Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku ndwara zituruka ku byokurya byanduye. Twabonye mikorobi ziza ku isonga mu gutera izo ndwara, turebera hamwe ibimenyetso binyuranye biranga abanduye izo mikorobi, tuvuga aho zikunze kuboneka, abo zibasira cyane, dusoza tuvuga ko ubutaha tuzavuga ku buryo bunyuranye bwo kwirinda izo ndwara.
Isuku niyo iza ku isonga mu kwirinda izi ndwara. Nubwo ibigo binyuranye bishinwe ubuziranenge, minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo bibishinzwe bikora uko bishoboye ngo amabwiriza yubahirizwe cyane cyane nk’ayerekeye amabagiro, ahacururizwa ibiribwa, ubuziranenge bw’ibipfunyikwa, ariko nanone ni uruhare rw’ugiye kubikoresha kumenya uko agomba kubitunganya mbere yo kubirya cyangwa kugenzura niba koko byujuje ubuziranenge.
Muri iyi nkuru reka tuvuge ku bikwiye gukorwa na buri wese mu kwita ku isuku twirinda indwara zituruka ku byokurya byanduye.

- Karaba intoki n’amazi meza n’isabune, ndetse nibishoboka ukoreshe amazi ashyushye igihe cyose:
- Ugiye kurya, unamaze kurya
- Uvuye mu bwiherero
- Umaze guhindurira umwana ibyo wamubinze cyangwa umaze kwikuramo igitambaro wibinda uri mu mihango
- Umaze gukora ku itungo ryo mu rugo (inka, ihene, injyangwe, imbwa, …)
- Umaze gukora cyangwa wari kumwe n’umuntu urwaye indwara yandura
- Umaze kwitsamura, gukorora, kwimyira
- Umaze gukora inyama mbisi, amafi mabisi, amagi mabisi, n’ibibikomokaho bidatetse
- Niba mu ntoki zawe ufiteho udusebe, gusaduka se cyangwa ibimeme, ibuka kwambara uturindantoki. Kandi wibuke gukaraba intoki n’amazi ashyushye n’isabune
- Ahantu hose hageze inyama, amagi cyangwa amafi mabisi uhogeshe isabune n’amazi ashyushye. Ibitambaro uhanaguza ibyombo ubiteke mu mazi nyuma yo kubikoresha, ubimese ubyanike kandi mbere yo kubikoresha nibishoboka ubitere ipasi
- Ibyo watunganyirijemo ibyo kurya si byo ukwiye kwaruriramo. Bitunganye ubibike byumuke uzabyaruriremo ubutaha. Haramutse hari mikorobi zasigayeho zakanduza ibihiye
- Ibiribwa ari bibisi wibirongera mu mazi aguma hamwe (mu ndobo cyangwa ibasi) ahubwo birongere mu mazi atemba kandi ubyunyuguze ubone ko bisukuye bihagije
- Ibiribwa bitetse biteke bishye neza. Cyane cyane ibikomoka ku matungo nk’amagi, amata, inyama, amafi
- Ibiribwa bibisi bibikwa muri frigo bibikemo ariko ibitagomba kubikwamo ntubishyiremo kuko byakangirika. Ibibikwa muri firigo kandi ntukabivange n’ibitetse ako kanya, buri cyose ugitegure ukwacyo.
- Irinde mu buryo bwose bushoboka ibiryo byo ku muhanda bidapfunyitse biba bikorwamo na benshi (amagi babunza, ubunyobwa bayoza akayiko, amasambusa, amandazi, …)
- Inyama zo ku mishito mu gihe wumva zidahiye neza (nubwo hari abazikunda) si byiza kuzirya. Ziri ku isonga mu bitera kuribwa mu nda. Cyane cyane iz’ingurube.
Comments
Post a Comment