-Sonia Umutesi. Iryo zina urarizi?
Stanley yahise amera nk’unyagiwe. Aceceka akanya gato nuko
-Ihangane Raissa. Ngiye mu bwiherero ndaje
Uhm. Agiye mu bwiherero. Agiye se gushyira ubwenge ku gihe ngo aze twiyunge cyangwa agiye gushaka ikinyoma cyumutse azana? Gusa jyewe namaramaje ngomba gukanda ikibyimba kikameneka neza imyanda igashiramo. Gusa kuko nari niragije Imana numvaga ntuje kandi mfite amahoro muri jye. Iyo Imana iri mu ruhande rwacu ntacyo twatinya kandi tuba dufite ubwishingizi. Stanley yamaze iminota nka 15 nuko aragaruka. Nanjye ndakomeza:
-Ko watinzeyo ra. Cyangwa wari uri gutekereza igisubizo uri bumpe?
-Sawa. Rasa ku ntego. Ushaka kumbwira iki ku byerekeye Sonia?
-Ahubwo wowe mbwira isano yari hagati yanyu.
Yahise yubika umutwe akanya nuko arawubura ahita atangira kuvugira hejuru
-Bakubwiye ko ndyamana na we nuko nyuma yuko mugenzi wawe amubyaza uhita uca ruhinga nyuma uramwica kubera ishyari. Siko byagenze?
-Nta wabimbwiye. Amakuru yose nayamenye umugoroba yaje kubyarira iwacu nyahawe n’umuherekeza we. Kandi ni wowe wamuteye inda, ntubihakane. Mwavuganye kuri terefoni niyumvira uvuga ko wishimiye kubyara agahungu kazakuzungura. Nta Ruth ukorera iwacu, ni jyewe wamwibyarije ubwanjye.
-Yego rata. Nuko uramwica wica n’umwana
-Nta muntu nishe. Ndabyemera namubwiye nabi sinanamwitaho neza amaze kubyara kuko nari mfite umujinya. Naho ku mwana wimbeshyera. Wowe ko uri se ntiwamuretse ntujye kumufata kwa muganga yabuze kivurira?
Stanley yarahagurutse ansaba kwihangana gato hashize iminota nka icumi aragaruka nuko arakomeza:
- Hari ibintu bigoye kumva. Niba ntacyo wishinja kuki ubu ari bwo uvuze? Ndabyemera naguciye inyuma ariko sinari nzi ko burya mbana n’umwicanyi ruharwa
-Nta na kimwe ariko kigaragaza ko mfite uruhare mu rupfu rwa Sonia kandi niyo byaba ntibyaba byarabaye ku bushake kuko iyo nshaka kumwica nari kubikora ataranabyara.
-Wanciye amazi, unsimbuza akazi amajoro menshi nkiraza. Nagusabye gusaba gukora amanywa gusa urabyanga. Undi mugore aranyakira ampoza amarira ampa ibyo wananiwe kumpa. Uarabimenye aho kugirango wibaze impamvu nanjye umbaze uhisemo kwica umwana na nyina?
-Stanley sinishe umugore kandi n’umwana …
Nabaye ntararangiza interuro anca mu ijambo n’umujinya mwinshi
- Ceceka aho wa mwicanyi we. Nanze kugira icyo nkubwira ngo utababara. Nashakaga kukurinda uwo mubabaro kuko naragukundaga naho umwana sinamutaye nari nzi ko kwa muganga ari mu biganza byiza ntacyo azaba nashakaga gufata umwanya ngo nzabikubwire. Umunsi nari niteguye kubikubwira ngo hanyuma ducyure umwana mu rugo niho wambwiye ko umwana yapfuye. Nahise numva ko nta mpamvu yo kuba hari icyo nakubwira. Narababaye cyane ukimbwira ko umwnaa yapfuye ndanabirwara. Wowe ntubyibuka? Ndabyemera ndi umuhemu w’umusambanyi ariko wowe uri umugome w’umwicanyi kandi icyo cyaha sinzakikubabarira.
