Ibanga rikomeye: Agace gasoza

Stanley ni we wari wikubise hasi. Ndabyumva: umutima we waramuriye kuko yaje yizeye intsinzi none akubitiwe ahareba inzega. Ahahise he hose hagiye ku karubanda. Mbega guseba, mbega gukorwa n’isoni. Mbega kumwaragurika. Nahise nibuka ukuntu yari yahoze ambwira ngo niyo Imana yaba ariyo avoka wanjye sinshobora gutsinda

Umwanditsi umwe niwe wavuze ngo Imana ntinegurizwa izuru.

Muri 1985 Tancredo Neves watorewe kuba prezida wa Brezil yiyamamaza yavugaga ko natorwa Imana nayo ubwayo itazashobora kumukura ku buyobozi. Yaratowe aratsinda ariko mbere y’uko arahira yararwaye apfa atayoboye

Nyuma yo kubakwa kwa Titanic, ubwato karundura, umunyamakuru yabajije Thomas Andrews wari warabukoze ikimwemeza ko ubu bwato nta makuba buteje. N’ubwishongozi bwinshi yarashubije ati “n’Imana ntiyabasha kuburohamisha”. nyamara tariki 14/04/1912 uyu Andrews yapfanye n’abandi basaga 1500 ubwo batahaga ubu bwato.

 

Ibi byansigiye isomo rikomeye mu buzima

 

Naho Rosalie, natunguwe n’ukuntu atacyekwaga kandi ari we wakoze amahano. Nari mbizi ko nta bana afite ariko amakuru y’uko umugabo yamutaye nta wari ayazi. Ese ni gute koko yabonye imbaraga zo kwica umuntu? Koko uburakari ntacyo butakoresha umuntu. Nanjye nibutse ibitekerezo byandwaniyemo nkimenya ko Sonia atwitiye Stanley.

 

Sonia we yabaye umunyabibazo. Nyuma yo gutwara umugabo wa Rosalie, yakundanye n’uwahohoteye Rosalie akaba intandaro yo kutabyara kwe. Ubu se koko kuki yakundaga abagabo bubatse?

 

Ibi byose nabitekerezaga bucece sinari nitaye kuri Stanley wikubise hasi. Nagaruye ibitekerezo nuko mbona abantu benshi bazengurutse Stanley. Bari abaganga bo ku ivuriro iwacu harimo na diregiteri wacu. Bari barimo kugerageza kumugarura ibuntu. Nasengeye mu mutima ngo Imana imukize kuko nubwo yampemukiye ariko ni se w’abana banjye.

 

Perezida w’urukiko yavuze ko urubanza rusubitswe igihe cy’isaha imwe nuko turasohoka, abaganga bajyana Stanley kwa muganga. Ariko abapolisi batubuza kujya kure cyane cyane Rosalie.

 

Bagenzi banjye ukuyemo Rosalie bose baranzenguruka. Juliette niwe watangiye avuga, dore ko n’ubundi yikundira kuvuga

 

Juliette: Raissa, nari narakubwiye ko uzatsinda. Ariko Rosalie arantunguye. Mbega umugore

Safi: jyewe nahoraga mbona ari akagore k’akajiji. None yabashije kwiyicira umuntu mwa.

Cecile: sha umureke Rosalie. Ari mwe mwakora iki? Umuntu yamutwariye umugabo, abaye atarakira icyo gikomere, none abyaranye n’uwamufashe ku ngufu. Ahubwo se ko abagore mwihangana, Raissa ni gute wabashije kubana na kiriya gikoko?

 

Safi: None se sha yari abizi?

