Imico yagakwiye kuranga umugabo mwiza

Kubaka urugo niwo mwanzuro ufata mu buzima kandi ukaba wabitekerejeho neza kuko kenshi iyo uhubutse ushobora kwicuza ahazaza hawe.

Ni ubuzima bubamo ibyiza n’ibibi kandi ni ubuzima ubanamo n’umuntu mudafitanye isano y’amaraso ahubwo ikibahuza gusa ari URUKUNDO.

Mu nkuru yatambutse twagaragaje imico ikwiye kuranga umufasha mwiza muri rusange aho twayishoje tuvuga ko ubutaha tuzavuga ku mugabo ukwe n’umugore ukwe.

Yisome hano Iyi niyo mico ikwiye kuranga umugabo/umugore mwiza

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imico yagakwiye kuranga umugabo mwiza, ubwo tuzakora n’indi nkuru igaragaza imico yagakwiye kuranga umugore mwiza.

 


  1. Mwungurana ibitekerezo




Arakubwira kandi nawe agutega amatwi muri gahunda zose zireba urugo. Kandi amenya igihe nyacyo cyo kuganira ku ngingo runaka, ntimuzaba muri ku meza ngo ahite akubwira ikosa wakoze mu gitondo cyangwa ngo mube mugiye gutera akabariro ahite akwibutsa ukuntu wigeze kumusuzugura. Ahubwo amenya gahunda mu byo muganira kandi buri kimwe muvugana aba yagihaye agaciro kacyo

 


  1. Akunda kumarana akanya nawe




Umugabo ugukunda ntazava mu kazi ahitira mu kabariburi munsi cyangwa ahandi hantu kuko kuri we nta heza nko mu rugo. Yego gutembera no gusangira asabana n’abandi ni ngombwa na byo ariko azaha agaciro urugo rwe ndetse aharanire ko igihe cyose bishoboka aba ari kumwe nawe, muganira, museka, mukina, mureba film cyangwa umupira…

 


  1. Atuma umwenyura ugaseka




Umugabo urangwaho kumenya gusetsa usanga abantu bamwishimira kandi biba byiza iyo n’umugore we ari uko. Rero umugabo nyawe aharanira ko umugore we atazana iminkanyari mu gahanga ahubwo aharanira ko ahorana akamwenyu ku munwa kandi nawe biramunezeza


  1. Ni umufasha




Nubusanzwe iri jambo rikoreshwa kenshi bashaka kuvuga umugabo cyangwa umugore wa runaka. Nyamara si umufasha nk’izina ahubwo ni umufasha mu bikorwa. Agushyigikira wateye imbere akakwihanganisha wagize ingorane. Agutera inkunga, umwete n’akanyabugabo mu byo ukora byose kandi niwe ufata iya mbere mu kukwereka inzira nziza watera mu iterambere.


  1. Ni umwigisha




Ntiyishimira kuba ari we ukora iki n’iki kuko ari we ukizi mu rugo ahubwo akwigisha ibyo azi abona ko byagufasha mu buzima bikanafasha mu iterambere ry’urugo.ndetse azishimira ko wanabimenya ukamurusha kuko byose bizaba ari mu iterambere ry’urugo


  1. Ni imfura




Kuba imfura ni urugamba kuko hari byinshi bishobora gutuma uhemukira umugore wawe haba mu mvugo cyangwa mu migirire. Umugabo mwiza rero azahora abona ko umugore we ari nyambere muri byose ndetse niyo yagwa mu ikosa ntazarishyigikira ngo yihagarareho ahubwo azaca bugufi, yubake urugo


  1. Yemera amakosa




Yemera ko ari umuntu kandi ashobora gukosa bityo iyo aguye mu ikosa uko ryamera kose aca bugufi agasaba imbabazi ndetse agafata ingamba zuko atazabisubira


  1. Arinda umugore we akanamuguyaguya




Aharanira iteka ko umugore we abaho mu mutekano no mu bwisanzure ndetse agakora uko ashoboye umugore we akishima.

Arinda umugore we guhangayika, atuma kandi haba ku mubiri no mu bitekerezo umugore we ahora acyeye anezerewe


  1. Aragusobanukirwa




Mu babaho bose aharanira kuba akuzi bihagije hamwe amenya ibyo ukunda, ibyo wanga, ibigushimisha n’ibikubabaza. Amenya imyitwarire ushima n’iyo ugaya kandi akagerageza kugenda uko ushaka aho bidakunda akakwiseguraho mu bupfura

 
Dusoze twibutsa ko ibi atari ihame ahubwo ni ibitekerezo nawe wakongeraho ibindi. Bagabo mukunde abagore banyu nabo bazabagandukira.

Comments

Post a Comment