Nasanze yicaye ku rubaraza antegereje, ndebye nsanga ni diregiteri.
-Mwiriwe nyakubahwa muyobozi
-Mwiriwe Raissa.
-Eeeeh. Mbega kuntungura. Mwihangane ndaje mbazanire amazi.
Nahise nihina mu gikoni nzana ikirahure n’icupa ry’amazi afunze byose biri mu ipurato nziza ya pulasitike. Mu muco wacu umushyitsi wese uje mbere yo kumuha ikindi kintu ubanza kumuha amazi. Ni uburyo bwo kumuha ikaze kandi ukanagabanya inyota kubera urugendo aba yakoze. Keretse mu gihe cy’imbeho n’imvura niho umuha ikawa cyangwa icyayi bitewe n’icyo akunda, ibindi byo kunywa biza nyuma.
Amaze kuyagotomera ndamubaza
-Mbazanire iki se? Byeri, umutobe cyangwa divayi
-Oya amazi arahagije
-None se ko mudusuye bwije
-Nari nje kureba uko umeze kuko nubwo uyu munsi twabonanye inshuro ebyiri ariko nabonaga utameze neza
-Meze neza mwigira ikibazo
-None se urubanza urwiteguye ute?
-Kugeza ubu ndumva ari neza
-Umunsi w’urubanza ntuzagire ubwoba. Ibibazo bazakubaza uzabisubize neza kandi utajijinganya. Avoka wawe ndabizi yarabikubwiye nanjye nari nje gushyiraho akanjye. Gusa hari amategeko akurikizwa hariya. Ugomba gusubizanya ikinyabupfura ukubajije wese kandi ugakomeza gutuza. Umucamanza niwe uba afite uburenganzira bwose mu rukiko niyo mpamvu ugomba kumwubaha. Ibimenyetso ukora, imihagararire bifite icyo bivuze mu rubanza kuko ubeshya n’ufite ubwoba bafite uko bigaragaza. By’umwihariko uzambare umwambaro ukubahishije bizatuma ntawe ugucishamo ijisho. Uzirinde amabara akabije cyane cyangwa yijimye cyane, wirinde imitako n’ibirungo bikabije, wirinde imyenda migufi cyane cyangwa za bararata intugu.
Mu rukiko nta wemerewe guca undi mu ijambo, uzabyirinde. Hanyuma uzasobanuze avoka wawe uko uzajya wita abacamanza. Bamwe bakunda kwitwa “nyiri icyubahiro” cyangwa “Nyakubahwa perezida w’urukiko”, azakubwira iryo uzakoresha.
-Urakoze cyane. Ariko se ko uri muganga ibi byose wabimenye ute?
-Impanga yanjye ni umucamanza, ni we nabajije arabinsobanurira
-Ese burya uvuka uri impanga
-Yego
-Sinari mbizi. Gusa urakoze cyane ku nama zawe
-Sintinda rero ni icyo cyari kinzanye, reka ntahe
-Wakoze kudusura
Naramuherekeje nuko ngaruka mbyibazaho. Ubanza Colette na Safi bavuga ukuri koko. Ariko se mu myaka mpamaze yose kuki atari yarigeze abimbwiraho? Ubanza turi kumutekerereza ari uko ndi mu bibazo akangirira impuhwe. Gusa niyo byaba byo sinabyemera. Mbyaye gatatu nzarera abo, na Stanley sinari nzi ko yankora ibi.
Ngeze mu nzu Colette yari ari gusekera mu bipfunsi
-Uraseka iki Colette?
-Sinari narabikubwiye?
-Wamenye ute ko ari we? Watwumvirizaga?
-Ndarengana ni mwe mwavugaga nk’abari mu nama.
-Gusa nta gahunda mfite rwose. Urubanza rurangira, nsaba gatanya, ndera abana banjye, abagabo nta gahunda yabo mfite
-N’abandi niko bavugaga
-Niba uwo mbyariye gatatu ankoze ibi, ucyeka ko undi we ari malayika uzaba avuye mu ijuru se?
-Si ngaha aho ndi. Uzaba umbwira
-Colette uribeshya nyamara. Sinshaka undi mugabo kandi niyo namushaka ntabwo yaba umuyobozi wanjye
-None ni nde?
-Reka duhindure ikiganiro. Nako reka njye kuryama ni ah’ejo.
Nararyamye ndaruhuka ku buryo bwakeye nkumva nshaka gukomeza kuryama. Narebye aho Chris aryamye iruhande rwanjye, nibuka ko naryamye akiri gukina n’abandi bana. Nibutse ko urubanza ruri kunsatira nishyira mu maboko y’Imana. Ese nk’ubu koko baramutse bankatiye, uyu mwana yazabaho ate? Ariko se bankatira gute ko nta cyaha nakoze? Nahise mbyikuramo dore ko kwizera kurema wabona mbyishyizemo bikaba.
Kuko nta kazi mfite nabyutse hacyeye mfata ibya mu gitondo, ndakaraba nuko niyemeza gutembera ngo mbe nduhura mu mutwe. Nabwiye umukozi kureba ko Chris akanguka nuko ngana mu busitani buzengurutse aho musaza wanjye atuye dore ko atuye ahantu hatuje ariko hari ubusitani bwiza ntiwamenya ko ari mu mugi rwagati. Rimwe unumva inkoko zibika. Gutembera bituma ubasha kwitekerezaho.
