Ibanga rikomeye: Agace ka 13

Twaragiye tugera aho bakirira abadusuye mbona ni umugabo ntazi neza ariko nkabona nigeze kumubona

-Muraho madamu Raissa

-Muraho

-Uranyibuka?

-Oya pee. Twigeze duhura?

-Yego ahantu mu birori, Stanley arakunyereka

-Eeeh. Noneho uziranye na Stanley

-Yego twariganye amashuri yisumbuye ndetse munasezerana nari mpari

-None se ko unsuye?

-Nari nje kureba uko umerewe. Ndacyeka ko nubwo hano hatameze neza ariko byibuze bagushyize mu cyumba gisukuye kurusha ibindi. Ni jye natanze iryo tegeko

-Eeeh. Sinigeze ndeba uko ibindi byumba bimeze. None se ni gute ari wowe utanga amabwiriza hano se?

-Ni jyewe komiseri wa polisi Stanley yahamagaye ngo ufungwe. Uwo mugoroba nari mfite urugendo rwihutirwa kuko nari mfite amahugurwa muri Suede. Niyo mpamvu natinze kuza kukureba, ubu niho nkigaruka.

 

Akimbwira ko ari we wamfungishije nahise mpinduka muri jye ndamubaza

 

-Nyakubahwa Komiseri, none se kuki uje kundeba? Ese urabizi ko ibyo wakoze bidakurikije amategeko, kumfunga nta bimenyetso ngo ni uko uri inshuti ya Stanley?

-Raissa, kuba naratumye abapolisi kugufata si uko nari ngambiriye ikibi ahubwo byari ku neza yawe.

-Ineza yanjye kumfunga? Simbyumva

 

Yariruhukije asa n’uwimyoza arakomeza

-Stanley akimara kumpamagara, kubera umutekano wawe nta kindi nagombaga gukora nubwo nabikoze nta bimenyetso kuko nari nzi ko mutahanye ashobora no kukwica.

-Aho nawe nizere ko uri kwiganirira. Ngo akanyica?

-Oya Stanley muzi kuva kera ni nayo mpamvu ubona ntajya musura. Nahisemo kuba inshuti ye ya kure nabwo ni uko nyina atarapfa yangiriye neza. Stanley iyo yarakaye ntacyo atakora ni nayo mpamvu yafunzwe mu myaka yahise.

-Ngo iki? Stanley se yigeze gufungwa?

-Nzi gatatu. Kabiri mu mashuri yisumbuye na rimwe ari muri kaminuza.

 

Nahise numva ikiganiro kiryoshye nuko nkomeza kubaza ngo nshire amatsiko

 

-None se yafunzwe azira iki?

-Bwa mbere yaziraga gufata ku ngufu naho ubwa kabiri yaziraga gukubita no gukomeretsa bikabije.

-Koko se?

-Yego rwose. Ibyo nkubwira ni ukuri. Ese wabashije kubona uzakunganira mu mategeko?

-Yego

-Uzamunyoherereze muhe impapuro zose zerekana ko Stanley atari umuntu mwiza. Nako agomba kuzasaba guhabwa uburenganzira bwo kubona ibya Stanley mu bushinjacyaha byose

-Komise, ndumva ntari kubyumva

-Raissa, uruhare rwanjye ndarurangije. Nunkenera uzantumeho kandi ntuzigere ubwira Stanley ko hari amakuru ye naguhaye, ntazanamenye ko nigeze ngusura.

 

Nasubiye aho mfungiwe byanyobeye. Niba koko ari ukuri bivuze ko ntigeze menya Stanley na gato. Ntiyigeze anganiririza ko yafunzweho. Mbega umugabo w’indyarya uzi kwiyoberanya!! Ntarahura na Sonia rya joro nari nziko nta nyangamugayo ibaho nka Stanley. Ahubwo Imana ishimwe kuba baramfunze. Ubu disi yari kuba yaranyishe. Disi Imana ikora ibyayo bucece twe tukabyita ibyago tukanayirakarira naho ifite umugambi. Koko mu nda ni kure. Iri ni ryo hishurirwa ahubwo abandi barabeshya. Avoka atinze kugera hano nkamubwira ukuntu Imana yambonekeye. Nahise nibuka umukozi w’Imana ambwira ko Imana ifite inzira nyinshi inyuramo ngo ituvugishe.

Ikinshimishije ni amakuru mpawe arushaho kunduhura umutima.

 

Avoka ntiyatinze kuza.

-Maitre Justine mfite ikintu cy’ingenzi ngiye kukubwira

-Mbwira

-Uziko umugabo wanjye yafunzweho kabiri

-Wabibwiwe na nde ibyo?

-Ya nshuti ye y’umukomiseri ni we wabimbwiye. Umwe wohereje abapolisi.

