Gusa ibitekerezo muri jye byarakomeje.
Ubwo namaraga kubyinana na John, numvise ntazi uko mbaye muri jye kubera intekerezo zari zindimo. Nahise nsaba ko banyemerera ngataha. Numvaga meze nk’uwafashwe n’amashanyarazi. Mbega amarangamutima ngo arantamaza.
Nibyo koko amarangamutima yacu ashobora no kugaragarira mu mikorere y’imibiri yacu aho ushobora kugira ubwoba, umujinya cyangwa agahinda gasaze ukababara mu gatuza, ukaba wanarwara impiswi ndetse n’umutima ukadihagura. Kuba hari impumuro mbi wumvise ushobora kugira isesemi ukaba wanaruka. Kenshi ntitumenya ko ibitubayeho ari ingaruka z’amarangamutima twagize, tukaba twanabyivuza nk’uburwayi bwihariye
Nanjye ibitekerezo byo gushotora John byatumye muri jye niyumvamo kutamererwa neza mpitamo kuva aho ngataha. Nagombaga kwitarura kugirango ntavumburwa.
Ngeze mu rugo nakuyemo imyenda n’inkweto nirambika ku buriri ntangira gutekereza. Neza neza John yujuje ibiranga umusore nkeneye byose ariko ni fiyanse wa Housna, inshuti yanjye. Ikibazo rero nyamukuru Housna mufata nka mukuru wanjye twonse rimwe kubera ibyo yankoreye byose. Ubufasha bwose yampaye ndabwibuka kandi ni ingenzi kuri jye. Ese ubu koko mutwariye inshuti yabyakira ate? Ntibwaba ari ubuhemu ndengakamere? Ese ubu koko gukunda amafaranga bitume mpemuka? N’ikanzu nagiye mu birori nambaye ni we wayinguriye. Ni umwana mwiza pee.
Natangiye kwibuka ibihe byiza byose twagiranye ndetse nibuka aho namwitabaje hose. Yamfashije ntayindi nyungu antegerejeho. None aho kumwitura ineza yangiriye ngiye kumwitura kumutwarira umugabo?
Mama iteka yambuzaga kugira ubugugu no kwikubira akansaba kubyirinda nk’uko wirinda ubushita. Ibitekerezo byari byamperanye nuko Assia ahita yinjira mu cyumba.
-Bite Hawa. Ko uri hano se ntiwagiye mu birori?
-Nagiyeyo ariko natashye kare
-Wari kumwe na Ibrahim se?
-Oya
-None se wamusabye imbabazi cya gihe uko nari nabigusabye?
Aho sinamushubije. Rwose iyo ambwiye ibi bitera ikirungurira. Yasubiyemo ikibazo:
-Hawa si wowe mbaza? Wamusabye…
Nahise muca mu ijambo ndakaye:
-Wintesha umutwe Assia. Ni ubuzima bwanjye kandi ntibukureba. Ndeka rero niturize.
-Oya Hawa. Ndi mukuru wawe kandi ni inshingano zanjye kukugarura mu nzira nziza.
Nahise nambara sandale vuba vuba ndasohoka. Nahise mfata agatebe ndagenda nicara ku rubaraza. Ese uyu Assia koko arambaza iki? Ubundi kuki ari we tuvukana koko? Wagirango ni gatumwa. Iyo aba yarabaye umubikira ndabona ari byo bimubereye rwose.
Aho nicaye ku rubaraza akayaga keza kava mu biti kakomeje kungeraho ngenda numva merewe neza buhoro buhoro. Natangiye guhondobera aho nicaye nuko ngiye kumva numva umuntu andiye ikinyunguti ku itama ry’ibumoso
-Ayiwee
Nafunguye amaso nsanga ni musaza wacu Paul.
-Hawa, urakora iki hanze muri iri joro wenyine?
-Nari niryamiye nuko Assia aza kuntesha umutwe ndisohokera
-Mwapfuye iki se
-Ngo njye gusaba imbabazi Ibrahim ra
-Ibyo uraba ubimbwira nyibwirira uko ikirori cyari kimeze. Wabashije kwemeza umuntu se?
-Sha paul, bose bandebaga neza ariko bari baje baherekejwe nta wigeze anyegera. Ahubwo umva nkubwire uzi ko habuze gato ngo ntware umukunzi wa Aisha
-Aisha uwo ni uwa he?
-Wa mukobwa dukunze kugendana na Housna
-Simbona se atari na mwiza. None se wabujijwe n’iki gukomeza?
-Sha bafite ubukwe mu kwezi gutaha. Nahise ncika intege mbivamo. None se Paul, urumva nshobora kumumutwara bigakunda?
Paul yasubiye iyuma gato nuko anyegura umutwe ambwira andeba mu maso neza:
-Ushaka amafaranga nta bushuti ashyiramo. Hawa, niba wiyemeje gushaka amafaranga, uwo wayabonaho wese ntuzite ku wo bari kumwe, buri wese aharanira inyungu ze.
Igisubizo cya Paul cyarantunguye pee. Nari nzi ko nawe agiye kumbera nka mukuru wanjye. Yego kuva na kera we tubyumva kimwe ariko igisubizo ampaye sinari nkitegereje. Burya koko umuntu ni mugari. Nahise mvumbura ko Paul nawe ateye nka njye neza neza ahubwo ubanza andenzeho, we nta miyaga yashyiramo
-Hawa burije cyane tujye mu nzu.
Ubwo nasubiraga mu cyumba nasanze Assia yamaze kuryama yanasinziriye. Byibuze araba ampayeho amahoro ubwo asinziriye. Nararyamye ariko ibitotsi birabura. Narimo ntekereza ibyo Paul amaze kumbwira. Nibyo koko Aisha we ntitunakundana niyo namutwara umugabo sinabyicuza. Ariko kuri Housna oya weee. Ariko se umugambi wanjye nzawugeraho gute?
Ngomba kuwugeraho ariko uko byamera kose.
Nahise mvumbura undi mupango wamfasha kugera ku ntego yanjye ariko ntatwaye John umugabo wa Housna, gusa uyu mupango ushobora kuzagira ingaruka mbi kuri Housna.
Nahise ntekereza ko niba koko musaza wanjye Paul nawe akunda amafaranga nka njye, azemera kumfasha.
Nahise mbyuka bwangu nerekeza mu cyumba cya Paul
-Paul…

Uyu mupango mushya ni bwoko ki ra?
Biracyaza…
yegoko ndacyumirwa PE mbega hawa ntibizamuhira PE ugira nabi ukabisanga imbere
ReplyDeleteAgiye se guteretana na papa wa housna cg agiye kwizirika kuri mike!ariko mana yanjye wee!!!!
ReplyDeleteUmuntu yewe umuntu !umuntu numuntu