Anne-Marie: jyewe nabuze ayo ncira n’ayo mira ibyabereye aha byandenze

Adele: ubwoba bwanyishe ubwo numvaga ari jye bagiye gushinja, iyo Henriette na Beatrice batahaba ubu nanjye mba mfite ibibazo. Rosalie numvaga ashaka kunshyirishamo

 

Nabumvaga ntavuga bamara iminota nka 30 ari byo barimo. Ndebye mbona Rosalie ahagaze wenyine, ngenda musanga nuko Safi amfata akaboko

-Raissa urajya he? Sha nawe arahita akwirenza tu

-Safi nawe. Ku rukiko imbere y’abantu ntiyabitinyuka

-Umenye ko yica abagore b’uwamufashe ku ngufu

 

Safi disi ahora ari wa wundi arivugira ntajya ahinduka. Naragiye ngeze imbere ya Rosalie ndamubwira:

-Rosalie ntiwakabaye warishe Sonia

-Yanyangirije ubuzima agerekaho kubyarana n’umugabo nanga ku isi

-Umbabarire kuba ibyakubayeho byose byaratewe na Stanley

-Sinzamwibagirwa uriya muhemu. Ndabizi mu kanya barankatira ariko no muri gereza nzakora uko nshoboye Stanley ababare. Nzatuza ari uko apfuye

-Rekera aho gushaka kwihorera. Reba kwihorera aho bikugejeje none ngo nturanyurwa?

 

Twari tukiri muri ibyo biganiro nibwo Justine yaje atubwira kwinjira urubanza rugakomeza. Stanley yari yazanzamutse

 

Mu rukiko bahise baha ijambo umushinjacyaha avuga ko Rosalie atari akwiye kwihanira ahita asaba urukiko gufungwa burundu kandi asaba Rosalie niba abishaka kurega Stanley kubera kumufata ku ngufu. Asoza asaba nanjye kumpanira kuba narirengagije Sonia ndetse no kuba naravuze ko Chris yapfuye kandi ari muzima.

 

Ashoje umucamanza aha ijambo Justine ngo agire icyo avuga cya nyuma

-Nyakubahwa murakoze. Ese ubu ni ngombwa ko mvuga byinshi? Ubuhamya bwatangiwe aha bumaze kugaragaza neza uwakoze icyaha njye nasabaga ko umukiriya wanjye arenganurwa kandi agahanagurwaho ibyaha byose yashinjwe kuko ari umwere. Naho ibyo kwirengagiza Sonia ahubwo mbona yarakoze ibyo undi atashobora. Akwiye gushimirwa kuba yaragaragaje ubutwari akabasha kubyaza inshoreke y’umugabo we ndetse nyuma y’urupfu akarerana umwana asize n’abe ku buryo n’ubu yamureraga wenyine nyuma yuko umugabo amwirukanye. Rero nasabaga ko uwagaragayeho icyaha ari we ugihanirwa kandi umukiriya wanjye agahabwa indishyi z’akababaro kubera igisebo yatewe n’umugabo we amushinja ubwicanyi atakoze. Kandi mutegeke umukiriya wanjye ahabwe ubutabera bwuzuye, atahe yemye.

 

Umucamanza yahise asaba inteko iburanisha kwiherera, nuko dusigara dutegereje. Nyuma y’iminota nka 30 baragarutse nuko umucamanza arukata muri ubu buryo

 

-Nyuma yo kwakira ikirego no kumva ubuhamya bw’impande zombi yaba urega n’uregwa, hashingiwe ku mategeko ahana y’igihugu cyacu, urukiko rwemeje icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe madamu Rosalie akaba akatiwe igifungo cy’imyaka 15. urukiko rukaba rumwemereye kandi kuzakira ikirego cye, nabishaka, cy’uko Stanley yamufashe ku ngufu bikamuviramo kutabyara.

Stanley Kamali arashinjwa guharabika no kubeshyera Madamu Raissa urukiko rumutegetse gutanga amande angana na miliyoni makumyabiri z’amafaranga agahabwa Raissa nk’impozamarira n’igihembo cya avoka

Raissa yabwiye nabi umurwayi yari ashinzwe kwitaho ndetse aranamurangarana ndetse abeshya ko umwana yasize nawe yapfuye. Akatiwe igifungo cy’amezi atatu, angana n’igihe yamaze afunzwe by’agateganyo, urukiko rutegetse ko ahita arekurwa bisesuye guhera uyu munsi.

