Ibanga rikomeye: Agace ka 7

Nahise musubiza nti:

 

-Ese Stanley wabaye iki? Ntabwo byashoboka ko duha umwana umuntu ubonetse wese. Ubwo se ababyeyi be ba nyabo babonetse twazabasobanurira iki? Cyangwa wa mugore wari wamuherekeje agarutse?

 

Nari nzi icyo Stanley ashaka kuvuga. Ari kwibaza niba yakohereza inshuti ye ikaza gufata umwana ariko nanone akibaza niba hakenerwa ibyangombwa kuko nahita menya uwatwaye umwana. Sinzi impamvu agishaka guhishahisha. Niba yananiwe kunyizera ngo atobore ambwire, nanjye sindi bugire icyo mutangariza rwose. Natangiye kumwibazaho. Ese ubundi ubu ndamuzi? Burya koko umuntu ni mugari babivuze ukuri. Uyu munsi Sonia ntahari, umwana ari wenyine ariko Stanley akomeje kuruma gihwa. Ntangiye no kumutinya.

Ijoro ryose naraye mbitekerezaho. Nubwo uyu mwana yavutse mu buryo ntishimiye ariko akeneye umuryango, akeneye kwitabwaho. Gusa nanone ndumva Stanley namara kumenya ukuri nshobora kuzafungwa.

Kuko yari yambwiye ko umwana ashobora kuzabura umutwara nahisemo kumutwara rwihishwa nanjye nkashaka aho bamunderera nkajya mwitaho kugeza igihe se azatoborera akavuga.

Nkurikije uko ari kunyitwaraho sinshaka ko amenya ukuri kose.

 

Nakomeje kubitekerezaho igihe kandi kuko nkora kwa muganga nabashije kwemeza abafata imyanzuro kumpa umwana nkamurera. Nagiye kureba umuyobozi w’ibitaro:

-Hari inshuti yanjye yabyaye umwana upfuye. Ndacyeka afite amashereka. Ese ntitwaba tumuhaye wa mwana mu kurindira ko hari uzaza kuvuga ko umwana ari uwe?

 

Umuyobozi yabigejeje kuri komite ifata imyanzuro nuko banyemerera gutwara umwana. Kugeza aha ntacyo Stanley yari yarakoze cyerekeye uyu mwna. Ukuntu yari yishimye amenye ko yabyaye agahungu, none yararuciye ararumira neza neza. Uyu mugabo ubundi ni gati ki? Urukundo nari mufitiye rwagiye ruyoyoka buhoro buhoro kuko ubuzima bwari bwubakiye ku binyoma gusa. Ndumva ntanashaka kumuguma iruhande.

 

Kuva ijoro uyu mwana yavutsemo, nta kintu cy’ukuri kikimuturuka mu kanwa.

Umwana namurekeye kwa muganga indi minsi ibiri nuko mbona kumutwara.

Kuko ntashakaga kumurerera mu rugo, natekereje kumujyana mu cyaro kimwe aho nari narakoreye mbere yuko nza mu mugi, hakaba hari muri kilometero nka 70 uvuye iwacu. Natekereje mu rugo rwa Ayaba twari inshuti kuva kera. Ni umubyeyi w’imyaka 70 unkunda kubi wari warababajwe nuko navuye aho dore ko ababyeyi baho nabafashaga cyane. Nubwo tutaherukanaga ariko numvaga ari we nasigira uyu mwana

-Muraho mama

-Uraho mwana wa. Yoooo. Raissa uraho? Warahindutse nari nkuyobewe

Yarahagurutse arampobera.

-wari waranyibagiwe mwana wa

-Oya mama ni akazi kaba kamperana

-Nyuma ya wa mukobwa se ubu ntiwabyaye abandi

-yego ubu mfite abana batatu bose ni abakobwa

-Ni byiza. Uzabazane bansuhuze

-yego. None se mama wowe abana bawe bari hehe

-Umuto aherutse gushyingirwa ukwezi gushize.

 

-Rero mama, nzanywe no kugusaba ubufasha

-Mbwira ntacyo nakwima mwana wanjye

-Nabyaje umubyeyi arapfa asiga agahinja

-Yoo. Mbega inkuru ibabaje

-Ikibazo kugeza ubu twabuze uwaza gutwara uwo mwana, na papa we ntiyabonetse. Kuko ari jye namubyaje rero numvise nkwiye gushaka uko uwo mwana abaho kugeza hari mwenewabo ubonetse. None kubera akazi, sinashobora kumwitaho nuko nje nkugana ngo umfashe abe ari hano kugeza igihe nzazira kumufata. Ibisabwa byose nzajya mbiguha ntabwo nakugora

-Oya nta kibazo naze murere. Ntubizi ko abuzukuru banjye barererwa hano bose bakahava ari abasore n’inkumi.

-Urakoze mama. Nari nje kuguteguza ubwo nzamuzana mu minsi ibiri iri imbere.

 

Nasubiye ku bitaro mbanza kuzuza impapuro za ngombwa. Niyandikishije nka nyina naho se akomeza kuba Stanley. Umwana we namwise Chris. Iminsi ibiri ishize namujyanye kwa Ayaba musigira amafaranga azamufasha, ibikombe by’amata, za diapers n’ibindi nkenerwa byose.

 

Ngarutse mu rugo, kugirango nkomeze guhisha byose nabwiye Stanley ko wa mwana na we yapfuye.

