Nsubiye inyuma gato, mbere yo gusohoka mu cyumba nabanje kongera gutekereza kuri Ibrahim. Nahise mbona ko tudakwiye kurebera umuntu mu ndorerwamo ya nonaha cyangwa ahahise kuko amateka y’umuntu ahinduka vuba cyane. Nk’ubu uko ari bihabanye cyane nuko namumenye ameze kandi azakomeza guhinduka agana heza.
Nasohotse mu cyumba nibaza umuntu unsuye uwo ari we. Muri jye niyumvagamo ko ari umuturanyi uje kunsuhuza cyangwa se akaba Sekou. Ariko nkigera muri salon uwo nabonye yarantunguye kuko sinari niteguye ko ari we
-Housna!
-Hawa!
Twahise duhoberana cyane tumara akanya. Byabonekaga ko twari dukumburanye. Nuko nyuma y’akanya agenda anyiyaka buhoro, ampagarara imbere amfata ku ntugu:
-Hawa, ndabizi ibihe urimo ntibikoroheye. Nje kugukomeza kuko nzi neza urukundo ukunda Ibrahim. Ntabwo naheranwa n’uburakari ngo nkurebere ubabara
-Housna, basi nizere ko umbabariye?
-Yego ndakubabariye, ariko numara gukira neza tuzabisubiramo. Hari inama nshaka kuzaguha
Kuva mu minsi ibiri ishize, uyu munsi nibwo nongeye kubasha kumwenyura. Housna ari kubyibuha ndetse inda iri kugaragara
-Hawa, papa hari inzu afite mu cyaro iburasirazuba. Ndumva waza tukazajyanayo akanya gato ukabasha kuruhura umutwe. Kandi tuzaboneraho n’akanya ko kuganira bihagije nta kirogoya
-Ntabwo nabyanga ari wowe tuzajyana
Twaricaye dutangira kubyigaho no gupanga umunsi wo kujyayo, ubwo twumva umuntu arakomanze
-Ni karibu injira
Umushyitsi yarinjiye nuko umujinya wanjye uhita uzamuka
-Ese nkawe uje gukora iki hano?
Housna ahita anca mu ijambo
-Hawa, wikivanga mu by’abandi. Assia ni we ugomba kwifatira umwanzuro. Reka ahubwo njye kureba Assia aze aribagire
Yabaye atarajya kumureba we ubwe aba arinjiye. Akibona ko ari Darius, amusuhuza n’ikinyabupfura nk’aho nta cyabaye anamuha intebe aricara. Amubwira kwihangana gato asubira mu gikari
Darius yaricaye natwe tumureba tutavuga
Icyakora Assia aritonda. Gusa nanone nahise nibaza nti niba narababariwe, kuki Darius we atababarirwa? Ariko nanone numvaga adakwiye gusubirana na mukuru wanjye kuko nkunda Charles kandi ni we baberanye.
Nari nkiri gutekereza ibi, nuko Assia agaruka mu nzu afite ikibando mu ntoki ahita agikubita Darius mu mugongo, na we ahita ahaguruka yiruka araohoka. Assia amwiruka inyuma amubwira ati
-hama hamwe nkwereke se wa njiji we.
Ntitwihanganiye guseka jye na Housna. Byari bishekeje. Ni ubwa mbere mbonye Assia yarakaye. Numvaga ibi atabikora.
-Assia ariko byibuze iyo umutega amatwi
-Hari igitabo nasomye cyitwa Complot, bavuga ko niba ahahise hawe haguhamagara utagomba kwitaba. Buriya se yari aje kuvumvura ibiki? Iyo ahagarara nkabanza nkamuhondagura ahubwo
Twakomeje kubiseka
-Icyakora mama areba kure ndemeye. Yari yarambwiye ngo Darius azagaruka
Housna yongeraho ati
-Buriya yageze mu Budage ahura n’abana bazi kurya ifaranga barayarya nyine none abonye ashiriwe aragaruka, ikibazo aje atinze amazi yararenze inkombe.
Urazi Hawa, maze gusobanukirwa impamvu kuva na kera jye na Ibrahim twumvikanaga. Burya amaraso si amazi koko pee.
Housna twamaranye amasaha ariko bigeze hagati Assia atangira kumererwa nabi. Umujinya n’ingufu yakoresheje kuri Darius byamuguye nabi. Paul yahise amujyana kwa muganga, nuko ku bw’ibyago akuramo inda y’amezi atatu.
Gusa ntiyababaye cyane kuko mama yari yaramubwiye ko adakwiye gukuramo inda, kandi ko niba Imana ibona ko uwo mwana adakwiye kubaho yo ubwayo izabinyuza mu zindi nzira.
Ibyo birangiye mama yamusabye kuzashaka Darius akamubwira ibyabaye byose, bakaganira kandi akamubabarira.
Assia avuye kwa muganga twanzuye ko twese batatu tuzajyana iburasirazuba kuruhukirayo, nuko umushoferi aradutwara ndetse banaduha umukozi uzaba atwitaho mu minsi tuzamarayo.
Twagombaga kumarayo iminsi cumi n’itanu tukaruhuka mu mutwe.

Biracyaza…
Iyo umumvunira umugongo skyiiiiiii
ReplyDeleteDarius iriya mbando akubiswe arayikwiye rwose
ReplyDeleteAhaaaaaa gusa nzaba mbarirwa ibya Hawa amaherezo yabyo
ReplyDeleteubwo Darius aza yikokinze yiyemeye agiye kumva yumva urubando ngo piii ngayo nguko, gusa housna numwana mwiza abantu Bose bajye bagira imico myiza nkiye ntibakarware inzika
ReplyDeleteUmbonera Darius nanjye amunkubitire ikindi kibando rwose 😂😂😂
ReplyDelete🤣 🤣 🤣 🤣 🤣 Izo nzika ni mbi Ano.
ReplyDelete