Ubwo nageraga ku bitaro, Juliette yahise ambwira:
- Mbwira Raissa kuki watinze?
-Umbabarire Juliette, nahageze noneho
-Noneho dore uko bimeze: hari umugore uri ku bise, bigenze neza mu masaha abiri araba abyaye. Yitwa Mairi. Hari undi waje ariko yabuze ibise, namuteye tewobari yo kumwongerera.
-Urakoze cyane
-Sawa Raissa, izamu ryiza. Ni ah’ubutaha
Nahise njya aho abo babyeyi bari nsuzuma Mairi nasanga ageze kuri 7 (ababyaza barabizi uko bapima ibise) naho Beatrice nawe tewobari yari itangiye kumufata. Mairi yari ari gusakuza cyane uko igise cyamufataga: mama weeee!!! kuki ko wemeye ko nshyingirwa!!! Abdoul weee!!! Ibyo twakoranye biri kundya jyenyine wigaramiye!!!
Nubwo numvaga biri kunsetsa ariko nanone naramwumvaga. Igihe cyo kubyara ni igihe kibabaza umugore dore ko ibise uba wumva bikurya umubiri wose kandi nta wundi muti wabyo uretse kurindira kugeza umwana avutse, niho utongera no kumenya ko wababaraga. Uko inkondo y’umura yafungukaga niko yarushagaho gutaka. Narongeye ndasuzuma nsanga yakonje intoki n’ibirenge. Ambwira ko yumva isesemi ndetse afite n’umuriro. Uko yatabazaga nyina n’umugabo we, niko byasetsaga na Beatrice wari uri aho hafi ariko nanone ukabona arahangayitse. Gusa uko mugenzi we arushaho gutaka yaje kumubwira:
-Ese mada, ntiwabasha kwihangana? Nanjye ndi kuribwa ariko reba ndatuje.
Iyo nama ye, yaranshekeje. Ubu se we ko ariho bikiza, nagera aho Mairi ageze ndaba ndeba. Gusa naramushubije:
-Beatrice, nturambuka uruzi none utangiye guseka abari kurohama?
-Mbabarira muganga. Ariko rwose urusaku rwe ruri kumena amatwi
-Ntacyo reka dutegereze nawe. Nizere ko utari buze wowe kumena amatwi n’ubwonko icyarimwe.
-Reka reka jyewe nzi kwihangana
-Ni byiza reka turindire.
Nyuma y’iminota micye, Mairi yabyaye umwana mwiza w’umuhungu. Namushyize ku nda ya nyina akanya gato. Ibi bituma umubyeyi arushaho kunezerwa kandi n’umwana ubwo bushyuhe buramunyura. Guhuza imibiri gutyo hagati y’umwana na nyina bituma umubiri wa nyina urekura ocytocine ihagije ikaba ifasha umura kwiyegeranya bikagabanya amaraso yavaga agakama vuba. Ku mwana kandi bituma umutima we utera neza ndetse akarushaho guhumeka neza kandi agashyuha
Narebye uko nyina n’umwana bameze nuko numva nanjye nifuje kubyara agahungu. Gusa nibuka ko Imana ari yo igena.
Nahise nsohoka njya kubwira abamuherekeje ko amaze kubyara umwana w’umuhungu nuko impundu zivuga urwunge bambaza niba baza kureba akana
-Mwihangane aracyari mu ibyariro namara kujya aho ababyaye baba bari ndababwira muze kureba agahinja.
Mpindukiye umuntu yamfashe ikiganza nuko ndahindukira
-Ni wowe Abdoul?
-Yego ni jyewe. Hari ikibazo?
-Oya ahubwo umugore wawe yasakuzaga akuvuga!!
-Mbega Mairi!!!
Twarabisetse nuko we mubwira kuza akareba umwana. Nyina na nyirabukwe nabo bashakaga kuza ariko ndababwira bihangane. Umugabo amaze kugenda nabajije Mairi
_Urumva umerewe ute?
-Muga, nishimiye umwana wanjye rwose. Narahangayitse ngo mubone.
-Yego nibyo. Gusa nabwiye Abdoul ko wasakuzaga umuvuga!!
