Zimwe mu ndwara ziterwa no kurya ibiribwa byanduye

Ni kenshi ujya wumva abantu bariye ibiryo ahanini basangiye ukumva ngo barwaye ndetse hari n’abaremba nkuko hari n’abapfa. Muri za resitora, ubukwe, amashuri, ahantu hatandukanye baba batetse ibiri buribweho na benshi niho bikunze kubaho cyangwa se kuba abantu barya itungo ryipfushije.

Indwara ziterwa no kurya ibiryo byanduye, benshi bakunze kuvuga ko byarozwe, ziri mu moko atandukanye aho harimo n’izishobora kwica abazirwaye iyo badakurikiranywe hakiri kare.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe muri zo zikunze kuboneka kandi zigakarira abazirwaye.

1. Campylobacter


Iyi ni mikorobi yo mu bwoko bwa bagiteri ikaba itera indwara ya Campylobacteriosis. Ibimenyetso biranga abo iyi mikorobi yinjiye harimo impiswi, kuribwa mu nda, umuriro no kumva ikintu kigufata mu nda bikaba biboneka hashize iminsi hagati ya ibiri na itanu wanduye. Rimwe na rimwe impiswi izamo amaraso ikaba yanagendana no kuruka. Ku bafite ikibazo cy’ubudahangarwa iyi mikorobi ishobora kwinjira mu maraso bikaba byatera ubwandu bukaze bwanabyara urupfu

Iyi ndwara ikaba ituruka ku kurya ibyokurya cyangwa kunywa amazi byandujwe n’iyi mikorobi. Cyane cyane inyama zidahiye neza cyangwa mbisi, amata adatetse, cyangwa ziturutse ku nyamaswa zo mu rugo.

Nubwo ntawe utakandura iyi mikorobi ariko yibasira cyane abana bari munsi y’imyaka itanu.

2. Clostridium perfringens


Clostridium perfringens ni bagiteri iboneka ahantu hanyuranye ndetse inaboneka mu mara y’inyamaswa n’abantu. Akenshi tuyibona mu nyama mbisi ikaba yororokera ahantu hatari umwuka wa oxygen uhagije kandi iyo igeze aho yishimiye irororoka cyane. Mu mara niho ikorera uburozi butera indwara uwariye ibiryo byandujwe na yo.

Iyo wayanduye birangwa no guhitwa no kuzana ibimeze nk’ibinya mu nda hagati y’amasaha 6 na 24 nyuma yo kuyandura. Abanduye iyi mikorobi nta muriro no kuruka.

Iyi nayo ikunze kwibasira abakiri bato kuko bo ishobora no kubatindaho, ariko abakuru ahanini imara iminsi ibiri. Gusa impiswi yayo ishobora gutera umwuma.


  1. Escherichia coli




Iyi si bagiteri imwe ahubwo ni itsinda ririmo bagiteri zinyuranye. Nubwo zimwe zidatera indwara izindi zo zitera uburwayi bukomeye. Zimwe zitera impiswi izindi zigatera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, umusonga, indwara zo mu buhumekero n’izindi.

Zimwe muri zo zitera uburwayi zikora uburozi buzwi nka Shiga burangwa mo kuribwa mu nda, impiswi ishobora kuzamo amaraso, kuruka. Hari n’izishobora gutera impyiko kunanirwa gukora.

Abakiri bato n’abageze mu zabukuru ni bo bazahazwa cyane n’izi mikorobi.


  1. Listeria monocytogenes




Listeriosis niyo ndwara iterwa no kurya ibyandujwe na bagiteri ya Listeria monocytogenes.

Uwanduye iyi mikorobi arangwa no kugira umuriro, kuribwa imikaya, impiswi n’ibindi bimenyetso byo mu nda. Iyi mikorobi ishobora no gufata mu bindi bice bitari mu nzira y’igogorwa.

Iyi ndwara yibasira cyane abageze mu zabukuru, abana bakivuka n’abagore batwite. Ku bagore batwite ishobora gutera inda kuvamo, kubyara umwana udashyitse ibiro cyangwa akavuka atagejeje igihe. Ndetse bishobora kubaho umwana uvutse nawe akavukana ubwandu bw’iyo mikorobi.

Ibindi bimenyetso byayo harimo umutwe, kubabara ijosi, isereri, kubura uburinganire. Iyi mikorobi ishobora gutera ubwandu bw’amaraso na mugiga ku basanganywe ubudahangarwa bucye cyane cyane abafite indwara zibasira ubudahangarwa.

 

5. Norovirus


Norovirus ni virusi yandura cyane kandi ifata buri wese. Ushobora kuyanduzwa n’umuntu uyanduye, ibiryo n’amazi byanduye cyangwa kuba wakora ahantu handujwe n’iyo virusi. Iyi virusi itera kubyimba igifu n’amara. Bigatuma uribwa mu nda, isesemi no kuruka ndetse n’impiswi. Ku bana n’abashaje iyi ndwara irabakarira cyane.

6. Salmonella


Salmonella ni mikorobi yo mu bwoko bwa bagiteri ikaba iboneka cyane mu biribwa bibisi bikomoka ku matungo nk’amata n’ibiyakomokaho, amagi n’ibiyakomokaho, inyama n’ibizikomokaho.

Uwayanduye arangwa n’impiswi, umuriro, kuribwa mu nda hashize amasaha hagati ya 12 na 72 yanduye. Benshi bayimarana iminsi hagati ya 4 na 7 ikazikiza gusa bamwe bagira impiswi ibarembya ku buryo bakenera kujya mu bitaro.

Hari n’igihe iyi bagiteri yinjira mu maraso ikaba yafata ibindi bice by’umubiri. Aha iyo umurwayi atavuwe bimubyarira urupfu.

Abo yibasira cyane ni abasaza, abana n’abafite ubudahangarwa bucye.

7. Staphylococcus aureus


Staphylococcus aureus ni bagiteri iboneka ku ruhu no mu mazuru y’abantu bagera kuri 25% mu bantu bose kandi bakayibana itabatera indwara. Kenshi abo bayigendana bagenda banduza ibyo bakozeho kandi iyo bakoze ku byokurya bayifite irahororokera ikahatera uburozi bityo abariye ibyo biryo bakandura.

Ikibi cyayo kandi ntiyicwa n’umuriro niyo mpamvu niyo waba wakoze ku biryo bibisi n’iyo bitetswe ishobora kugumamo. Kenshi abatunganya ibiribwa n’abantu batandukanye nk’inyama, ibifunyango se iyo banduye iyi mikorobi, ibyo batunganyije na byo iba irimo.

Uburozi bwayo bukwira vuba ku buryo nyuma y’iminota 30 uriye ibyandujwe na yo utangira ugaragaza ibimenyetso. Gusa kuri bamwe bishobora kumara amasaha 6 bitaragaragara.

Ibimenyetso byayo harimo isesemi no kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda.

 
Izi ni zimwe mu ndwara ziterwa no kurya ibiryo byanduye. Mu nkuru itaha tuzarebera hamwe uburyo bunyuranye budufasha kuzirinda.

Comments

Post a Comment