Usanga dukunda ibintu byihuse, tugakunda igikorwa kiva mu nzira vuba. Iyo ufite urugendeo ugasanga umurongo ni muremure uba wumva wabanyuraho ukinjira mbere, iyo ugeze mu rugo ugsanga ntibirashya ushobora kuvuga nabi kuko kwihangana ugategereza byanze.
Nyamara iri jambo “ihangane” turibwirwa kenshi mu buzima bwacu, natwe turarivuga ariko uko tuba twumva umuntu yaryakira turimubwiye, twe kuryakira turibwiwe biratugora.
Kwihangana nyamara ni igikorwa usanga gifitiye ubuzima bwacu akamaro ndetse bikanagira icyo bidufasha mu mibanire yacu y’abandi
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku kamaro ko kwihangana ndetse niba byarakunaniye turakwereka ibyagufasha kuba umuntu wihangana
Ahari byakugora kubyemera ariko ugenzuye abananirwa kwihangana n’ababishobora witonze wabibona. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2007 na Sarah A. Schnitker afatanyije na Robert Emmons bwerekana ko abantu bihangana batajya bapfa kubonekwaho n’agahinda gasaze, kwiheba, kuko ikintu cyose kibabayeho babasha kwiyumvisha ko gifite impamvu kandi bakabasha kucyakira. Ni abantu usanga bahorana ibyiringiro kandi niyo yaba ari mu buzima bubi usanga atuje yihanganye. Ibi rero bituma ubwonko bwe bukomeza gukora neza
Mu mibanire n’abandi usanga umuntu wihangana avamo inshuti nziza ndetse iyo muturanye usanga ari umuturanyi mwiza. Ni wa muntu usanga ahora akwihanganisha nawe atarambirwa, nka kwa kundi umusaza akubwira inkuru buri munsi ukamwereka ko ari nshyashya kuri wowe. Kandi bababarira byoroshye, boroshya ubuzima, baba abajyanama beza. Ikibitera ni uko kuri bo, uko imvura yagwa kose ni hahandi irahita, uko ibibazo byaza kose bigera aho bikarangira hakaza ibisubizo, icya ngombwa ni ukubiha igihe cyabyo, kiragera bikarangira.
Kwihangana bibyara kugira ubuntu, impuhwe, imbabazi n’ubugwaneza
Kugirango ugere ku cyo wiyemeje bitwara igihe ndetse uwo muhanda ntabwo ugororotse ahubwo ugenda uzamuka umanuka. Iyo utihangana rero hari igihe kigera ukabivamo iyo ibyo wifuzaga utabibonye ku gihe washakaga.
Abarangwa no kwihangana usanga gahunda zabo zose bazikora bitonze kandi niyo wamuca intege ko umushinga we uzahomba, utamweretse ingingo zifatika akubwira kumureka akagerageza, kugeza igihe bizakundira. Usanga abihangana iyo bageze ku ntego bibashimisha cyane kandi bikabatera umwete wo gukora cyane kurenza abatihangana
Ubushakashatsi twavuze ruguru bwagaragaje ko abantu barangwa no kwihangana badakunze kurangwaho n’indwara ziterwa na stress cyangwa depression nk’umutwe, ibiheri, ibibyimba, impiswi n’umusonga n’izindi zifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe. Kubura ibitotsi kuri bo ntibikunze kubaho. Kwihangana bivura stress ariko biranayirinda nanone bikanarinda ingaruka zizanwa na yo
Kwihangana ntabwo byoroshye muri rusange niyo mpamvu na bamwe bazwiho kwihangana hari igihe kigera bikanga ariko ntibibe igihe kinini. Gusa hari ibagufasha kuba umuntu wihangana:
Kenshi kutihangana biba iyo hari udutindiye cyangw akadutinza cyangwa se akaduhemukira mu buryo bumwe n’ubundi. Gerageza noneho niba ari uwagukerereje uwo mwanya atarakugeraho uwubyaze umusaruro. Ushobora kuba usoma igitabo, ikinyamakuru se, kandi yanakugeraho ntumwuke inabi ngo yatinze, kuko ashobora no gutinda bitamuturutseho, ariko ntibikubuze kumucyaha no kumucyebura. Niba ari ibyokurya mu rugo batinze guhisha, waba ugiye gusura umuturanyi, kuba uganiriza abana cyangwa ubakoresha umukoro, mbese uwo mwanya ugitegereje ube ufite ibindi uri gukora kandi bifite akamaro kurenza kwijujuta no kurakara. Kwihangana bikubashisha kwiyobora no kudafata imyanzuro uhubutse
Izi ni siporo akenshi zidakoresha ingufu ahubwo ukoresha ubwonko bwawe. Aho waba uri hose birashoboka kuba wakora meditation yoroshye aho usabwa kwinjiza umwuka mwinshi noneho mu kuwusohora ukawurekura gahoro gahoro. Ibi bituma ubasha gutuza bityo ukabasha kwihangana ndetse binacubya uburakari. Niba ugiye kuvuga nyuma yo kubabara no kurakara banza ubikore iminota ibiri, uzahita wumva ibitekerezo byawe bicyeye bityo uze kuvuga ibikwiye, utavugishijwe n’umujinya
Gushima ibyo wakorewe, wahawe se cyangwa se gushimira umuntu uko akwitwaraho, uko mubana se na byo biri mu bintu bitera kwihangana. Akantu kose ukorewe kabe gato cyangwa kanini, gahe agaciro kandi ushimire ugakoze bizakuzamurira amarangamutima y’ukwihangana mu bihe bizaza.

