Ibanga rikomeye: Agace ka 10

Yaranyitegereje mbona aratunguwe nuko mpita musuhuza:

-Uraho mubyeyi. Ese wamenye?

-Uraho muganga. Koko ni gute nakuyoberwa?

-Umwana se ameze ate?

-Yarakuze ni umusore ubu ndi hafi kumukurikiza. Ntwite inda y’amezi abiri ubu

-Eeeh. Nawe ntutinzamo. Ariko ni byo ukabyara bikava mu nzira ukajya mu bindi

-Nanjye niko mbishaka. Vuba nzaza kwipimisha ahubwo. Uracyakorera kuri bya bitaro se?

-Yego niho ngikorera kandi uhawe ikaze iwacu rwose. Ese Ayaba yari mwene wanyu?

-Oya ahubwo duturanye n’umuhungu we mukuru, niwe twaherekeje.

-Nakubonye usuhuza abantu benshi ngira ngo uri mwene wabo

-Oya bariya nasuhuzaga abenshi ni abaturanyi iwacu.

-Nyibutsa harya witwa nde?

-Beatrice. Ese muga, nakora iki ngo ari wowe uzambyaza?

-Ubwo nyine byasaba ko uza kubyara ari jye nakoze, naho ubundi uwo uhasanzwe ni we ukubyaza.

-Nshaka ko ari wowe uzambyaza rwose kuko nabonye uri umugwaneza. Mbigenze nte?

-Ndaguha nimero ibise nibigufata uzahita umbwira nze kuba mpari.

-Urakoze cyane

 

Twakomeje ibyo gushyingura nuko birangiye ndataha. Natashye nibuka inama zose yampaye kandi numva ko igihe kigeze ngo nzishyire mu bikorwa. Ngomba kuvugana na Stanley ariko sinzi aho nahera. Gusa nibutse ko Ayaba yambwiye kubishyira imbere y’Imana. Ikibazo rero ibiintu by’amadini sinigeze mbyitaho. Gusa nahisemo gushaka umwe mu bazi iby’Imana nkamuganiriza musaba ubufasha. Nshaka kwitegura ibintu bishoboka byose, kuko sinzi uko Stanley azakira ibyo nzamubwira. Ashobora kunshinja ubwicanyi, akamfungisha. Ashobora kunshinja ubugome akanta akigendera cyangwa akajyanwa n’ibimwaro by’uko namuvumbuye, nkuko yanaca bugufi tugakomeza umubano. Byose nsabwa kubyitegura kuko kimwe muri byo kirashoboka.

 

Weekend imwe igeze nagiye ku mukozi w’Imana umwe mubwira byose ntacyo nciye ku ruhande. Ndangije kumubwira ahita ansubiza:

 

-Nibyo rwose ikinyoma kimwe cyavumbuwe kirahagije kuba cyatuma ushidikanya ku kuri kose ubwiwe. Uwo mukecuru wambwiye, yaguhaye inama nziza. Ugomba kuganiriza umugabo wawe mbere y’uko amazi arenga inkombe. Kandi nawe asabwa kuzagusobanurira impamvu yirengagije umuhungu we. Utaramenya ukuri ntabwo wabasha kumubabarira.

 

-None se uzamfasha?

 

-Oya uzabaga wifashe. Gusa ndabibona sekibi yamaze kwigarurira intekerezo zawe. Mbere yuko uganira na Stanley fata igihe ubanze wiherere n’Imana yawe uyisabe imbaraga kuko ahazaza hawe hashingiye ku biganiro uzagirana n’umugabo wawe. Rero ntuzifashe ahubwo uzitabaze Imana niyo yagufasha naho jyewe ndi umuntu nkawe ntacyo nakumarira uretse kuguha inama gusa.

-Ariko se koko Imana iradufasha? Nyizere ubu? Ese iyo igiye kutubwira, ko yo ari umwuka ibigenza ite? Nsobanurira kuko ntacyo mbiziho.

 

-Imana ituvugisha ikoresheje inzira nyinshi. Inzozi, iyerekwa, igitekerezo, indirimbo, inshuti cyangwa umuvandimwe, n’undi uwo ari we wese tuzi cyangwa tutazi. Raissa, ndabizi Imana iragukunda kuko yo yatangiye kugutumaho abantu utanabizi utanabishaka. Kandi burya Imana ntiri hariya mu ijuru ngo yicare irebere ibibera mu isi kuko nkuko wabivuze Imana ni umwuka. Indimo nawe ikurimo, turagendana ahubwo ntitubimenye kubera kutayiringira. Ugasanga turi kurira imisozi ngo tugiye kuyishaka. None se ubarizwa mu rihe dini?

 

-Mama atarapfa yari umusiramukazi naho data ni umukirisito. Jyewe nta dini mbarizwamo gusa nemera ko Imana iriho.