Yari akiri kumbwira ayo magambo mpita mbona abapolisi babiri barinjiye nuko Stanley arababwira:
-Ni uyu mugore
Naramurebye naguye mu kantu ahita ambwira:
-Urandeba iki se? Mu kanya mpagurutse nari ngiye guhamagara abapolisi ngo baze bagufate kuko sinabasha gutahana n’umwicanyi
Banyambitse amapingu nuko baranjyana. Stanley yarantunguye noneho pee. Umugabo nishakiye tukabyarana ni we umpururije koko? Disi ntanaretse ngo mbanze mubwire ko wa mwana we ari Chris uri mu rugo.
Gusa nahise mbona ko ikosa rinini nakoze ari ukumenya ukuri ngaceceka igihe kinini. Dore nubwo ntacyo nishinja ariko ubu ni jye mwicanyi kandi n’undi wese wabyumva rwose ntiyabihakana. Gutinda gucyemura ikibazo bituma kirushaho gukomera. Sinakabaye narabeshye Stanley ku byerekeye umwana kuko ansobanuriye ko yashakaga uburyo yambwiramo ko umwana ari uwe, nuko mubeshya ko yapfuye. Muri macye ntiyari afite gahunda yo kumureka ahubwo yabanje gutekereza ngo atabimbwira ahubutse nkababara cyane kuko ntiyari azi ko hari icyo mbiziho. Ubu nibwo mbashije kumenya ukuri.
Gusa nubwo nakoze amakosa, Stanley ntiyari akwiye kumfungisha nk’umuntu atanazi. Kuba aziranye na komiseri nibyo bitumye yihutira kumfungisha se? Nari naje ngo tuganire nk’abantu bakuru none reba aho ndi kugana. Ubu se arabwira gute abana bacu aho ansize koko?
Urugendo rugana kuri burigade nagiye ntekereza byinshi gusa kuko numvaga ndi kumwe n’Imana sinari mfite ubwoba bwinshi. Nari nizeye ko ibihe bishishana nzabinyuramo. Ndi umugwaneza nkanacisha macye none dore ndi gushinjwa ubwicanyi. Ngiye muri gereza ahantu ntigeze ntekereza ko naba. Birashoboka ko Sonia yapfuye kubera uburangare bwanjye, reka mbyishyure, ntakundi.
Kuri burigade bamfungiye aha jyenyine nuko mu gitondo mpura n’umushinjacyaha wategetse ko mba ngumye muri gereza mu gihe bagikora iperereza. Gusa banyemereye guhamagara abantu babiri nuko mpitamo guhamagara musaza wanjye na wa mukozi w’Imana.
Bose bahagereye rimwe gusa musaza wanjye yahageze ubona atabyiyumvisha.
-Raissa byagenze bite?
-Abdoulaziz ndashinjwa ubwicanyi
-Ngo iki? Wowe se? Oya ndakuzi mushiki wanjye wowe utakiyicira n’isazi koko, ntiwabikora. Mbwira ahubwo uko bimeze
Nuko mutekerereza byose uko byagenze na wa mukozi w’Imana abyumva
-Raissa kuki koko ibintu nk’ibyo wabyihereranye? Byibuze wari kumbwira. Ariko ntacyo, ndagushakira umwunganizi mu mategeko mwiza uzagufasha. Ndumva ari cyo tugiye gukora ubu. Ariko Stanley ibi nibirangira azambona. Ni gute atinyuka gufungisha umugore we nkaho yagufasha neza uri kurasa iryo habara rye?
Umukozi w’Imana nawe yansabye kudacika intege kandi ngaharanira kuzavuga ukuri no mu rubanza.
Iminsi yakomeje kwisunika, ariko amajoro niyo yangoraga. Nararaga nibaza byinshi, uko abantu bari kuntekereza, uko abana banjye bameze, mbese nahoraga mu bibazo uruhuri.
