Nakomeje kwibaza niba ndengera inyungu z’umuryango wanjye cyangwa niba ndengera icyubahiro cy’akazi.
Narabanje mfata akanya ko gutuza kuko niyumvagamo kutabona imbaraga zo kubyaza Sonia pee.
Rimwe numvaga mu mutwe handimo kumuhitana ubundi nanone nkibukako kuva mvutse ntigeze mba umugome n’umuhemu. Ubundi guhemuka ni ibikorwa by’injiji naho umuhanga ntahemuka niyo yahemukirwa. Gusa nanone numvaga ntabasha kwikururira uzanteza ibibazo. Kuko niba uwa mbere yaramucitse aha byabonekaga ko noneho uyu mwana azahita amuhuza n’umugabo wanjye dore ko ngo yari yaranemeye kuba umugore wa kabiri.
Aha nari mbizi ko umujinya ushobora kunkoresha amakosa akomeye. Nahise nibuka ubwo narangizaga amashuri yanjye y’ubuganga ubwo narahiraga indahiro ya Hippocrate (Hippocratic oath). iyo ndahiro mu magambo y’icyongereza ivuga gutya:
Iyi ndahiro nahise nyibuka. Mpita mfata umwanzuro wo kutareka ngo Sonia apfe gusa nanone numva kumubyaza ntabishoboye.
Nahise mpamagara Safi nubwo bwari bwije ariko nashakaga kumwitabaza ngo aze amfashe. Nimero yanze gucamo inshuro ebyiri zose.
Byanze nahamagaye Juliette nari nasimbuye, nubwo yari yakoze amanywa we yatahaga hafi yari kuza akamfasha uwo gusa akongera akigendera. Yaciyemo kabiri atayifata numva ko ubwo yasinziriye cyangwa se atari hafi yayo.
Byaranyobeye. Mbona ko uru rugamba ngiye kururwana jyenyine nkifasha.
Uko iminota yashiraga niko Sonia yarushagaho gutaka, binyongerera umujinya n’uburakari kuko atwitiye umugabo wanjye. Nahise numva ngiye kumurangiriza ubuzima kandi byari byoroshye. Uwamuherekeje ari hanze kandi ntabwo azi ko ndi umugore wa Stanley. Aha nta kibazo mbifitemo. Nakomeje kwegera Sonia mfite uburakari kandi nafashe umwanzuro.
Ubwo namugeraga imbere namusabye kujya ku gatanda ko kubyariraho ariko yari yananiwe atari bubibashe
-Muganga mfasha simbasha kwihagurutsa
-Ngufashe? Ubwo nturwaye? Ngufashe se ni musaza wanjye waguteye inda? Niba utabasha kwijyanayo, byarira aho
Namwitegereje asindagira ajya ku gatanda. Narabibonaga ko ari kuribwa ariko numvaga ntamufasha. Aha rwose ushobora kungaya cyangwa ntungaye ariko uri mu mwanya wanjye wabyumva. Gufasha uwagutwariye umugabo si ibintu byapfa korohera buri wese. Gusa udakomeye waharwarira umutima. Aha ni ho naboneye koko ko nkomeye. Ikitwakishe koko kiragukomeza.
Amaze kugera ku gatanda nafashe terefoni ngo nongere mpamagare Safi bwa nyuma. Ariko ntarahamagara numva Sonia ashakuje cyane ndebye aho ari mbona umutwe w’umwana uri gusohoka.
Nkore iki? Uje kunyangiriza ubuzima dore yari agiye kuvuka. Amahitamo ndayafite yo kumureka akavuka cyangwa kumuhitana avuka bikarangira. Ese mubyaze nk’abandi nirengagije ikidutanya cyangwa nirengere?
Narongeye nibuka ya ndahiro. Mu isomo ry’imyitwarire ya muganga (deontologie medicale) nibutse ko twigishijwe ko tugomba gutabara buri wese niyo yaba umwanzi wacu kuko tubereyeho gukiza atari ukwica. Aha niho nahise mbona ko ibyo nitaga isomo byari bije mu buzima bwanjye.
Sonia yakomeje gutaka kandi uko yatakaga nabonaga ko atari bubashe kugenda kuko umutwe w’umwana wari mu matako. Ntatabaye vuba umwana arapfira mu matako ndetse na nyina bashobora kujyana. None nkore iki?
