Nizere ko uyu ari umuturanyi atari umuryango wa Ibrahim
-Mwiriwe. Aha niho Ibrahim aba?
-Yego niho. Wowe se uri nde?
-Nitwa Hawa ndi fiyanse we
-Ubanza wibeshye ariko
Yarandebye kuva hasi kugera hejuru arongera ahera hejuru agera hasi ahita asubira mu nzu arakinga. Nahise nsunika urugi ashaka kundwanya nanjye niyemeza urugamba. Namufashe mu misatsi nuko muhubuzamo igitenge turagundagurana mushyira hasi. Muri iyo mirwano yose nta wigeze atabara. Nahise menya ko Ibrahim adahari mpita mbwira uwo mukobwa nti hita usohoka hano. Nahise nicara nuko nawe atarasohoka hahita hinjira umugabo ntazi atanakomanze
mbona atunguwe no kumbona nicaye
-Bite muko? Uri inshuti ya Marie se?
-Oya. Marie ni nde?
-Ahubwo wowe uri hano gute
-Urabimbaza nka nde ahubwo
-Ubanza mu mutwe wawe byivanze. Uri iwanjye none urambaza ngo ndi nde?
Wa mukobwa nari maze gukubita yahise asohoka mu cyumba abwira uwo mugabo
-Ibrahim, urakoze cyakora. Wirengagije ibyo ngukorera byose none wohereje indaya zawe ngo zize kunkubita? Noneho zinankubitire iwanjye koko?
Umugabo yaguye mu kantu nuko arabaza
-Byagenze bite hano se?
-Iyi ndaya yawe yaje iranigagura insaba guhita nsohoka hano.
-Umva ye muko. Uri nde urava he uragenzwa n’iki? Subiza vuba cyangwa nze ngukosore neza vuba se. Niko uwo mugabo yahise avuga
Nahise ndeba nk’umuntu ufatiwe mu cyuho. Nahise numva ko uwo mugabo yitiranwa na cheri wanjye. Mbega ngo gufuha birongera kunkoresha ibara. Niba hari ikintu kijya kidukoresha amakosa kibaho harimo no gufuha. Kandi gufuha aho bibera bibi byangiza imitekerereze ndetse bikangiza n’imikorere yacu. Nubwo ntawe udafuha ariko uburyo tuyoboramo ifuhe ryacu bushobora kutwangiriza ahazaza cyangwa bukadufasha.
Ndebera kubwo kudashaka gutakaza uwo nkunda bitumye nanirwa kwihangana mpohotera undi muntu w’inzirakarengane.
N’isoni nyinshi nasobanuriye uwo mugabo uko bimeze ariko akandeba afite umujinya mwinshi.
-Umuturanyi wanjye nawe yitwa Ibrahim, we aba mu muryango wa gatatu. Bishoboke ko ari we washakaga. Reka muhamagare mubaze niba yatashye
-Allo bazina. Uri he? Eeh. Ngwino mu rugo ndagushaka byihutirwa
Nagize ubwoba. Naje kureba Ibrahim none ntangiye kumuteza ibibazo koko? Mu gihe mutegereje nakomeje gusaba imbabazi uwo mugore. Umugabo we anca mu ijambo
-Umva muko, umaze kunkubitira umugore. Uteje ibibazo mu muryango wanjye kandi dore hashize ibyumweru bibiri gusa tubanye
-Mumbabarire pee. Nacyetse ko ari Ibrahim fiyanse wanjye nuko ndafuha nanirwa kuyobora uburakari. Mumbabarire pee
Ibi biri burusheho kurakaza Ibrahim. Yari ari mu nzira zo kunyibagirwa none naho nziye kumureba nteje ibibazo mu baturanyi be. Nari nkiri muri ibyo bitekerezo ubwo Ibrahim yazaga
-Bazina naje. Byagenze gute
-Uyu mukobwa..
Yatangiye kuvuga ati uyu mukobwa, Ibrahim ahita areba uwo bamwereka abonye ari jye, ntungurwa nuko yahise asimbuka kubera ibyishimo ati
-Hawaaaaa
-Ibrahim!
