Ibyo nabonaga sinari mbyiteguye. Naratunguwe bihagije. Ikibabaje aha ngomba kubaga nkifasha nta n’umwe uri bumfatire umwanzuro. Nkuko uzajya mu mva wenyine, n’ubuzima bwa hano ku isi hari igihe bigusaba gufata umwnzuro ntawe ubajije utanagishije inama ukabaza umutima wawe gusa. Niryo jwi ry’Imana Simon ahora avuga.
Rwose nagiriye impuhwe abo bantu bampfukamye imbere. Nubwo ntarafata umwanzuro ariko ananone sinakomeza kubareka bapfukamye nta gihano barimo. Narabegereye bose ndabahagurutsa mpereye kuri wa musaza mukuru kugera kuri Arnaud.
Iminota iri kugenda ntarabona umwanzuro kandi uko ntinda niko indege ishobora kunsiga. Kugeza ubu ndumva nta rwango mu mutima ngifitiye uyu muryango ariko se koko nicyo gihe ngo nsubire mu rwanjye? Ese ninzajya nibuka uko Didi yabanye na mushiki we Bella imyaka ibiri ntibizajya bintera umunabi? Ese Bella tuzabana gute koko? Ibyo byandwaniyemo nuko igitekerezo ntazi aho giturutse kinzamo, ubanza ari rya jwi ry’Imana Simon yambwiye.
- Mu by’ukuri mbashimiye kwigora mwagize kandi bingaragarije ko mukinkunda kandi mwiteguye kunyakira. Gusa siniteguye aka kanya. Gufata umwanzuro mpubutse bishobora kungiraho ingaruka mbi ahazaza. Kugeza ubu numvaga narababariye Didi ariko ntashobora kubana na we. Gusa aka kanya munteye kwibaza byinshi. Ndabasabye mumpe akanya gahagije mbitekerezeho neza. Kandi kugira ngo mbigereho ni byiza ko ngenda. Mwikomeza kumpatiriza kutagenda kuko kugaruka iwanjye umutima wanjye utarabinyemerera nkabikorera kubashimisha gusa ntabwo mbishaka.
Mundeke ngende kandi niba koko Imana mu bushake bwayo nzasubirana na Didi, nzagaruka rwose.
Nahise ngenda ariko Didi amfata akaboko agaragaza akababaro. Namwiyatse buhoro nitonze ariko numva inkomanga ku mutima nkomeza urugendo rugana aho twandikishiriza mbere yo kujya mu ndege. Numvaga ndamutse ngarutse gusezera byantera guhindura intekerezo nuko mbwira Pauline wari untwaje kubansezerera
Mu ndege nagiye ntekereza ibimaze kuba byose. Narongeye nsubira mu myaka irindwi ishize kuva nshyingiranywe na Didi. Ngera uyu munsi mfashe umwanzuro wo kugenda kwibera muri Canada. Nakomeje kwibaza nanone niba hari umugabo uzanyemera n’aba bana batatu bose. Ese bwo nanyemera azabemera anabafate nk’abe? Ese ubundi kuki Imana yemeye ko mbyarana na Didi? Abana batatu icyarimwe noneho? Nabitekerejeho birandenga ndasinzira.
Nageze Montreal naniwe cyane. Nsanga Joel adutegereje. Gusa agomba gusubira ku ivuko gufasha nyina gucunga umutungo wasizwe na se, no gukora ubukwe na Lyne. Nahise niyemeza kujya kuba Toronto nkegera Simon.
Yansuraga rimwe na rimwe kuko yari afite akazi kenshi ku bitaro. Igihe cyahise vuba dore ko kurera abana batatu ndi umwe byatumaga ntamenya uko umunsi uhita. Didi namuhaga amakuru y’abana nkoresheje email nawe akanyandikira muri ubwo buryo. Umunsi umwe Simon aza kunsura nuko arambwira:
-Joanna, ngiye kuva muri Canada. Nabonye akazi muri MSF kandi maze igihe kinini mbishaka.
-Nsobanurira neza Simon
- Abaganga ba MSF bagendagenda hose ku isi cyane cyane ibihugu birimo intambara cyangwa ibyabayemo ibyago nk’imyuzure n’imitingito.
-Uzagaruka ryari se
- Ntabwo nakubeshya ngo ni ryari. Bishobora kuba amezi cyangwa imyaka nkuko nshobora no gupfa ntagarutse dore ko ibihugu bibamo intambara uba utazi igihe wapfira
-Nonese wagumye hano ukiberaho utuje utishyize mu kaga?
-Joanna aka kazi nagasabye kuva kera. Umutima wanjye urampatira kwitangira abandi mu buryo bwose bushoboka. Ubu nta mugore nta bana. Niyo napfira mu kazi ntawe nzaba nsigiye ibibazo. Nabyifuje kera ubu rero Imana ibonye ko ari cyo gihe nyacyo.
- Simon, urishimye ariko jye ndababaye. Byibuze abana bakubonaga kenshi bityo ntibagire ikibazo cyo kubona barerwa na nyina gusa. Ubu ngiye kubyimenyera.
