Ibanga rikomeye: Agace ka 5

Terefoni yakomeje gusona ndayihorera, arongera arahamagara bwa kabiri noneho nditaba.

-Allo

-Uri hehe?

-Mbega ikibazo! Urumva izi saha naba ndi hehe

-Mbwira wowe. Mperuka haba umubyaza ku izamu

-Yego niko bikimeze. Kuki ubimbajije?

-Ntacyo ni akabazo k’amatsiko gusa. Ijoro ryagenze neza se

-SI cyane

-Nta mugore wabyaye?

-Ese noneho ibibazo byawe bite byabyo?

-Ni ukuganira gusa. Urataha ryari?

-Ku isaha isanzwe.

-Urasanga nagiye ku kazi ubwo nugera mu rugo umbwire

 

Nahise nibaza kabiri kangahe ajya ambwira kumuhamagara ngeze mu rugo? Arashaka amenye neza ko navuye kwa muganga ahite ajya kureba ihabara rye. Ubwo ndamuhamagara noneho nategereze

 

Urusaku rwa Beatrice rwankuye muri ibyo bitekerezo kandi nari nkiri mu kababaro nuko mubwira nabi

-Ese wowe ko uri kunsakuriza bite byawe?

-Ndababara cyane muganga

-Urababara? Mu kanya harya si wowe wasekaga abandi

-Muganga mbabarira ndakwinginze

 

Naramusuzumye, yari hafi kubyara. Nahise mushyira ku gatanda nuko rwose abyara vuba umwana w’umuhungu w’ibiro bine. Gusa umutima wanjye ntiwari uri hamwe nakomezaga kwibaza ibimaze kumbaho.

 

Koko yanamwise cherie? Aranavuga ngo umuzungura we arabonetse? Nyamara kandi yambwiraga ko abana batatu bahagije ntawundi ashaka kurenzaho. Mbega indyarya!! Uyu mwana aje kuba ikibazo kuri jye n’abana banjye.

 

Narongeye ndeba aho Sonia ari. Yari yasinziriye kubera umunaniro yari afite. Araruhutse naho jye ndi gushenguka mu mutima. Nahise mukangura

 

-Ntunazi aho ikinyendaro cyawe kiri none urasinziriye?

-SInakubajije se ukambwira guceceka? Ese ubundi kuki unyitira umwana ikinyendaro? Afite se kandi tumaze kuvugana.

 

Naramuretse ndagenda. Nasubiye gusuzuma Beatrice wari umaze kubyara. Nkiri kumusuzuma nibwo mugenzi wanjye yahise aza nuko muha raporo y’ijoro

-Waramutse Raissa

-Waramutse Adele. Ubwo ari wowe uhageze mbere dore uko bimeze: iri joro nabyaje abagore batatu. Uwa mbere ni Mairi ari muri maternite mu cyumba cya 4, undi ni Sonia aracyari aho babyarira gusa we ntiyipimishirizaga hano kandi umwana we ari muri pediatrie yavukanye ikibazo, uwa 3 ni Beatrice niwe umaze kubyara.

-Sawa, genda uruhuke neza

 

Nahinduye imyenda nambara iyanjye nuko mbere yo gutaha mbanza kunyura muri pediatrie kureba wa muhungu gusa nsanga nta gatege. Yari yavukanye ikibazo cy’umutima udatera neza. Gusa muganga anyizeza ko atari ikibazo gikomeye cyane biri bukire. Imana imfashe ntapfe. Bavuga ko ari jye wamwishe.

 

Ngeze mu rugo nahise nzimya terefoni ndetse n’iyo dusigira umukozi ndayizimya. Niba ashaka kumenya aho ndi bimuzane mu rugo.

Nararyamye ariko mbura ibitotsi. Ahubwo nakomeje kurira cyane. Ngiye kumva numva imodoka ye iraje nuko mpita nkaraba mu maso ngo ataza no kumenya ko narize. Sinashakaga ko agira icyo amenya kugeza umunsi we azivugira.

Yatunguwe no gusanga ndi maso

 

-Numvaga ubu usinziriye

-Nkangutse ngiye mu bwiherero

-Nari nakubwiye ngo nutaha umbwire

-Nabyibagiwe

-Naguhamagaye ariko ndakubura

-Wasanga ubwo yashizemo umuriro

-Ko n’iyo dusiga hano se idacamo

-Ubwo abana baba bayicokoje ikazima

-Nari nje kureba ko ari amahoro.

 

Mu mutima naratekereje: wa mubeshyi we wavuze ko uje kureba ko ndi mu rugo ngo ubone uko ujya kureba inshoreke yawe kwa muganga utuje.

Nuko arambwira:

-Ni nde se wasize kwa muganga?

Aha nahise numva ko ashaka kumenya ko uwo nahasize baziranye ngo ataza kumuvumbura. Nuko muha igisubizo gituma atari bujyeyo:

-Ku manywa haba hari ababyaza bane, uwo nahasize ni uwaje mbere.

-Ese ugira mugenzi wawe witwa Ruth?

Nahise nsekera mu mutima

-Yego arahari twararanye izamu.

-Kuki se?

-Numvaga naniwe nuko ndamuhamagara. Ni nawe wabyaje jyewe nahise ndyama ndasinzira. None se wamubwiwe n’iki?

-Ni mugenzi wanjye baziranye. Reka nsubire ku kazi

 

Mbega umubeshyi. Yigize nyoni nyinshi ku buryo iyo mba ntari nibereye kwa muganga ntacyo nari gucyeka.

 

Agiye nongeye kwibaza byinshi. Nkicuza icyatumye ntaniga Sonia ubundi nkigarura nti ibyo nakoze ni byo bizima. Nkiri muri ibyo bitekerezo niho umukozi yambwiye ko hari umuntu unshaka.

