Yabaye agiye guhaguruka nuko mpita mbona umuntu ntateganyaga ko yansura. Yari Beatrice
-Uraho tantine Raissa. Byagenze gute ngo ugere muri iki gihome koko?
-Beatrice byihorere ni inkuru ndende
-Mbabarira umbwire iyo nkuru ndakwinginze
-Reka mbanze nguhuze na avoka wanjye. Ni maitre Justine. Justine uyu ni Beatrice umwe mu babyeyi nabyaje
-Ni byiza ahubwo. Ubwo umwe mu babyeyi wabyaje aje kugusura bivuzeko yishimiye imikorere yawe. Azaba umwe rero mu batangabuhamya. Ahubwo niba hari n’abandi byaba byiza babonetse bagatanga ubuhamya bugushinjura. Gusa no gufungwa kwawe ntibyakurikije amategeko kuko abapolisi ntibari kugufata bagendeye ku byo babwiwe n’umugabo wawe gusa. Yari gutanga ikirego bagatangira anketi basanga hari aho uhurira na byo bakabona kugufata. Muri macye icyo nzabanza gusaba ni uko ufungurwa ukaburana uri hanze. Reka ngende usigare uganira n’umushyitsi wawe, ariko nampe nimero ze nzamuhamagara.
Akimara kugenda Beatrice yahise akomeza ati ngaho mbwira
-Betty, mfunzwe kuko umugabo anshinja ko nishe inshoreke ye
-Ngo?
-Ni uko bimeze
-Yezu Mariya na Yozefu! Mbabarira umbwire uko byagenze
-Yaje kubyara nuko menya ko atwite inda y’umugabo wanjye. Nyuma yo kumubyaza sinamwitayeho bihagije nuko ndataha nyuma gato bambwira ko yapfuye.
-Mbega inkuru mbi. Gusa ahubwo wowe urihangana kuko ari jye nari kumwiyicira ngahita nigemura bakamfunga
-Wivuga ibyo sha. Nta cyaha nakoze kandi ndasaba Imana ngo indenganure. Niba kandi yarazize uburangare bwanjye, ntabwo nabikoze ngo apfe.
-Gusa ndababaye. Umugabo wawe nawe ni igisimba. Agire kuguca inyuma agerekeho kugufungisha? Ese yitwa nde? Ngo njye mbwira abantu bose bamwirinde nk’abirinda Ebola?
-Wivuga uko sha Betty. Wibuke ko abana banjye nabo bitwa izina rye. Kandi bo si babi uko mbibona
-None se umwana we byagenze bite
-Namuhaye umuntu aramurera nyuma mukurayo turabana kugeza ubu
-Ese umugabo wawe bite bye? Umurerera umwana ariko akaguhemba kugufungisha?
-Ntabwo azi ko ari uwe. Nakoze ikosa mubeshya ko umwana yapfuye, nyuma muzana mu rugo mvuga ko ari umwana mvanye mu kigo cy’imfubyi. Mbese kuri we nishe umwana na nyina
-Ese bwo byaba byo afite ubuhe burenganzira bwo kugufungisha? Kuki wowe wemeye gukurikira abapolisi?
-Aziranye na komiseri. Urumva baravuganye yohereza abapolisi baramfata
-Ariko ntabwo bakurikije amategeko rwose.
-Byihorere Betty, bizagenda neza nzarenganurwa
-Ariko se tanti, byabaye ryari
-Rya joro wabyayemo
-Ngo?
-Uribuka umugore w’inzobe munini waje nyuma yawe
-Ndamwibuka cyane
-Ni uwo rero
-Yooo. Ndamwibuka nubwo ntazi ibyabaye byose. Gusa nibuka ko warinze ugenda akiri mu ibyariro kugeza apfuye
-Ni uko byagenze. Byose nabibwiye umugabo ahita yumva ko ari jye namwishe
Beatrice yacecetse umwanya ariruhutsa mbona ahinduye isura
-Umeze neza Betty?
-Yego tantine. None se uramutse uterekanye ko uri umwere, uzakatirwa. Si byo?
-Ni byo gusa sinzi uko nzerekana ko ndengana kuko no mu mpapuro z’uwo mugore nta ndwara idasanzwe ibonekamo. Muri macye ni uburangare bwanjye yazize.
Beatrice yagaragaje intekerezo zimeze nk’izigiye kure ariruhutsa arakomeza
-Tantine Raissa reka ngende nzagaruka kukureba
-Ko wihuse se
-Oya reka ngende. Nzagaruka vuba
-Wakoze kunsura Betty.
Beatrice yaragiye ariko mbona agiye atameze uko yaje. Gusa nikumburiye abana banjye. Avoka nagaruka nzamusaba niba byashoboka nkababona. Icyakora Stanley ntari kumbanira pee. Ndamutekereza nkumva sinigeze mumenya kuko uko nari muzi ubu siko ameze.
Hashize iminsi ibiri Beatrice ansuye bambwiye ko mfite undi mushyitsi.
-Ariko Raissa ubanza nta cyaha wakoze. Kuki abantu bose bagusura. Ikiboneka cyo ufite inshuti nyinshi
-Urebye ndi umwicanyi, ahubwo byarangwiririye sinabikoze mbishaka. Sinashobora kwica umuntu
-Ngaho ngwino ujye kureba uwagusuye
Naragiye ntungurwa no gusanga ari umuyobozi w’ibitaro unsuye
-Diregite, ni mwebwe?