Aha niho ubumuntu bwacu bugaragarira. Usanganywe ubugome uhita ukora ibikujemo. Ariko iyo ufite umutima usanzwemo urukundo uhitamo gukora neza utitaye ku bizakurikiraho.
Nahise mufasha kurira agatanda ko kubyariraho ariko amarira yaratembaga ndetse umutima wenda gusandara.
-Sunika
Ntiyasunitse n’ingufu nyinshi kuko yari yananiwe pee. Nahise mukubita urushyi ngo asunike n’ingufu, ahita asunika umwana arasohoka.
Nkibona igitsina cy’umwana ibindi bibazo byaravutse: yari abyaye umuhungu kandi jyewe nabyaye abakobwa gusa. Ubu koko Mana naguhemukiye iki ngo unkorere ibi?
Nagiye gutunganya umwana ariko muri jye harimo ibindwaniramo ngo mwambure ubuzima. Gusa nanone niyumvisemo kudahemuka. Uyu mwana ararengana si we wabihisemo. Ikosa ni irya Stanley wanciye inyuma na nyina wemeye kuryamana n’umugabo w’abandi. Nubwo mbabaye ariko uyu mwana ni umuziranenge.
Nubwo numvaga ko urukundo rwa Stanley yakundaga abakobwa be uyu muhungu aje kurutwara ariko nahisemo gutuza, mutunganya neza.
Naramwambitse ibishyushye ariko sinahita muzanira nyina. Nahise nza kureba uko nyina ameze nuko ambonye nje nta mwana ahita ambaza
-Muganga umwana wanjye ari hehe?
-Ndamuryamishije
-Nabyaye iki se?
-Nonese urinze ubyara utazi igitsina cy’umwana? Ntiwanyuze muri echographie?
-Nyinyuzemo ariko sinigeze mbaza igitsina. Nashakaga kuzatungurwa gusa.
Nahise nanga kumusubiza ahubwo mpindura ikiganiro
-None se umugabo wawe ari he
-Ubwo niba adahari buriya habuze umubwira
-None se ntimubana
-Oya ubu ari isafari. Gusa nibamubwira arahita aza
Nari mbizi ko ambeshye ariko sinamubwira ko hari icyo nzi. Arongera arambaza
-Ese muganga wanyeretse umwana
-Ese wa mugore we sinakubwiye ko aryamye? Wintera stress
-Ese muganga habaye iki? Ko naje ukanyakira neza ni irihe kosa nagukoreye koko?
Naramwihoreye nsubira kureba umwana aho aryamye. Mpageze nsanga akana kari guhumeka nabi
Nahise muterura njya ahavurirwa abana. Ni ngombwa gutabara uyu mwana kuko aramutse apfuye bakamenya ko ari jye namubyaje kandi bakamenya isano yanjye na se, nta kabuza bamungerekaho bavuga ko namwishe mbishaka.
Mvuyeyo nagarutse kureba Sonia akomeza kumbaza umwana we
-Umva umwana ntameze neza namujyanye aho bavurira abana
-Ngo? Yagize ikihe kibazo se?
-Umva mbabarira wikomeza kunsakuriza rwose.
Uko nitwaye kuri Sonia siko nsanzwe. Nananiwe guhisha uburakari n’agahinda byanjye, mbimutura hejuru.
Sonia dore ko atari azi icyabaye, yaransabye:
-Muganga none se wantije basi terefoni ngahamagara umugabo wanjye?
Ngo umugabo we? Cyangwa umugabo wanjye? Uyu mugore ashaka aka munani ariko. Gusa nanone ni andi mahirwe mbonye yo kumva niba koko ndi bwumve ijwi rya Stanley nzi. Nuko kuko nari nzi ko gukoresha iyanjye byatuma Stanley ahita amenya ko namuumbuye ndamusubiza:
-Reka ahubwo njye kureba iyawe cyangwa uwaguherekeje.
Narayizanye nuko ndayimuha
-Muhamagare hanyuma ushyiremo ijwi ryo hejuru
-Kubera iki muganga?
-Ntubizi se ko ubusanzwe bitemewe gukoresha terefoni mu ibyariro? Kora ibyo nkubwiye cyangwa nkubuze kumuvugisha.