-Ni nde?

-Ni tantine Safi

-Mubwire ko nje

 

Izi saha se Safi aje gukora iki hano ko yakabaye ari ku kazi. Nahise njya kumureba muri salon.

 

-Safi kuki uje hano izi saha

-Terefoni yawe ntiri gucamo

-Sha nari nayizimije nshaka kuruhuka. Ni amahoro se?

-Wabyaje umugore witwa Sonia, none twabuze uko duhamagara umugabo we kuko ku ifishi nta nimero ze zanditseho

-Ariko yari afite umuherekeza muba mwamubajije

-Ikibazo yahise yiruka akimara kumenya ko Sonia apfuye!

-Ngo iki?

-Yapfuye

-Gute se? Byagenze gute?

-Umuvuduko w’amaraso wari hejuru cyane, arava cyane abaganga bananirwa kumuramira

 

Natangiye kwishinja ariko nanone numva ko ntacyo nakoze cyatuma ava cyane. Namukankamiye, sinanamubwiye aho umwana we ari ndetse umwana we mwita ikinyendaro. Ese ibi byatuma ava cyane kugeza apfuye? Gusa sinamusuzumye bihagije amaze kubyara ariko sinumva niba ari jye ubiteye pee. Nari muri ibo bitekerezo nuko Safi aramvugisha

-Raissa umeze neza?

-Yego meze neza

-Oya wimbeshya. Urupfu rw’uwo mugore ruraguhungabanyije?

-Yego pe

-Ariko uri umubyaza ibi urabibona nubwo atari kenshi ariko kuba umubyeyi yapfa abyara cyangwa nyuma yo kubyara birashoboka. Hari icyo utamukoreye se?

-Yewe ntacyo namufashije nk’abandi bose

-Ubwo rero ntubyibazeho cyane niko Imana yabishatse.

-Nta kundi none se kuki uje kundeba?

-Nari nje kureba niba wenda hari nimero ufite kuko ni nawe wajyanye umwana muri pediatrie

-Reka nze ahubwo tujyane kwa muganga.

 

Urupfu rwa Sonia aho kuntera umutuzo ahubwo rwarushijeho kumpungabanya. Nibamenya ko ari jye wamubyaje, kandi bakamenya ko inda ari iya Stanley bizagenda bite? Kubaho kwe byari bimpangayikishije none no gupfa kwe ndumva biri bunkururire ibibazo pee.

 

Twageze ku bitaro dusanga wa mugore wirutse ntaragaruka. Sonia bari bajyanye umurambo we mu buruhukiro bategereje ko hari uwaza kuwufata muri benewabo. Nibajije niba Stanley yaba azi ko Sonia yapfuye, gusa ntawe nahasanze bivuze ko yari yatinye kuhaza. Mbere yo gusubira mu rugo narebye wa mwana aho ari mbona ari gutera mitende

Nagarutse mu ibyariro nsanga aho bakuye Sonia harambitse terefoni ye. Nahise ndeba mbona ntawe uri kumbona nuko mpita nyifata njya mu bwiherero.

Nasanze Stanley yahamagaye inshuro 10 atitabwa, mpita njya kureba ubutumwa bandikiranaga. Mbega imitoma weee! Buri butumwa nasomaga nahitaga ndira, kuko ayo magambo sinajyaga jyewe nyabwirwa. Nahise mbona ko koko kubana byashobokaga.

Nahise nsiba ubutumwa bwose bandikiranaga, nkuramo sim card nyijugunya mu musarane nuko terefoni ndagenda nyisubiza aho yari iri nditahira.

 

Nabaye nkisohoka mu bitaro nkubitana na Stanley nawe ari kwinjira. Yatunguwe no kumbona kwa muganga kandi yasize ngiye kuryama. Naraparitse ndasohoka nawe araparika.

Nuko aritanguranwa arambaza ati:

 

 
Agace gakurikira ntikazagucike

Comments

  1. Ariko Mana weeee, sonia yishwe nuko atakurikiranwe, kdi nako kana ikibazo cyako nuko rurh yabatereranye. Ruth azarera agapfubyi kbsa

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu23 September 2019 at 19:39

    Ntabwo ari Ruth ni Raissa. Nta Ruth uhari ni uwo Raissa yahimbye ngo umugabo atamenya ibijya mbere

    ReplyDelete
  3. Yewe mbega ibyago Raissa agize.Ubu se koko uyu mwana abaye uwande?Ubu se azabasha guhisha iri banga kugeza ryari?Abagabo baca inyuma abo bashakanye bakwiriye kwihana.

    ReplyDelete
  4. Mbega ibibazo weeee!
    Cyakora uwo mugore azize kutitabwaho kabisa!
    Ubu se uri banga Raissa azaribika mpaka ryari?! Ubu se uriya mwana we azaba uwa nde?

    ReplyDelete
  5. Mbega ngo birba bibi weeeee rwose Sonia azize uburangare bwa Raïssa wari wuzuye uburakari gusa Imana imufashe umwana abeho

    ReplyDelete
  6. Mbega weeee
    Uyu azize ko atitaweho mugihe b yari ngombwa
    Imana ifashe ako kana kazabeho

    ReplyDelete
  7. Mbega iyi nkuru itumye nanga abagabo nkabatera nicyizere. Gusa mwabakobwa mwe kubyarana numugabo wabandi ndi ikosa rikomeye ikindi nuko ari inkuru nyine naho ivuriro kugira umubyaza umwe ni risque uriya mubyeyi iyo asanga abandi babyaza ntaba apfuye

    ReplyDelete

Post a Comment