 

Nahise numva ibinezaneza ndasimbuka ndabyina, abantu bari baje kumva urubanza hafi ya bose ngenda mbahobera kubera umunezero.

 

Ngeze mu rugo, rwari urundi rugamba rwo gutangira gusaba gatanya na Stanley kandi nasabye Justine ko nabwo yambera avoka.

 

Hashize icyumweru urubanza rurangiye Stanley yarampamagaye ariko buri uko ampamagaye nkamukupa. Nabiganirije Colette arambwira ati imbabazi ni ngombwa. Niyo mutasubirana ariko ukamubabarira.

Nyuma ahamagaye noneho naramwitabye

-Raissa mbabarira ndakwinginze, ni shitani yanshutse nanjye sinzi uko byaje

-Oya nta kibazo narakubabariye

-Ndagushimira ubwitange wakoze ukazana Chris ukamurera

-Ndagusaba ariko indezo y’abana bose

-Ndumva ntashaka gatanya

-Winsetsa noneho. Ubuze byose nk’ingata imennye none ngo nta gatanya ushaka? Umva rwose nzakubabarira ariko ntabwo nasubirana nawe

-Nzahinduka, ndabikwijeje

-Reka nzabitekerezeho ariko ntacyo nkwijeje kuko ntibindimo rwose

 

Yakomeje kwinginga ariko ndamuhakanira. Hashize iminsi micye yaje mu rugo azanye n’abakobwa banjye

-Raissa, ubu nibwo maze kubona agaciro kawe imbere yanjye. Ndi jyenyine, nta mahoro, nta byiringiro, nta kazi, kandi avoka wa Rosalie yamaze kundega. Ndabizi nzakatirwa kandi gereza ndayizi ndumva ntashaka kuyisubiramo. Nzanye abana ngo ukomeze ubarere kandi na Chris uzamwiteho nk’uko wanabikoze

-Ariko wakihana Imana ikagushoboza kubaho mu mutima ucyeye

-Keretse wemeye ko dusubirana

-Oya byo ubu ntibisoboka

 

 

Yavuye aho ubona yasuherewe, nuko nyuma y’iminsi ibiri numva ko yiyahuye. Koko ntiyashakaga gusubira gereza

 

Nyuma y’urupfu rwe abana bahoraga barira cyane cyane Carine kuko yakundaga se cyane, gusa n’ubundi Stanley yakundaga abana be. Ariko buhoro buhoro bariyakiriye baratuza

 

Hagati aho diregiteri yaje kunsaba ko twabana ansobanurira ko yankundaga kuva na kera ariko kuko nari nubatse akabinyubahira bigatuma nta kintu ambwira. Nakomeje guhakana mvuga ko ntashaka kujya mu rukundo.

 

Naho Ezechiel we yambereye nka malayika kuko kumumenya byatumye nsobanukirwa byinshi ndetse byanarinze mushiki we kugwa mu mutego wo gushyingirwa Stanley

 

Nkuko Imana ariyo igena byose, yatumye haba gahunda nyinshi zituma mpura cyane na diregiteri. Urukundo rwe, ubupfura, ubwitange, byakomeje kunyereka ko ankunda. Naje kuva ku izima turashyingiranwa, ubu tubana muri ya nzu hamwe n’abana be ndetse n’abanjye. Franck ubu niwe mugabo wanjye kandi we ntabangamira akazi kanjye, n’amazamu ndayarara atitaye ko ndi umugore we, akazi agaha agaciro.

 

Za mpanga yari yarambwiye ngo nzabyara wagirango yarerekwaga kuko naje kuzibyara ndetse z’abahungu.

 

Ubu turi umuryango unezerewe, amabanga akomeye yose yararangiye.

 

 

IHEREZO


 

 

 

Ndagushimira umwanya wawe watanze ugasoma iyi nkuru. Ndanagushimira wowe wagiye utanga ibitekerezo binyuranye. Ndizera ko hari amasomo anyuranye yagusigiye mu buzima bwa buri munsi.

