Ijoro ryanjye mu buriri bushya ryambereye ryiza ku buryo ari Assia wankanguye
-Hawa, byuka woge ufate ibya mu gitondo unafate imiti ya mu gitondo
Maze kubikora byose numvaga nshaka kwiryamira nuko Assia ambwira ko Ibrahim ari muri salon yaje kundeba
Narasohotse nerekeza muri salon nuko ntungurwa no kuhasanga mama, Ibrahim, nyina, Paul na papa wa Housna
Nkibabona ubwoba ntazi aho buturutse bwarantashye. Bwari ubwa mbere mbonye papa wa Housna iwacu. Gusa bari barambwiye ko ndi mu bitaro yansuye kabiri ari kumwe na tantine Fatina. Nahise nkeka ko Housna yamubwiye byose none akaba aje kumbwira nabi. Nakubitanye amaso na Ibrahim ahita yubika umutwe.
Mama afata ijambo
-Hawa, Ibrahim, nyina na papa wa Housna hari amakuru baje kuguha. Gusa uri mukuru, wikomeze kuko ibyo ugiye kumva biragutungura ariko nta yandi mahitamo ahari
Ibirenge byatangiye gutengurwa. Nahise numva ko ngiye kumva inkuru mbi. Nuko nyina wa Ibrahim ahita afata ijambo
-Hawa, ndabizi uyu mugabo Patrick uramuzi kuko ni we wakurihiye kaminuza. Ni we rero Ibrahim yakubwiraga ko ari se wamubyaye nubwo twaburanye ataramenya ko yanteye inda. Nta byinshi mvuga, ibindi byose nawe urabizi barabikubwiye
Nahise numva umusatsi umvuye ku mutwe. Papa wa Housna ni we papa wa Ibrahim. Amarira yatangiye kunshoka mu maso kuko nari nzi ibigiye gukurikiraho. Adatinze, papa wa Ibrahim afata ijambo
-Hawa, urabizi Paul musaza wawe yashatse umukobwa wanjye Housna. Kuko rero Ibrahim ari umuhungu wanjye, ntabwo mugomba gushyingiranwa, urabizi mu muco wacu kirazira ko abaramu babana
Nahise numva ijuru ringwiriye. Natakaje ingufu zose ngo mpuze Paul na Housna, ntazi ko ndi kwiyangiriza ahazaza hanjye. Ubu iyo mba narihanganye ngategereza nari kuba mbonye urukundo n’amafaranga nahoze nshaka kuko Ibrahim ari umuhungu w’umugabo w’umukire cyane. Kwihangana byararangiye ndarira cyane ndaboroga. Bagerageje kumpoza ariko biba impfabusa. Ni jyewe witeje ibi byose. Uko nararaga amajoro mpanga uko bizagenda, nabaga ndi kwishyirira iherezo ku byo nzi ko ndi guharanira. Ibrahim yamfashe akaboko dusohoka hanze
-Hawa, ihangane utuze. Urukundo rwacu n’ahazaza hacu dore byose byangijwe n’ubugoryi bwawe bwo gushaka gukira utavunitse. Iyo Paul aba atari umugabo wa Housna, byari kuba byoroshye. Dore ubukine washakaga buguciye mu myanya y’intoki ureba, nanjye ndaguhombye ngukunda. Iyo utegereza koko?
-Ibra, mbabarira nawe winsonga. Ese ubundi tubanye twaba iki? Iyo miziririzo yo mu miryangooo
Yaranyiyegereje nawe atangira kurira. Twese twararize turaboroga twahoberanye kugeza ubwo imiryango yacu ije hanze kuduhoza
Nahise nibuka uko ejo nimugoroba nari nishimye, none mbyukiye mu gahinda n’amarira. Mu buzima bwanjye aka ni ko gahinda ngize ka mbere. Gusa umuryango wanjye urahari ariko ntibazasimbura Ibra wanjye
Niyo Paul na Housna batandukana, ariko Housna atwite inda ya Paul. Muri macye kubana kwanjye na Ibrahim ntibishoboka. Kandi iyo nda Housna atwite nijye wapanze uko azayitwara. Iyaba ibihe byasubiraga inyuma.
Agahinda sinzagakira kuko rwose nkunda Ibrahim. Ni we mugabo nshaka ahazaza h’ubuzima bwanjye, ni we nifuza kuzabyarira abana. Ubu koko igihano mpawe ntikiremereye ugereranyije n’amakosa nakoze? Nawe reba nari hafi gupfa, namaze amezi arenga abiri mu bitaro none dore na Ibrahim ndamubuze. Birakomeye cyane
Noneho ikimbabaza kurutaho ni ukumenya ko buri kintu cyose nakoze, ari cyo gishyize iherezo ku byishimo byanjye. Kuki koko ntihanganye ngo ntegereze? Mu gushaka guhemukira Housna, ni jyewe wihemukiraga ahubwo.
