Ibanga rikomeye: Agace ka 27

Naramukurikiye muri icyo gipangu cyiza cyane. Mo imbere harimo ubusitani bwiza cyane burimo indabo z’amoko yose. Siniyumvishaga ko iyo nzu yaba iye. Ukuntu ubona ari umuntu ucisha macye agaca bugufi ntiwamucyekera iyi nzu. Tugeze muri salon ambwira kwicara

-Murakoze

-Isange nk’iwawe. Tukwakirize iki se?

-Yewe haracyari kare cyane

-Ubwo hakiri kare ntacyo reka dusangire ikawa

 

Yahamagaye umukozi we nuko amusaba kudukorera ikawa. Mu gihe tukiyitegereje atangira kunganiriza

-Raissa, kuva ejo turi guhura cyane

-Niko bimeze nyakubahwa diregiteri. Ni nk’amahirwe

-Amahirwe, oya. Burya nta mahirwe abaho ahubwo ikintu cyose kibaho kubera impamvu, dushobora kumenya vuba cyangwa tukazayimenya dutinze.

-Sinari mbizi

-Ikitubaho cyose kiba gifite ubusobanuro

-Simbizi

-Kubera iki

-Ubu se ibiri kumbaho koko bifite ubuhe busobanuro? Kuki inshoreke ya Stanley ari jye wayibyaje? Kuki umugabo wanjye yamfungishije?

-Ubu sinabona igisubizo nguha ariko hari igihe ibyo wibaza byose uzabibonera ibisubizo. Gusa wowe komeza utegure urubanza neza. Wanagize neza kubyuka utembera birakuruhura mu bwonko

-Yewe sinzi n’ukuntu byanjemo rwose nyakubahwa diregiteri

-Umva Raissa, mu gihe turi twenyine jya unyita Frank ni ryo zina ryanjye.

-Oya reka nkomeze nkwite diregiteri ntazacikwa nkaguhamagara Frank turi no mu bantu.

 

Yaramwenyuye nuko arakomeza:

 

-Reka noneho nkubwire amateka y’iyi nzu. Rimwe mu kazi navuye umwana ababyeyi bari bamaze guheba nuko asubirana ubuzima. Buri gihe uwo mugabo w’umukire yansabaga kwakira amafaranga yampaga nk’ishimwe ry’uko natabaye ubuzimz bw’umwana we nkayanga kuko jyewe ibyo nakoze kari akazi n’inshingano. Rero amaze gupfa ntungurwa no gusanga mu mirage yasize, iyi nzu yarasize ari jye ayandikishijeho, ni uko yabaye iyanjye nkayimukiramo, ubu nyimazemo imyaka itanu.

-Yooo. Disi inkuru yawe irashimishije.

-Cyane

-Gusa yaguhaye inzu nziza pee.

 

Twacecetse akanya gato. Naramurebye mbona ari kundeba nuko isoni ziranyica mpita ndeba hasi. Aramwenyura arambwira:

-Nari niviriye muri siporo ngusanga uhagaze imbere y’iwanjye. Urabyumva ute?

-Ndumva nta kidasanzwe. Ese hari ikintu bisobanuye?

-Kuri jye kirahari ndetse kinini

 

Sinari nzi inzira ashaka kubiganishamo nanjye mpitamo kuruma gihwa. Amahirwe yanjye wa mukozi yahise azana amazi ashyushye n’ikawa y’amajyani. Ashyira utuyiko tubiri tw’ikawa mu gatasi asukamo amazi ashyushye ambaza niba nshyiramo amata n’isukari mubwira ko nyinywa yonyine. Nkunda kunywa ikawa yonyine, kandi sinyinywa kenshi kuko ikawa ni inkabura.

Nayinyoye bucece ariko nkabona ijisho rya diregiteri ntirimvaho. Ubanza koko Safi na Colette bari mu kuri. Maze kunywa ya kawa nasabye ko nagenda:

-Urakoze kumpa ikawa. Amasaha ariruka nawe ugiye kujya ku kazi reka nanjye ngende

-Nishimiye ko dusangiye ikawa ukanaba umenye iwanjye. Reka nkurenze irembo

-Urakoze cyane

 

Amaze kunsezera naratashye ariko ngenda nibaza ibimaze kumbaho. Nageze mu rugo inzara ari yose kubera ikawa nari maze kunywa nuko nsaba umukozi ankorera umureti ndarya. Ndangije nagiye kureba Chris aho aryamye nuko ngeze muri salon nsanga Colette aricaye

-Waramutse Raissa

-Mwaramutse Colette. Ko wazindutse kandi uri muri konji?

