Nihagazeho mfunga umwuka nuko ndatobora ndamubwira:
-Igitondo kimwe, ubwo nari ngeze mu rugo mvuye ku izamu, mugenzi wanjye yarampamagaye ansaba ko najya kumukorera izamu. Muri iryo joro rero nibwo haje umugore aje kubyara kandi yari atwite inda y’umugabo wanjye.
Namubwiye byose kuva uwo munsi kugeza iyi saha twicaranye. Yanyumvise yitonze nuko arambwira ati:
-Raissa, ikosa rya mbere wakoze ni uko wiyemeje kumubyaza, ese wumvaga wabona imbaraga zo kumubyaza koko? Ibuka ko uri ikiremwamuntu kandi twese tugira intege nke, no kwihangana kwacu kugira iherezo. Wakabaye wariyambaje muganga w’abagore (gynecologue) nubwo byari gushyira ku karubanda ibanga ry’umuryango, ese ubundi hari ubwo ari wowe watumye Stanley gutera iyo nda? Kuki wagize isoni mu mwanya we? Gusa nyine byararangiye, uwo mubyeyi Imana imuhe iruhuko ridashira. Kugenda inyuma y’umugabo w’abandi dore icyo byamubyariye. Mbere yo kukubwira ikosa rya kabiri wakoze, reka mbanze nkubwire: nubwo ntari umuganga, simpamya ko amagambo mabi wabwiye uwo mugore ashobora kuba ariyo yateye urupfu rwe. Hari ikindi kintu cyabiteye utagizemo uruhare kuko no kuva sinumva ukuntu waba wararinze uhava utarabibona. Ndakugira inama yo kuzashaka ifishi y’aho yisuzumishirizaga. Ese ubundi kuki uwamuherekeje yirukanse akimenya ko apfuye?
-Nacyetse ko wenda yumvaga atari bubone icyo yishyura ibitaro mbere yo gutwara umurambo, cyangwa se bukaba ubwoba busanze. Ahubwo ubwo navaga hano bwa mbere nzanye Chris nabwo namubonye kuri sitasiyo ankubise amaso nabwo ariruka!
-Wowe shaka amakuru ya Sonia ku byerekeye ubuzima bwe mbere y’umunsi umwakira.
Noneho ikosa rya kabiri wakoze kandi riremereye ni ugushaka guhisha byose umugabowawe. Hagati y’abashakanye guceceka ni ikosa rya mbere rikomeye iyo hari ikibazo gikomeye cyavutse. Ntabwo uceceka ku bintu nk’ibyo. Waceceka wirinda intonganya cyangwa amahane ariko mu gihe habaye ikosa nk’iryo nta guceceka.
-Nari mfite ubwoba bwo gushinjwa ubwicanyi
-Ubwoba? Wari uziko ubwoba ari nk’agasanduku gakuriramo ibitekerezo bibi? Raissa burya iyo utinya kubabara ahubwo ubabara kurutaho. Ntiwakambuka inyanja mu gihe ugitinya kurohama. Kandi ubwoba wagira bwose, ugomba kuburwanya ukajya mbere. Iyo ibintu ubona bikurenze wiyambaza Imana iguha umurongo nyawo wagenderaho. Nonese ikindi kibazo. Kuki wavuze ko umwana yapfuye?
-Nangaga ko Stanley azamenya ko ari umuhungu we akaba yamwanga kubera ipfunwe ry’amakosa yakoze
-Waribeshye ariko nanone ndakumva. Ikibazo wasahatse kugicyemura mu mbaraga zawe, wiyibagiza ko hari Imana yakuremye kandi ni na yo yatumye umenya amakosa y’umugabo wawe. Uwo munsi ntiwari burare izamu ariko biba ngombwa ko urirara.
-None se nkore iki mama?
-Urasabwa kuvugisha ukuri. Kandi nutabikora, amaherezo uzabona ko ari cyo kintu wakabaye warakoze kizima.
-None se Stanley nandega kuri polisi?
-Azaba akurenganyije. Ese we ki? Ntiyirengagije umwana we ngo asibanganye ibimenyetso? Wowe garagaza ukuri urebe ngo uratuza muri wowe. Kandi niyo yakurega, icyiza ni ukugira umutima utuje. Aho kuba muri gereza y’umutima waba muri gereza y’umubiri. Ubu se nibwo wumva ubayeho neza?
-Mama ndumva mfite ubwoba bwo kubimubwira jyenyine
-Maze kukubwira ko ubwoba nta cyiza bukugezaho. Ntacyo nzagufasha. Uzagaruke ku wa gatandatu utaha nzaba namenye uburyo bwiza uzakoresha ubimubwira. Ni ngombwa ko iryo banga urimena kandi ndabizi neza ko nawe azabohoka akakubwira. Ese kugeza ubu nta makuru ya bene wabo wa Sonia?
