Ubwo ambulance yamaraga kugenda umwe muri ba nyirasenge ba Didi yafashe ijambo.
-Musaza mukuru, mu cyubahiro nkugomba uribuka ko kuva na kera nahoze ntemera ko mwivanga mu bya Didi ariko mwese mwanze kunyumva. Niba yarashakaga undi mugore niwe ubwe wari kubyitekerereza si umuryango we. Ariko mwese mwashyigikiye Elizabeth none dore icyo bibyaye. Umuhungu na mushiki we gushyingiranwa bakanaryamana. Uyu si umuvumo koko?
Umusaza mukuru:
-Ni ishyano bitavugwa. Elizabeth yanyibwiriye ko Joanna ubwe yabyemeye. Gusa natunguwe nuko ntabonye Joanna mu isabwa rya Bella kandi umunsi tujyana Bella mu rugo rwe, sinahasanze Joanna, mbona ko nabeshywe. Imana itubabarire kandi iduhe imbaraga kuko turazikeneye ubu
Monique:
- Imana idufashe ntihagire upfa. Gusa nubwo bibabaje ariko biduhe isomo
Marc:
-Ndebera birangiye abakomerekeje umutima wa Joanna bose uko ari batatu bagiye mu bitaro. Iri si ishyano koko?
Gusa hagati aho Rita na Chantal barimo barira tunanirwa kubahoza. Nuko Arnaud arahaguruka:
-Ndumva nkwiye kujya ku bitaro. Bari bukenere umuntu hafi
Monique ahita amusubiza:
-Nahamagaye umuyobozi w’ibitaro ni inshuti y’imfura yanjye. Nibagerayo barahita bitabwaho. Ariko ni byiza ko wagerayo nawe
Bose barahagurutse bagana ku bitaro ndetse na Pauline n’uwahoze ari umugabo we baragenda. Twasigaye mu rugo turi bane, jyewe, Marc, Lyne na Monique. Ibyo byose byanabaye ntawe urarya nuko twiyemeza kubiha abatishoboye bakabyirira
Monique ahita afata ijambo:
-Sinari narakubwiye ko umunsi umwe azagusaba imbabazi
-Yego pee. Gusa ibibereye hano byandenzeho. Bella mushiki wa Didi mana y’isi n’ijuru!
Marc:
-Nubwo ari amahano ariko jye byanshimishije. Byibuze bibahaye isomo mu buzima
Lyne:
-Imana imfashe ntibapfe gusa. Ariko jye nabonye Rita na Bella ntaho bahuriye ku isura
Monique:
-Si ihame ngo impanga zibe zisa. Ni nk’aba ba Joanna. Urabona ko abakobwa badasa ahubwo umukobwa umwe afite agasura ka papa wabo
Nahise mfata ijambo
-Ndumva nkwiye kubasanga kwa muganga nkajya kureba uko bamerewe
Lyne
-Eheee. Ubwo urahangayitse ngo Didi agiye gupfa kandi. Ari jyewe sinajyayo
Monique:
- Lyne, erega bariya bari kwa muganga ni papa w’abana, nyirakuru na nyirasenge. Kandi niyo baba ntacyo bapfana kugira umutima utabara ni ngombwa. Joanna, genda ubarebe uraza utubwire
Ngezeyo nasanze Didi we yazanzamutse ariko Bella na mabukwe bo bari bakiri muri koma. Namaze kumenya amakuru nashakaga mpita nitahira.
Gusa numvaga nkeneye umuntu wo kuganiriza. Nubwo bwari bwije nagiye kureba Simon aho acumbitse. Nageze aho bakirira abantu mbabwira ko babwira Simon ngo ni Joanna. Yarambwiye musanga mu cyumba cye. Naramwizeye ndinjira nuko mubwira ibimaze kuba byose, uko mbimubwira niko amarira yisukaga. Yanyiyegamije ku rutugu rwe amfata mu maboko arampoza. Numvaga ari byiza nigumira gutyo nuko ndahora. Hashize akanya yigiyeyo buhoro arandeka nicara jyenyine ku buriri nuko yicara ku ntebe iri imbere yabwo arambwira:
- Joanna ubu se ugiye gukora iki? Nta mukeba ugifite ubu ngubu
-Simon byanyobeye sinzi icyo gukora. Ibyabaye byose birenze ubwenge bwanjye
-Umvira ijwi ry’Imana rikuvugiramo. Ntiribeshya icyo rikubwira ukore icyo
-Urakoze cyane Simon. Uri umujyanama mwiza. Ariko se nkubaze, ntawundi mugore uzashaka?