Nahise mutekerereza byose uko byagenze. Nuko ahita ambwira:

-Ndaza gusaba bamfungurire dosiye ye mu bushinjacyaha. Aha yahise atsindwa ahubwo. Azwiho ubugome yarangiza akagushinj nta bihamya? Nanjye ngufitiye inkuru nziza

-Iyihe?

-Mvuye gutanga ubusabe bwo kuba bagufunguye by’agateganyo. Mu minsi ibiri uraba ufunguwe.

Nahise musimbukira ndamuhobera. Nkumbuye abana banjye pee.

 

-Ariko avoka ndumva ntashaka gusubira kwa Stanley

-Nanjye sinakugira iyo nama.

-None se abana banjye nzajya mbabona gute?

-Nahawe uburenganzira ko igihe cyose uzajya ubishaka uzajya ujya kubasura ariko uherekejwe n’umuntu. Cyangwa nkajya mbakuzanira aho uzaba ucumbitse kuko nabyo nabyemerewe.

-Ni ukuri sinabona uko ngushimira

-Ni inshingano zanjye kuko ndi mu kazi. Gusa hagati aho Beatrice naramubuze, terefoni ye nticamo.

-Byagenze gute se

-Sinzi. Gusa kuba yarampamagaye ni uko hari amakuru ashaka kumpa. Waba uzi aho aba?

-Oya simpazi ariko nshobora kubona uhatugeza. Kuko ni inshuti y’umuryango w’umuhungu w’uwandereraga umwana. Tubonye uwo mugabo yamutugezaho.

-Ntacyo gusa uko byamera kose Imana iri kugenda ibyoroshya.

-Nanjye ndumva noneho icyizere kiri kwiyongera. Umukozi w’Imana yarambwiye ngo niyo waba utareba aho inzira igarukira wowe icyawe usabwa ni ugutangira urugendo.

-Gusa nifuzaga ko umurambo wakabaye utarashyingurwa ngo dukore isuzuma rya autopsie

-None?

-Yamaze gushyingurwa

-Kandi harabuze utwara umurambo

-Ntuzi ko hano umurambo wabuze nyirawo ushyingurwa na Leta iyo hashize iminsi 30? iyo uba waravuze atarashyingurwa, biba byarakozwe. Gusa ntacyo ubwo ugiye kurekurwa by’agateganyo nzatinza urubanza kugirango mbanze nkusanye ibigushinjura byose

-Urakoze cyane

-Gusa ntiwibagirwe gusenga Imana niyo mucamanza nyawe

 

Iminsi ibiri ishize nararekuwe nuko nsanga musaza wanjye Abdoulaziz niwe waje kunyakira anjyana iwe. Maze guhabwa uburenganzira bwo gusura abana banjye twarajyanye ahahoze ari iwanjye nsanganirwa n’umukozi.

-Ikaze mabuja nishimiye kongera kukubona

-Urakoze. Abana bari hehe?

-Umukuru ari mu cyumba abandi bari kureba TV

-Abakobwa ubona bameze bate

-Bahorana agahinda ko kukubura

-Naho Chris

-Ngerageza kumwitaho ariko ahora arira akumbaza.

 

Nakomeje ngana muri salon nsanga abato babiri na Chris bicaye ku mukeka nuko bakimbona bahita bansanganira barampobera hafi kuntura hasi. Nahise numva ikiniga amarira arashoka. Umukuru muri bo w’imyaka 7 ahita ambwira:

-Ariko mama kuki ufata urugendo ntutubwire koko ntunaduterefone

Murumuna we ati:

-Mama uri umwana mubi. Twaragukumbuye.

 

Aha nahise nishimira ko Stanley atababwiye aho mperereye. Nuko mpita mbabwira:

-Ahantu nari ndi nta terefoni nari mfite kandi nagiye bintunguye. Kandi nubwo nje kubasura singuma hano

-Kubera iki mama

-Nzababwira

 

Nakomeje njya mu cyumba cya mukuru wabo ari we mfura yanjye.

Nasanze ari koga nuko nicara ku gitanda cye ndategereza ndi kumwe na barumuna be na Chris. Ndebye nsanga impano nabwiye nyirarume kumumpera ubwo yari yujuje imyaka 10 iracyafunze , kuko yayujuje ndi muri gereza.

Asohotse mu rwogero akambona yaratunguwe ariko ntiyagaragaza ibyishimo na gato. Mpita mubaza

-Carine, ntiwishimiye kumbona?

Araceceka

Ndahaguruka mukora ku rutugu ahita anyishikanuza arambwira arakaye cyane ati:

 

Uracyeka yaramubwiye gute?

 
Agace gakurikira ntikazagucike.

Comments

  1. Byiza cyane ubwi Raissa agiye kuburana ari hanze kandi igishimishije ni uko komiseri agaragaje impamvu yafunze Raïssa yakizaga ubuzima bwe ariko kandi bazahige uwaherekeje Sonia kuko afite ibanga rikomeye ahishe

    ReplyDelete
  2. njye mbona ari Stanley wishe Sonia

    ReplyDelete

Post a Comment