Twarahoberanye twishimye nk’aho tutigeze tunatongana. Nahise mbona ko akinkunda
Bazina we yaturebaga acecetse. Nuko cheri wanjye arakomeza
-Hawa ukaba se ukora iki hano
-Nari naje kukureba
Yahise amfata mu mayunguyungu ahita abwira bazina we ko ndi inshuti ye.
-Gusa fiyanse wawe ni ingwe pee. Ubu tuvugana nsanze amaze kunigagura umugore wanjye
Ibrahim yahise andeba mu maso mbona ko ababajwe n’ibyo nakoze
-Hawa! Hawa! Hawa! Mbega wowe. Nukuri bazina wowe na madamu wawe mbasabye imbabazi mu izina rya Hawa. Nkore iki ngo nice icyiru basi?
-Ubwire fiyanse wawe ajye amenya uko yitwara mu burakari no gufuha. Naho ubundi ubutaha yazanigagura na nyokobuja azi ko ari ihabara cyangwa inshoreke yawe
Ibrahim yarongeye abasaba imbabazi kandi abashimira ko batahise bihorera nuko tugana iwe.
-Hawa nishimiye kongera kukubona nubwo utari mwiza
-Naje kugirango twongere twiyunge Ibra. Nukuri mbabarira dusubirane
-Urushyi wankubise narukubabarira ariko gutuka mama byo byarambabaje cyane. Nanjye yabyaye sinatinyuka kumutuka, ubitinyuke koko? Ndakubabariye ariko niwongera sinzakubabarira na gato.
-Ibra, urakoze cyane kandi nanjye ngiye kwikosora. None se kuki washatse indi nshuti?
-Ariko ni wowe wambwiye ko birangiye ngomba kwishakira undi
-Ndabyumva nyine n’ubundi ntiwankundaga
-Hawa ndagukunda ndetse cyane. Ni ikosa nakoze kugukunda nkakabya ni byo bituma umfata uko wishakiye. Naho umukobwa we ntawe uhari, nabibwiye mama kugirango adakomeza kujya ambwira gushaka undi kuko yashakaga uza kukunyibagiza we yari yarakwanze burundu. Kandi nkwibutse. Niwongera gukora amafuti nk’ayo wakoze mbere sinzakubabarira na gato. Unagerageze kumenya uko utwara gufuha kwawe
Twahise duhoberana kubera kubabarirana, turasomana by’ibyishimo, ibyakurikiyeho ntimubimbaze.
Twahise dutangira ikindi cyiciro nyacyo cy’urukundo rwacu rwuzuye urukundo no kubabarirana. Urukundo ndarwishubije, hasigaye amafaranga. Icyiza ni uko Paul na Housna bari hafi kubana. Nibamara kubana nzahita nigira kubana hanze y’igihugu na Ibrahim nihebeye.

Ariko se ibi byose bizampira?
Biracyaza…
Hawa ibyo ukora byose Uzi agaciro kurukundo
ReplyDeleteIbrahim we agukunda kundusha
Reka gukunda amafranga ikikwereka ko umchr wae agukunda nuko atigeze anatekereza ko impamvu umugarukiye aruko yabonye akazi humura vuba nawe urakabona mutunge mutunganirwe ibyo utekereza kujya hanze siho ubuzim bwiz buri
hahah nanubu ndacyaseka ndakwekwenutse nikubita hasi mbega hawa arakuziye nkiyagatera, aba ataye umugore wabandi kuwakajwiga hasi no hejuru ! nonese hawa kuko ubwo bubabare ugize utabutekerezaho ngo wumve ibyukorera abandi
ReplyDelete🤣 🤣 🤣 🤣
ReplyDeleteHuuum ,Hawa we urikunda ugakabya.Nutareka cash bizagukoraho.Dore imbabazi urazibonye ukwiriye guhinduka.
ReplyDeleteHawa ni ishyano pe ubuse koko yaretse gukunda ibintu ariko kuri IBRAHIM we aravuna ntiyinginga
ReplyDelete