Akandi kamaro ko gucirira imbwa

Benshi mu batunze imbwa iyo uganiriye nabo usanga bakuratira byinshi mu byiza byo kuzicirira. Abatazitunze nabo usanga buri wese aba afite impamvu ze zituma iryo tungo ritabagerera mu rugo

 

Bamwe bati urugo rutizera Imana ni rwo rucirira imbwa, abandi bati Imana ni yo irinda urugo, n’ibindi

 

Nyamara gucirira imbwa uretse izo mpamvu z’umutekano benshi bagaragaza, ni na byiza ku buzima bwa muntu cyane cyane mu buzima bw’imikorere y’umutima nk’uko ubushakashatsi bunyuranye buherutse gushyirwa ahagaragara bwabigaragaje.

 

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku byatangajwe muri ubwo bushakashatsi.

 

Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa bwerekanye isano ya bugufi hagati yo kuba woroye imbwa no kutarwara indwara zinyuranye z’umutima. Ubwakorewe muri Canada bwagaragaje ko abantu baba boroye imbwa bibagabanyiriza ibyago byo kuba barwara indwara zinyuranye z’umutima bikanabarinda urupfu ruturuka kuri iyi ndwara. (Wabisoma hano)

Ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Uppsala University mu gihugu cy’Ubusuwisi. Bwari bugamije kugaragaza isano iri hagati yo kuba utunze imbwa no kubasha gukira cyangwa kurokoka indwara y’umutima itunguranye. Ubu bushakashatsi bwanzuye ko kuba utunze imbwa biri mu bigufasha gukira vuba iyo wari warwaye umutima. (wabisoma hano)

‘Tuzi neza ko ubwigunge no kuba wenyine ari kimwe mu bitera ubuzima bubi no gupfa imburagihe. Ubushakashatsi bumwe bugaragaza ko aboroye imbwa bituma badasabana n’abandi bantu kuko zibabera inshuti zikabibagiza abantu bagenzi babo. Ariko ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko gutunga imbwa ahubwo birinda kwigunga, bigutera gukora siporo kandi bikagufasha kubaho wishimye kuko imbwa ni inshuti idahemuka” byatangajwe na Tove Fall (wabisoma hano)

Ubu bushakashatsi bwose buhuriza ku kuba imbwa ituma uyitunze atigunga, akora siporo, kandi ahorana akanyamuneza, byose bikaba bigira akamaro mu kurinda no kuvura indwara z’umutima

Comments

  1. Ahaaa ndayanga pe. Gusa urakoze k'ubushakashatsi utugejejeho

    ReplyDelete
  2. This is true. Thanks for sharing.

    ReplyDelete

Post a Comment