Hawa: Agace ka 4

Ubwo nageraga muri salon nabonye ifoto ya Bosco. Nyamara si yo yanteye ibitekerezo byinshi cyane mu mutwe ahubwo ifoto yari iri iruhande rwayo. Yari ifoto ya Patrick, papa wa Housna akaba ari we wandihiye kaminuza kugeza ndangije.

Nayitegereje akanya. Nubwo ngana na Housna ariko papa we ntashaje pee. Yamubyaye akiri muto. Ibyo bitekerezo byakomeje nabyo kunzamo ariko nza kubikurwamo nuko Patrick yari yarashatse Jeanne, mukase wa Housna. Kandi niyo nashaka umugabo wubatse, uyu rwose oya. Ni papa w’inshuti yanjye.

 

Nakomeje nyura muri salon nshohoka mu gikari nsanga Housna yicaye ari kuvugira kuri terefoni. Namusomye ku itama nicara iruhande rwe ntegereza ko ava kuri terefoni.

 

-Miss Hawa, uvuye kuri rendez-vous na Ibrahim se?

-Kuki ubimbajije Housna?

-Ukuntu witeye imibavu rwose nta kuntu utaba uvuye guhura n’umuntu w’umugabo

-Ariko koko iyi parfum si wowe wayimpaye.

-Reka simba mbyibuka, iyo natanze mba natanze

-Wari uzi ko Aisha se agiye gushyingirwa?

-Yego ejo nimugoroba yarampamagaye arabimbwira ndamubwira nawe aguhamagare

-Reka ntiyampamagaye rero. Maye se ko jyewe ndi agakene yanyiteza

-Oya Hawa wivuga gutyo buriya yarabyibagiwe. None se wabimenye ute

-Nabibwiwe na Mike

-Mike? Mwahuriye hehe?

-Mvuye ku kazi iwe. Nari nagiye kumushimira ko yamvuye neza

-Wararwaye ntiwambwira koko?

-Ntibyari bikomeye cyane nanze kugutesha umutwe. Ndiyo rero Aisha yamuhamagaye nanjye aramumpa ndamusuhuza ariko ntiyigeze abimpingukiriza. Nintaza mu bukwe ntimuzamfate ukundi

-Hawa ibyo byihorere. Buriya azagusaba imbabazi. John araza nimugoroba rero. Kwiga yarangije

-Aje kuba ino se?

-Simbizi. Yambwiye ko agishidikanya. Nahagera azambwira buriya. Rero kuwa gatandatu, mushiki we muto azagira isabukuru. Nshaka uzazane na Ibrahim mu birori

-Yego. Ariko se ko nta gakanzu kazima nsigaranye koko

-Icyo si ikibazo ejo uzaze tujyane kugashaka. Ha handi ku kiraro hakurya bahafunguye iduka ry’imyenda

-Urakoze cyane Housna. Uri umwana mwiza pe

-Ariko Hawa urabizi ngufata nka murumuna wanjye

 

 

Housna ni inshuti ya John wigaga mu Bubiligi. Mubona iyo yaje mu biruhuko, aho bakunze kudutumira iyo basohotse jye na Ibrahim. Ariko kuko Ibrahim yambara nabi kenshi baradutumira nkabyanga. Ndamukunda yego ariko njya ngira isoni zo gusohokana na we kubera imyambarire ye.

 

Nakomeje kuganira na Housna amasaha aricuma nuko ndasezera ndataha. Ubusanzwe iyo namusuye abwira umushoferi akantwara akangeza iwacu mu ivatiri nziza cyane. Ubwo twari dutegereje umushoferi nibwo Jeanne yazaga. Simukunda ariko ndenzaho kuko umugabo we yandihiye amashuri.

-Waramutse tantine Jeanne

-Waramutse Hawa

-Disi usanze ndi gutaha

-Sawa ni ah’ubutaha

 

Ndabizi nawe ntiyigeze ankunda, gusa na we agenda arenzaho nkanjye. Nkeka ko angirira ishyari kuko ndi mwiza agacyeka ko nazamutwarira umugabo dore ko kunyishyurira ntacyo dupfana nta wapfa kumva ko nta kibyihishe inyuma. Nibaza impamvu Imana iamuhaye urubyaro, kuko rwose byari gutuma wenda agira urukundo. Ubanza kuba ingumba byaramuteye umutima mubi cyane.

 

Ngeze mu rugo nasanze Ibrahim antegerereje ku irembo iwacu, ubona yarakaye kuko sinari namubwiye ko nasohotse. Byaranshekeje. Hejuru yo kuba umutindi, akagerekaho no kumfuhira koko? Ahubwo ngiye kubona impamvu ituma mwikuraho vuba na bwangu. Nta n’urumiya yigirira ariko ashaka kumpa amategeko? Ese yibonamo iki? Ni Samuel Eto’o se, ni Cristiano Ronaldo se, ko bo bavuze ngo ngende mpfukamye nabyumva vuba. Ntazi ko umukene nta jambo agira koko?

 

Natangiye kumukankamira mubwira nabi cyane nk’utonganya umwana. Urusaku rwanjye rwatumye Assia aza asaba Ibrahim kwigendera, abikora bwangu. Akigenda Assia arambaza:

 

-Hawa uba muzima cyangwa abazimu baguteye? Ni kuriya umuntu abwira fiyanse we koko? Ntuzi ko ugomba kumwubaha.

-Winsetsa noneho Assia. Nkubaha umusore w’umukene? Ampa iki se cyatuma mwubaha? Agakweto, agasakoshi, itike, iki cye nzi?

