Hashize akanya gato basonnye, Monique yarahagurutse. Ashobora kuba yari agiye gufasha Pauline kwakira abashyitsi be. Hagati aho Didi aracyapfukamye. Naramwihoreye nanjye sinamuhagurutsa. Aha niho hamubereye: ku mavi. Ese koko abana banjye ni ibinyendaro? Kugirango abaterure nyine nabanze apfukame yumvemo.
Abantu bose barimo banyinginga ngo mu mubabarire uretse Marc na Lyne. Joanna mubabarire, Joanna byirengagize, Joanna korera Imana, Joanna…
Ese igihe yambabazaga kuki jyewe batansabiye imbabazi? Nanjye igihe cyanjye cyageze nibareke namamare!!. nahise nibuka amagambo ya Monique ati icecekere Imana izakubera igisubizo.
Ntaragira icyo mvuga Monique yaragarutse ahita avuga:
-Didi uracyapfukamye? Ni byiza. Amavi namara kuba nk’ay’ihene nibwo umenya agaciro ko kudasuzugura umugore wakubashye imyaka yose. Ntuzi igise uko kibabaza, ntuzi gutwita, ariko wabirenzeho usuzugura umugore mwamaranye imyaka 5 akubaha, umukura ku kazi aremera kubera ifuha ryawe, wowe umwitura kumuzanaho mukeba? Joanna natakubwira guhaguruka ukomeze upfukame.
Nibwo bwa mbere nabonye Monique yakomeje ibintu. Kandi ni we wambwiye kumubabarira. Ubanza ashaka ko aza guha agaciro imbabazi ndi bumuhe.
Mabukwe yahise avuga
- Madame Monique, aya yose ni amakosa yanjye. Ni jye wamwemeje gushaka umugore wa kabiri nuko mwereka Bella. Mumubabarire
Marc ahita avuga:
-Wamweretse Bella ndabyemera. None se ni nawe wamufashije kumutera inda? Icyo wakoze ni ukumuhata. Ariko ikoa ni irye kuko yakumviye ntanabanze kugisha inama Joanna? Akagerekaho kumusuzuguza imbere y’umuzamu?
Monique yafashe inambo:
-Joanna ijambo ni iryawe. Urabibona ko amavi yatangiye kumurya. Tuguteze yombi.
Naracecetse
-Joanna, uramubabarira umwemerere aterure abana?
Nari ngiye gusubiza nuko Pauline ahita yinjira abwira Monique:
-Mumbabarire kubarogoya ariko Monique ndagushaka akanya gato.
Akiri kuvuga mabukwe ahita asakuza
-Paulineeee. Ni wowe/
-Elizabeth!!!!!! Mana yanjye
Twese twrabarebye. Bahise bahoberana nuko Pauline atangira kuvuga:
-Ariko Mana yanjye ku isi ni nde koko uhwanye nawe? Icyubahiro ni icyawe none n’iteka ryose.
Elisabeth, ni ukuri Imana irahambaye. Mpise menya impamvu yatumye menyana na Joanna na Monique ndetse ikanyobora muri uru rugo. Uzi ko maze ukwezi ngushaka narakubuze?
- Wanshakiraga iki se?
-Ubu se nkubwirire hano cyangwa se twiherere nkubwire?
Monique amuca mu ijambo
-Pauline urabona ukuntu Imana ari igitangaza. Elizabeth ni nyirabukwe wa Joanna. Yazanye n’umuryango we kandi barabizi ko yibwe umwana. Rero nta mpamvu yo kubihisha, bivugire hano nta kibazo.
- Urakoze Monique reka mbivugire imbere yanyu mwese kuko ndi gushaka kwihana ku mugaragaro
Yahise ahindukira areba mabukwe
-Elizabeth, mbabarira
-Nkubabarire? Kubera iki? Mbwira neza
Nuko Pauline avuga inkuru yose uko byagenze akamwibira umwana.
Abantu bahise bose basakuza barayogayoga. Nuko mabukwe ahita avuga:
-Pauline ni wowe wankoze ibyo bintu koko? Reba Rita impanga ye. Wamwambuye mugenzi we akura wenyine. None se umwana wanjye ari hehe koko? Mpa umwana wanjye vuba
-Mbabarira byatewe no kutiringira Imana ngo ntegereze isaha yanjye. Umukobwa wawe ari hano mu kindi cyumba n’uwahoze ari umugabo wanjye. Yaguye mu kantu niyo mpamvu nari nje gusaba Monique ngo aze amfashe kumuhumuriza
-nyereka umwana wanjye. Ari mu kihe cyumba?
Monique ahita amuca mu ijambo:
-Mwese mutuze. Pauline, ufite stress cyane. Ba wicaye. Nawe Elizabeth ba wicaye. Reka njye mu kindi cyumba mumpe akanya mabnze nsobanurire uwo mukobwa byose. Kuri we biratunguranye. Kumenya ko uwamureze atari we se wamubyaye, kumenya ko uwo yitaga nyina atari nyina no kumenya ko nyina nyakuri ari hano, byose bimuhuriyeho. Uzi ko wagirango turi gukina film. Ikibazo cya mbere ntikirarangira none hivanzemo n’ibindi. Mwihangane ndaje.