-Wamunteje nawe ubu azajya ahora abincyurira.
Ako kanya nahise numva urusaku mu kindi cyumba: ooh!!! ndi kubabara. Ni Beatrice wari utangiye gufatwa nawe. Ndacyeka noneho agiye kumva ko Mairi atitatsaga. Naragiye nsanga aracyari kuri 4. ndamuhumuriza nti ihangane uri hafi. Umugore uri muri ibi bihe aba akeneye guhumurizwa no kwihanganishwa. Gusa ngo hari ababyaza bamwe babwira nabi abagore bari kwerera babacyurira ngo nibumvemo babikoraga bishimye, ariko niba banariho siko byakagenze kuko sicyo twahamagariwe.
Narongeye njya mu cyumba aho Mairi yabyariye ngo ninsanga ameze neza mujyane aho aryama.
-Mairi noneho umeze neza cyane?
-Yego ndumva naruhutse
-Noneho reka tugutunganyirize icyumba abagusura bari bugusangemo n’abategerereje hanze babone uko binjira.
Nujuje impapuro za ngombwa, amazina y’ababyeyi n’ay’umwana, itariki avukiyeho, ibiro avukanye, n’ibindi byose bisabwa. Nahise mutwaza umwana ajya mu cyumba ari bube arimo mbere yo gusubira mu rugo nuko numva urusaku: “Ohhh. Muntabare”
Nahise nsohoka nsanga ni undi mubyeyi wari uje aherekejwe. Yarababaraga ku buryo namusuzumye nsanga nko mu isaha imwe araba abyaye.
Namubajije ifishi yipimishirijeho nsanga ntayo afite kuko atipimishirizaga iwacu.
Nahise nsohoka mu isuzumiro mbaza uwamuherekeje amakuru y’ingenzi mbere yo kumujyana mu rwererero
-Mwiriwe Madamu
-Mwiriwe Muganga
-Ni umuvandimwe?
-Oya ni inshuti
-Amazina ye?
-Yitwa Sonia
-Imyaka ye?
-Afite 26
-Ni umwana wa mbere?
-Oya ni uwa kabiri
-Ni hehe yisuzumishirizaga?
-Ku ivuriro Saint Pierre
-Kuki se yahisemo kuza kubyarira hano
--Twari twazanye gusura mukuru wanjye niho ibise byamufatiye. Kuko hagwaga imvura duhitamo kuza hano hatwegereye
-Ubusanzwe mutuye hehe?
-Kuva hano ujyayo ni nka kilometero 30
-Umugabo we se mwamubwiye
-Nta mugabo afite
-Umbwiye ko iyi nda ari iya kabiri none ngo nta mugabo afite?
-Nibyo. Icyakora uwamuteye iyi ngo bazabana niko yambwiye. Uwa mbere we ntibigeze babana
-Ntacyo mbwira amazina y’uwamuteye inda kuko agomba kujya ku ifishi
_Yitwa Stanley
-Irindi?
-Irindi ni…
Ese ni ukwitiranwa, cyangwa ni Stanley umugabo wa Raissa? Tubwire muri comment uko uri kubyumva

Agace gakurikira ntikazagucike.
Ese ni ukwitiranwa, cyangwa ni Stanley umugabo wa Raissa? Tubwire muri comment uko uri kubyumva
Reka ni undi Stanley da!
ReplyDeleteAbanti se ntibitiranwa?!!!
Aha birakomeye agire Imana asnge arukwitiranwa
ReplyDeleteNdakeka yaba yitiranwa nawe ....
ReplyDeletewasanga ari umugabo wa Raissa wateye India uwo akaba yarabikoze ashakisha agahungu kuko bafifanye abakobwa3 gusa ntagahungu bafite!!!!
ReplyDeleteNi umugabo we tu,tagiye kureba ko yahindura akibyarira agahungu
ReplyDeleteAhaaaa Ubu se niba Stanley wateye inda hanze ashaka agahungu koko Ubu ntiyaba avumbuwe gusa reka dutegereze
ReplyDeleteNdumva ari ukwitiranwa da.
ReplyDeleteo noneho amatsiko atangiye. Numugabo tuu
ReplyDelete