-Hawa, impamvu ntacyo aguha ni uko ntacyo afite ariko. Ariko urabizi aragukunda

-Urakoze cyane. Urukundo n’amazi ya riba nibyo bizadutunga se? Umva Assia, ndambiwe iyo migani yawe rwose idafite ishingiro.

-Hawa nkugiriye inama yo kujya iwe ukamusaba imbabazi

 

Nahise nshwanyuka ndaseka. Noneho Assia arandangije. Jyewe Hawa njye kwinginga umutindi? Ibrahim yajya ahora abirota pee. Ndanibutse. Bya birori by’isabukuru ya muramukazi wa Housna nzabijyamo jyenyine.

Wenda nzahahurira n’umusore ukize. Kandi ndamutse ndi kumwe na Ibrahim yaba yanyiziritseho akambuza amahirwe yo guhura n’umusore ucyeye.

 

Ngomba gutangira hakiri kare kwitegura uwo munsi kuko ndabizi neza hazaba hari abasore benshi bo mu miryango iize.

 

Bucyeye twagiye gushaka ya kanzu nzajyana mu birori. Nahisemo agakanzu k’ubururu-juru, gafite ijosi rya V, kadafite amaboko, kanyegereye kandi kagarukira mu mavi. Ngomba kuzajya mu kirori nkeye ku buryo abasore bazambona bakarabya indimi. Nta kigomba kumpeza muri ubu bukene kandi Imana yarampaye ikimero.

 

Reka umunsi w’ikirori ugere….


 
Biracyaza…

Comments

  1. Ikimero c koko!nabuze amahefezo y'uyu mukobwa pe

    ReplyDelete
  2. Abakobwa baragwira Hawa we ndabona ari agashobero!

    ReplyDelete
  3. Ba Hawa basigaye barabaye benshi.
    Disi Ibrahim mwumviye impuhwe pe

    ReplyDelete
  4. hawa yaje aje!!!

    ReplyDelete
  5. Igisekeje kinababaje ni uko ubu Ibra aramutse agize amafranga yagaruka kuvuga ko amukunda nkabyanga kubi.
    Nanjye mfite inkumi isigaye inyirukaho ubu nkora ngo arankunda kandi ntarabona akazi yarambeshyaga ngo arankunda kuri sms hanze nkamubonana n'abasore abamutereta ndetse nabo akunda. Mubyukuri kubera ukuntu namukundaga namukurikiraniraga hafi...
    Byatangiye bimbabaza kubona ko hari abo akunda anitayeho kundusha ariko kuko nta kantu mu mufuka mpitamo kumukunda uko ari tu.
    Yewe hari nabo baryamanaga nzi ariko nkaryumaho.
    None aho mboneye akazi nkagira udufaranga nanjye nashatse kumwereka ko namukunze mwitaho yaba yanampaye umwanya nkamubwira ibyo muziho byose nihanganiye n'intambara y'urukundo yanyujijemo.
    Akanyereka ko ankonda akambeshya ngo yarabaretse, ariko kuko nari naramusize mu kumwiga namubonanaga nabo nubundi kandi bakiri muri copinage ariko njye akabimpisha azi ko ntabizi.
    Nyuma natangiye nanjye kugenda ncika intege muvaho arabibona ko nahindutse nawe atangira sasa kubona ko ndi serieux kuko sinari ngikora ibyo namukoreraga narifashe nanjye yaza nkamwereka ko turi kumwe nkuko nawe yabigenzaga. Anabimbajije ndamubwira nti kera nakekaga ko utanyitayeho kuko nta mafranga mfite gusa ubu mbona ntacyo umburana ariko ukirirwa inyuma y'abatipe yewe mbonamo nabatanakora mwirirwa muryongora gusa uva kuri uyu ujya kuri uriya nta numwe unarimo wakugira ninama yo gushaka akazi... Komeza uko njyewe mbona bitavamo gukomeza nkwihanganira ngo ndagukunda.
    Kuva ubwo na sms ze sinazisubizaga, ubu rero noneho ni abacuti be basigaye banyandikira bamusabira imbabazi ngo dusubirane yasanze ari jye umubwiza ukuri, ngo naramuhinduye ngo muretse ntiyazabona undi umeze nka njye... nibindi byinshi dore ko bishobora kwira mbonye sms zirenga icumi z'abantu batandukanye yewe no mu ncuti zanjye yagezemo uretse ko zo zizi icyambabaje.

    Nkuyu Hawa wanjye koko nzamugire nte?

    ReplyDelete
  6. True story.

    ReplyDelete
  7. BIRAMAHIRE Francois Jassu8 October 2019 at 19:36

    Muvandimwe BANZUBAZE, ni byo koko bamwe ni ba BAKUNDUKIZE kandi koko ngo agakecuru gahishije ntikabura abuzukuru. Ku nama nziza, wowe wakumvira umutimanama wawe icyo ugutegeka. Kuba abantu bamusabira imbabazi, ibuka ko mu gifaransa baca umugani ngo "CELUI QUI TE DIT D'ACHETER UN CHEVAL NE T'AIDERA PAS A LE NOURIR". Urukundo ni amarangamutima BWITE, icyakora inama zibamo cyane cyane iyo hari ibitagenda neza. Ariko uwagutaye ngo urakennye, akagaruka ngo akantu kabonetse, ese nimubana kakongera kakabura ubwo bizagenda bite? Igisubizo ucyihe

    ReplyDelete
  8. Uyu we ntanihirwe niri narimwe muhaye mubitekerezo bye afite byamafuti!azabura ukize nukennye byose icyarimwe!

    ReplyDelete
  9. Merci mon frère.

    ReplyDelete

Post a Comment