-Joanna, aho rwose n’ubundi waba uri guhemukira abana bawe kuko nzajya nzenguruka ibihugu. Ikindi kandi abana kunyitiranya na se nyuma bakazabona se wundi byaba bibi.
-Nta kundi, nkwifurije amahirwe mu byo uzakora byose.
Simon ntiyigeze agaruka ku byo kuba twabana. Ni umuntu mukuru kandi usenga, buriya Imana yamweretse ko atari jye uzamubera umugore.
Nakomeje ubuzima bwanjye abana batangira gukura. Uko bakura niko kubitaho byarushagaho kungora ndetse ntangira no kubura akazi nyako kuko nasangaga ayo mpembwa hafi yayose nyahemba umukozi ubitaho.
Byose naje kubiganiriza Monique kuri terefone
-Joanna, numvaga wari ukwiye kugaruka abana bakabanza bagakura neza ukazabona gusubirayo. Ubwo ufite ibyangombwa ntibizajya bikugora kugenda.
-Ngiye kubitekerezaho mama
- Bitekerezeho kuko ino abakozi ntibahenda nko muri Canada. Ikindi kandi na Simon wawe yigendeye. Ese ubwo urumva ntacyo Imana iri kukubwira koko?
Didi yanyandikiraga nawe kenshi mu cyumweru ambaza amakuru y’abana. Ndetse yanyuzagamo akanahamagara. Ariko haje gushira amezi abiri atanyandikira atanahamagara nuko niyemeza kumuhamgara nsanga terefoni ye irazimije. Nahamagaye Lyne ngo amenyere amakuru ye.
- Allo,
- Joana, amakuru nayamenye. Didi yararembye nanagiye kureba nsanga rwose amerewe nabi. Wihangane nubwo wumvise amakuru mabi
-Ngo ararwaye?
- Ni amakuru washakaga ndayaguhaye.
Nahise numva binyobeye. Narababaye ariko mbura icyo nkora. Nahamagaraga Rita kenshi akambwira ko aho gukira ari kurushaho kuremba.
Nahise mpamagara Pauline araza asigarana n’abana n’umukozi mpita mfata itike y’iminsi 10 njya kureba Didi. Numvaga mfite ubwoba ko Didi yapfa tutongeye kubonana. Urukundo si ikintu
Nkigera ku kibuga cy’indege nahasanze Lyne na Joel duhita tujyana kwa muganga. Namukubise amaso numva ikiniga amarira sinzi aho yaturutse. Nahise numva impuhwe n’agahinda. Kugirango akire yagombaga kubagwa kandi hari hataraboneka umuganga wabasha kumubaga
Nahamagaye Simon mubwira uko bimeze
-Ihangane Joanna. Hari mugenzi wanjye uzi kubaga izo ndwara. Ndaje mvugane na we
Hashize iminsi ibiri Simon yaraje n’uwo muganga nuko Didi arabagwa maze Imana ikora ibitangaza arakira
Twakomeje kumwitaho anafata imiti arakira neza. Ya minsi icumi nari nziko nzaba nasubiye Canada yanshiriyeho. Didi yahoraga avuga ko ashaka kubona abana, nuko nza kubwira Pauline afata indege arabazana. Umugoroba umwe ubwo nari ndi guha Didi imiti arambwira:
- Joana, iyo uba utaraje kundeba ubu nari kuba narapfuye kuko hari harabuze umuganga wambaga. Imana yanyuze mu mugore wanjye kugirango nkire. Ese ntiwakibagirwa ibyahise byose ukongera ukambonera akanya mu mutima wawe? Ndakwinginze gerageza.
Twarebanye ducecetse nuko buhoro buhoro turegerana turasomana biratinda. Nari nemeye ntavuze. Imana yemeye ko ibi byose bibaho kugirango yongere ishimangire urukundo rwacu.
Nyuma y’imyaka ine, narasamye nuko mbyara undi mwana w’umuhungu.
Gusa ibyishimo ntibihoraho nyuma y’amezi abiri mbyaye nibwo Monique yapfuye. Nararize kurenza uko narize mama umbyara apfa.
Lyne na Joel nabo baje kubana ubu Lyne ari hafi kubyara
Simon yasimbuye Monique ubu niwe mujyanama wacu uhoraho.
-Joanna itegure vuba ntagusiga ubukwe bugiye gutangira
-Ihangane gato ndaje Didi
Twari turi kwitegura kujya mu bukwe. Imyaka ine ishize ubwo Didi yari arwaye nibwo abo twari tugiye gutahira ubukwe urukundo rwabo rwatangiye. Umugabo yiyemeje kugabanya ingendo zahato na hato agashinga ibirenge hamwe akongera akagira umuryango. Umukobwa nawe yikuyemo ibibi byose byamubayeho yiyemeza kugana mbere akubaka urugo.
Ubwo bwari ubukwe bwa Bella na Simon.
