Usanga ababyeyi benshi bakora akazi gahemba ku kwezi, abacuruzi se, iyo babyaye bonsa abana babo igihe gito ubundi bakabashyira ku mata kugirango bakomeze akazi. Benshi basigara babonsa nijoro gusa batashye, cyangwa akamukura ku ibere burundu ubundi umwana agatungwa n’amata gusa. Tutirengagije ko hari ababyara bakabura amashereka burundu, abatemererwa konsa kubera ubuzima bwabo, ubusanzwe umwana yari akwiye guhabwa amshereka gusa kugeza byibuze yujuje amezi 6.
Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko bamwe bahitamo wenda guha umwana amata bibwira ko ari kimwe no konsa, niyo mpamvu muri yi nkuru tugiye kukwereka itandukaniro hagati y’amata ahabwa abana, cyane cyane ayo mu bikopo aba ari ifu ivangwa n’amazi; n’amashereka.
Konsa ni byiza haba ku mwana n’umubyeyi. Ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko amashereka ariyo mahitamo ya mbere ku mwana wese, ndetse uzasanga no ku bikopo bivamo ayo mata, ayo magambo yandikwaho. Gahunda y’igihugu y’iminsi 1000 yerekana ko umwana akwiye konswa kugeza byibuze yujuje imyaka ibiri
Impamvu nta yindi ni uko konsa umwana uretse kuba uri kumugaburira ariko binafite akamaro gatandukanye gakurikira
Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bahabwa amata ari bo barwaragurika cyane ugereranyije n’abonka. Iyo umwana yonka umubiri we ubasha gukora ibirwanya mikorobi zinyuranye bikongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri we. Gusa ntibivuze ko abonka batarwara ariko iyo ukoze icyegeranyo usanga batarwara kimwe kandi no gukira ntibitwara igihe kingana
Amashereka ni ifunguro ryia ku mwana dore ko abonekamo lactose, poroteyine n’ibinure byorohera igifu cye gushwanyaguza. Umwana wonka gusa iyo agize ikibazo cyo kugomera ahanini biba byaturutse kuri nyina cyangwa se akaba afite ubundi burwayi mu mara. Amashereka abonekamo imyunyungugu na za vitamini zose umwana akenera, ukuyemo vitamini D iboneka binyuze mu kazuba ka kiberinka cyangwa k’agasusuruko. Niyo mpamvu nta mata arakorwa ahwanye n’amashereka ku ntungamubiri zirimo kuko amashereka akorwa n’umubiri w’umuntu ngo azatunge undi muntu naho amata aba yakorewe mu ruganda.
Iki cyo ntitwagisobanuraho byinshi kuko ibitunga umubyeyi nibyo bimufasha kubona amashereka azatunga umwana we
Mu gihe amata agira icyanga kidahinduka, amashereka yo burya ahindura icyanga bitewe n’ibyo umubyeyi arya. Ibi ni byiza ku mwana kuko iyo atangiye gufata ifashabere bimworohera kumenyera ibyokurya kuko cya cyanga cyabyo aba akimenyereye.
Mu gihe amata kuyatunganya bisaba kwita ku bikoresho, ubushyuhe cyangwa ubukonje abikwamo, kureba niba atararangiza garanti, amashereka ko ahora abitse mu gituza cy’umubyeyi, ahorana ubushyuhe budahinduka, keretse mu gihe uhisemo kwikama ugasiga amashereka
Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko igipimo cy’ubwenge cy’abana bonse n’abataronse kiba kitangana. Usanga abonse kiba kiri hejuru. Gusa ntibivuze ko abataronse ba abari abaswa, kuko ubwenge bupimirwa ku bintu byinshi
Konsa bihuza umwana na nyina dore ko aba ari umubiri wahuye n’undi mubiri. Ibi byongera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana
Uretse kuba bigirira akamaro umwana, konsa binafasha umubyeyi aho bituma abasha gusubirana vuba nyuma yo kubyara, kumufasha gusubira ku biro yahoranye ndetse binarinda kanseri y’amabere, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi ndwara zinyuranye
Gusa nubwo konsa ari byiza ariko hari ibyo umubyeyi wonsa asabwa kuzirikana
Amata akorerwa mu nganda. Buri ruganda rugenda rugira umwihariko warwo, kandi usanga umubyeyi umwe akunda aya kuruta aya, bamwe bakagendera ku bwoko abandi ku giciro, biragoye kuba wabona ubanza kumenya ibiyagize mbere yo kuyagura.