Mbega ubuzima. Uwari yizeye intsinzi dore ni jyewe ntsinzwe ku mugaragaro. Koko ngo usetse neza ni usetse bwa nyuma.
Iminsi ibiri yarahise ibyo bibaye ariko nari ntarabasha kwiyakira. Ibrahim yaje kunyoherereza ubutumwa:
“Hawa, ndi kwihagararaho byibuze kuko jye ndi umugabo. Nabajije ababyeyi niba uwo muco wo mu muryango tutawurengaho, dore ko ntanarerewe kwa data umbyara bambwira ko bidashoboka. Mbabaza icyo twari gukora iyo tubimenya twaramaze kubana, bambwira ko icyo gihe bahita bategeka gutandukana k’umuryango umwe muri ibiri, kandi icyo gihe hatandukana ababanye nyuma. Nanjye akazi karananiye kuva nasubira mu majyepfo. Gusa dusenge Imana ni yo izi igikwiye”
Nibyo koko Imana ni yo izashyira ho umwanzuro. Nubwo ibyo ishaka hari igihe bidahuza n’ubushake bwacu, ariko nanone iyo birangiye tubona ko ari byo byari bikwiye kubaho. Muri izo ngorane zose, Charles n’umuryango wanjye bangumye hafi. Mama yageragezaga kunkomeza
-Mukobwa wanjye, turi kureba niba hari igisubizo cyiza cyaboneka ariko nkubwije ukuri, nta cyizere naguha
-Iyo mba narabanye na Ibrahim se?
-Ubwo hagati y’urugo rwanyu n’urwa musaza wawe rumwe ruraseswa kandi muri rusange ni urwa kabiri. Ni umuco gusa nanone, komeza usenge Imana wenda hari ikizahinduka
-ese uwo muco umbuza kubana n’uwo nshaka ni nyabaki? Kandi murabizi jye na Ibrahim twakundanye kuva kera. Niba Paul na Housna babana bitwaye iki? Mushake umwanzuro, ngomba kubana na Ibrahim
-Izi ni ingaruka z’ibyo wifuje Hawa. Iyo udatuma Housna na Paul bakundana, ubu wari kuba uri mu munezero. Rero uri gusarura ibyo wabibye. Umenye ko iyo uhemukira umuntu burya uba uri kwikururira imivumo. Ngaho ryama ushake ibitotsi
-Byananiye mama. Gusinzira rwose sindi kubishobora.
-Reka ngukorere umuti noneho
Yaragiye afata imineke avanga mu mata arakoroga nuko aranzanira ndanywa. Amata ubwayo afasha umubiri kuruhuka naho imineke ituma umubiri ukora umusemburo wa melatonin uhagije kandi uyu musemburo utera ibitotsi
Narasinziriye bihagije nuko ubwo nakangukaga Assia ambwira ko muri salon hari umuntu untegereje
-Ni nde Assia? Ndumva nta bashyitsi nkeneye izi saha
Yagiye kunsubiza ikirutsi kimutanga imbere. Yahise yiruka ajya kuruka. Inda itangiye kumugaragura rero nayo ntikina.
Narasohotse ngo ndebe uwo mushyitsi wantegereje ntungurwa no gusanga ari…

Uyu mushyitsi ni nde? Ese Hawa azihanganira kutabana na Ibrahim?
Ntuzacikwe ibikurikira
Mbega Hawa Ngo arasarura umuyaga!!!Imana ihana yihoreye koko!!!!
ReplyDeleteWasanga ari husna
ReplyDeleteYoooooo!!!
ReplyDeleteDisi Hawa ndumva ambabaje n'ukuntu yar'ari mu nzira nziza yo kwisubiraho!
Gusa n'Imana ubwayo irababarira ariko imbabazi zayo ntizikubuza kwirengera ingaruka z'amakosa yawe.
Pole sana Hawa, niko guhemuka bimera.
Reka ndumva babanye nta muziro urimo pe
ReplyDeletendi hawa nakanira tukabana na Ibrahim kuko so musazawe so namubyarawe! niba iyo miryango yaraterekerga hari lmana iruta byose asenge iyo mivumo ntizabafata.
ReplyDeleteHawa azabana na Sekou.Ahubwo se Ibra we azaba uwande!
ReplyDeleteByashoboka pe
ReplyDelete