Nafunguye amaso mbona Assia yicaye imbere yanjye yubitse umutwe. Yari ameze nk’uri gusenga kuko ntiyanamenye ko nakangutse. Nararanganyije amaso aho nari ndyamye. Uko byamera kose aha ndyamye si iwacu kuko ndi kubona hameze nko kwa muganga
Narebye Assia akanya nuko ndamubaza
-Assia hano turi ni hehe?
Yahise yubura umutwe arasakuza cyane
-Hawaaaaaaaaaaaaaa! Imana ishimwe weee. Mugangaaaa
Umuforomo yahise yinjira mu cyumba vuba na bwangu
-Yakangutse
-Reka mpite mpamagara dogiteri nonaha
Nakoeje kureba Assia natangaye cyane. Hano se habaye iki?
Assia yahise afata terefoni ahamagara mama na Paul.
Muganga yaraje abanza kumfata ibizamini, nuko agira amabwiriza aha umuforomo. Ngo sinemerewe kuvuga cyane, n’ibindi. Nibwo nahise menya ko neza neza ndi kwa muganga. Gusa nabonaga Assia yishwe n’ibyishimo. Nuko muganga amaze kugenda Assia aransimbukira arampobera cyaneee
-Assia, ndakora iki muri ibi bitaro?
-Hawa muganga yakubujije kuvuga, ryama uruhuke
-Ubu se naruhuka gute wanze kunsubiza koko
-Ngiye kukubwira ariko urahita uryama uruhuke. Sibyo?
-Yego ndabyemeye
-wararwaye nuko tukuzana hano mu bitaro. Ni ibyo
-Ko ntabyibuka se ndwara? Hashize igihe kingana gute?
-Hashize ukwezi n’igice. Wari muri koma ndetse ntitwari tuzi ko uzayivamo
-Assia, uziko nta na kimwe ndi kwibuka
-Wigira ikibazo. Uzagenda wibuka buhoro buhoro. Ngaho rero ryama uruhuke
Nyuma y’iminota micye, mama, Paul na Housna binjiye aho ndwariye
Mama: Imana ishimwe cyane
Housna: Imana ishimwe muramukazi wanjye asubiye ibuzima
Paul we yarandebye gusa. Yari yishimye ariko yari yabuze amagambo yakoresha ngo abivuge
Uwo munsi nta na kimwe nibukaga ariko bose narabamenye. Ariko uko iminsi yagiye yicuma nagiye ngarura ubwenge nza kwibuka neza ikiganiro nagiranye na Fatuma
Assia niwe wakomeje kundwaza
-Assia mbwira neza uburyo nageze hano
-Hawa, wavuye mu rugo mu gitondo, bigeza nijoro utaraza. Twaraye duhangayitse kuko ntawari uzi aho uri. Bucyeye nibwo abaturanyi batubwiye ko kuri tereviziyo haciyeho itangazo rikuvugaho. Ndetse banerekanye indangamuntu yawe nuko bavuga ko uwaba akuzi yakihutira kugera kuri polisi agahabwa andi makuru. Ni uko twaje kumenya ko uri mu bitaro tuhageze dusanga uri muri koma. Uwahakuzanye yatubwiye ko yagusanze ahantu mu gihuru ubwo yajyaga guhinga ngo akagirango wapfuye ariko akwegereye asanga uri guhumeka insigane. Yakoresheje ubutabazi bw’ibanze yize muri Croix Rouge nuko akugeza ku bitaro. Ku bw’amahirwe indangamuntu yawe yari mu ipantalo nuko ayijyana kuri polisi, nibo batanze itangazo. Niyo mpamvu burya kugendana ibyangombwa ari byiza naho ubundi ntitwari kuzamenya irengero ryawe.
Kwa muganga abanjye bose bakomeje kunsura no kungaragariza urukundo. Housna, Paul, Charles na Ibrahim bose baransuraga buri gihe. Ibrahim we yanasabye konji ku kazi kugirango ambe hafi. Ariko nubwo bose bari bishimye jyewe numvaga mbangamiwe. Sinumvaga neza icyo narwaye ku buryo namara ukwezi kose muri koma.
Rimwe nabonye urugi rw’aho ndwariye rufungutse nuko mbona hinjiye umusore. Assia ambwira ko ari we wantabaye. Yansuraga kenshi nubwo nari muri koma.
-Mwaramutse. Ndabona noneho yarakangutse
-Yego kandi warakoze kumutabara
-Ni inshingano burya gutabara buri wese uri mu kaga. Nitwa Sekou.
-Nishimiye kukumenya
Assia yamubajije ku buryo yakoresheje antabara, amusubiza ko muri Crois Rouge batanga ubumenyi bw’ibanze bwo kuba watabara umuntu. Yatubwiye ko bigisha uko watabara uwarohamye ukimukura mu mazi, uko wafasha uwakuwe mu nzu cyangwa ahandi hari inkongi, uko wafasha uwarumwe n’inzoka, n’ibindi binyuranye.
Sekou yagumanye na twe akanya gato nuko aradusezera aragenda. Nasigaranye na Assia. Assia ndi kugenda ndushaho kumukunda. Yego sinteye nka we mu mico ariko ambera urugero rwiza. Amba hafi buri gihe kandi ahora angira inama zinyuranye
-Assia, mubigenza mute ngo mubone amafaranga yo kwishyura ibitaro koko munishyure imiti?
-Hawa uri umunyamahirwe. Housna na Paul byose barabyishyura. Kandi na Charles na Ibrahim bongeraho andi mafaranga. Rwose aho ho ntuhagire ikibazo
-Charles ni inshuti nziza
-Nanjye narabibonye Hawa. Ni umugwaneza kandi agenda amfasha ndetse narushijeho kumumenya
-None se ubundi Assia, abaganga bavuze ko ndwaye iki?
-Abaganga bavuze ko bapimye amaraso bagasanga wari wanyoye uburozi
Nikije umutima cyane
-Assia, ni Fatuma wandoze
-Iki? Uzi ko ubwenge bwawe bwayobye. Ryama uhite uceceka!

Ese azabibasobanurira ate?
Biracyaza…
yooo,Hawa disi.ariko iyi ni yo nzira nziza yabona neza uko avuga ibye akanasaba imbabazi.
ReplyDeleteNukuri ndishimye kuba Hawa agaruye ubwenge kuko nari nihebye kdi akiri kwa mugaganga niwo mwanya wo kuvugisha ukuri naho Charles nawe nafatireho kwa Assia
ReplyDelete