Gusa nubwo bimeze bityo, amata afite nayo ibyiza binyuranye biyabonekaho
Mu gihe konsa bikorwa gusa n’umubyeyi, ariko amata buri wese ayaha umwana kuko aba ari mu nkongoro yabugenewe, bityo bikorohera kuba umubyeyi yakora akazi ke mu gihe umwana hari undi uri kumugaburira
Usanga umwana uhabwa amata, ayahabwa inshuro nke ugereranyije n’inshuro uwonka yonka. Aha ariko biterwa nuko igogorwa ryayo ritinda
Mu gihe umubyeyi wonsa hari ibyo asabwa kwitaho, kongera cyangwa kureka, uha umwana we amata we ntibiba bimureba kuko imirire ye ntaho ihurira n’umwana
Gusa ntitwabura kuvuga ko hari byinshi biteje ingorane mu gukoresha amata
Uretse ubudahangarwa avukana gusa, umwana uhabwa amata nta budahangarwa yongererwa kuko ibirinda indwara biba mu mashereka ntabwo kubikorera mu nganda ngo bishyirwe mu mata bishoboka. Bivuze ko kuri uyu mwana kurwaragurika byoroha kurenza uwonka
Nubwo inganda zikora aya mata zikora uko zishoboye ngo zigane amashereka ariko ntibikunda kuko nkuko twabibonye amashereka ahindura icyanga bitewe n’ibyo umubyeyi yariye. Amata yo ahora ari amwe
Amata kuyabika biragora ni yo mpamvu benshi bayatunganya bahita bayaha umwana. Akenera ubushyuhe budahinduka, isuku ihagije y’ibyo ashyirwamo, kumenya ayo umwana ari bunywe akayamara, bivuze ko ashobora kunywa macye uyu munsi ejo wakora macye akakurirana yayamaze utaratunganya andi…
Amata aragurwa. Si buri mubyeyi wese ubasha kuyabona rero bigatuma rimwe na rimwe biba umutwaro ku muryango.
Abana banywa amata bamwe usanga barwara impatwe abandi bakarwara impiswi, cyangwa ugasanga yabaguye nabi kubera igogorwa ryayo cyangwa umwana akayagiraho ubwivumbure
Amahitamo yawe ntakwiye kugendera ku bushobozi cyangwa ubusirimu ahubwo akwiye kugendera ku gifitiye umwana akamaro kandi kikaba ari cyo gishoboka.
Mu gihe nta kikubuza kwiyonkereza umwana, wamwonsa ayo wakaguze amata ukayaguramo imbuto n’ifu y’igikoma bigufasha kubona amashereka amuhagije
Icyakora nanone mu gihe nta yandi mahitamo wamuha amata, ariko ukibuka ko igihe cyose ubonye akanya ko kuba hamwe na we usabwa kumwonsa kuko amashereka afite byinshi amuha atabona mu mata ndetse mu gihe ubishoboye ukajya wikama ukamusigira amashereka

Amashereka

Kurinda indwara zinyuranye
Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bahabwa amata ari bo barwaragurika cyane ugereranyije n’abonka. Iyo umwana yonka umubiri we ubasha gukora ibirwanya mikorobi zinyuranye bikongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri we. Gusa ntibivuze ko abonka batarwara ariko iyo ukoze icyegeranyo usanga batarwara kimwe kandi no gukira ntibitwara igihe kingana
Igogorwa
Amashereka ni ifunguro ryia ku mwana dore ko abonekamo lactose, poroteyine n’ibinure byorohera igifu cye gushwanyaguza. Umwana wonka gusa iyo agize ikibazo cyo kugomera ahanini biba byaturutse kuri nyina cyangwa se akaba afite ubundi burwayi mu mara. Amashereka abonekamo imyunyungugu na za vitamini zose umwana akenera, ukuyemo vitamini D iboneka binyuze mu kazuba ka kiberinka cyangwa k’agasusuruko. Niyo mpamvu nta mata arakorwa ahwanye n’amashereka ku ntungamubiri zirimo kuko amashereka akorwa n’umubiri w’umuntu ngo azatunge undi muntu naho amata aba yakorewe mu ruganda.
Ntagurwa
Iki cyo ntitwagisobanuraho byinshi kuko ibitunga umubyeyi nibyo bimufasha kubona amashereka azatunga umwana we
Icyanga
Mu gihe amata agira icyanga kidahinduka, amashereka yo burya ahindura icyanga bitewe n’ibyo umubyeyi arya. Ibi ni byiza ku mwana kuko iyo atangiye gufata ifashabere bimworohera kumenyera ibyokurya kuko cya cyanga cyabyo aba akimenyereye.