Ubu Bella nanjye ni twe nshuti za mbere, ibya kera byose twarabirenze. Ibitangaza bibaho
Didi yabaye umugabo mwiza, icyifuzo cyanjye gito ahita agifata nk’itegeko.
Imyaka yarihiritse abana barakura. Abakuru batatu baba muri Canada kwa nyirasenge Bella naho ubakurikira yiga mu Bufaransa. Didi nawe ahora mu ngendo ashaka ibitunga umuryango n’ibiwuteza imbere. Ntaboneka mu isabukuru yanjye disi.
Nkiri kwibaza ibyo numva umuntu usonnye njya gukingura.
-Isabukuru nziza mama. Uwo ni Dotou Godwin wamperezaga indabo.
-Nubwo uri gusaza ariko uracyari mwiza nka mbere nkurambagiza. Umwanzi yashatse kudutandukanaya ariko Imana yaramunesheje, koko GODWIN.
Natunguwe n’ukuntu abana banjye bose baje mu isabukuru yanjye.
Twarishimye turanezerwa nishimira ko nsazanye na Didi ndetse nshimira Imana yazibuye inda yanjye ikampa abana babiri b’abahungu n’abakobwa babiri.
Reka mbature akaririmbo ka Korede Bello agira ati "Godwin"
https://www.youtube.com/watch?v=BqdRwk1797Q

IHEREZO.
PS:
Iyi nkuru ndende yateguwe hagendewe ku gitabo cyitwa “Le temps, ce second nom de Dieu” cyanditswe na Djifa Blessings. Ni igitabo wabona kuri Amazon, gifite amapaji 156.
Turashimira mwese mwayisomye, ibitekerezo mwatanze kandi turizera ko hari amasomo anyuranye isigiye buri wese ku giti cye dore ko buri gace kabaga gafite isomo runaka.
Dusoze tuvuga ngo “Kwihangana bitera kunesha” kandi urukundo, amahoro n’imbabazi, kwihangana n’ubworoherane birangwe mu mitima yacu.
Murakoze
Reka mbature akaririmbo ka Korede Bello agira ati "Godwin"
https://www.youtube.com/watch?v=BqdRwk1797Q
Urakoze cyane Jassu, iyi nkuru irimo inyigisho nyinshi cyane ku muntu wabashije kuyikurikirana hari byinshi tuyungukiyemo.
ReplyDeleteImana iguhe umugisha kubwo kwitanga ukayidutegurira.
Warakoze cyane nukuri Imana iguhe umugisha kubwo kutuzirikana
ReplyDeleteukadutegurira inkuru nkiyi
idusigiye amasomo menshi
Murakoze cyane, iyi nkuru yari nziza cyane, njye yanyigishije kumviriza ijwi rindimo, kudahubuka, kwihangana, no gutegereza igihe gikwiye.
ReplyDeleteMurakoze
Iyi nkuru irangiye neza mercikdi iratwigishije
ReplyDeleteMbega inkuru irangiye neza rwose muzadushakire indi nkuru
ReplyDeleteUmwanditsi wacu yarakoze cyane harimo amasomo menshi kandi meza
Ndanezerewe cyane kubwinkuru nziza waduteguriye tukaba tuyishoje insigiye byinshi mumutima wanjye. Gusa Imana injye ikomeza iguhe imigisha. Kubwo kutwitaho ukatumenyera ibyadufasha mubuzima bwaburimunsi!!!turagukunda
ReplyDeleteWooowwww Imana ishimwe mbega ibintu byiza, mwarakoze namwe turabashimiye mwizina ryabasomyi Bose God bless you
ReplyDeleteMbere na mbere nshimiye jassu rwose warakoze gutegura iyinkuru yuzuye impanuro nyinshi inama nyinshi nigiyemo byinshi uburyo nakeitwara mu kibazo rwose Imana iguhe imigisha myinshi jassu
ReplyDeleteMbega inkuru yari nziza cyanee! Jassu warakoze cyane kubw'itange n'ishyaka ryo kuduhugura. God bless u abundantly!!
ReplyDeleteJassu God bless u kbs🙏 kk waduhaye inkuru nziza pe,warakoze kwigomwa ukayidutegurira idusigiye byinshi
ReplyDeleteUwateguye iyi nkuru,Imana iguhe umugisha rwos.Ikomeze iguhe ubwenge n'iterambere muri byose.Iyi nkuru yari nziza peeeee!!!!
ReplyDeleteImana iguhe umugisha uyirangije neza peeeeeeeeeeee.
ReplyDeleteTurabashimiye cyane! Muri abahanga cyane! Iyi nkuru ni ubuzima bwacu tunyuramo kdi itwigisha cyane ukwitwara nyako. Birangiye neza rwose kdi njye ndabona ko kwihangana no kwizera Imana bitera kunesha. Be blessed
ReplyDeleteAhaaa uyu mu gore wa Didi cyakoze yarageragejwe cyane ariko azi no kwihangana pe twese tumwigireho gutuza kwihangana no guca bugufi
ReplyDelete