Wa musaza yahise anyitegereza arambaza ati:
-Iyo nda se ifite amezi angahe?
Uhm? Uyu musaza se ubundi arambaza ibyo biramureba? Gusa nyine mu kinyabupfura naramushubije dore ko nanjye nari namuryamyeho nsinziriye akanyihorera. Kandi nabonaga ari imfura rwose
-Ifite hafi amezi ane
-Ko inda yawe yakuze wagirango ifite amezi 6
Nahise ntungurwa mpita nibaza impamvu ari gukomeza kumbaza ibyo bibazo byose
-Kuki uvuze gutyo?
Yahise amwenyura aransubiza
-Erega ndi muganga uvura abagore (gynecologue)
-ah. Ndabyumva noneho
-Ugiye hehe se?
-Nyakubahwa ngiye aho mugiye
-Wamenye ute se aho ngiye?
-None se niba turi mu ndege imwe kandi aho igiye hazwi, ubwo ntitugiye hamwe?
- Uzi ko untangaje! Iyi ndege igiye mu Bufaransa. Nitugerayo twese turavamo abajya ahandi bahabwe indege zibajyana aho bagiye hashobora kuba mu Butariyani, Ubusuwisi, Canada cyangwa USA, …
Nari namwiriyeho none ndumva ari jye ubaye umuswa
-Yoo. Sinari mbizi pee
-Ni bwobwa mbere ufashe indege
-Yego
-Ndabyumva noneho
-jye ngiye Canada, Toronto
-Nanjye ni uko. Nyamara nari nabiumbuye ko tugiye hamwe
Twahise tubiseka twese
- Jye nitwa Simon. Wowe se?
-Nitwa Joanna
-Ugiye mu biruhuko se?
-Ni nka byo, nzamarayo amezi 6
-Ubwo ni naho uzabyarira
-Niko bimeze
Twakomeje kuganira kandi ubwo twasohokaga mu ndege tugeze mu Bufaransa yaramfashije.
Indege yindi twagiyemo ijya muri Canada yo ntitwegeranye ariko asaba umukozi wo mu ndege nuko ndimuka ndamwegera. Twagiye tuganira atuma urugendo rutandambira
Tugeze Toronto kuko we yari abimenyereye ntibyantonze naramukurikraga aho tunyura hose.
Mu gusohoka nahise mbona Nicole, umugabo we n’umukobwa wabo. Nasezeye Simon mushimira ubufasha bwe nuko nsanga ba Nicole turasuhuzanya tugana iwabo
Nyuma y’iminota nka 30 twageze kwa Nicole. Yahise anyereka icyumba nzararamo amezi 6 yose nzahamara.
Nijoro Nicole yahamagaye umuntu ampa terefoni ngo muvugishe
-Akira vugana na Joela yari yahamagaye usinziriye
-allo Nicole
-Si Nicole ni Joanna
-Byiza kukumva Joanna. Wagize urugendo rwiza
-Yego ni rwiza cyane
-Gusa nshaka kukubona vuba. Nasabye Nicole azaguhe terefoni tujye tuvugana kenshi
-Joel ntujya uhinduka pee. Uracyari umunyarwenya
Nahise nsaba Nicole anahamagare Monique muvugishe
-Joanna ntibyashoboka ubu arasinziriye
-Gute se?
-Hano iyo ari saa mbiri y’ijoro, hariya aba ari saa munani zo mu gicuku.
-Eeeh. Ndabyumva noneho
Natangiye kwayura buri kanya
-Nicole ndumva mfite ibitotsi
-Nyine umubiri wawe wamenyereye amasaha y’iwanyu, kuko ubu iwanyu abantu bose bararyamye. Kuko ho ari mu gicuku niyo mpamvu ufite ibitotsi. Gusa uzamenyera vuba humura
- Reka noneho niryamire. Muramuke
Naryamye nk’agahinja numvaga nduhutse byose. Induru za mabukwe, umutima mubi wa Didi na Bella. Nagiye menyera uko iminsi ihita indi igataha
Nyuma y’ukwezi nari ntangiye kuhakunda cyane.
Lyne niwe wambwiye ko rita yaje kwa Marc kundeba bakamubwira ko nagiye ariko batazi aho nagiye. Yanambwiye ko yahuye na Didi inshuro irenze imwe nuko ambwira ibyo baganiriye
Nasomye ibi ndaseka cyanee. Lyne ndamuzi ntiyiburira byo ntiyari kumuhereza wa mugani w’ab’ubu. We na Marc rwose ntibajya banywera abiri.