-Oya, Stanley yambwiye ko yari imfubyi n’ikinege. Uwo babyaranye umwana mukuru niwe wahageze ariko nawe avuga ko nta burenganzira afite bwo gufata umurambo.
-Yoo. Mbega umukobwa ubabaje. Niba ikuzimu hariyo ubundi buzima ubu ari kwicuza impamvu yemeye kuryamana n’umugabo w’abandi. Ndi kwibaza impamvu ari wowe byabayeho
-Yananyangirije ubuzima ahubwo
-Oya Raissa, ubuzima bwawe ni wowe wabwiyangirije, noneho unabizambya uhishahisha ukuri. Naho ubundi mu myaka yawe ubuzima buba buryoshye. Erega burya imibabaro myinshi ni twe tuyitera. Gusa ngushimiye ko byibuze ubashije kwerura ukavuga byose ntuheranwe n’amabanga.
Nanejejwe n’ikiganiro nagiranye na Ayaba. Ahuiii. Noneho ibyahishwe bigiye guhishurwa, ikibyimbye kigiye kumeneka. Gusa iyo ataba we simba nshoboye kuvuga pee.
Nkuko twavuganye, kuwa gatandatu harageze nditegura njya kumureba. Ariko ngeze iwe nasanze urugo rwuzuye abantu benshi bicaye bari mu kayubi ntawe uvuga. Nahise nanabona bamwe mu bana be nari nzi nuko negera umwe ngo mubaze ibyabaye. Nuko ntungurwa no kumva ko madamu Ayaba yaraye ashizemo umwuka.
-None se ko weekend ishize twari kumwe koko ubu apfuye ate?
-Ntitubizi kuko n’ejo rwose ku manywa yari muzima
Mbega jyewe munyabyago. Maze kubona inzira yo kuvuga ukuri none ndebera uwakamfashije arigendeye. Natashye nasuherewe. Nageze mu cyumba nicara nitangiriye itama numva biranyobeye.
Ese uyu mubyeyi yari abizi ko azaba atakiriho? Ariko se hari umenya umunsi azapfira?
Gusa nyine nubwo yigendeye asize angiriye inama nzima nzakurikiza. Izo ntekerezo zarananije nuko ndasinzira. Umunsi wo gushyingura ugeze nagiye ku itabaro kuko Ayaba uretse kuba inshuti yanjye n’umujyanama yanandereye umwana Chris umwaka urenga.
Nagezeyo nuko nongera kwibuka ukuntu twese ku isi turi abagenzi. Ubu nanjye hari umunsi abantu nk’aba bazaba bateraniye hamwe baje kunshyingura.
Ubu disi iyo aba ahari aba ambwiye uko nzitwara mbwira Stanley inkuru yose y’ukuri. Gusa inama yampaye ngomba gukurikiza hanarimo kumenya amakuru y’ubuzima bwa Sonia. Yabyaye neza nanjye ndi kwibaza ukuntu yaba yaravuye kugeza apfuye. Nanjye nkeneye kumenya by’ukuri inkomoko y’urupfu rwa Sonia. Byibuze nanjye natuza kuko kugeza ubu nishinja ko mfitemo uruhare. Nakomeje kwibaza disi ukuntu akimbona bwa mbere yansabye kuzaza tukaganira byimbitse. Koko agaciro k’umuntu ukamenya agiye. Ibyo bitekerezo nibyo akenshi bidutera kurira kuko tuba tutazongera kumubona ngo tumubwire akaturi ku mutima.
Amarira yatangiye kunshoka ku matama ariko ngerageza kwiyumanganya.
Nkiri muri izo ntekerezo nibwo nabonye umugore yinjira. Burya koko isi ni nk’umudugudu. Nakomeje kumwitegereza, asuhuza abantu benshi nuko aricara. Kuko atari yambonye, nahisemo kumwegera nanjye nkamusuhuza. Ubwo namwegeraga ntaramugeraho yahise akebuka ambonye asa n’utunguwe yibyiringira mu maso nk’aho atari anyiteze kumbona aho hantu.
Ese uyu mugore yaba ari nde?

Inkuru itaha ntizagucike
ndakeka yaba ari wawundi wari urwaje sonia
ReplyDeleteInama ayaba yagiriye Raïssa ni nziza gusa abanze amenye neza ubuzima bwa Sonia mbere yo kugera ku bitaro bityo azaba abonye uko asobanura byose kuko wasanga atariwe ntandaro y'urupfu twe
ReplyDeleteWasanga wa mugore wamuherekeje ariwe wakoze ibara.
ReplyDelete