 

Umwanditsi

BIRAMAHIRE Francois.

Comments

  1. Imana ihabwe icyubahiro.Kdi nawe mwanditsi,Imana ihe umugisha impano yawe.Izi nkuru zikwiye gukinwamo film rwose.

    ReplyDelete
  2. Oooooh ahwiiiiii, nawe urakoze kuduha inkuru iryoshye, njye nigiyemo byinshi, uzazane niyindi

    ReplyDelete
  3. Imana ishimwe cyane

    ReplyDelete
  4. Yayayayay murakoze rwoseeeee

    ReplyDelete
  5. Ahwiiiii Imana ishimwe irenganuye Raissa. Ikindi nishimiye cyane ko yajye gushakana na Franck, buriya ba Franck turitonda azahora yishimye.

    Umwanditsi w'iyi nkuru François Jassu Biramahire ndagukengurukiye cyane Imana ibandanye ikongerera ubwenge, iguhe kuramba no kuzagira iherezo ryiza

    ReplyDelete
  6. Yewe urakoze cyane, amasomo yo arimo ku bwinshi.
    Imana iguhe umugisha cyane

    ReplyDelete
  7. Iyi nkuru yari nziza gusa ikigaragaramo icyo uzaba ntaho kijya iyo uhemutse biratinda ariko ingaruka zikakugeraho kdi kwihangana bitera kunesha cyane cyane iyo wiringiye Imana

    ReplyDelete
  8. Wow, thanks Jassu,amasomo yo ni menshi cyaneee

    ReplyDelete
  9. Umwanditsi warakoze cyane amasomo ni menshi,Imana ikomeze impano yawe😍🙏

    ReplyDelete
  10. Umwanditsi arakoze cyane iyi nkuru ni nziza kandi irimo amasomo menshi maze ntutwicishe irungu udushakire indi nkuru

    ReplyDelete
  11. Nukuri Raissa yabaye intwari yanga ko umwana wimugabo we yandagara kandi byashobora bake

    ReplyDelete
  12. Ahwi urakoze kuri iyi nkuru nziza waduhaye pe , kdi irangiye neza rwose , courage

    ReplyDelete
  13. Wow birangiye neza Imana ihabwe icyubahiro

    ReplyDelete
  14. Fransois weee!!!uratunezeza pe!ndishimye kubwizi nkuru uhora udutegurira! Amasomo yo nimenshi zidusigira! Imana ijye uguha imigisha yuburyo bwose

    ReplyDelete
  15. Nzakurega gutanga ruswa.

    ReplyDelete
  16. Djassu ndagushimiye cyane kubw'iyi nkuru irimo amasomo menshi y'ubuzima umuntu ashobora guhura nabwo; Imana ijye ikomeza ikwagure

    ReplyDelete
  17. Urakoze cyane mwanditsi wacu gusa ubutaha uzadushakire inkuru ivuga kumakosa yumugore nabyo nishuri
    Nize irindi somo nyuma yumugabo wambere cg gatanya wabaho wishimye
    Mwarakoze cyane kumasomo yabur munsi twigira hano

    ReplyDelete
  18. Umwanditsi umwarimu mwiza.Warakoze cyanee twize byinshi cyanee.Umuntu ni mugari,Imana niyo nkuru Amen.

    ReplyDelete
  19. Jassu Imana iguhe umugisha kdi ikwagurire impano pe! Inyigisho zo nkuyemo nyinshi pe!!!

    ReplyDelete
  20. Jassu Imana iguhe umugisha kdi ikwagurire impano pe! Inyigisho zo nkuyemo nyinshi pe!!!

    ReplyDelete
  21. Ayiiiiiweee Biramahire uakoze cyane nukuri ubuhemu ntiburamba. Nge ku giti cyange ndize cyaneee pe kuko nge nabonyemo n isomo ryo kwikomeza no kwizera. Urakoze cyane uzakore nakandi kabantu bubatse nka kano

    ReplyDelete

Post a Comment