-Yego. Kuki utunguwe Raissa?
-Nukuri sinabitekerezaga ko wansura
-Umerewe ute se?
-Ndaho naramenyereye
-Ndabizi ntibyoroshye. Sinari narabimenye ahubwo ejo niho avoka wawe yaje ku ivuriro arabimbwira. Iyo ataba we sinari kuzabimenya
-Urakoze muyobozi
-Raissa, avoka yambwiye uko ikibazo kimeze. Nubwo byabaye ntahari ariko simpamya ko ufite uruhare mu rupfu rw’uriya mugore.
-Urabona natangiye mufitiye uburakari. Numvaga ntanamubyaza ariko mbuze uwabikora mbona nta yandi mahitamo. Mu by’ukuri icyo nemera ni uko hari aho namubwiye nabi no kumusuzuma amaze kubyara nabikoze nihuta.
-Raissa jye nka muganga ndakumva. Ahubwo sinzi impamvu umugabo wawe yananiwe kukumva. Gusa nemereye avoka ko nzakubera umutangabuhamya
-Urakoze cyane
-Gusa iyo uba waritabaje gynecologue cyangwa byibuze ntubeshye ko umwana yapfuye. Gusa ntawe udakosa, sinaje kugushinja ahubwo nje kugukomeza
-Ndabyishimiye
-Nkimenya ko wa mwana wasizwe na nyakwigendera mubana byaranshimishije cyane. Ntabwo uri umuntu mubi Raissa. Ibyo wakoze ahubwo ni ubutwari kuko benshi bari kumwiyicira ahubwo. Reka ngende nzajya ngusura uko mbonye akanya.
Ubuzima bwanjye mfunze niho nabonye inshuti nyazo. Benshi barantunguye kuko siniyumvishaga ko bansura. Na cyane ko uwo nizeraga ari we wari wamfungishije kandi ari umugabo wanjye.
Ubwo avoka yagarukaga kundeba namusabye niba byashoboka ko yansabira abana bakaza kunsura
-Humura Raissa. Nk’umwunganizi wawe nkaba n’umubyeyi nzakora uko nshoboye ubonane n’abana bawe. Gusa ku bwanjye si byiza ko bagusura aha muri gereza ahubwo ndi gukora uko nshoboye ngo ufungurwe vuba.
-Koko se?
-Yego rwose. Ugomba gufungurwa by’agateganyo kuko wafunzwe bidakurikije amategeko. Kandi kuba wariyemereye ko ari wowe wabyaje uriya mugore kandi ukaba warabyibwiriye umugabo wawe, kugeza ubu uri umwere kuko nta cyaha kiraguhama.
-Ese urumva koko bizakunda kandi nshinjwa ubwicanyi?
-Kuba nta kindi cyaha wigeze ushinjwa mbere biroroshye cyane
-Urakoze cyane.
-Nubwo mbere hose wabeshye ariko byibuze warokoye umwana kandi abayeho neza ibi nabyo ni kimwe mu bigushinjura. Nasabye uburenganzira bwo kubona dosiye ya Sonia kwa muganga
-Nanjye narayirebye ariko ntacyo nabonyemo
-Niko bimeze
-Nanabajije abaganga batandukanye
-None?
-Bose udakuyemo n’umwe bemeje ko atari wowe wabigizemo uruhare ndetse banatunguwe. Bavuze ko niba yaranazize kuva atari
wowe kuko ni ikintu kibaho kwa muganga, ni impanuka nk’izindi
-Ni byiza cyane
-None se uretse abakozi bagenzi bawe nta wundi murwayi wambwira nkareba?
-Ndumva ntawe kuko sinjya ngira uwo nsigarana nimero ze uretse Beatrice umwe mwahuriye hano
-Nari ngiye kumuvuga nanjye. We yananyihamagariye mu gitondo ambwira ko asnhaka ngo tubonane
-Koko se?
-Yego namubwiye ko ndi bumubwire nimpuguka
-Byiza cyane
-Niba nta kindi wambwira rero reka ngende. Imana nibishima nzagaruka nzanye impapuro zigufunguza by’agateganyo
-Imana ibijyemo
-Bizagenda neza byizere
Akigenda niho bahise bambwira ko mfite undi mushyitsi
-Ariko nari nzi ko amasaha yo gusurwa yarangiye?
-Yego ariko umushyitsi uje ntasanzwe ntitwamubuza kukureba
Narasetse
-Ni nyakubahwa se perezida wa Repubulika?
-Madamu rwose wagirango ntufunze. Uratera urwenya kandi ubabaye?
-Nkubwije ukuri simbabaye rwose kandi vuba aha Imana izansohora
-Ni byiza ngushimiye ko udacika intege. Ngwino urebe umushyitsi wawe

Ese uyu mushyitsi yaba ari nde?
Inkuru itaha ntizagucike
Inkuru uri kugenda iryiha kandi niba koko nta kimuhama azabona ubutabera kuko na bagenzi be batanze ubuhamya bwiza gusa umugabo we yarihuse cyane
ReplyDeleteMubangutse utundi duce😅😅
ReplyDeleteNjyewe mbona wa mugore wirutse yari yamuherekeje yaba afite amakuru ku buzima bw'uwapfuye
ReplyDeleteAha ntago ndikumutekereza .gusa bitangiye kuryoha
ReplyDeleteTwakazanye mubyeyi. 😂
ReplyDelete