Akimara kubyumva nahise mbona asuherewe ndetse ananirwa kurya. Yamaze iminsi atajya ku kazi akambwira ko ashaka kuruhuka. Ndabyumva: abuze uwari kuzamubera umuzungura. Kwicuza, kwigaya byari mu mutima we. Kuba atarabashije kuza kwemera umwana, bishobora kuba intandaro y’urupfu rwe, niko yibazaga.

 

Na n’ubu yananiwe kumbwiza ukuri.

-Ese Stanley ufite ikihe kibazo?

-Ntacyo Raissa.

Naramwihoreye nanjye

 

Nyuma y’ibyumweru bibiri nagiye kwa muganga na bo mbabwira ko wa mwana yapfuye. Nabikoze nkugirango hatazagira uzaza kumbaza uwo mwana amaherezo.

 

Gusa kubeshya ni ikintu kibi kuko iyo wabitangiye ugenda ubijyamo buhoro buhoro kugeza igihe uzabonera ko uri mu nzira itari yo.

 

 

Nakomeje kujya njya gusura Chris kabiri mu kwezi. Yakomeje gukura aba umwana mwiza ushimishije. Sinzi icyanteye kumukunda ariko nari mwishimiye rwose.

 

Ibye byose ntawe nigeze mbibwira. Gusa ubuzima bwanjye na Stanley bwagiye buhinduka kugeza ubwo twari dusigaye tubana nka musaza na mushiki aho kubana nk’umugabo n’umugore. Mu buriri ntacyo yari akimbaza kuko nari narazinutswe. Numvaga twatandukana ariko ngatinya ko abakobwa banjye bazakura nabi batabona se.

Nakomeje kubika ibanga mu mutima kugeza ubwo agatekerezo kanjemo

 

Nabwiye Stanley ko ubwo nta muhungu twabyaye dushobora gushaka uwo twarera. Ariko yahise abihakana

-Niba ushaka umuhungu uzamubyare

-None se ni jye ntanga igitsina cy’umwana?

Kugira ahindure ibitekerezo byansabye kubigendamo buhoro kugeza ubwo yaje kwemera ko umwana tumushaka tukamurera.

Namubwiye ko hari aharererwa imfubyi najya gufata umwana nuko aranyemerera.

Chris yari agejeje imyaka ibiri. Nuko igitondo kimwe nsubira kwa Ayaba nzana Chris mu rugo. Ariko Ayaba arambwira:

-Unteye irungu, ariko jya unyuzamo unsure

-Yego mama. Nzajya nza uko nshoboye

-Yego jya uza nshaka ko tuvugana ku hazaza h’uwo mwana.

-Hari ikibazo afite?

-Oya ntacyo gusa wowe uzaze

 

Nashyize umwana mu modoka ngenda nibaza ibyo Ayaba ashaka kumbwira. Umwana we yari yishimye agenda yikinira mu modoka. Nanjye numvaga mwishimiye cyane.

Ndi hafi kugera mu rugo nanyuze kuri sitasiyo gushyira esanse mu modoka.

Nahise mbona umuntu ari gushyira esanse muri moto ariko ambonye mbona agize ubwoba. Naramwitegereje mbona hari ahantu muzi gusa sinahibukaga. Yahise yatsa moto aragenda. Nkiri kwibaza ahantu naba muzi nahise nibuka ko ari wa mugore waherekeje Sonia kwa muganga. Ariko nkibaza impamvu ambonye akagira ubwoba agahita agenda? Nongeye kwibaza impamvu no kwa muganga akimenya ko Sonia apfuye yahise yiruka ubutagaruka.

Sinabyitayeho narikomereje ibyanjye ngera mu rugo, umugabo nsanga adahari ariko bugoroye arataha mubwira ko umwana namuzanye.

-Stanley umwana namuzanye kandi namwiyandikishijeho nka mama we nawe ukaba papa

-Sawa

-Ubu araryamye, abakobwa bishimiye ko babonye musaza wabo ubwo nawe uzagerageze umubere papa mwiza

-Raissa wasahakaga umuhungu, wamubonye. Ndeka rero

-Ariko ni agahungu kandi ntitwakabyaye.

-Abakobwa banjye nyamara barampagije

 

Mbega indyarya. Stanley yarahindutse peee. Cyangwa niko yahoze ahubwo ni jye ntari muzi?

 

Bucyey ubwo twari twicaye muri salon, bamaze kugaburira Chris ibya mu gitondo yaje atugana nuko yegera Stanley ashaka kumukoraho.

Stanley wari uri gusoma ikinyamakuru yahise yubura umutwe agikubita amaso Chris ahita…

 

 
Agace gakurikira ntikazagucike

Comments

  1. NshimtevRaisaa kuko atatumye uyu mwana arerwa n'abandi akaba ageze n'aho amuzanye iruhande rwa se byibura ari kurerwa na she ,ariko se iri banga rizabikwa kugeza ryari ?

    ReplyDelete
  2. Ahaaa
    Uyu mwana natagukiza azagukoraho niko nkubwiye?
    Gsa Imana izagufashe ntazabe intandaro yo gusenyuka kwanyu na Stanley nubwo yakubeshye nawe wakoze nkibye.

    ReplyDelete
  3. Iribanga rirakomeye rwose

    ReplyDelete
  4. ikinyoma cyahawe intebe muri runo rugo.

    ReplyDelete
  5. Ubu c disi azabika iri Banga kugeza ryari

    ReplyDelete

Post a Comment