Uko nagendaga nagiye nsubira inyuma mu buzima bwanjye: ubukwe, urupfu rwa mama, uko abana bavutse. Natekereje kuri mama nibuka uko yambuzaga Stanley ariko simvumve. Koko ngo umukobwa uri mu rukundo iyo umubwiye avunira ibiti mu matwi. Gusa nyine ni amateka, binsigiye isomo.
Nakomeje kwigira imbere, nari mbonye akanya ko kuhamenya neza dore ko ntakunze kuhaza kenshi. Hari amazu meza anyuranye, ibiti byiza bituma hahora akayaga keza n’umwuka mwiza. Kugirango ntaza kuyoba nakomeje inzira imwe. Nkomeza kwibaza niba mu rubanza umunyabyaha azagaragazwa cyangwa niba nzerekana ko ndi inzirakarengane nkarekurwa urubanza rukarangira. Nongeye kwibaza kuri Henriette ukuntu n’ubu ataravuga kandi naramutabaye, ariko nanone singomba kwiringira abantu, Imana niyo ya mbere.
Nkomeje urugendo nabonye inzu nziza cyane niyemeza kuyisatira ngo nyirebe neza. Nyigeze bugufi narahagaze ngo nyitegereze kuko yari iteye amabengeza. Yego n’iwacu si habi ariko iyi rwose ni nziza cyane.
Nari nkiri kuyitegereza numva ijwi nsanzwe nzi rimvugisha
-Raissa urakora iki hano iki gitondo?
Nabaye nk’uwikanze. Nitegereza uwamvugishaga yari yambaye imyenda ya siporo ubona yahindutse. Ukuntu yantunguye nabuze ijambo musubiza. Nari mfite n’isoni ukuntu ansanze ni kwitegereza iyo nzu. Arakomeza
-Humura nari mvuye muri siporo. Buri munsi nirukanka iminota 30 mu gitondo mbere yo kugira ikindi nkora. Ndacyeka nka muganga uzi ko siporo ituma umutima ukomera kandi ikaringaniza umuvuduko w’amaraso
-yego siporo ni ingenzi mu buzima ariko kubera akazi n’abana njyewe bijya bingora kuyikora
-Reka wowe n’ubundi ndabona utayikeneye cyane. Wagirango uri umukobwa w’imyaka makumyabiri
-Urakoze kumbeshyera!! Mbyaye gatatu nawe ngo imyaka 20?
-None se Raissa, iki gitondo uri gukora iki iwanjye?
-Eeeh. Aha ni iwawe?
-Yego
-Umbabarire nari ndi gutembera nuko mbona inzu nziza nari nyegereye ngo nyirebe gusa
-Ndabyumva. Noneho ngwino twinjire uyitembere ngusobanurire ibyayo neza
Ese iyi nzu ni iya nde ko avuze ko amuzi?

Biracyaza…
ni Ezechiel
ReplyDeleteiribanga ko rinzengereje ra kandi niryo fundo ryo kurangiza urubanza mwanditsi koko iminsi3 ntirashira koko ngo tujye murubanza?????
ReplyDeleteiyi nzu niya ezzekiyeri
ReplyDeleteraissa gusubirana na Stanley ntibushoboka hanyuma harabantu ba2 bagukunda hari Ezechiel hari na directeur uzahiramonde? njye naguhitiramo directeur kuko mumaranye igihe kinini mukorana kandi usa mkumuzi neza ikindi muba mukazi niwe uzajya amenyako waraye izamu naho Ezechiel nkumuntu wafunzweho end plus 2ans yaba hari yakoze iki? ntaranakubwira ko byibuze yarenganaga ! nukuri ntinya umuntu wafunzweho reka mparire umwanditsi ariko arimo aradutinza kujya murubanza
ReplyDeleteNdumva ahingutse kwa Ezéchiel kabisa
ReplyDeleteNanjye ndamuketse
ReplyDeleteUbu se koko biracyari ibanga?
ReplyDeleteKeretse basanze ari collete wamwishe na musaza wa Raissa abifitemo uruhare nibwo namenya ko amabanga agwira.
Wabwirwa niki se ko Dr. we atarafungwa? Shakira impamvu ahandi.
ReplyDeleteNgaho
ReplyDeleteahingutse Kwa Dr c cg Kwa Ezechiel?
urubanza ruratinze pe
Ahingutse kwa Ézéchiel tu!
ReplyDeleteKandi mba mbona ashobora kuzamutsindira!!!
Aka kabaye gato mbega urubanza
ReplyDeleteAmerwe yahez mwisaho
Nkumbuye kubona Stan atsindwa subu azasaba imbabazi
Bigeze aharyoshye nubwo urubanza na rwo mbona ruzaba rutoroshye.
ReplyDeleteIri banga ko ryanga kujya ahabona kandi amatsiko ari yose weeee gusa directeur yitaye kuri Raïssa bigaragara ko amukunda kuva mbere hose akaba yaramutinyiye ko yubatse ariko ndifuza kubona Stanley akorwa n'isoni imbere y'urukiko
ReplyDelete