Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 30

Ubu ndi mu nzu yanjye bwite. Ni nziza bidasanzwe. Ako kanya numva inzogera yo ku gipangu irasonnye. Kuko ndi mu rugo jyenyine, njya gukingura. Hahise hinjira abana batatu n’umugabo ukuze: ni abana banjye na papa wabo. Mbega ngo barantungura

-Isabukuru nziza mama. Bose bampereza indabo bari banzaniye

-Nubwo iminsi iri kugenda igusajisha ariko uracyari mwiza mugore nkunda. Ni wowe mpano nziza nagize mu buzima bwanjye

Ayo magambo yavugwaga n’umugabo wanjye. Yahise ankora ku mutima.

Narasetse nuko mpita nkanguka. Burya zari inzozi.

Nahise ndeba abana aho baryamye nsanga baracyasinziriye. Nahise mbyuka mbatekera igikoma nshyira muri thermos. Ntunganya imbuto nzishyira muri frigo nuko ntegura imyenda mbambika maze kubuhagira. Nuko mfite abamfasha naho ubundi abana batatu ni umuzigo utoroshye.

Ninjiye mu gikoni nuko nsanga abakozi bari guhata ibirayi byinshi

-Ibyo byose murabikoresha iki?

- Tugiye guteka ifiriti mabuja

-Iyo yose se?

-Mama yavuze ko uyu mugoroba dufite abashyitsi.

Disi Monique arantungura buri gihe. Ubu ashaka kubagaburira rero? Ari jye sinabaha n’aya riba ndetse na ya mpano ngo y’abana ntayo nakakira.

- Urakajwe n’iki Joanna?

Ni Monique wambazaga, yinjiye ntabizi

-Gute se?

-Biraboneka ku maso hawe

- Sinumva ukuntu ushaka kubagaburira

-Bazanywe n’amahoro kandi bari buzanire impano abana. Bamaze kumva ikosa ryabo ndetse na Didi araba ahari. Ibi biratuma tuganira twishimye, bigende neza. Kandi na Pauline afite abashyitsi babiri bagomba kurya.

-Ariko Didi n’umuryango we ntibabikwiye pee. Ni indyarya gusa

-Ejo ntiwanyemereye kubababarira?

- Sinkubeshye ni ku bwawe naho jyewe numaga ntateze kubababarira

-Wibikorera jyewe. Bikore ku bwawe n’ahazaza hawe. Uko Didi yakwitwayeho kose, abana banyu bagomba kubaho mu mahoro. Niyo mwasaba gatanya, ni byiza kujya muhura mugafatanya kurera abana. Ibyo bitekerezeho ibisigaye ubirekere Imana niyo mucamanza

- Yego mama. Gusa barancumuza iyo mbatekerejeho pee.

Isaha yaregereje. Mu mutima ndumva nishimye kuko Didi agomba guca bugufi. Ari bwicuze inabi yose yangiriye kandi ari bubone ko gushaka umugore wa kabiri atari byo bizana umunezero waburiye ku mugore wa mbere. Imana ni nziza gusa. Yatumye umwana w’umuhungu aza asa na se neza neza. Rwose nta kizamini cya DNA gikenewe. Ndumva intsinzi inkomanga impande zose. Si we wise abo yibyariye ibinyendaro?

Icyo nzi cyo atarasaba imbabazi ntari bunkorere ku bana.  Nkuko Marc yabivuze, uyu munsi ntaho agomba kuducikira. Nabyanga atahe azabakoraho yemeye ikosa rye.

Ntibyatinze saa kumi iragera. Nabo ntibica gahunda bahise bahagera. Bagisona Marc yasabye Lyne kujya kureba ko bazanye na Didi yaba atari kumwe na bo ntabakigurire. Nawe arahari rwose. Nari nibereye u cyumba cyanjye jyewe ariko idirishya kuko riteganye n’inzira iva ku irembo ku buryo binjiye mbareba. Uko Didi yinjiye nahise mbibona ko nta makuru ahagije bamuhaye.

