-Ni nde Charles? Mbabarira umumbwire ndakwinginze
Charles yarandebye nuko araseka
-Byamarira iki se kubikubwira kandi nziko namukunze urudashoboka. Gusa ndasaba Imana ngo inkuremo urwo rukundo mu mutima wanjye maze izampuze n’uwo yangeneye
Mu mutwe wanjye nahise ntekereza ko ari Housna ari kuvuga. Birashoboka ko disi yamukundaga none akaba yararongowe n’undi. Gusa nakomeje kumubaza
-Sha Charles winyicisha amatsiko. Mbabarira umumbwire
-Ndamukubwira ariko ubanze unyemerere ibintu bibiri.
-Ibihe?
-Icya mbere ni uko numumenya uzabigira ibanga. Icya kabiri ni ukwemera kwihana ibyo wakoze byose ukabivuga
-Ndabikwemereye ndanabikwijeje. Ngaho mbwira
-Umukobwa nakunze ariko ntibimpire yitwa Assia
Nahise numva ntunguwe
-Assia mukuru wanjye?
Yego sha ni we
-Disi mpise numva impamvu mu kanya wambwiraga ko buri wese mu muryango wanjye umuha agaciro
-Mukuru wawe ni mwiza, aratuje, yoroshya ubuzima, akunda gukora kandi ni inyangamugayo. Namukunze ntabivuga kuko nubaha umuntu wese iyo nzi ko ari mu rukundo n’undi.
-Ubuzima buratangaje cyane. Ubu we na fiyanse we baratandukanye
-Reka! Bapfuye iki se
Namubwiye byose uko byagenze
-Oya wee! Ni uko Darius yabigenje koko? Azabyicuza ndabizi. Mukuru wawe ni akarabo k’iroza.
-Urumva rero ko ikibuga ukirimo wenyine Charles. Ikibazo ni ukumenya niba Assia azabyemera
-Ibyo tuzabigarukaho Hawa. Ubu tekereza uko wabigenza ukicuza. Nzakuba hafi kandi nzagushyigikira ngutere akanyabugabo
Naratashye ndaryama. Naraye ntekereza ibyo namaze kuganira na Charles. Ni umusore mwiza w’imfura. Kuba yarakunze Assia ntabimubwire disi. Gusa aya ni amahirwe kuri bombi. Ndaza kubibwira mama amfashe kubyumvisha Assia
Nyuma yo gutekereza igihe kinini nasanze Charles ari mu kuri. Nubwo bigoye ariko ndumva nkwiye kwatura nkihana ngasaba imbabazi. Charles yanyijeje kuzamfasha akamba hafi. Ndasaba Imana gusa ngo Housna azambabarire. Koko ibyo namukoreye birakabije. Natangiye kumva agahinda ko guhemuka, numva isoni n’ibimmwaro mu mutima. Buri kintu cyose nakoze natangiye kongera kucyibuka no kucyicuza. Charles ibyo avuga ni ukuri: ubukire butangwa n’Imana niyo itanga umugisha. Ahubwo nkwiye gushaka akazi Imana ikakamperamo umugisha. Kuki koko ibi ntabitekerejeho kare kose?
Gusa ndumva kubibwira Ibrahim atari ngombwa kuko we nta kosa namukoreye. Ndumva abo bireba cyane ari John na Housna. Gusa kuko Paul na Fatuma nabo babijemo ngomba no kubibwira Assia na mama. Ariko mbere ngomba kubanza kubimenyesha Fatuma na Paul kugirango batazatungurwa. Paul azagaruka ejo
Bucyeye ngikanguka nahise nterefona Fatuma
-Allo
-Uraho Fatuma. Waraye neza se?
-Yego Hawa. Ko umpamagaye mu gitondo cyane se ni amahoro
-Nshaka ko tuvugana kandi sinshaka ko uza mu rugo. Duhurire hehe?
-Ngwino iwanjye nta kibazo John ntahari yagiye mu rugendo rwa kure
-Ndaje noneho
Nahise mbyuka nitera amazi mfata tagisi njya kureba Fatuma
-Hodi
-Karibu ndagutegereje
Nyuma yo gusuhuzanya no kubazanya amakuru bisanzwe nahise mvuga ikingenza
-Fatuma nshaka kugira ibyo kubwira kandi ni ibintu bikomeye
-Ndakumva umurozi wanjye nemera
-Ntuzongere kunyita gutyo. Nshaka guhinduka
-Ngaho mbwira Hawa
-Muri macye ndi kumva inkomanga ku mutima. Nshaka kubwira byose Housna, Johna, mama na Assia
Acyumva ayo magambo yahise ahinduka mu maso
-Hawa subiramo neza ubanza numviranye. Ugize uti?
-Nakubwiye ko nshaka guhinduka kandi byose nkabivuga
Nabaye ntararangiza kuvuga interuro yose ahita ankubita urushyi rwiza cyane ku buryo nahise nikubita hasi
-Ushaka urugo ntaramaramo n’umwaka nduvemo nkirwinjiramo? Akagoryi gusa. Nari niturije mu byanjye, ni wowe wanzanye muri aka gakino none ushaka kongera kunkururira ibibazo?
Naracecetse ndamureka arakomeza aridoga aritotombaaaaa. Narabyumvaga ishingiro ry’uburakari bwe.
Nuko ahita arekera kuvuga atuza akanya maze arambwira:
-Hawa mbabarira ndarengereye. Icara nkuzanire amazi unywe utuze tubiganireho neza.
Yahise yinyabya mu gikoni nyuma y’iminota micye agarukana umutobe w’imbuto umeze neza
-Nari nzi ko unzanira amazi Fatuma
-Oya nywa umutobe w’imbuto. Urakongeramo akabaraga kandi n’intekerezo zirajya hamwe. Hanyuma tubashe kuganira neza
Nahise nywufata ndawugotomera. Kari gakonje kanaryoshye. Nyuma y’iminota micye ariko numva ntangiye gucika intege, numva mu ngingo ntihari gukora neza. Numva isereri, umutwe, mu nda hatangira kundya. Ngerageje guhaguruka ngo niyegamize Fatuma wari undi imbere aranyitaza nikubita hasi
Numvise ndi kugenda mpondobera nuko mwumva yivugisha: “Akagoryi gusa. Pfa vuba se. Nako reka ngusohore njye kukujugunya upfire hanze. Uzihanire ikuzimu niho hakubereye”

Amaherezo biragenda gute?
Biracyaza…
Mana yanjye weee!!!hawa ntapfe pe atihannye kuko yazarimbuka .mbega ishyano ngo fatuma haje mo nokwicana!!!!
ReplyDeleteNoneho Fatuma niwe mubi pe
ReplyDeleteAriko umuntu utanihana
Yampayinka, umurozi abaye fatuma ahubwo, twizere ko ari butabarwe
ReplyDeletereka nizereko utapfuye kuko uri kutubarira inkuru yibyakubayeho
ReplyDeleteHahahaha ati nizere ko utapfuye kuko uri kutubarura inkuru yibyakuvayehooo. Uziko.uzi ubwenge wana.
ReplyDeleteMana yanjye🙉🙉🙉🙉Hawa ko nari ntangiye kumukunda arazira iki Imana imfashe abeho pe
ReplyDeleteFatima n'umugome pe
ReplyDeleteFatuma n'umugome pe
ReplyDeleteYebabawe Hawa arambabaje noneho
ReplyDeleteHawa se yarembye ko uyu munsi atabwiye icyakuriyeho?Cga ari muri coma?
ReplyDelete