Gusa nashakaga kwiyumvira ikiganiro cyose. Yarahamagaye terefoni ntiyanasonnye gatatu ahita yitaba
-Allo
Neza neza ni ijwi rya Stanley
-yego cheri. Nabyaye sha
-None se kuki utambwiye ko ugiye kwa muganga. Mba nahise nza vuba. Umwana se umuhungu cyangwa umukobwa
-Yewe ntibarambwira nanjye
Nahise mwongorera ngo ni umuhungu. Nuko arabimubwira
-Mana we!! umuhungu noneho. Noneho ubu mbonye umuzungura w’ibyanjye
-Gusa ntameze neza ari aho bavurira abana
-Umva ndaje vuba
-Ariko sindi kuri Saint Pierre
-None uri hehe?
-Kuri Belle Sante
-Ngo iki? Ni uwuhe muganga wakubyaje?
Nahise nsekera mu mutima nuko nongorera Sonia ngo mubwire ko nitwa Ruth
-Yitwa Ruth
-Ruth? Mumpe basi tuvugane
Nahise nzunguza umutwe byo guhakana
-Yewe ari mu kazi kenshi arahuze
-None se ni nde waguherekeje?
-Ni inshuti yanjye ntumuzi
-Ese sinabikubujije. Ugira inshuti nyinshi ntanazi. Ubu se hagize ikikubaho namenya mbaza nde? None se kuki waje kubyarira aho?
- Kuko wari wambwiye ko icyumweru cyose utazaboneka nagiye gusura inshuti niho inda yamfatiye rero.
-Sawa ndi buguhamagare.
Akimara gukupa yahise ampamagara. Narayitegereje. Ndabizi ko yashakaga kumenya niba ndi kwa muganga nanone ukuntu habyaje Ruth kandi iwacu harara izamu umuntu umwe.
Ese nitabe cyangwa mwihorere?
Ari wowe wamwitaba cyangwa wamwihorera?

I swear to fulfill, to the best of my ability and judgment, this covenant:
I will respect the hard-won scientific gains of those physicians in whose steps I walk, and gladly share such knowledge as is mine with those who are to follow.
I will apply, for the benefit of the sick, all measures [that] are required, avoiding those twin traps of over treatment and therapeutic nihilism.
I will remember that there is art to medicine as well as science, and that warmth, sympathy, and understanding may outweigh the surgeon's knife or the chemist's drug.
I will not be ashamed to say "I know not," nor will I fail to call in my colleagues when the skills of another are needed for a patient's recovery.
I will respect the privacy of my patients, for their problems are not disclosed to me that the world may know. Most especially must I tread with care in matters of life and death. If it is given me to save a life, all thanks. But it may also be within my power to take a life; this awesome responsibility must be faced with great humbleness and awareness of my own frailty. Above all, I must not play at God.
I will remember that I do not treat a fever chart, a cancerous growth, but a sick human being, whose illness may affect the person's family and economic stability. My responsibility includes these related problems, if I am to care adequately for the sick.
I will prevent disease whenever I can, for prevention is preferable to cure.
I will remember that I remain a member of society, with special obligations to all my fellow human beings, those sound of mind and body as well as the infirm.
If I do not violate this oath, may I enjoy life and art, respected while I live and remembered with affection thereafter. May I always act so as to preserve the finest traditions of my calling and may I long experience the joy of healing those who seek my help.
Iyi ndahiro nahise nyibuka. Mpita mfata umwanzuro wo kutareka ngo Sonia apfe gusa nanone numva kumubyaza ntabishoboye.
Nahise mpamagara Safi nubwo bwari bwije ariko nashakaga kumwitabaza ngo aze amfashe. Nimero yanze gucamo inshuro ebyiri zose.
Byanze nahamagaye Juliette nari nasimbuye, nubwo yari yakoze amanywa we yatahaga hafi yari kuza akamfasha uwo gusa akongera akigendera. Yaciyemo kabiri atayifata numva ko ubwo yasinziriye cyangwa se atari hafi yayo.
Byaranyobeye. Mbona ko uru rugamba ngiye kururwana jyenyine nkifasha.
Uko iminota yashiraga niko Sonia yarushagaho gutaka, binyongerera umujinya n’uburakari kuko atwitiye umugabo wanjye. Nahise numva ngiye kumurangiriza ubuzima kandi byari byoroshye. Uwamuherekeje ari hanze kandi ntabwo azi ko ndi umugore wa Stanley. Aha nta kibazo mbifitemo. Nakomeje kwegera Sonia mfite uburakari kandi nafashe umwanzuro.
