Ibanga rikomeye: Agace ka 1

- Noneho se ugiye he iri joro, Raissa?

- Kuki umbajije icyo kibazo, Stanley? Uyu munsi ndarara izamu

- Ariko nagusabye kumvikana na shobuja ukajya ukora amanywa gusa

-Yambwiye ko bidashoboka rero. Ndi umubyaza kandi urabizi kubyara biza igihe bishakiye; na bagenzi banjye rwose banze ko abinyemerera. Buri wese yanga akazi ka nijoro, rero dusabwa kugasimburanwaho.

 

Stanley, ni umugabo wanjye. Ntiyigeze ansubiza. Yahise agana mu gikoni afata amazi arinywera. Nafashe isakoshi, mpa amabwiriza umukozi wo mu rugo unsigaranira n’abana batatu mfite bose b’abakobwa. Ejo nzagaruka bose bagiye ku ishuri na Stanley azaba yagiye ku kazi. Nzababona ku mugoroba kuko iyo naraye izamu, umunsi ukurikiyeho sinkora.

 

Akazi k’ububyaza ndagakunda cyane: nishimira kubona mfasha ababyeyi kwibaruka. Nkurikirana umugore kuva aje kwipimisha bwa mbere kugeza abyaye. Iyo nsanze akeneye inzobere mwoherezayo kuko mu mwuga wacu turarutanwa mu mashuri n’ubumenyi. Nyuma yo kubyara, ndeba niba umwana ari mu buzima bwiza, nabona hari ubutabazi akeneye nkabumuha. Kandi ntibigarukira aho kuko nyuma yo kubyara umubyeyi mubaza ibijyanye no kuboneza urubyaro aho ahitamo bitewe n’umubiri we ndetse n’uburyo bumubangukiye.

 

Akazi kanjye karagoye kandi gasaba kuba ugakunze kuko kabamo byinshi: guhindagurika kw’ingengabihe, gukora ijoro, amasaha y’ikirenga, umunaniro, stress n’ibindi.

 

Kubera kurara amazamu, birumvikana amajoro amwe sindara hamwe na Stanley umugabo wanjye. We afite uko abyifuza ariko nta yandi mahitamo mfite, gusa anyuzamo akabyumva kuko ni we wangiriye inama yo kwiga ububyaza nyuma yo kubona ko nkunda abana.

 

Nifuje kenshi nanjye kumva uko bimera umwana anyura mu nzira yabugenewe asohoka (inda ibyara) ariko kubera kubyara abana banini, abana banjye bose uko ari batatu nababyaye bambaze.

 

Kubera akazi kanjye usanga mba mu buzima bubiri gusa: akazi, mu rugo. Simbona akanya gahagije ko gusabana n’abandi, gutembera. Iyo nakoze amanywa niho byibuze nganira na bagenzi banjye ariko ijoro, iyo nta mubyeyi witegura kubyara uhari ndaryama ngasinzira nabwo ni gacye bibaho.

 

Umugabo wanjye we ni Agronome. Gusa umwuga we usaba kuba uzi byinshi binyuranye kugirango ubashe guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo. Uba usabwa kumenya ibyerekeye ubutaka, ikirere, imituburire y’imbuto, igihingwa kijyanye n’ahantu, …

 

Nawe mbona adakunda gusabana n’abandi dore ko benshi mu nshuti ze bigiriye hanze y’igihugu. Iyo avuye ku kazi aritahira akaba ari kumwe n’abana dore ko jyewe mba nagiye mu kazi akenshi.

Ibi bituma abakobwa banjye bamukunda cyane, gusa birumvikana n’ubusanzwe abakobwa bakunda ba se kurenza ba nyina, noneho ni na we babona kenshi kundusha. Usanga byinshi agura ari bo agurira, aratetesha gusa nanone iyo bibaye ngombwa gucyaha, arabikora kuko agira igitsure. Nibyo kuba umupapa mwiza si ukumenya ibyo abana bakeneye gusa ahubwo binasaba kubaha umwanya wawe, kubaganiriza no kubereka urukundo n’urugero rwiza.