-Nkuko Monique ahora abikubwira iyo igihe kigeze iby’Imana ishaka biraba. Niyo izagena niba nshaka undi mugore cyangwa nguma gutya. Nk’iyo mba ntararetse ngo Imana ibe ariyo ingenera igihe nyacyo mba narakubwiye ko nshaka ko umbera umugore kuko burya ni nacyo cyari cyanzanye.
-Ngo iki? Subiramo numve neza
-Wumvise neza Joanna. Gusubiramo si ngombwa. Numvaga ntazabivuga ariko utumye mbikubwira. Igihe cyose sinemera ko umugore ugikunda umugabo we twabana. Ntabwo byaba mu bushake bw’Imana. Uko ubibona umugabo wawe uracyamukunda ahubwo wari ufite ikibazo cyuko utabana na mukeba wawe. Ayo magambo wambwiye yahise anyereka yuko ntakwiye kugusaba kumbera umugore. Kandi tuzakomeza kuba inshuti nyazo, nzakubera umujyanama mwiza.
Numvise ndushijeho gukunda Simon. Nta nubwo yigeze ahirahira ngo yuririre mu buryo twari mu cyumba kimwe ngo abe yagira icyo akora cyangwa ambaza. Kandi niko twakomeje kugeza agiye gusubira muri Canada. Yanakurikiranye gahunda y’impapuro zinyemerera kujya kuba muri Canada
-Joanna, dosiye yawe igeze kure kandi ubwo abana bawe ariho bavukiye bizagenda neza
-Ndategereje nihanganye
-Komeza ube intwari kandi ujye umpa amakuru. Ikiruta byose umujinya ukurimo n’urwango ubirandure mu mutima wawe. Ugomba kubaho mu mahoro
-Urakoze cyane ku bufasha udahwema kumpa
Abarwayi bacu batinze kwa muganga. Didi niwe wavuyeyo mbere amaze mu bitaro iminsi icumi. Mabukwe yamazeyo ibyumweru bitatu naho Bella we yamazeyo amezi abiri kandi ya nda yari atwite yagize ibyago ivamo. Gusa we aracyafite ihungabana rigaragara. Yakomeje gukurikiranwa n’abaganga b’indwara zo mu mutwe
Bakiri mu bitaro narwanye urugamba rwo kubababarira kandi narabishoboye ndetse narabasengeraga buri munsi. Nanabasuye kenshi mu bitaro. Umwanditsi witwa Jean Baptiste Blanchard niwe wanditse ati:
Ugenekereje yaravuze ngo “nubwo kwihorera bishobora kugushimisha ariko birahenda rimwe na rimwe. Wakunguka cyane utanze imbabazi nta kiguzi, aho kumva ko wakungukira mu kwihorera”
Didi na nyina baje kenshi kwa Monique bansaba gusubira mu rugo ariko nabahakaniye nivuye inyuma mbabwira ko kubabarira bitavuze gusubirana
Gusa Didi ahora yitwaza ngo aje kureba abana none ntagisiba kwa Monique
- Joanna, mbabarira ugaruke mu rugo. Noneho sinzongera kukubuza gukora. Imitungo yose nzayandikisha ku bana ku buryo niyo napfa utazagirana ibibazo n’umuryango. Ngusezeranyije kukubera umugabo mwiza kurutaho. Uzambera umwamikazi. Nzagusaba imbabazi n’imbere y’umuzamu. Mbabarira ugaruke dufatanye guha abana uburere
- Oya Didi wanshatse kuko ungiriye impuhwe kandi rwose sinkigukunda
-Joanna urukundo nyarwo ntirurangira umunsi umwe. Jyewe sinigeze ndeka kugukunda. Nkubwije ukuri nagushatse kuko ngukunda. Mbabarira ugaruke. Ndashaka uze umfashe dutamurure uyu mwijima wamaze kungota. Wowe n’abana ni mwe muryango wanjye wa nyawo
Aya magambo narayumvise numva ankoze ahantu ariko nkomeza kwihagararaho. Buri gihe bene wabo basimburana kwa Monique bansaba kugaruka. Nuko nza kubaza Monique
-Mama urabyumva ute wowe?