Ubwo namugeraga imbere namusabye kujya ku gatanda ko kubyariraho ariko yari yananiwe atari bubibashe
-Muganga mfasha simbasha kwihagurutsa
-Ngufashe? Ubwo nturwaye? Ngufashe se ni musaza wanjye waguteye inda? Niba utabasha kwijyanayo, byarira aho
Namwitegereje asindagira ajya ku gatanda. Narabibonaga ko ari kuribwa ariko numvaga ntamufasha. Aha rwose ushobora kungaya cyangwa ntungaye ariko uri mu mwanya wanjye wabyumva. Gufasha uwagutwariye umugabo si ibintu byapfa korohera buri wese. Gusa udakomeye waharwarira umutima. Aha ni ho naboneye koko ko nkomeye. Ikitwakishe koko kiragukomeza.
Amaze kugera ku gatanda nafashe terefoni ngo nongere mpamagare Safi bwa nyuma. Ariko ntarahamagara numva Sonia ashakuje cyane ndebye aho ari mbona umutwe w’umwana uri gusohoka.
Nkore iki? Uje kunyangiriza ubuzima dore yari agiye kuvuka. Amahitamo ndayafite yo kumureka akavuka cyangwa kumuhitana avuka bikarangira. Ese mubyaze nk’abandi nirengagije ikidutanya cyangwa nirengere?
Narongeye nibuka ya ndahiro. Mu isomo ry’imyitwarire ya muganga (deontologie medicale) nibutse ko twigishijwe ko tugomba gutabara buri wese niyo yaba umwanzi wacu kuko tubereyeho gukiza atari ukwica. Aha niho nahise mbona ko ibyo nitaga isomo byari bije mu buzima bwanjye.
Sonia yakomeje gutaka kandi uko yatakaga nabonaga ko atari bubashe kugenda kuko umutwe w’umwana wari mu matako. Ntatabaye vuba umwana arapfira mu matako ndetse na nyina bashobora kujyana. None nkore iki?
Aha niho ubumuntu bwacu bugaragarira. Usanganywe ubugome uhita ukora ibikujemo. Ariko iyo ufite umutima usanzwemo urukundo uhitamo gukora neza utitaye ku bizakurikiraho.
Nahise mufasha kurira agatanda ko kubyariraho ariko amarira yaratembaga ndetse umutima wenda gusandara.
-Sunika
Ntiyasunitse n’ingufu nyinshi kuko yari yananiwe pee. Nahise mukubita urushyi ngo asunike n’ingufu, ahita asunika umwana arasohoka.
Nkibona igitsina cy’umwana ibindi bibazo byaravutse: yari abyaye umuhungu kandi jyewe nabyaye abakobwa gusa. Ubu koko Mana naguhemukiye iki ngo unkorere ibi?
Nagiye gutunganya umwana ariko muri jye harimo ibindwaniramo ngo mwambure ubuzima. Gusa nanone niyumvisemo kudahemuka. Uyu mwana ararengana si we wabihisemo. Ikosa ni irya Stanley wanciye inyuma na nyina wemeye kuryamana n’umugabo w’abandi. Nubwo mbabaye ariko uyu mwana ni umuziranenge.
Nubwo numvaga ko urukundo rwa Stanley yakundaga abakobwa be uyu muhungu aje kurutwara ariko nahisemo gutuza, mutunganya neza.
Naramwambitse ibishyushye ariko sinahita muzanira nyina. Nahise nza kureba uko nyina ameze nuko ambonye nje nta mwana ahita ambaza
-Muganga umwana wanjye ari hehe?
-Ndamuryamishije
-Nabyaye iki se?
-Nonese urinze ubyara utazi igitsina cy’umwana? Ntiwanyuze muri echographie?
-Nyinyuzemo ariko sinigeze mbaza igitsina. Nashakaga kuzatungurwa gusa.
Nahise nanga kumusubiza ahubwo mpindura ikiganiro
-None se umugabo wawe ari he
-Ubwo niba adahari buriya habuze umubwira
-None se ntimubana
-Oya ubu ari isafari. Gusa nibamubwira arahita aza
Nari mbizi ko ambeshye ariko sinamubwira ko hari icyo nzi. Arongera arambaza
-Ese muganga wanyeretse umwana
-Ese wa mugore we sinakubwiye ko aryamye? Wintera stress
-Ese muganga habaye iki? Ko naje ukanyakira neza ni irihe kosa nagukoreye koko?