-Nakubajije iki kibazo kuko nashakaga ko umenya ko tutagomba gukurikira idini cyangwa itorero runaka ahubwo tugomba gukurikira Imana. Amadini adufasha kumenya gusabana n’Imana no kubana neza ariko siyo aduha Imana, niyo mpamvu mu madini yose usangamo abagira nabi n’abagira neza. Idini si ryo riguhindura uwo uri we ahubwo kumvira Imana kwawe ni byo bifite akamaro. Imana ntireba idini ubarizwamo ahubwo ireba mu mutima wawe. Kuba nta dini urimo ntibigutere ikibazo icyangombwa ni uko ubanye n’Imana yawe.

 

-Urakoze cyane. Ndumva ngiye gutangirira mu gukura ibinyoma muri jye. Imana impe imbaraga

-Imana ituyobora muri byose: akazi, uwo tuzabana, gukemura ibibazo n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Hari ijwi ritubamo ritubwira ngo kora iki ureke kiriya. Iryo jwi ni iryayo.

 

Nyuma yo kuganira n’umukozi w’Imana nahise numva muri jye hari ikintu cyaburagamo numva ko nkwiye kwiyunga n’Imana mbere ya byose. Natangiye kujya nyibwira byose nk’ubwira inshuti yanjye, kuva ubwo niho niyumvisemo imbaraga. Natangiye kujya mvugisha Stanley buhoro buhoro, ndetse nanagiye aho Sonia yari yaripimishirije ariko nsomye dosiye ye nsanga nta kidasanzwe kigeze kiboneka bamusuzuma.

 

Nyuma y’iminsi micye, Beatrice yarampamagaye ambwira igihe azaza kwipimishiriza. Ahageze naramwakiriye ndamusuzuma mfata ibizami bya ngombwa: ibiro, uburebure, uko umutima utera, uko ahumeka. Nanapimye inkari ngo ndebe niba impyiko zikora neza ndetse nta na diyabete yaba afite. Aha napimishije isukari na albumine.

Napimye n’ibindi bya ngombwa nk’amabere n’amaraso aho nasanze afite amaraso macye nuko mwandikira ibinini bya Fer yagombaga kujya afata buri munsi. Nanamusabye gukoresha echographie, ndetse no kongera gupimisha ubwoko bw’amaraso kuko bigomba kujya ku ifishi ye. Dushije aramvugisha:

-Urakoze muganga. Ese ubundi ko ntakubajije wowe witwa nde?

-Nitwa Raissa

-Urakoze nzajya nkwita tantine Raissa. Nizere ko noneho nzabyara agakobwa kuko ubushize yari umuhungu.

-Byose ni igeno ry’Imana.

 

Mu gusohoka twanyuze imbere y’ibyariro nuko tuhageze arahagarara

-Ese muganga aha ni ho honyine mubyariza?

-Kubera iki?

-Sinshaka kuzongera kubyarira muri iki cyumba

-Kuki utabishaka se?

-Ubushize mpabyarira nahaboneye ibintu bibi

-Ko ari jye nakubyaje se nkaba ntarabibonye ni ibiki uvuga?

-Tubyihorere muganga. Ni jye mbizi.

 

Nanze kumuhatiriza ariko ngenda mbyibazaho nanjye.

Nyuma y’iminsi nakomeje gusenga nuko nza kubona imbaraga zo kuvugisha Stanley. Nahisemo weekend imwe musaba ko twasohoka hafi y’amazi ahantu hatuje tukajya gusangira.

Twaragiye twicara mu cyumba turi babiri gusa hateguye neza uko nari nabisabye. Stanley atunguwe ahita ambaza:

-Raissa, tugiye gukora umunsi mukuru se?

-Oya ahubwo ni uko nshaka ko tuganira

-Raissa hashize igihe tutaganira dutya ndatunguwe

-Ni umwanya wo kuganira twitonze Stanley. Urabizi hashize imyaka ibiri tutabanye neza. Ariko mbere ya byose reka tubanze dutumize icyo dufata.

Bamaze kubizana ndakomeza

-Stanley, ubona ndi umugore mwiza cyangwa mubi?

-Kuki umbajije gutyo?

-Nshaka kumenya aho naba naratsinzwe cyangwa naritwaye nabi

-Raissa ushaka kumvikanisha iki?

- None se niba ntaho unshinja nitwaye nabi, kuki wanciye inyuma?

-Raissa ni ubwa kabiri unshinja kuguca inyuma. Ushingira kuki?

-Sonia Umutesi. Iryo zina urarizi?

 
Ni ah’ubutaha.

Comments

  1. Ahwiiiii muzane akandi

    ReplyDelete
  2. Kabaye kagufi rwose bayobozi gusa Beatrice ashobora kuba yarabonye icyahitanye sonia!

    ReplyDelete
  3. Ikiganiro kiraba cyiza ndacyeka bahava neza , ikindi kiganiro cya Beatrice na Raissa yaba azi ukuri ?

    ReplyDelete

Post a Comment