Gahunda y’umunsi yari panze gutya: Monique arabaha ikaze, areke umusaza mukuru afate ijambo. Nzane abana. Marc arahize Didi mbere yo gufata abana, ijambo ryanjye, iry’undi wese ubishaka. Umanzuro wa Monique, ijambo ry’umusaza mukuru, nyumadusangire

Abaje bwa mbere duhurira kwa Marc baragarutse hiyongereyemo abandi bacye. Bamaze kwicara nasohotse mu cyumba nicara hafi ya salon ku buryo mbyumva byose neza. Monique afata ijambo:

-Mbashimiye kuba mwaje hano kandi mbahaye ikaze mu rugo rwacu. Nkuko twabyumvikanyeho ubushize, ndabona mwazanye umuhungu wanyu. Ese hari icyo mushaka kuvuga mbere y’uko mpamagara Joanna?

Umusaza mukuru afata ijambo:

-Tubashimiye ko muduhaye ikaze kandi twongeye gusaba imbabazi kubera ko twatereranye Joanna.

Akibivuga ahindukirira Didi aramubwira:

- Didi hashize ibyumweru bitatu tuvuye hano. Twirinze kugira byinshi tukubwira cyane ko utacyitwumva muri iyi minsi. Twashatse ko ubwawe wiyizira ukatubwira niba ubona umwana Joanna afite yaba ari uwawe. Nubona utanyuzwe, Joanna yemeye ko muzajya gupimisha DNA. Mama Monique, ndarekeye.

Monique arakomeza:

-Urakoze cyane. Reka duhamagaze umwana hanyuma Didi ari we utwihera umwanzuro. Lyne jya guhamagara Joanna.

Lyne yateruye Dotou Godwin, abakozi baterura Yabo Linda na Kimia Happy. Jyewe naje imbere yabo nshinjagira nk’umwamikazi ugiye kwimikwa. Numvaga intsinzi muri jyewe. Nari nambaye ikanzu imwe mu zo Simon yanguriye kuko nari nzi ko Didi akunda amakanzu. Nifuzaga ko nambona ahita yicuza icyatumye anyirukana kandi akambona atemerewe kunkoraho.

Nicaye mu mwanya banteguriye. Bose amaso bari bayahanze Didi. Wabonaga yiyemeye cyane kandi ibintu byose yabisuzuguye.

Ariko ubwo Lyne n’abakozi binjiraga n’abana batatu mu maso he harahindutse hagaragaza gutungurwa no kwibaza. Umukozi wa mbere amunyura imbere amwereka Kimia Happy. Undi amwereka Yabo Linda. Nuko Lyne amwereka Dotou Godwin. Didi yahise yibyiringira mu maso nk’umuntu utari kureba neza. Arongera yitegereza abana bwa kabiri, areba umuryango we nanjye arandeba duhuza amaso. Ahita yubika umutwe. Nasekeye mu mutima. Yishimye mu mutwe, atangira gushima mu bwanwa. Nubwo hari hakonje nagiye kubona mbona ishati yambaye itangiye kugaragaza ko ari kubira ibyuya. Marc afata ijambo:

-Didi uri kudutinza ni wowe ufite ijambo. Uremera abana cyangwa tujye gukoresha ikizami cya DNA

Ntiyavuga ijambo na rimwe. Yari kuvuga iki se? Isoni zari zamufashe hose no mu gutwi. Jyewe nicinyaga icyara ngaseka aho nicaye.

Umusaza mukuru afata ijambo

-Didi tuguteze amatwi. Ntabwo turara hano. Gira icyo uvuga

Yabonekaga nk’uwaguye mu kayubi ariko kuko yagombaga kuvuga aragerageza aravuga ariko ijwi ridasohoka neza.

-Nta kizami cya DNA nkeneye. Abana ni abanjye rwose. Bella ni we wambwiraga ngo abonana Joanna n’abagabo. Namwizeye ntigenzuriye ariko ubwo nazaga hano habaye ibirori namubonye abyinana n’umusore, mpita numva ko ari byo koko. Ubwo rero yambwiraga ko atwite nta gaciro nabihaye. Mumbabarire

Yahise andeba ahita ambwira:

-Joanna, mbabarira. Ndumva nta mpamvu yo gusaba gatanya. Ushobora kugaruka mu rugo.

Nahise musubiza

-Didi warabeshye bihagije. Vuba ahubwo tujye mu rukiko kandi nubyanga jye ubwanjye nzabiregera. Mfite ingingo nyinshi nzashingiraho zikandengera. Si wowe wanyibwiriye ko wanshatse ungiriye impuhwe? Rero sinshaka umugabo untunga kuko angiriye impuhwe. Rero komeza gahunda zawe na Bella. Naho jyewe unyibagiwe unampanagure mu bwonko bwawe.

