Mu nkuru yatambutse ubushize twavuze ku kamaro ko gusomana ku buzima bwa muntu. Abantu bagiye rero babaza bati ariko ubundi gusomana neza bikorwa bite, ese ni hehe bikorerwa, n’ibindi binyuranye.
Hano rero uyu munsi twaguteguriye inkuru ikwereka uburyo bwiza wakoresha mu gihe ushaka gusomana ku buryo uwo musomanye ahora abizirikana kandi abikumbura
Gusomana si ibintu bihubukirwa kuko ni igikorwa cyerekana ubusabane n’urukundo hagati ya babiri.
Niba wumva utiyizeye kandi utari mu mwanya wo gusomana ngo bigende neza, byiza wabyihorera kuko kubikora nabi byababaza uwo usomye cyangwa akakubona ukundi
Gusomana si uguconcomerana ahubwo ni igikorwa gisaba gukorwa nta ngufu. Iyoroshye, ntutsikamize umunwa wawe ku we, boshye abari guterana imitwe. Aha wibuke ko kugirango bigende neza bisaba ko musa n’ababusanyije imisaya kugirango utamuheza cyangwa akaguheza umwuka. Imitonzi y’amazuru yanyu isabwa kuba ibusanye ku buryo buri wese ahumeka bitamugoye
Nibyo koko gusomana hakoreshwa ururimi n’umunwa Ntabwo hakoreshwa amenyo kuko nturimo kurya. Irinde kwasama cyane kuko byatuma amacandwe agucika agatemba, si byiza rero. Kandi mugitangira gusomana Ntabwo uhita utanga cyangwa ufata ururimi, oya. Banza ku munwa, uwo hepfo na ruguru, uwo musomana niwe uzakwihera inzira yo kwinjiramo imbere bitewe n’uko biri gukorwa.
Banza urukoze ku minwa, urwinjize buhoro buhoro, mugende mubisikana kandi mudakoresha ingufu, ni buhoro buhoro ku buryo mwumva uburyohe
Nibyo uri gusomana ariko se birarangirira ku minwa gusa? Oya. Amaboko abe akorakora mu misaya, mu mugongo, n’ahandi hose ushaka, u buryo umubiri wose wiyumva mu gikorwa. Icyakora niba utari gutegura imibonano, wirinde kumukorakora cyane kuko byamutera ubushake cyane kandi nta kintu muri bukore. Aho wakora ni mu misaya no mu mutwe buhoro gusa.
Wihugira mu gusomana gusa ngo unanirwe gukora utundi tuntu dutuma bigenda neza
Isuku ni ingenzi mu gusomana. Banza woze amenyo, nibiba ngombwa uhekenye nka ka orbit cyangwa unyungute bombo, ku buryo nta mwuka mubi usohoka mu kanwa

1. Banza utuze

2. Iyoroshye

3. Koresha ururimi neza

4. Koresha umubiri wose
Nibyo uri gusomana ariko se birarangirira ku minwa gusa? Oya. Amaboko abe akorakora mu misaya, mu mugongo, n’ahandi hose ushaka, u buryo umubiri wose wiyumva mu gikorwa. Icyakora niba utari gutegura imibonano, wirinde kumukorakora cyane kuko byamutera ubushake cyane kandi nta kintu muri bukore. Aho wakora ni mu misaya no mu mutwe buhoro gusa.
5. Shyiramo udukoryo
Wihugira mu gusomana gusa ngo unanirwe gukora utundi tuntu dutuma bigenda neza
- Rekera kumusoma umurebe mu maso, umwenyure
- Kura umunwa wawe ku we, ubundi ukorakore n’intoki ku minwa ye, usa n’uwandikaho
- Sa n’ukuba iminwa yawe ku ye, ariko udasomana
- Wanatamira bombo, ukajya uyimutamika nawe akayigusubiza…
- Nyuzamo umucenge ujye kumusoma ku munwa uhite ubireka usome nko ku itama, mu ijosi, …
- Nyuzamo use n’umuruma (utagamije kumubabaza), ururimi rwe urugumane akanya utanyeganyega
- N’ibindi…
ZIRIKANA
Isuku ni ingenzi mu gusomana. Banza woze amenyo, nibiba ngombwa uhekenye nka ka orbit cyangwa unyungute bombo, ku buryo nta mwuka mubi usohoka mu kanwa
ABAFITE ABO MUSOMANA MURYOHERWE
Murakoze cyane kutubwira ubwenge mugusomana ubanza byanaryoha kurushaho gusa gusoma kuriya byaryoha k’umugore mutamenyeranye nibwo byaryoha kurusha
ReplyDelete