- Umwanzuro ni uwawe Joanna. Gusa nakubwira ngo kubana n’undi mugabo ntiwaba uzi ibizakurikiraho. Byibuze Didi ubu amakosa yakoze yamubereye isomo, niba ashaka ko ugaruka koko ni uko yiyemeje kwikosora. Umuryango we waguhoraga ko utabyara none wabyaye batatu, uzaba nk’umwamikazi. Gusa umwanzuro ni uwawe bwite kuko bireba ubuzima bwawe kandi sindi Imana ngo ngufatire umwanzuro
Marc na Lyne bo ntibakozwa ubwiyunge nubwo Didi yabasabye imbabazi ntibarazimuha. Aha biransaba gutekereza cyane
Amezi atatu ibi bibaye, abana banjye bujuje umwaka. Twabateguriye ibirori kandi twatumiye abo kwa mabukwe. Didi yashakaga ko ibirori bibera iwe ariko ndabyanga.
Isaha yarageze. Igipangu kirafunguye nta mpamvu yo kuza bakomanga. Twari twicaye ku rubaraza nuko Lyne arankomanga aranyongorera ngo reba umuntu uje
Nubuye amaso ndebye nsanga ni Bella. Yari afite agakapu karimo impano zifunze neza.
-Uraho Joanna. Watumiye abo kwa nyokobukwe uranyibagirwa kandi nanjye ndi umwe muri bo. Hari ikibazo nanjye unyemereye tukabana muri ibi birori by’abisengeneza banjye?
Twese byadukoze ku mutima ndetse na Didi yaratunguwe.
-Bella ni karibu rwose
Ibirori byagenze neza nuko turi hafi gukata umutsima Bella asaba ijambo:
-Nishimiye kuza hano imiryango yombi yateranye. Nashakaga gusaba imbabazi mama kubera amagambo asharira yose namubwiye. Ndasaba imbabazi Dieudonne kuko kuva bampuza na we nahise nkora uko nshoboye kose ngo mutandukanye na Joanna. Ndasaba kandi imbabazi Joanna kubera kumubeshyera no kumuteza urubwa. Iyo hataba abaganga numvaga nkwiye kwiyahura. Nshoje nsaba Joanna ko yagarukira umugabo we kandi mwijeje kumubera muramukazi we mwiza. Imana idufashe kandi twibagirwe ibyahise byose
Abantu twese amagambo ya Bella yadukoze ku mutima. Gusa sindumva nasubirana na Didi. Ndamukunda yego ariko sinumva nakongera kubana na we.
Urwandiko runyemerera kujya gutura muri Canada ntirwatinze gusohoka nuko ntangira kwitegura kujya kwibera Canada n’abana banjye. Didi na nyina bakoze uko bashoboye ngo bambuze ariko mbima amatwi.
Umunsi wo kugenda Marc, Lyne, Monique na Esta baramperekeje. Tukigera ku kibuga mbere yo kwinjira aho abagiye bategerereza twatunguwe no kuhasanga Didi, nyina, bashiki be (na Bella arimo), umusaza mukuru na arnaud. Bose bahise bapfukama bansaba kutagenda
Abari aho bahise badushungera nuko buri wese akiyamira mu rurimi rwe:
Ibi ni iki se! Mana! Dieu! God! Allah! Gott! Dios ! Dio! Deus! Mungu ! Nzambe! Yahwe! Mahou ! Jéhovah! Olorun ! Zamba! Nyamien !
Nitegereje Monique, Marc, Lyne na Esta. Nabo nabonaga bategereje umwanzuro wanjye.
Mana yanjye mfasha. Ubu se nkore iki?
Ari wowe wari kwigendera cyangwa wari kubivamo ugasanga Didi mugatangira ubuzima bushya?

« Si le plaisir de la vengeance semble doux, il coûte quelquefois bien cher ; et l'on gagnerait plus à surmonter son ressentiment par un pardon généreux, qu'à l'entretenir par des désirs de vengeance. »

Ntuzacikwe agace gakurikira ari nako ka nyuma.
Ari wowe wari kwigendera cyangwa wari kubivamo ugasanga Didi mugatangira ubuzima bushya?
Nababarire rwose nareke kwihagararaho ibyo agiyemo narenga k'ugupfukama kwabo bose akagenda indege izashya ndabarahiye.
ReplyDeleteBasubirane rwose, ikibi s'ukugwa ikibi nukugwa ntiweguke. Ubu Didi yabonye amakosa ye ndacyeka yarahakuye amasomo menshi y'ubuzima
ReplyDeleteYere gusubira inyuma rwose nakomeze kuko yababajwe bihagije namara gushyira ubwenge kugihe Didi azamusange Canada
ReplyDelete