Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku byo dukora bishyira mu kaga impyiko zacu zikaba zahura n’uburwayi (wabisoma hano) . Iyo havuzwe uburwayi bw’impyiko haba havugwa kuba zakangizwa na mikorobi, kuba zacika intege zikananirwa gukora akazi kazo cyangwa kuba zagira ubundi burwayi buzinaniza no kuba zajyamo imyanda ihinduka utubuye cyangwa imyanda yoroheje ariko izinaniza. Ibi byose ni uburwayi busabwa kuvuzwa kuko kutabuvuza byongera ibyago byo kuba impyiko zananirwa burundu bikaba byaba ngombwa kuzisimbuza kandi si ibya buri wese kuko birahenze.
Hano twaguteguriye ibimenyetso binyuranye bikwereka ko impyiko zawe zifite ikibazo ngo nubibona uzihutire kwisuzumisha ufatirane hakiri kare.
Kunanirwa kubera akazi k’ingufu wakoze byo si ikibazo. Ariko niba uhorana umunaniro, ukumva mu bwonko nturi kuhakoresha neza uko bikwiriye, ukumva watentebutse ndetse mu mubiri wose nta kabaraga karimo, bishobora kuba bituruka ku myanda yitekeye mu maraso kuko impyiko zitari kubasha kuyiyungurura.
Aha naho ushobora kudasinzira kubera wenda ibibazo wahuye nabyo, stress se cyangwa indi mpamvu nawe uzi ibigutera. Ariko iyo impyiko zitari kuyungurura neza imyanda mu maraso bigira ingaruka ku misinzirire yawe. Niba kandi bikubaho ukaba ubyibushye cyane, cyangwa ugasanga niyo usinziriye usa n’uheze umwuka guhumeka bikaba ikibazo, tabara wisuzumishe.
Impyiko nzima zikora akazi kenshi. Zisohora imyanda mu mubiri, zisohora amazi adakenewe, zifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura, zifasha mu gukomeza amagufa kandi zituma imyunyungugu iba ku gipimo cyiza. Umwera no kwishimagura bihoraho kenshi biterwa nuko imyunyungugu ufite idahagije kandi n’amagufa afite ikibazo ibi rero bikaba ikimenyetso cy’impyiko zinaniwe.
Kunyara kuko uri kunywa cyane byo si ikibazo. Nyamara niba ushaka kunyara kenshi utananyoye byinshi, by’umwihariko ushaka kunyara kenshi nijoro iki cyaba ikimenyetso cy’impyiko zangiritse. Gusa nanone bishobora kuba ikimenyetso cya prostate yabyimbye ku bagabo cyangwa cy’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Gusa byose bisaba gusuzumwa no kuvurwa.
Iyo impyiko ziyungurura amaraso ntizituma hari insoro z’amaraso zicika ngo zibe zasohoka. Nyamara iyo akayunguruzo k’impyiko gatangiye kwangirika za nsoro nazo zibona icyanzu zinyuramo nuko zikaza gusohokana n’imyanda mu nkari. Uretse kuba zaba impyiko zirwaye binashobora guterwa kandi n’utubuye mu mpyiko cyangwa ibibyimba mu mpyiko no mu miyoboro izihuza n’uruhago.
Izi ni inkari unyara ugasanga zifite urufuro ubwazo Atari rwa rundi ruzanwa nuko ziri kugwa aho uzinyaye ndetse uru rufuro rugatinda kuvaho. Iki ni ikimenyetso cy’uko mu nkari zawe harimo poroteyine nyinshi. Uru rufuro ruba rumeze neza neza nka rwa rundi ubona ukubita amagi yo gukora umureti dore ko poroteyine iboneka mu nkari ariyo albumin ari nayo iba mu magi. Kuboneka kwa poroteyine mu nkari nabyo ni ikimenyetso cy’impyiko zirwaye.
Kunyara inkari zirimo poroteyine nyinshi bivuze ko aho kubika poroteyine mu mubiri ahubwo zisohokera. Uku kubyimba ahazengurutse amaso rero ni kimwe mu bimenyetso by’uko poroteyine zagabanyutse mu mubiri kuko nyine ziri kwisohokera. Icyakora hari ibindi bitera kubyimba amaso nko gutinda kubyuka, kudasinzira neza, kurya umunyu mwinshi, kimwe n’izabukuru. Gusa iyo biri guhoraho, waskisuzumisha impyiko.
Kudakora neza kw’impyiko bishobora gutuma sodiyumu idasohoka nuko ikaza kuba nyinshi mu mubiri. Ibi rero bitera kubyimba ibirenge no kubyimba mu bujana bw’ikirenge. Gusa nanone kurwara umutima, umwijima no kuba imitsi yo mu maguru idakora neza nabyo byatera kubyimba ibirenge kimwe no kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso.
Iki ni ikimenyetso rusange ku ndwara nyinshi ariko kuba mu maraso hiretsemo uburozi n’imyanda myinshi kuko impyiko zananiwe kubisohora ni imwe mu mpamvu zo kudashaka kurya no guhorana ikizibakanwa
Ibi bituruka ku kuba imyunyu yo mu mubiri itaringaniye. Nk’urugero kuba kalisiyumu ari nkeya na fosifore ikaba itari ku gipimo cyiza bishobora gutera kugira ibinya mu mikaya, gufatwa n’imbwa buri gihe. Byose bikaba bituruka ku mpyiko zidakora neza.

