Ibitekerezo byanjye byaje kujya kuri Mike, umusore w’umuganga wakomokaga mu muryango w’abakire. Kugirango mugereho byansabaga kwirwaza ubundi nkajya kwivuza ku ivuriro rye. Nagombaga kwambara imyenda iri bumukurure kandi igaragaza ibice abagabo bakunda kureba. Ariko se ni gute umuntu urwaye yambara gutyo? Oya nako ndambara bisanzwe, ahubwo nzasubireyo nyuma ngiye kumushimira ko yamvuye. Aho niho nzambara imyenda imushotora.
Nahisemo kujyayo nambaye ikanzu y’igitenge n’inkweto za masayi. Iyo myambarire rwose ku murwayi ntacyo itwaye.
Ubusanzwe Mike ni inshuti ya Aisha, umuturanyi. Kandi Aisha ni inshuti ya Housna kuko bahuje byinshi mu muco, niyo mpamvu jyewe tudakundana cyane ariko iyo twahuriye kwa Housna turaganira. Gusa muri jye simukunda cyane. Buriya benshi babana mu buryarya n’ubugenge. Iyaba byashobokaga ngo buri muntu arebe mu mutima wa mugenzi we. Kenshi burya abantu bagira impu ebyiri. Urwo yambara turi kumwe n’urwo yambara ari ahandi cyangwa ari wenyine, ari rwo rwa nyarwo. Iyo turi kumwe n’inshuti usanga tuzirata ibigwi tuzitaka ndetse tukiyerekana nk’abantu beza. Nyamara bamara kugenda tugasigara tubanenga, tubagaya, tubavuga.
Aisha yigeze kunganiririza turi twenyine ibya Mike. Uyu munsi nibyo ngiye kwifashisha ngo mumutware. Burya uzitondere abo wizera n’abo ubwira amabanga yawe. Abadusekera bose siko burya ari inshuti zacu. Nka njye rwose nubwo mpora nsekera Aisha ariko simukunda na mba. Kandi ubwo ubu ndangamiye inyungu zanjye, sinzatinya kumutera inkota. Gusa ikinyoma ntikiramba, igihe kiragera ukuri kukajya ahabona icyizere wari ufitiwe kikarangira.
Igihe cyo kujya ku ivuriro rya Mike cyarageze. Nahisemo kugenda n’amaguru kugirango ngereyo naniwe ngaragara nk’umuntu urwaye. Ubwo nageragayo naricaye ntegereza ko bangeraho.
Ninjiye mu isuzumiro Mike yaratunguwe.
-Hawa, wabaye iki?
-Mike kuva nimugoroba ndumva naniwe kandi nijoro narutse, mu gitondo ho nanagize impiswi.
-Buretse gato nze ngusuzume.
Mike yaransuzumye anakora ibizami ntibyagira icyo bitanga. Nari mbizi ko ntarwaye. Yanyitayeho cyane nk’inshuti ya Aisha ndetse anampa umushoferi we arantahana ananyishyurira imiti yari yanyandikiye.
Ngeze mu rugo narishimye cyane. Igitego cya mbere nari ngitsinze. Hari hasigaye igice cya kabiri kandi ni cyo nagombaga gutegura neza. Kuko uwo munsi ni wo wari kuzagena ahazaza hanjye.
Hashize icyumweru, nahisemo kujya gushimira muganga ubuvuzi bwiza yari yampaye.
Nahisemo kwambara agakanzu kagufi k’umutuku wijimye kanyegereye. Nisiga ibirungo bidakabije, nambara inkweto zifunze, nitera ka parfum mfata isakoshi yanjye ndagenda. Rwose ndi mwiza kurenza iriya njiji ngo ni Aisha.
Nategereje isaha yegereye amasaha yo gutaha kugirango abe ari jye yakira bwa nyuma abe afite umwanya uhagije.
Ubwo ninjiraga mu cyumba cy’isuzumiro, Mike yishimiye kumbona narakize.
-Hawa, uraboneka nk’umuntu utarwaye. Urasa n’inyenyeri
-Mwiriwe Mike
Namusomye ku itama.
-Nari nje kugushimira kubera ubushize wanyitayeho, nkuzaniye iyi gato
-Noneho wishyuye amafaranga yo kubonana na muganga?
-Yego kuko nibwo buryo bwonyine nari kubonana nawe hano ku ivuriro.
-Ntibyari ngombwa. Urakoze ku bwa gato. Ni nawe nakiriye bwa nyuma, nta kiri kunyirukansa rero. None se amakuru, ubushomeri bite?
Nari ngiye kumusubiza nuko terefoni ye irasona. Yari ifite ijwi rinini numva ari Aisha bari kuvugana. Bavuganye akanya ndetse amubwira ko ndi kumwe nawe, aramumpa ndamusuhuza nk’umuntu dukundana cyane.
Amaze kuvugana na we, aramvugisha yishimye:
-Hawa, ahari Aisha azabikubwira, twamaze kwemeza itariki yo gusaba no gukwa ndetse n’itariki y’ubukwe. Gusaba no gukwa biri mu kwezi kuri imbere, ubukwe buzaba mu cyumweru kizakurikiraho.
Mbega inkuru mbi numvise. Ukwezi ni kugufi ngo mbe nabashije gutsindira umutima wa Mike mwibagize Aisha.
-Waouuu. Byiza cyane ndabinezerewe ibyawe na Aisha
Ngo ndishimye? Eheee. Nta byishimo mbonye aho. Maze nari ngiye gutangira kumwiyegereza none ngo ibiki. Nahise musezera kuko numvaga gahunda yanjye yose ipfuye ubusa.
-Ariko Hawa ba uretse gato tube tumenaho abiri
-Oya Mike, ngomba kugenda, mfite indi gahunda.
Nasohotse mu bitaro mbabaye cyane ntekereza akanya gato nuko niyemeza kujya kwa Housna byibuze kuganira biri bunduhure umutwe. Ndacyeka ndi busange nyina adahari ataza kuturogoya.
Housna ni inshuti nziza gusa iyi minsi ndi kugenda mwima umwanya kuko nshaka kwikorera nanjye nkabona amafaranga yo kwiyitaho atari we uyampaye.
Nageze iwabo nkinjira muri salo amaso yanjye ahita agwa ku ifoto ya Bosco.
Nayitegereje umwanya nuko ibitekerezo byinshi bindwanira mu mutwe.

Biracyaza…
Uyu mukobwa ararushye pe
ReplyDeleteIyo Hawa aza kuba umusirikare uruhande arimo rwajya ruhora rutsinda.
ReplyDeleteBiragaragara ko agifitemo ubumuntu n'ishyaka.
Iyaba undi aba avuye kwa muganga atanze agaturu.
Nukuri murigutinza inkuru
ReplyDeleteUmwanditsi mwamenya yabaye amahoro,ko ataturabira ibyo yatumenyereje?
ReplyDelete🤣 🤣 🤣. Hari igihe ikoranabuhanda ryigira nabi
ReplyDeleteMbega hawa!!!!!ahaaa nzaba ndora
ReplyDelete