-Musaza wawe yankanguye agiye nuko sinongera kubona ibitotsi. Ahubwo se wowe ko mbona umeze nk’uvuye mu butembere?

-Yego nari ndi gutembera ngo mfate akayaga

-Ko utashye kare se kandi

-Yego namaze gufata ikawa numva ndashyushye nuko ncika intege ndagaruka

-Cyooo!! Unywa ikawa mu nzira se gute

-Oya si mu nzira ni iyo bampaye.

-Eeeh. Ni nde waguhaye ikawa ubwo

 

Namubwiye ukuntu nahuye na diregiteri nuko ahita akoma mu mashyi

-Eheee!!! Sinakubwiye? Icyo nzi cyo umugisha wawe uri kukugendaho tu

-Ibyo se ni ibiki wowe

-Ahaaa. Reka nisekere. Urajya kureba avoka se uyu munsi?

-Oya nzamureba ejo.

-Hagati aho ndumva wasaba imbabazi Ezechiel kubera uko wamwitwayeho ejo

-Ku manywa ndi bubikore

-Oya ndakuzi ukunda kwibagirwa bikore ubu

 

Naramuhamagaye ariko nawe mbona ntabiremereje cyane. Gusa ansaba ko twaza kubonana mbere y’urubanza.

Tumaze kuvugana nabonye SMS muri terefoni nuko ndayifungura. Yavugaga itya: “Ibyo nakubwiye ejo ndakomeje. Usabwe kuza gufata akitwa akawe kose kari iwanjye. Nshaka gutunganya icyumba kuko vuba aha ndahita nzana umugore wo kugusimbura”

Mbega Stanley. Ahubwo se ko nahinduye nimero yayikuye hehe? Nahise nibuka ko ariyo njya mpamagaza umukozi nshaka kuvugana n’abana. Chris yahise aza muri salon ansekera ahita anyibagiza inabi ya se. Disi abana ni abamalayika pee.

 

Umunsi wose niriwe niga urubanza, ndi no kwishyiramo akanyabugabo dore ko bizaba ari ubwa mbere ngiye imbere y’abacamanza. Ijoro ryaje vuba nuko njya mu buriri kuryama.

Bucyeye niteguraga kubyuka nibwo terefoni yasonaga, ndebye nsanga ni Beatrice.

-Waramutse Beatrice

-Oya si we ni umugabo we. Ambwiye kuguhamagara

-Yego ndakumva

-Ibise byatangiye kuza. Yari ambwiye ngo nkubaze niba uhari aze cyangwa niba udahari umubwire ajye ku bindi bitaro

-Oya mubwire yitegure aze nta kibazo

Nahise nitegura vuba vuba nuko njya ku kazi. Byibuze ubwo agiye kubyara habura iminsi ibiri ngo urubanza rube ntacyo naho iyo abyara umunsi w’urubanza nari kuba mubuze. Nahise nsezera kuri Colette

-Ariko se ntiwambwiye ko ufite agahushya

-Yego ariko uutangabuhamya wanjye w’ingenzi agiye kubyara

-Sawa genda Imana ibane na mwe

 

Nageze ku kazi mpita nambara itaburiya. Nasanze Safi ari kuzuza ifishi ndamusuhuza ariko anyikiriza atabishaka. Nahise njyana Beatrice mu ibyariro

Yari ari hafi kubyara mpita mufasha kurira agatanda ko kubyariraho. Umwna wa mbere yabanje ikibuno aho kubanza umutwe. Mana yanjye. Biransaba guhamagara gynecologue kuko aha agomba kubagwa. Ubu se koko mu minsi ibiri azaba yakize?

Uretse Henriette wanze kuvuga, Beatrice ni we mutangabuhamya w’ingenzi mfite. Natangiye kurira ngana mu biro by’ababyaza ngo mpamagare muganga. Safi niho yari akiri. Abonye mbunga amarira areka ibyo yakoraga arambaza

-Raissa urarizwa n’iki

-Ntacyo

-Raissa wambwiye? Ko wari uri muri konji ubundi uje ute ku kazi?