1. UHORA UNANIWE, URI INABUTE

2. GUSINZIRA NI IKIBAZO
Aha naho ushobora kudasinzira kubera wenda ibibazo wahuye nabyo, stress se cyangwa indi mpamvu nawe uzi ibigutera. Ariko iyo impyiko zitari kuyungurura neza imyanda mu maraso bigira ingaruka ku misinzirire yawe. Niba kandi bikubaho ukaba ubyibushye cyane, cyangwa ugasanga niyo usinziriye usa n’uheze umwuka guhumeka bikaba ikibazo, tabara wisuzumishe.
3. UHORANA UMWERA NDETSE UKARYARYATWA
Impyiko nzima zikora akazi kenshi. Zisohora imyanda mu mubiri, zisohora amazi adakenewe, zifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura, zifasha mu gukomeza amagufa kandi zituma imyunyungugu iba ku gipimo cyiza. Umwera no kwishimagura bihoraho kenshi biterwa nuko imyunyungugu ufite idahagije kandi n’amagufa afite ikibazo ibi rero bikaba ikimenyetso cy’impyiko zinaniwe.
4. USHAKA KUNYARA KENSHI
Kunyara kuko uri kunywa cyane byo si ikibazo. Nyamara niba ushaka kunyara kenshi utananyoye byinshi, by’umwihariko ushaka kunyara kenshi nijoro iki cyaba ikimenyetso cy’impyiko zangiritse. Gusa nanone bishobora kuba ikimenyetso cya prostate yabyimbye ku bagabo cyangwa cy’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Gusa byose bisaba gusuzumwa no kuvurwa.
5. AMARASO MU NKARI
Iyo impyiko ziyungurura amaraso ntizituma hari insoro z’amaraso zicika ngo zibe zasohoka. Nyamara iyo akayunguruzo k’impyiko gatangiye kwangirika za nsoro nazo zibona icyanzu zinyuramo nuko zikaza gusohokana n’imyanda mu nkari. Uretse kuba zaba impyiko zirwaye binashobora guterwa kandi n’utubuye mu mpyiko cyangwa ibibyimba mu mpyiko no mu miyoboro izihuza n’uruhago.
6. INKARI ZIRIMO URUFURO
Izi ni inkari unyara ugasanga zifite urufuro ubwazo Atari rwa rundi ruzanwa nuko ziri kugwa aho uzinyaye ndetse uru rufuro rugatinda kuvaho. Iki ni ikimenyetso cy’uko mu nkari zawe harimo poroteyine nyinshi. Uru rufuro ruba rumeze neza neza nka rwa rundi ubona ukubita amagi yo gukora umureti dore ko poroteyine iboneka mu nkari ariyo albumin ari nayo iba mu magi. Kuboneka kwa poroteyine mu nkari nabyo ni ikimenyetso cy’impyiko zirwaye.
7. KUBYIMBAGANA AHAZENGURUTSE AMASO
Kunyara inkari zirimo poroteyine nyinshi bivuze ko aho kubika poroteyine mu mubiri ahubwo zisohokera. Uku kubyimba ahazengurutse amaso rero ni kimwe mu bimenyetso by’uko poroteyine zagabanyutse mu mubiri kuko nyine ziri kwisohokera. Icyakora hari ibindi bitera kubyimba amaso nko gutinda kubyuka, kudasinzira neza, kurya umunyu mwinshi, kimwe n’izabukuru. Gusa iyo biri guhoraho, waskisuzumisha impyiko.
8. KUBYIMBA IBIRENGE
Kudakora neza kw’impyiko bishobora gutuma sodiyumu idasohoka nuko ikaza kuba nyinshi mu mubiri. Ibi rero bitera kubyimba ibirenge no kubyimba mu bujana bw’ikirenge. Gusa nanone kurwara umutima, umwijima no kuba imitsi yo mu maguru idakora neza nabyo byatera kubyimba ibirenge kimwe no kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso.
9. IKIZIBAKANWA
Iki ni ikimenyetso rusange ku ndwara nyinshi ariko kuba mu maraso hiretsemo uburozi n’imyanda myinshi kuko impyiko zananiwe kubisohora ni imwe mu mpamvu zo kudashaka kurya no guhorana ikizibakanwa
10. GUHORANA IBINYA
Ibi bituruka ku kuba imyunyu yo mu mubiri itaringaniye. Nk’urugero kuba kalisiyumu ari nkeya na fosifore ikaba itari ku gipimo cyiza bishobora gutera kugira ibinya mu mikaya, gufatwa n’imbwa buri gihe. Byose bikaba bituruka ku mpyiko zidakora neza.
Dusoza twibutseko ibi byonyine Atari byo byerekana impyiko zifite ikibazo, kuko no gucika umugongo, cyane cyane igice cyo hasi, kuribwa umugongo w’uruhande rumwe nabyo biri mu mbimenyetso by’impyiko zidakora neza. Icya ngombwa usabwa kwisuzumisha.
Ndipimye aha ndumva nkomeye
ReplyDelete