Monique yaragiye. Twese twasigaye aho twacecetse. Uretse kumva imibu gusa nta rindi jwi ryumvikanaga. Dieudonne we aracyapfukamye. Ubanza amavi yabaye nk’ay’ihene neza. Twese ntawe ukimwitayeho twifitiye amatsiko yo kubona umukobwa wa Pauline.
Nyuma y’iminota nka 30 yaraje n’uwitwa se w’umukobwa na wa mukobwa.
Bacyinjira abantu bose bahise bagwa mu kantu.
Ibyo ndi kubona ni byo cyangwa ndi kurota? Didi we sinzi igihe yahagurukiye. Ntibyumvikana. Abantu bose byarabarenze! Yezu na Mariya!mana ishobora byose ibi ni ibiki? Umusaza mukuru yifashe mu mutwe amanika amaboko abandi barasama birabayober andetse bamwe batangira gukanura ngo bamenye ko atari inzozi.
Monique yaratwitegereje twese aratubaza:
-Ese ko mwese mbona mutunguwe habaye iki? Uyu mukobwa se mwari mumuzi?
Umukobwa wa Pauline nawe atunguwe abaza Pauline
-Mama Pauline, nyereka mama nyawe
Nuko amwereka Elizabeth akoresheje urutoki
Umukobwa azunguza umutwe:
-Oyaaaaaaaa. Ntabwo bishoboka
Nyirasenge wa Didi ahita avuga
- Elizabeth sinari nakubujije gushakira umugore Didi? None ndebera wamushyingiye mushiki we Bella!!! Uzabyirengere
Umusaza mukuru ahita asakuza: Amahano, sakirirego, kuvumwa. Mbega ishyano
Bose bikoreye amaboko, abandi bubika umutwe. Nanjye nasigaye numva binyobeye. Abantu bose bahise bacecekera rimwe
Ni Bella wari wikubise hasi. Mabukwe ako kanya nawe yahise ahwera yikubita hasi. Didi atitaye kuko nyina ameze yahise amusimbukira aramuniga asakuza
-Mama wanyangirije ubuzima reka nkwice birangire
Marc niwe wahagobotse amumukura hejuru. Iyo atahaba simpamya ko atari kumumaramo umwuka. Ako kanya Monique yahise ahamagaza ambulance byihuse. Mu kuyitegereza twateraga amazi akonje ku bahwereye. Gusa ntacyo byatangaga. Bella we yari ameze nk’uwashizemo umwuka, nako sinzi niba atapfuye. Mabukwe we ari guhumeka ariko arareba nk’uri muri koma.
Ubwo ambulance yahageraga, yatwaye batatu kuko na Didi byaramurenze yikubita hasi
Ese mama bari buzanzamuke?

Inkuru itaha ntizagucike
Niyo yarangirira aha kbsa. Gusa aka karandangijeeee. Iyi nkuri iribanziriza ikaniherutsaaa
ReplyDeleteEheeeeeeee bibaye agatogo,ubuse koko inama izasubirwamo ko didi yavuye kumavi atababariwe💁💁💁💁
ReplyDeleteMana ya njye we !!!!!!!!!!
ReplyDeleteahuii Mana yanjye we!!!!!! Nanjye naringuye
ReplyDeleteYego ko we.ndumiwe noneho.
ReplyDeleteNkuko nabitekereje kuri 29 rwose nti muratungurwa baye Bella . ahwiiiii iyi nkuru iryoshye kubi.
ReplyDeleteMukomereze aho p.
Ahasigaye Joanna asubire murugo rwe ndumva bikemutse
Mbega inkuru iryoshye weeee iribanziriza ikanikurikira,umwanditsi mrc bcp kbs kuduha inkuru y'ubwenge👏
ReplyDeleteIyi nkuru ifite izina riyikwiriye pe!Joanna,Didi,Elizabeth,Bella....bose igihe cyabo cyageze pe!!!!!muhamagare ambulance kuko nanjye njyiye muri coma😂😂😂
ReplyDeleteAhwiiiiii ndumva najye ngiye mur comma peee I wish barasubirana
ReplyDeleteUbundi Didi ntakindi gihano kimubereye uretse kujya muri comma akamaramo umwaka
ReplyDeleteNDUMIWE KOKO
ReplyDeleteubuse ko bibaye agatogoí ¾í´
ubuse Gatanya iracyabayehoí ¾í´
Mbega ngo biraba uruhururane gusa ikibabaje ni ukuntu Didi yashyingiwe mushiki we kubera kuba atari azwi mu n'umuryango we ariko kandi nshimishijwe n'uko yaciye bugufi agasaba imbabazi ariko sinshyigikiye ko asubirana na Joanna kuko yaramubabaje bikomeye
ReplyDeleteDidi aho bigeze nababarirwe Joanna ace inkoni izamba kuko abana kurerwa n'ababyeyi bombi n'umugisha.
ReplyDeleteMbega amahano musore nawe nkumi urikumva iyinkuru ukuremo isomo ndetse nababyeyi gito ibahindure mbegaaaaaa!!!!!
ReplyDelete