-Ni Beatrice wampamagaye

-Ni wowe mubyaza gusa se hano ku buryo nta wundi wamubyaza?

-Safi uri kuntesha umwanya reka mpamagare dogiteri, kuko agomba kubagwa

-Afite ikihe kibazo?

-Umwana yabanje ikibuno

-Raissa, kuba umwana yabanje ikibuno si byo biri kukurizza. Ngaho mbwiza ukuri basi

-Beatrice ni we mutangabuhamya mfite utari umukozi wa hano none dore agiye kubagwa

-Ndabyumva abazwe ntiyazaza gutanga ubuhamya. Ariko kuba umwana yabanje ikibuno ntibivuze buri gihe ko yabagwa. Reka nze ngufashe turebe

-Ariko atwite impanga

-Tugende yewe

 

Twagiye mu ibyariro twihuta. Safi yantanze mu kazi afite uburambe kundusha. Namurebye amufasha nuko abasha kubyaza neza Beatrice impanga. Nahise numva nduhutse

Tumaze gutunganya abana twabazaniye nyina nawe aradushimira

-Murakoze baganga

-Abana bawe ngaba, barashimishije cyane

-Urakoze. Nubwo nzaba ntarafata agatege cyane ariko nzaza mu rubanza humura

-Urakoze cyane na we

Safi ahita aimbwira:

-Raissa taha uruhuke ndasigara mwitaho humura

-Safi urakoze cyane

 

Ibi byahise binkura mu mutwe burundu ko Safi nawe acyekwa. Mbere yo gutaha nanyuze aho Donath arwariye nsanga ari koroherwa ari kumwe na nyirasenge Aisha.

-Mwaramutse Aisha nari nje kureba uko Donath ameze

-Urabona ko ari gukira

-Ezechiel ari he

-Ari ku kazi

-Sawa noneho reka mbareke nari nje kubaramutse

-Raissa, wihangane ku bya Stanley

-Oya mama humura. None se ko utari uzi ukuri. Musaza wawe naza umunsuhurize

 

Nageze mu rugo ndaruhuka. Nari mfite gahunda yo guhura na avoka ndetse no kwitaba Ezechiel nkumva icyo ambwira. Ariko terefoni ntiyankundiye kuko Beatrice yahise ampamagara

-Beatrice ndumva wafashe agatege

-Yego nagiye muri maternite ubu ahubwo ndagushaka byihutirwa

-Kubera iki?

Yahise avuga ariko yongorera

-Rya jwi narimenye.

 

 

Iri jwi se ryaguye kuri nde?


 
Biracyaza…

Comments

  1. Yebaba ni Safi weee
    Mbivuga

    ReplyDelete
  2. Mana yanjye koko ubwo yaba ari Safi koko Raïssa yabyifatamo ate n'ukuntu bakundana gusa amatsiko ni yose kandi Béatrice abyitwaremo neza atava aho abura ubuzima bwe

    ReplyDelete
  3. Mana we yaba ari Safi se?

    ReplyDelete
  4. Eheeee mfite amatsiko yo kumenya iri jwi n'irya nde

    ReplyDelete
  5. Sha ntago ari Safi kbsa ntiyari kumubyaza kdi azi neza ko ariwe mutangabuhamya

    ReplyDelete
  6. ahubwo Beatrice yirinde cyane safi atamwica nawe kugirango azimanganye ibimenyetso

    ReplyDelete
  7. Njye ndumva atari Safi pe ahubwo ndatekereza ko hari uwaje kumusimbura Béatrice akamwumva avuga akamumenya

    ReplyDelete
  8. Ntabwo ari Safi tu, ubwo n'undi mubyaza yumvise muri maternité, kuko Safi ntibyari bumufashe bari bamaze kumubwira ko ariwe mutangabuhamya

    ReplyDelete
  9. Hhhhhhhh, winsetsa, siwe

    ReplyDelete
  10. Wasanga ari safi iyisi yarahindutse bati Rafiki yako ndiyo aduyi yako ariko sibose pe

    ReplyDelete

Post a Comment