Muganga wanjye ntarajya Canada yari yaransabye kujya nisuzumisha buri kwezi. Nabibwiye Nicole. Yambwiye ko hano udahitamo muganga ahubwo uhitamo ivuriro noneho umuni wa mbere ugiyeyo nibo baguha umuganga uzajya agukurikirana.
Twagiye ku bitaro nuko twuzuza impapuro a ngo ampima iiro, uburebure, umuvuduko w’amaraso, …
Arangije anyeraka aho mba ngategereza muganga ko ahagera vuba.
Ntiyatinze nawe yahise aza yambaye itaburiya yera kandi ubona ko rwose ari umuntu ufite icyizere mu kazi ke
Ubwo nuburaga amaso ngo ndebe uwo muganga ugiye kunkurikirana naratunguwe:
-Joanna!!!
-Simon!!!
Yahise ampobera yishimye cyane
- Joanna nishimiye kongera kukubona. Nibutse ko ntaguhaye nimero yanjye namaze kugenda.
-Imana niyo yashatse ko twongera guhura
Terefoni yarasonnye sinitaba, irongera bwa kabiri
-Simon wanyemerera nkabanza nkitaba terefoni mbere yo kunsuzuma?
-Nta kibazo yitabe ndagaruka mu minota icumi
- Urakoze
Ese ni nde uhamagaye noneho ubu ngubu?

Didi: Lyne Lyne
Lyne: Ko umpamagara cyane nkurimo ideni?
Didi: Waramutse Lyne
Lyne: Waramutse.
Didi: Numvise ko Joanna ngo yagiye hanze. Yerekeje hehe se?
Lyne: Ayo makuru rwose ntayo naguha.
Didi: Ese yakuye he amafaranga y’urugendo muri aka gahe gato ra?
Lyne: Ese Didi wumva ko ari wowe wenyine ugira amafaranga?
Didi: Ndatunguwe gusa.
Lyne: Didi rero ngusabe ikindi gihe niduhura ntuzansuhuze kuko iyo umvugishije ndwara impatwe!
Nasomye ibi ndaseka cyanee. Lyne ndamuzi ntiyiburira byo ntiyari kumuhereza wa mugani w’ab’ubu. We na Marc rwose ntibajya banywera abiri.
Muganga wanjye ntarajya Canada yari yaransabye kujya nisuzumisha buri kwezi. Nabibwiye Nicole. Yambwiye ko hano udahitamo muganga ahubwo uhitamo ivuriro noneho umuni wa mbere ugiyeyo nibo baguha umuganga uzajya agukurikirana.
Twagiye ku bitaro nuko twuzuza impapuro a ngo ampima iiro, uburebure, umuvuduko w’amaraso, …
Arangije anyeraka aho mba ngategereza muganga ko ahagera vuba.
Ntiyatinze nawe yahise aza yambaye itaburiya yera kandi ubona ko rwose ari umuntu ufite icyizere mu kazi ke
Ubwo nuburaga amaso ngo ndebe uwo muganga ugiye kunkurikirana naratunguwe:
-Joanna!!!
-Simon!!!
Yahise ampobera yishimye cyane
- Joanna nishimiye kongera kukubona. Nibutse ko ntaguhaye nimero yanjye namaze kugenda.
-Imana niyo yashatse ko twongera guhura
Terefoni yarasonnye sinitaba, irongera bwa kabiri
-Simon wanyemerera nkabanza nkitaba terefoni mbere yo kunsuzuma?
-Nta kibazo yitabe ndagaruka mu minota icumi
- Urakoze
Ese ni nde uhamagaye noneho ubu ngubu?
Ntuzacikwe ubutaha
Uhuuu! Mbega byiza reka rero Didi azagume mu bisauce Joël amutware Joanna
ReplyDeleteNi Monique umuhamagaye
ReplyDeleteIncwiiiiiiiii,ndabikunze ko bongeye guhura pe.Wenda azamubera mwiza.
ReplyDeleteMbega byiza, joana arishimye
ReplyDeleteNshilishijwe cyane no kubona Joanna avuye mu Rwanda aho agiye kumara amezi 6 nta stress z'umugabo na nyirabukwe gusa uwitonze burya amira ibinoze
ReplyDelete