Ntasaba kubikwa
Mu gihe amata kuyatunganya bisaba kwita ku bikoresho, ubushyuhe cyangwa ubukonje abikwamo, kureba niba atararangiza garanti, amashereka ko ahora abitse mu gituza cy’umubyeyi, ahorana ubushyuhe budahinduka, keretse mu gihe uhisemo kwikama ugasiga amashereka
Byongerera umwana ubwenge
Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko igipimo cy’ubwenge cy’abana bonse n’abataronse kiba kitangana. Usanga abonse kiba kiri hejuru. Gusa ntibivuze ko abataronse ba abari abaswa, kuko ubwenge bupimirwa ku bintu byinshi
Urukundo
Konsa bihuza umwana na nyina dore ko aba ari umubiri wahuye n’undi mubiri. Ibi byongera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana
Bifasha umubyeyi
Uretse kuba bigirira akamaro umwana, konsa binafasha umubyeyi aho bituma abasha gusubirana vuba nyuma yo kubyara, kumufasha gusubira ku biro yahoranye ndetse binarinda kanseri y’amabere, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi ndwara zinyuranye
Gusa nubwo konsa ari byiza ariko hari ibyo umubyeyi wonsa asabwa kuzirikana
- Niba ariye amafi asabwa kutarya arimo mercure nyinshi cyane cyane ava mu nyanja ngari
- Niba yanyoye inzoga asabwa kumara amasaha abiri ataronsa kugirango yirinde ko hari izajya mu mashereka
- Niba anywa ikawa asabwa kutarenza udutasi tubiri kandi akirinda kuyinywa ngo ahite yonsa kuko bishobora gutera umwana kudasinzira
- Mu gihe abitegetswe n’abaganga cyane cyane afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, asabwa kutonsa cyangwa konsa mu gihe cyagenwe gusa ntakirenze.
Amata
Amata akorerwa mu nganda. Buri ruganda rugenda rugira umwihariko warwo, kandi usanga umubyeyi umwe akunda aya kuruta aya, bamwe bakagendera ku bwoko abandi ku giciro, biragoye kuba wabona ubanza kumenya ibiyagize mbere yo kuyagura.
Gusa nubwo bimeze bityo, amata afite nayo ibyiza binyuranye biyabonekaho
Igabura ryayo
Mu gihe konsa bikorwa gusa n’umubyeyi, ariko amata buri wese ayaha umwana kuko aba ari mu nkongoro yabugenewe, bityo bikorohera kuba umubyeyi yakora akazi ke mu gihe umwana hari undi uri kumugaburira
Igihe cyo kuyamuha
Usanga umwana uhabwa amata, ayahabwa inshuro nke ugereranyije n’inshuro uwonka yonka. Aha ariko biterwa nuko igogorwa ryayo ritinda
Imirire y’umubyeyi
Mu gihe umubyeyi wonsa hari ibyo asabwa kwitaho, kongera cyangwa kureka, uha umwana we amata we ntibiba bimureba kuko imirire ye ntaho ihurira n’umwana
Gusa ntitwabura kuvuga ko hari byinshi biteje ingorane mu gukoresha amata
1. Kubura ibirinda indwara
Uretse ubudahangarwa avukana gusa, umwana uhabwa amata nta budahangarwa yongererwa kuko ibirinda indwara biba mu mashereka ntabwo kubikorera mu nganda ngo bishyirwe mu mata bishoboka. Bivuze ko kuri uyu mwana kurwaragurika byoroha kurenza uwonka
Kudahura
Nubwo inganda zikora aya mata zikora uko zishoboye ngo zigane amashereka ariko ntibikunda kuko nkuko twabibonye amashereka ahindura icyanga bitewe n’ibyo umubyeyi yariye. Amata yo ahora ari amwe
Ibikwa ryayo
Amata kuyabika biragora ni yo mpamvu benshi bayatunganya bahita bayaha umwana. Akenera ubushyuhe budahinduka, isuku ihagije y’ibyo ashyirwamo, kumenya ayo umwana ari bunywe akayamara, bivuze ko ashobora kunywa macye uyu munsi ejo wakora macye akakurirana yayamaze utaratunganya andi…
Igiciro
Amata aragurwa. Si buri mubyeyi wese ubasha kuyabona rero bigatuma rimwe na rimwe biba umutwaro ku muryango.
Igogorwa
Abana banywa amata bamwe usanga barwara impatwe abandi bakarwara impiswi, cyangwa ugasanga yabaguye nabi kubera igogorwa ryayo cyangwa umwana akayagiraho ubwivumbure
Uhisemo iki?
Amahitamo yawe ntakwiye kugendera ku bushobozi cyangwa ubusirimu ahubwo akwiye kugendera ku gifitiye umwana akamaro kandi kikaba ari cyo gishoboka.
Mu gihe nta kikubuza kwiyonkereza umwana, wamwonsa ayo wakaguze amata ukayaguramo imbuto n’ifu y’igikoma bigufasha kubona amashereka amuhagije
Icyakora nanone mu gihe nta yandi mahitamo wamuha amata, ariko ukibuka ko igihe cyose ubonye akanya ko kuba hamwe na we usabwa kumwonsa kuko amashereka afite byinshi amuha atabona mu mata ndetse mu gihe ubishoboye ukajya wikama ukamusigira amashereka
Comments
Post a Comment