngiye kuzababazwa n'ukuntu Stanley azasaba imbabazi Raïssa akamubabarira asyiiiii
ReplyDeleteHahahahha kanitegure kuzindukira mu rubanza kuko ndabona gukeka kwacu arinkukwa Raissa
ReplyDeleteNsimishijwe n'uko ijwi atari irya Safi ahasigaye Imana ikore ibyayo turayiringiye maze igaragaze ulugizi wa nabi ubundi Raïssa arenganurwe
ReplyDeleteEzechiel ni umujyanama mwiza ndamwemeye.
ReplyDeleteJassu, impa number ye.
Ahwi ubwo safi atakiri mu bakekwa ndishimye pe, hanyuma reka dutegereze umucamanza niwe ufite ijambo rya nyuma
ReplyDeleteRyama ruraba mu gitondo
ReplyDelete🤣 🤣 🤣 🤣 🤣 🤣
ReplyDeleteUru rubanza ruratinze pe.
ReplyDeleteYewe sinasubirana nawe,kuko rwose naba mbeshya.None se nakongera kuvuga ngo ndagukunda.Imana ishimwe Safi abaye umwere.Ejo dutegereje twihanganye.Umwanditsi rwose uzaduhe nka 2 icyarimwe,utwongeze n'utundi tubiri!😊😊😊
ReplyDelete