Kuri iryo jambo yabuze icyo arenzaho. Yari ari kureba nk’umwana bafashe akora mu nkono. Mbese yari ameze nk’umuntu uri mu kiriyo atazi uwapfuye. Yahise ahaguruka ashaka guterura umwana Lyne yari afite.

Marc yahise afata ijambo.

-Didi, umunwa wakoresheje usiga icyasha umuryango wacu niwo munwa ugomba gukoresha uvuga ukuri uvuguruza ibyo wagiye uvuga. Utarabikora bariya bana ntuzabakoraho. Lyne n’abakozi, musubize abana mu cyumba

Mabukwe na ba nyirasenge batangiye kwinginga. Didi nawe ubwe atangira kwinginga. Cya cyubahiro yinjiranye cyose yagishyize hasi. Yaranyegereye ashaka kunkoraho ariko musunikisha akaboko nuko Monique afata ijambo:

 

- Mwese mutuze. Mwinginze cyane ariko Joanna si Imana. Imana yakoze mu mwanya we nuko irigaragaza ikoza isoni umugabo wamushinjaga kubyara ibinyendaro. Niba koko Didi yicuza ndamusaba ibintu bibiri. Icya mbere ahaguruke apfukame imbere ya Joanna amusabe imbabazi. Icya kabiri abwire abantu bose ko Joanna atabyaye ibinyendaro ahubwo abana ari abe. Ibyo atabikoze abana nabo abibagirwe.

Umusaza mukuru afata ijambo:

-Didi warashatse none warabonye. Urabona aho Bella yakugejeje? Ubu kugirango wemererwe guterura abana bawe urasabwa kubanza gupfukama imbere y’umugore. Umupira uri mu kibuga cyawe. Uremera cyangwa urabyihorera? Aha ubage wifashe, ubikore uko umutima wawe ukubwira.

Buhoro kandi bigoranye, Didi yarahagurutse aranyegera arapfukama. Numvaga ari inzozi

-Joanna mbabarira. Ndakwinginze girira abana twabyaranye umbabarire. Ngusezeranyije kunyomoza ibyo nagiye nkubeshyera byose. Ibagirwa ibibi byose nakugiriye. Ndifuza ko dufatanya kurerera abana hamwe.

 

Numvise impuhwe. Naramurebye. Didi nzi ni we upfukamye hano? Aho gusubiza nasutse amarira. Amarira y’ibyishimo, agahinda, umujinya, akababaro byose byari byivanze. Bagerageje kumpoza ariko nkarushaho kurira.

Nkri muri ibyo, kuri portail barasonnye. Bashobora kuba abashyitsi ba Pauline baje.

Ese Didi mubabarire cyangwa nzimwimwe. Biracyandwaniramo
Agace gakurikira ntikagucike

 

Ese musomyi, ari wowe uhagaze mu mwanya wa Joanna izi mbabazi wazitanga?

 

Comments

  1. Umbabazi nazimuha arimo sinemere gusubirana nawe.kdi rwose ngasaba gatanya ntuje meze neza.abana rwose nabo nabamuha akabaterura arko gusubirana byo rwose oyaaaaaaaaaaa oyaaaaaaa weeeeeeeeeeeee.

    ReplyDelete
  2. Kumuha imbabazi c bivuga gusubirana nawe, yabanza akavuguruza ibyo yavuze ubundi akirukana nishyano Bella nibwo twavugana ibindi bikurikiye. Syiiii, agasuzuguro gusa !

    Kudakubita imbwa byorora imisega diii!

    ReplyDelete
  3. Imbabazi azihabwe ariko nta gusubirana pe,kuko yaramubabaje bihagije,yarirwarije yaramusuzuguje, ni uko Joanna yabaye umubyeyi wihangana rwose.

    ReplyDelete
  4. Imbabazi nazimuha pe ariko sinasubirana nawe pe uko yabigenza kose

    ReplyDelete
  5. Nukuri njyewe namubabarira,ariko nsisubire kubana nawe

    ReplyDelete
  6. Nazimuha kuko burya gutanga imbabazi nabyo biri mubiruhura umuti.

    ReplyDelete
  7. Mbega emotions weee! Ibyabaye, imbabazi, ahazaza,...yewe. Namubabarira ariko nkamusaba akampa igihe cyo gutekereza.

    ReplyDelete

Post a Comment