Umwana yaje amugana nuko Stanley yubura amaso aramwitegereza ahita avuga:
-Iyizire muhungu wanjye. Ukuntu uri mwiza.
Disi amaraso ntiyihishira pee. Nubwo bamwe tutabyibazaho ariko isano y’amaraso ntaho wayicikira. Na Stanley ntiyumvaga ibiri kuba kuko mu gihe namubwiraga ko umwana namuzanye ntiyabihaye agaciro ariko umwana akimugera iruhande yahise amuterura ubona amwishimiye.
Yahise atangira kumukinisha nanjye nkomeza kubareba ntacyo mvuga.
Kuva Chris yagera mu rugo rwacu Stanley yarahindutse. Amwitaho nk’umwana we yibyariye (niko bimeze ariko ntabyo azi) nanjye kandi ndamukunda ntitaye ko ndi mukase. Bashiki be bo bamukunda kubi. Chris rwose urugo rwacu yarugiriyemo umugisha.
Gusa jye na Stanley ibintu byakomeje kuba urudubi. Nasigaye nkeka ko yaba yaranabonye undi Sonia anabeshya ko nta bana n’umugore afite. Nashingiraga ku kuba tumaze imyaka tudakora imibonano mpuzabitsina kandi akaba atarabinziza cyangwa ngo abigire intambara. Niba se jyewe ntabishaka kuko namuzinutswe, ubu we iyo abishaka abigenza ate?
Gusa nyuma y’amezi atatu Chris ageze mu rugo, ijoro rimwe Stanley yaratoboye arambwira:
-Umva Raissa, ubuzima turimo ntibunshimishije na gato. Wagirango nturi umugore wanjye. Ndumva icyiza ari ugutandukana.
-Umva Stanley nanjye kuba nkiri hano nta rundi rukundo, mbigirira abana banjye kugirango bitabahungabanya
-Tuzabasobanurira. Rwose jyewe gukomeza kubaho gutya birananiye pee
-Urifuza ko bigenda gute se?
-Bishobotse ko dusubira kubana nka mbere, nta kibazo byanshimisha
-Ikibazo ntibishobora gusubira nka mbere kuko warampemukiye kandi sinabasha kubyibagirwa.
-Uravuga ibiki Raissa?
Yoo. Ururimi rwarampemuje nivamo, mvuga ibitari ngombwa aka kanya. Nahise nshaka uko nigarura vuba
-Yego narabyumvise ngo mu mugi uhafite inshoreke
-Ngaho mpa ibimenyetso
-Ikibazo nyine nta bimenyetso mfite
-None niba udafite ibimenyetso, kuki ubyemera?
Mu mutima nahise ntekereza ibimenyetso byose mfite, na Chris uri mu rugo we akaba ikimenyetso simusiga ariko mpitamo guceceka. Gutandukana nubwo byari gutuma tubaho buri wese atuje ariko nari mpangayikiye abana. Banakundaga se cyane ku buryo gutandukana kwacu byari kubangiza mu mutwe. Nahisemo gusaba Stanley akampa ukwezi ko kubitekerezaho. Numvaga ntazi icyo nakora ngo Stanley ahagarike gusaba gatanya ariko nanone nkumva kubana na we nanjye bindambiye.
Nahisemo kugisha inama Safi. Arakuze abyaye kane kandi no mu busanzwe ajya angira inama zinyuranye
-Uraho Safi
-Uraho Raissa. Ko mbona udacyeye mu maso?
-Sha ubu ndi mu cyeragati
-Byagenze bite se kandi?
-Sha ibyanjye na Stanley byananiranye
-Ariko se ko utari warambwiye? Hari ikosa wamufatiyemo se? Mu buhe buryo? Yagusobanuriye iki?
-Nta busobanuro yampaye kuko sinigeze mbumusaba ariko yarampemukiye none nananiwe kumubabarira. Kubera abana sinshaka gatanya kuko sinshaka ko babaho bahangayitse
-None se ikibazo kiri hehe ko utari kunsobanurira
-Stanley ntari kwihanganira impinduka zanjye none ashaka gatanya. Gusa yambwiye ko ibintu bisubiye uko byahoze, yareka ibya gatanya tukabana neza. Ikibazo rero rwose sindi kubasha kubyakira ngo mpinduke nsubire nka mbere
Numvaga ntashaka kubwira ukuri kose Safi kuko burya ibanga utabashije kwibikira ntawundi warikubikira. Burya nuwo wita inshuti magara na we aba afite inshuti ye magara nuko bikaba uruhererekane ibyari inama bikaba isoko.
Safi yikije umutima nuko aransubiza:
-Raissa, niba koko uri kwanga Stanley kubera ko yaguciye inyuma, ahubwo ubwo ntiwigeze umukunda. Uyobewe ko abagabo benshi ari nk’impyisi ku nyama? Byangora kukubwira ko wabona umugabo w’intungane kuri iyo ngingo kuko ntawe ndabona. Nta mugore wo gusenya urwe ngo umugabo yamuciye inyuma. Keretse iyo bije byiyongera ku yandi makosa yagukoreye. Ese basi waba warigeze ushaka kumenya icyabimuteye? Wari kumuganiriza akakikubwira. Umugabo iyo amenye ko yaguciye inyuma ukamubabarira arushaho kwitwara neza. Gusa inama naguha, niba ugiye gutandukana na we kuko yaguciye inyuma, ntuzigere ushaka undi mugabo kuko ntacyo azamurusha.
-Ushaka kumbwira ko nta mugabo w’indahemuka ubaho?