Naramwihoreye nsubira kureba umwana aho aryamye. Mpageze nsanga akana kari guhumeka nabi
Nahise muterura njya ahavurirwa abana. Ni ngombwa gutabara uyu mwana kuko aramutse apfuye bakamenya ko ari jye namubyaje kandi bakamenya isano yanjye na se, nta kabuza bamungerekaho bavuga ko namwishe mbishaka.
Mvuyeyo nagarutse kureba Sonia akomeza kumbaza umwana we
-Umva umwana ntameze neza namujyanye aho bavurira abana
-Ngo? Yagize ikihe kibazo se?
-Umva mbabarira wikomeza kunsakuriza rwose.
Uko nitwaye kuri Sonia siko nsanzwe. Nananiwe guhisha uburakari n’agahinda byanjye, mbimutura hejuru.
Sonia dore ko atari azi icyabaye, yaransabye:
-Muganga none se wantije basi terefoni ngahamagara umugabo wanjye?
Ngo umugabo we? Cyangwa umugabo wanjye? Uyu mugore ashaka aka munani ariko. Gusa nanone ni andi mahirwe mbonye yo kumva niba koko ndi bwumve ijwi rya Stanley nzi. Nuko kuko nari nzi ko gukoresha iyanjye byatuma Stanley ahita amenya ko namuumbuye ndamusubiza:
-Reka ahubwo njye kureba iyawe cyangwa uwaguherekeje.
Narayizanye nuko ndayimuha
-Muhamagare hanyuma ushyiremo ijwi ryo hejuru
-Kubera iki muganga?
-Ntubizi se ko ubusanzwe bitemewe gukoresha terefoni mu ibyariro? Kora ibyo nkubwiye cyangwa nkubuze kumuvugisha.
Gusa nashakaga kwiyumvira ikiganiro cyose. Yarahamagaye terefoni ntiyanasonnye gatatu ahita yitaba
-Allo
Neza neza ni ijwi rya Stanley
-yego cheri. Nabyaye sha
-None se kuki utambwiye ko ugiye kwa muganga. Mba nahise nza vuba. Umwana se umuhungu cyangwa umukobwa
-Yewe ntibarambwira nanjye
Nahise mwongorera ngo ni umuhungu. Nuko arabimubwira
-Mana we!! umuhungu noneho. Noneho ubu mbonye umuzungura w’ibyanjye
-Gusa ntameze neza ari aho bavurira abana
-Umva ndaje vuba
-Ariko sindi kuri Saint Pierre
-None uri hehe?
-Kuri Belle Sante
-Ngo iki? Ni uwuhe muganga wakubyaje?
Nahise nsekera mu mutima nuko nongorera Sonia ngo mubwire ko nitwa Ruth
-Yitwa Ruth
-Ruth? Mumpe basi tuvugane
Nahise nzunguza umutwe byo guhakana
-Yewe ari mu kazi kenshi arahuze
-None se ni nde waguherekeje?
-Ni inshuti yanjye ntumuzi
-Ese sinabikubujije. Ugira inshuti nyinshi ntanazi. Ubu se hagize ikikubaho namenya mbaza nde? None se kuki waje kubyarira aho?
- Kuko wari wambwiye ko icyumweru cyose utazaboneka nagiye gusura inshuti niho inda yamfatiye rero.
-Sawa ndi buguhamagare.
Akimara gukupa yahise ampamagara. Narayitegereje. Ndabizi ko yashakaga kumenya niba ndi kwa muganga nanone ukuntu habyaje Ruth kandi iwacu harara izamu umuntu umwe.
Ese nitabe cyangwa mwihorere?
Ntuzacikwe inkuru ikurikira
Ari wowe wamwitaba cyangwa wamwihorera?
Namwitaba nkumva ibyo avuga. Abagabo nabagome mana wee!!!!ππππ
ReplyDeleteAkandi gace plz
ReplyDeleteAka kanya koko. Banza ukore digestion ya kano. π
ReplyDeleteMuganga agize neza kuba atatwawe n'uburakari ngo areke gufasha Sonia ariko kandi umwana kuba agize ikibazo ni uburangare bwa muganga kuko umwana yananiwe cyane
ReplyDeletentago namwitaba namwihorera
ReplyDeleteOoooooooohlaallalalalala aha ni intambara mu mutima, biragoye, ahwiiiiii, namwitaba nkumva amateshwa ashaka kumbwira, yebabaweeeeee ntiyankira ngeweπ π π π π π π π π
ReplyDeleteMuzane nutundi duce?
Namwitaba
ReplyDelete