Kuva nafata umwanzuro wo kuva muri ubu bukene, buri munsi nakoraga uko nshoboye ngo ntege umutego uri bugwemo umugabo w’umukire. Gusa si ugushaka umukire gusa kuko nubwo nshaka amafaranga ariko sinshaka umusaza. Nshaka umusore wavukiye mu bisubizo, wavukiye mu mafaranga, akayasigirwa n’ababyeyi be cyangwa akaba yarakoze akayabona.
Uko mbyigaho ariko simbona uwo nshaka. Ariko nanone biragoye kuko kwikuramo Ibrahim biracyangoye. Mbitekerezaho agahinda kakanyica kuko mukunda bya nyabyo. Ariko ubukene bwe nta hazaza heza mbubonamo.
Nari nicaye nitangiriye itama ntekereza cyane numva umuntu ankubise ku rutugu. Narikanze ndebye mbona ni musaza wanjye Paul.
-Mushiki wanjye mwiza, urikanze?
-Yego Paul. Uyu munsi ko utashye kare se
-Yewe akazi ni ikibazo. Nabonye aho mba umuyede mu gitondo gusa akazi gahita karangira. None se ko mbona ibitekerezo byakurenze ni amahoro?
-Paul, ngiye gutandukana na Ibrahim
Paul yahise akanura cyane kubera gutangara no gutungurwa
-None se kubera iki Hawa?
-Ni umukene cyane. Sinkibasha kubyihanganira
-Mushiki wanjye mwiza. Wihubuka. Ibrahim aragukunda
-Ngaho mbwira Paul, urukundo rutagira amafaranga rumaze iki? None se urukundo ni rwo rucyemura ibibazo cyangwa ni amafaranga?
Paul ariruhutsa
-Hawa uravuga ukuri. Ariko se byibuze wabonye undi ugukunda akaba afite n’ayo mafaranga?
-Oya sindamubona ariko ndi kubitekerezaho neza. Kandi kugirango mubone biransaba kubanza gutandukana na Ibrahim.
-Umva Hawa, ubyitondemo. Ubanze umenye neza ko uwo musore agukunda bya nyabyo kandi umenye ko yiteguye kukugira umugore ubone gutandukana na Ibrahim.
-Ako gatekerezo ni inyamibwa. Wowe ni icyo ngukundira byibuze wowe uranyumva.
-Mushiki wanjye urabizi ko nkumva neza igihumbi ku ijana. Amafaranga ni ingenzi mu buzima. Ubukene ni indwara mbi. Uzi ukuntu nanjye abakobwa banyanga banziza ko nta n’urumiya ngira. Byibuze ba bandi bazunguza ibiraha nibo bapfa kunyemera
Amagambo ye yaranshekeje cyane nuko ndamubwira:
-uzitonde gusa utazagira uwo utera inda. Jyewe Hawa sinaba muramukazi w’umuzunguzayi w’ibiraha
-Sha Imana izabindinde. Urebye ntibiba ari uko mbakunze, ni ukwisayidira gusa. Nawe numara kubona uwo musore w’umukire uzaduhuze mbanze mumenye neza mugushimire cyangwa nguhe inama z’uko ubyitwaramo.
Nakomeje umushinga wanjye. Nahise niyemeza kujya nkunda kwinyuza ahantu abakire bakunze kuba bari kuko byari kugorana ko batabona ubwiza bwanjye. Kandi nk’uko nabitekerezaga, niko byagenze koko ariko ibyago byanjye nasangaga ari abagabo bubatse bashakaga ko turyamana gusa cyangwa se kungira umugore wa kabiri. Hari n’abataratinyaga kumbwira ko bafite abana tungana! Jyewe nubwo nashakaga umugabo ukize ariko sinakemera kuba umugore wa kabiri pe. Kuva na kera mama ahora atubuza jye na mukuru wanjye kuzabaho muri ubwo buzima. Aratubwira ati Imana ni imwe, umugabo aba umwe, n’umugore agomba kuba umwe. Ni jye ngomba kuziharira umugabo wanjye, nkaba ari jye mwamikazi w’urugo rwanjye. Niyo umugabo wanjye yazagira inshoreke ku ruhande jyewe nzaba ndi igiti bo ari amashami. Imizi yanjye izaba ikomeye, ariko ishami rishobora gutemwa igihe cyose washakira. Mama yatubwiye ko ubuharike butera ibibazo, induru n’imyiryane mu miryango. Biragoye kubona abakeba bakundana. Iyo rero bimeze gutyo usanga birukira mu bapfumu buri wese ari guharanira kwigarurira umugabo we.
Nyuma y’amezi ngerageza bikanga nahisemo guhindura umuvuno. Ni abahe bagabo bakize duturanye? Ko n’ubundi bavuga ngo “ijya kurisha ihera ku rugo”. Byanyorohera gufatisha abo nzi kuruta abo tutaziranye.
Ibitekerezo byanjye byahise bijya kuri Baptiste, umusore wari umaze imyaka ibiri anyirukaho ariko nari naranze kuko numvaga ntamukunze. Aba mu muryango umurera ariko ntabwo bakize cyane uko mbishaka. Namutekerejeho ndaseka. Nawe arisumbukuruza rwose kumva ko yabona umugore mwiza nkanjye. Ntabwo rwose ibyo nifuza byose yabibona.
Nongeye gutekereza kuri Charles, yajyaga andwanaho rimwe na rimwe. Nyina ni umukire pe. Ariko nanone ubushuti bwanjye na Charles sinshaka kubwangiza kuko uko tubanye birampagije. Burya habaho inshuti tugira z’akadasohoka, tubwira byose, zitugira inama kandi zikadufasha mu buzima ariko tukaba tutabana nk’umugabo n’umugore. Ubwo bushuti ni bwo mfitanye na Charles. Urebye umubao wacu wari umeze nk’uba hagati y’umuhungu na mushiki we.
Ese ubu hafi aha koko nta musore wo mu muryango ukize uhari kandi mbona nakemera?
Ese ubundi ubu arahari ra?
Eheeee!!!! Ndumva mwibutse weee. Arahari.

Ni nde se ubu ra?
Biracyaza...
Wabona ari jye.
ReplyDeleteAhaaa nzaba mbarirwa
ReplyDeleteAbaye Franck daaa
ReplyDeleteUyu azanga mwalimu agwe Ruhabo
ReplyDeleteUruwuhe ?
ReplyDeleteUyu ko mbona atoroshye?
ReplyDeleteIki gikobwa kirikuntangaza
ReplyDeletehawa arifuza bya nyabyo
ReplyDelete