-Navuze benshi sinavuze bose. Gusa muri iyi minsi yacu y’iterambere biragoye kumubona. Niba se no mu bitwa abakozi b’Imana bigoye kubona utabikora, kandi bo banasabwa kubaha Imana urumva abayoboke babo ari bo bazabishobora? Rero tegura umutima wawe naho ubundi wazaturika.
-Rero ikimbabaza cyane ni uko yigira nk’aho nta cyabaye.
-Nyine ni umuhanga. Ushaka se aze yirege kandi utamufatiye mu ikosa? Ahubwo ntashaka kugukomeretsa umutima, niyo mpamvu asibanganya ibimenyetso haba kuri wowe no mu baturanyi
-Jye rero nabifashe nk’icyaha ndengakamere, kumpemukira no kungambanira.
-Ubu se jyewe nkubwire iki? Jye umugabo wanjye atunze abandi bagore ku mugaragaro, bivuze ko we ubusambanyi bwe atabuhisha, kandi ntaho nagiye. Icyo nshaka kukubwira, nubona umugore ataye urugo rwe akakubwira ko umugabo amuca inyuma, iyo siyo iba ari impamvu ahubwo iba yabaye imbarutso.
-Noneho ushyigikiye abashaka abagore benshi?
-Oya simbishyigikiye kuko n’amategeko ubusanzwe ntabyemera. Ariko niba koko warakundaga umugabo wawe, ibyo byabaye bisimbuke ukomeze ubuzima bwawe utuje. Ku bwanjye ndumva wamwicaza mukabiganiraho
-None se Safi, ubanye n’umugabo ukazatahura uruhande rwe rubi nyuma wabigenza ute?
-Byaterwa n’uburemere bifite Raissa. Twese tugira ibibi n’ibyiza kandi ibibi byacu bigenda bimenyekana bitewe nuko tugeze aho bigaragarira. Hari n’igihe uruhande rubi rwa mugenzi wawe ruba rworoshye kurenza urwawe rutarigaragaza.
-Urakoze Safi. Ndaza gutekereza icyo gukora.
Ikiganiro na Safi ntacyo cyamariye kuko we yashakaga ko mbwira Stanley ibyo nzi, nanjye kandi simbishaka kuko mu mateka navuga hazamo uwapfuye kandi byahita binshyira mu kagozi. Ikindi nabeshye ko umwana yapfuye. Gusa sinarenganya Safi kuko sinamubwiye inkuru uko iri.
Ubwo nasubiraga mu rugo nibutse ko nemereye Ayaba kuzasubira kumusura. Nahise ntegura kuzajyayo umunsi nzaba ntakoze. Nuko umunsi ugeze njyayo.
-Ko watinze kuza kunsura Raissa? Kuko Chris atakiri hano, ntukinyikoza
-Siyo mpamvu mama. Ahubwo akazi karantwaye
-abana bameze bate n’umugabo
-Bose baraho bameze neza. Naje rero nk’uko wari warabinsabye
-Wagize neza numvaga nshaka ko tuganira
-Ndakumva mama
-Raissa urabizi ndakuze, mfite ubunararibonye mu buzima. Mu myaka yanjye, nta kinyisoba kandi icyo umusore atabona niyo yahaguruka umusaza akibona yicaye. Umutima wanjye warambwiye, ndumva nshaka kugufasha. Uranyumva?
-Yego mama. Ariko sindagusobanukirwa
-Nshaka umbize ukuri umbwire inkuru yose ya Chris.
Iki kibazo cya mama Ayaba cyankoze ku mutima mbura ayo ncira n’ayo mira.
-Ariko nakubwiye uko byagenze ko nyina yapfuye nyuma yo kumubyara.
-Ibyo ni ibyo wambwiye ariko jyewe ndashaka ukuri. Ubusanzwe iyo bigenze gutyo umwana ajyanwa mu kigo cy’imfubyi. Ariko wowe wabaye umugwaneza wiyemeza kumurera. Ni byiza da. Mbwira ikintu cyagukomanze ku mutima ukifuza kurera uriya mwana? Ni iki wishinja muri wowe?
Nibyo koko kirahari ariko numvaga nta muntu n’umwe nshaka kumenera iryo banga. Yarakomeje ati:
-Raissa, mu buto niho umuntu yigira ubwenge, naho mu zabukuru niho ushyira mu bikorwa bwa bwenge wize. Icyo mvuga ndakizi. Fungura umutima wawe uvuge, uruhuke
Naracecetse ahubwo nubika umutwe ndeba hasi. Yamfashe ku kananwa aranyubura umutwe turebana mu maso arambwira ati:
-Raissa ndabibona byakuyobeye kandi ukeneye ubufasha. Uko wazaga kureba umwana nabonaga mu maso yawe ko udatuje. Gusa sinigeze nshaka kubikubaza icyo gihe. Ndabibona ku mutima wawe hariho ibanga. Humura ibanga ryawe nzaribika ariko rwose ruhura umutima kuko ndaguha inama z’ingirakamaro.
Kuri buri jambo yavugaga niko nasukaga amarira, nuko arakomeza:
-Raissa, menya neza ko ntacyo wahisha mu mutima ngo imyitwarire yawe inanirwe kucyerekana. Nudashyira gahunda muri wowe imbere, kandi gahunda ihereye ku kwihana no kwicuza, uko byamera kose uzabona igisubizo. Rero mbwira byose.
Naracecetse, nibaza niba mubwira cyangwa se nkomeza guceceka.
-Raissa, amahirwe aza rimwe mu buzima, hari igihe uyu munsi utazongera kuwugira. Wukoreshe rero umbwire.
Nihagazeho nuko ndatobora ndamubwira nti:

Biracyaza….
Ahwiiiiii
ReplyDelete