Nahise musubiza ko nk’uko gutwita byantunguye ntari mbyiteze ari na ko nifuza ko bizaba ku bana nzabyara. Namubwiye ko nifuza ko ibitsina byabo bizantungura kandi imyenda nta kibazo naguze iyo buri gitsina cyakambara
Buri munsi mbyuka mvuga nti ubanza ntari burare ntabyaye. Nuko bukarinda bwira nta kamenyetso na kamwe mbonye. Kandi bambwiye ko ababyaye bwa mbere akenshi babyara mbere y’itariki babwiwe bashobora kubyariraho.
Hashize iminsi ibiri mpamagara Lyne simubone. Yari yambwiye ko hari inshuti ye yatabaye yagize ibyago byo gupfusha se. Ndumva mukubuye. Uko iminsi yicuma niko no guterura agakombe gato bimbera ikibazo. Maze kunanirwa pe.
Ndumva nshaka kubyara rwose pee. Gusa nyine kuko Simon yampumurije nta bwoba mfite.
Nshyingirwa numvaga nzabyara umwana wa mbere ngahita ntwita undi, kugeza nujuje batatu. Didi we yashakaga ko twabyara abana bane. Gusa nyine gahunda ni iy’Imana. Ariko nanone nyine nkuko mbitekereza, nzabyara batatu nifuje na Didi abe agize bane kubera uwo Bella azabyara. Ndetse bashobora no kurenga Bella aramutse abyaye impanga. Gusa ndabizi neza Didi azicuza kandi azangarukira nubwo amazi yarenze inkombe. Uyu mugore watinyutse kumbeshyera kugirango Didi anzinukwe nawe ntibazarambana
Iyi minsi ibiri noneho nagaruye akabaraga. Narabyinnye, nsukura icyumba, ndanafura. Nimugoroba numvise ndibwa mu nda. Gusa nibwira ko ari ukugwa ivutu kuko nari nariye cyane. Ahagana saa munani mu gicuku nagiye kwihagarika, ngarutse kuryama numva akantu kameze nk’agasonga. Nyuma y’isaha noneho numva bya bintu birakomeye.
Iyo igise ngo kigufashe nk’uko Monique yabimbwiraga ugomba guhumeka ugatekereza neza ko biri bugende neza ukirinda kwiheba. Byarazaga bikamara nk’umunota ariko amasogonda 30 Mana we!!! uburibwe budasanzwe numviraga hose kuva mu mano kugera mu ntoki.
Bigeze saa kumi za mu gitondo nahamagaye Simon. Arambwira ntuze nihangane mbwire Nicole amperekeze kwa muganga
Nka saa kumi n’imwe twageze kwa muganga nuko umubyaza ambwira ko agiye kundebera aho bigeze yasanga inkondo igifunze ngasubira mu rugo tukazagaruka.
- Ndabona bigeze kuri kane. Wabaye intwari rwose, mu kanya gato uritwa umubyeyi.
Nubuye umutwe nabonye Simon. Nararibwaga ariko agerageza kunyihanganisha ariko amarira yari ari gutemba nubwo ntaborogaga.
Bigeze saa tatu zuzuye, banjyanye aho ababyeyi babyarira. Mu mutwe numvaga ntazi uko bimeze. Igihe maze imyaka 6 ntegereje cyari kigeze. Numvaga meze nk’imfungwa yari yarakatiwe ikaba ifunguwe
Mu cyumba twari bane. Jyewe , Nicole n’ababyaza babiri. Simon yanze kuhaba ariko avuga ko igihe bamukenera ahita aza.
Umubyaza umwe yahise ambwira ko ninumva igise kimfashe mpita nsunika cyane nafunze umwuka
Nuko ibise bikomeza kwiyongera numva arambwiye
-Joanna ngaho sunika
Gusunika biba bitoroshye ariko narabikoze. Bisaba gushikama no gufunga umwuka ku buryo numvaga umutwe wanjye ugiye gusandara
Hashize iminota mike nsunik umubyaza yarambwiye: ongera ingufu ndi kubona imisatsi.
Nahise niyongeramo ingufu nuko ndasunika. Numva umutwe usohoka, intugu, nuko nyuma numva ararize. Umwna wanjye wa mbere yari avutse. Umukobwa.
Numvise bicogoye ariko mu kanya gato birongera ndongera ndasunika haza umwana wa kabiri: umuhungu
Uwa gatatu we nasunitse kabiri ahita aza: umukobwa nawe
Uyu nahise mwita Yabo. Abandi nzaba mbita
Bapimye abana basanga ntibujuje ibiro bikwiye bambwira ko baba babashyize muri couveuse iminsi micye bakabanza bakuzuza ibiro. Simon yambwiye ko bisanzwe ku babyaye abana barenze babiri. Ambwira kudahangayika ko bameze neza kandi ubwo ntabazwe nzataha vuba
Nasinziriye amasaha agera kuri atatu nyuma yo kubyara. Nkangutse nasanze Nicole akindi hafi. Hano iyo ubyaye uretse abaforomo ntawundi wemerewe kuza aho uri uretse uwaguherekeje. Iyo hagize undi wifuza kuza bisaba ko asohoka we akinjira.
-Urumva unaniwe Joanna?
-Yego Nicole
-Wakoresheje imbaraga nyinshi birumvikana
- Rero hari abashyitsi. Ngiye kubazana akandi Simon twe yatwemereye ko ntasohoka ngo bo binjire.
-Ni bande se abo bashyitsi?
Nicole yahise asohoka atambwiye abo ari bo
Ese aba bashyitsi baba ari ba nde?

Inkuru ikurikira ntigucike
Comments
Post a Comment