Abihangana bagira ubuzima bwo mu mutwe bwiza

Abihangana baba inshuti n’abaturanyi beza
Mu mibanire n’abandi usanga umuntu wihangana avamo inshuti nziza ndetse iyo muturanye usanga ari umuturanyi mwiza. Ni wa muntu usanga ahora akwihanganisha nawe atarambirwa, nka kwa kundi umusaza akubwira inkuru buri munsi ukamwereka ko ari nshyashya kuri wowe. Kandi bababarira byoroshye, boroshya ubuzima, baba abajyanama beza. Ikibitera ni uko kuri bo, uko imvura yagwa kose ni hahandi irahita, uko ibibazo byaza kose bigera aho bikarangira hakaza ibisubizo, icya ngombwa ni ukubiha igihe cyabyo, kiragera bikarangira.
Kwihangana bibyara kugira ubuntu, impuhwe, imbabazi n’ubugwaneza
Kwihangana bidufasha kugera ku ntego
Kugirango ugere ku cyo wiyemeje bitwara igihe ndetse uwo muhanda ntabwo ugororotse ahubwo ugenda uzamuka umanuka. Iyo utihangana rero hari igihe kigera ukabivamo iyo ibyo wifuzaga utabibonye ku gihe washakaga.
Abarangwa no kwihangana usanga gahunda zabo zose bazikora bitonze kandi niyo wamuca intege ko umushinga we uzahomba, utamweretse ingingo zifatika akubwira kumureka akagerageza, kugeza igihe bizakundira. Usanga abihangana iyo bageze ku ntego bibashimisha cyane kandi bikabatera umwete wo gukora cyane kurenza abatihangana
Kwihangana bitera ubuzima bwiza
Ubushakashatsi twavuze ruguru bwagaragaje ko abantu barangwa no kwihangana badakunze kurangwaho n’indwara ziterwa na stress cyangwa depression nk’umutwe, ibiheri, ibibyimba, impiswi n’umusonga n’izindi zifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe. Kubura ibitotsi kuri bo ntibikunze kubaho. Kwihangana bivura stress ariko biranayirinda nanone bikanarinda ingaruka zizanwa na yo
Ibyagufasha kuba umuntu wihangana
Kwihangana ntabwo byoroshye muri rusange niyo mpamvu na bamwe bazwiho kwihangana hari igihe kigera bikanga ariko ntibibe igihe kinini. Gusa hari ibagufasha kuba umuntu wihangana:
Ibyabaye bifate mu yindi shusho
Kenshi kutihangana biba iyo hari udutindiye cyangw akadutinza cyangwa se akaduhemukira mu buryo bumwe n’ubundi. Gerageza noneho niba ari uwagukerereje uwo mwanya atarakugeraho uwubyaze umusaruro. Ushobora kuba usoma igitabo, ikinyamakuru se, kandi yanakugeraho ntumwuke inabi ngo yatinze, kuko ashobora no gutinda bitamuturutseho, ariko ntibikubuze kumucyaha no kumucyebura. Niba ari ibyokurya mu rugo batinze guhisha, waba ugiye gusura umuturanyi, kuba uganiriza abana cyangwa ubakoresha umukoro, mbese uwo mwanya ugitegereje ube ufite ibindi uri gukora kandi bifite akamaro kurenza kwijujuta no kurakara. Kwihangana bikubashisha kwiyobora no kudafata imyanzuro uhubutse
Gerageza siporo zo gutuza nka yoga na meditation
Izi ni siporo akenshi zidakoresha ingufu ahubwo ukoresha ubwonko bwawe. Aho waba uri hose birashoboka kuba wakora meditation yoroshye aho usabwa kwinjiza umwuka mwinshi noneho mu kuwusohora ukawurekura gahoro gahoro. Ibi bituma ubasha gutuza bityo ukabasha kwihangana ndetse binacubya uburakari. Niba ugiye kuvuga nyuma yo kubabara no kurakara banza ubikore iminota ibiri, uzahita wumva ibitekerezo byawe bicyeye bityo uze kuvuga ibikwiye, utavugishijwe n’umujinya
Ba umuntu ushima
Gushima ibyo wakorewe, wahawe se cyangwa se gushimira umuntu uko akwitwaraho, uko mubana se na byo biri mu bintu bitera kwihangana. Akantu kose ukorewe kabe gato cyangwa kanini, gahe agaciro kandi ushimire ugakoze bizakuzamurira amarangamutima y’ukwihangana mu bihe bizaza.
Murakoze , kwihangana ni ingenzi rk bamwe birabagora. Ark tujye tugerageza
ReplyDelete