Natangiye kumva nkumbuye abana banjye bose na Chris arimo kuko mukunda nk’uwo nibyariye. Gusa nkirinda kubitekerezaho cyane ngo nticwa n’agahinda
Ibyumweru bitatu byarihiritse Stanley atanansura. Uretse musaza wanjye, wa mukozi w’Imana na Safi n’izindi nshuti nyinshi. Safi we rwose yarantunguye kuko yangemuriraga buri munsi. Uko agemuye babanzaga kumusaka bakanamusaba kubanza kurya ku ngemu azanye akabona kubingezaho. Ntibyigeze bimuca intege yakomeje kumba hafi. Ndibuka umunsi wa mbere ansura muri gereza uko twaganiriye
-Raissa umeze ute?
-Ndaho ndi kumenyera ubu buzima. Ni nde wakubwiye ko mfunze se
-Nakomeje kukubura kuri terefoni no ku kazi mbona utaza nuko nza mu rugo mpasanga Stanley ni we wambwiye ko ufungiwe ubwicanyi. Nashatse kumusobanuza ambwira kuzaza kukwirebera kuko nanjye mbizi dore ko turi inshuti
-Sindiyumvisha ukuntu Stanley yamfungishije
-Nshuti yanjye uwavuze ko umuntu ari mugari ntiyabeshye. Stanley akwiyeretse urundi ruhande rwe utari uzi. Ariko se kuki utari warambwiye koko?
-Sha nari mfite ubwoba sinashakaga ko bimenyekana
-Ariko turi inshuti mba naragufashije gushaka umwanzuro. Basi nta kundi. Wabonye umwunganizi se?
-Yego musaza wanjye yaramunshakiye
-Nizere ko ari umuhanga kuko urubanza nk’uru rusaba umuhanga
-Sindanamubona ntarangeraho
-Azaza. Hagati aho hari umugore utwite wakubuze witwa Beatrice. Namubwiye ko ufunze ariko sinamubwiye icyo ufungiye musaba gushaka undi uzamukurikirana kuko wowe ushobora gutinda gufungurwa
-Warakoze Safi. Gusa nkumbuye abana. Wazabanzanira nkabasuhuza?
-Sha sinzi ko Stanley azabyemera ariko nzagerageza.
Nakomeje kwibera muri gereza gusa nasurwaga kenshi bityo bindinda kwiheba cyane. Umunsi umwe ubwo nari maze kurya bambwiye ko mfite umushyitsi. Naragiye mbona ni umugore mwiza ariko nkabona simuzi.
-Uraho madame Raissa. Nitwa Maitre Justine ni jye uzagufasha mu rubanza.
Numvise ntunguwe kuko jye numvaga ari umugabo uzamburanira.
-Uraho Justine. Nishimiye kukumenya
-Nanjye ni uko. Ariko ndabona utunguwe
-Musaza wanjye ambwira ko azansahakira avoka numvaga azaba ari umugabo
-Ucitse intege?
-Oya pee.
-Humura nta rubanza rujya rupfa kuntsinda. Wowe mbwira byose uko byagenze, kandi ntumbeshye kuko ntawe ubeshya umwunganizi we.
Namubwiye byose ntacyo nsimbutse. Nuko afata akanya ko kumpumuriza:
-Madame Raissa, ugomba kwishyiramo akanyabugabo. Kandi ubuzima ntibuhora buryoshye, hanyuramo hakaza n’ibihe bishishana, ngombwa ni ukubikuramo isomo. Wizera Imana?
-Yego ndayizera
-Rero Imana niyo mucamanza w’ukuri kandi mu bihe twe ducitse intege byatuyobeye irigaragaza
-Urakoze kumpumuriza
-Noneho reka ngende mbe nitegura urubanza rwawe. Nzajya ngusura kenshi tuganire ibishoboka.
Mu gihe Justine yari atangiye guhaguruka ngo agende natunguwe no kubona umuntu wahise yinjira.
Ese uyu muntu utunguye Raissa yaba ari nde?

Ni ah’ubutaha.
Ni byiza ko Raïssa yabashije gushyira ukuri ahagaragara umugabo akihutira kumyfungisha ariko nabyo ni byiza kuko bizatuma hakorwa iperereza maze rikagaragaza niba ari umwere akarekurwa cg se akagira igihano ahabwa
ReplyDeleteYoo,Raissa Imana izakurenganura humura.
ReplyDeleteumucamanza mukuru utabera azakora igikwiye
ReplyDelete