 

Mvuze mu ncamake, mfite amahoro mu buzima bwanjye kandi mu rugo bimeze neza. Ibi ntibyikoze kuko nahisemo Stanley ntahubutse. Twamenyanye nagiye gukora ikizami cyo kwinjira muri kaminuza nawe yaje kureba murumuna we wari waje kugikora. Kuva uwo munsi twamaze imyaka itandatu dukundana, tubona gushyingiranwa. Kuva uwo munsi tubayeho ubuzima butuje, nubwo nta zibana zidakomanya amahembe ariko si ibintu ihoraho, ibyo kunyuzamo mukavugana nabi kubera iki cyangwa kiriya ni ibintu bisanzwe ahantu hose.

 

Igitondo kimwe ubwo abakobwa banjye babiri bakuru bari bagiye ku ishuri narirambitse ngo mfate agatotsi kuko buri gihe iyo naraye izamu ndyama ku manywa. Ariko sinabashije gutora agatotsi kuko mugenzi wanjye Anne Marie yahise ampamagara:

- Allo

-Uraho Raissa

-Anne, nari ngiye kuryama mbwira vuba ibitotsi bitagenda

-Raissa, nkeneye ko untabara

-Gute se? Bigenze bite?

-Nijye nari kurara izamu ariko ngize gahunda intunguye insaba gukora urugendo. Kandi umuyobozi yanze kunyumva kuko mu cyumweru gishize nari nasabye uruhushya

-None ngufashe iki?

-Mbabarira unsimbure nanjye nzakwishyura

-Anne, mbabarira ndananiwe pee. Iri joro uzi ko nabyaje ababyeyi bane bose

-Ndakwingize Raissa. Ni wowe mahirwe yanjye ya nyuma

 

Nabuze icyo nkora. Numvaga naniwe bishoboka ku buryo iryo joro byari bingoye kurirara nanone

-Allo, Allo. Raissa ko utavuga

-Anne, mbabarira kuko…

Sinabaye nakarangiza interuro nibwo umugabo we Victor yahise avuga:

-Umva Raissa, Anne aragukeneye pee. Ndakwingize mufashe. Azagusobanurira nyuma neza

 

Nahise numva ko ubwo hajemo umugabo we ari impamvu ikomeye. Victor ndamuzi kuko niwe uzana Anne ku kazi buri gihe mu modoka. Nta byinshi mvugana na we uretse kumusuhuza bisanzwe gusa.

-Ndabyemeye Victor. Ariko ni uko ari wowe ubinsabye

-Urakoze Raissa, ni ibintu by’ingenzi kuri twe

-Nta kibazo, Victor.

 

Nahise numva ibitotsi bigiye kandi ni ngombwa ko ndyama kuko ngomba nijoro gusubira ku ivuriro. Iyo turyamye umubiri wacu urisana ukaruhuka. Kuryama amasaha byibuze 8 ku munsi ni ingenzi mu buzima kuko biruhura umubiri ndetse n’ubwonko. Nararyamye ariko ibitotsi byanga kuza. Nacuranze umuziki utuje kuko ari mwiza mu gutera ibitotsi kuruta gufata ibinini bisinziriza. Nuko ndasinzira

 

Nakangutse numva naruhutse bihagije. Abana baratashye bavuye ku ishuri batangira kumbwira ibyo bize, nuko Stanley nawe arataha bahita nawe bamusubiriramo. Nyuma yo kuganira n’abakobwa banjye nahise njya kwitegura kujya kurara izamu, mpa amabwiriza umukozi nuko njya koga maze ndi kwambara nibwo Stanley yinjiye mu cyumba.

 

-Ugiye he?

-Ku ivuriro

-Iri joro si bwo waraye izamu se? Wagombaga kuruhuka uyu munsi

-Mugenzi wanjye Anne yansabye kumusimbura, yagize gahunda imutunguye

-Nuko uhita wemera utanambajije?

-Nari namuhakaniye ariko umugabo we aranyinginga mbura uko mpakana

-Sawa

 

Stanley nahise mbibona ko arakaye, kandi koko nagombaga kuba naramubwiye. Kuko ari jye uri mu ikosa nashatse icyo nakora ngo nsige atakirakaye nuko ndamubwira:

-Umva cheri, wirakara kuko nta yandi mahitamo nari mfite. Ni mugenzi wanjye kandi nanjye wenda hari igihe nzamukenera

 

Yaranyihoreye. Yari yiryamiye areba ku gikuta. Kugirango mposhe amakimbirane natangiye kumwagaza mu mugongo buhoro buhoro, nuko nyuma y’akanya gato nshiduka turi gukora imibonano. Mbega twebwe!!!

 

Nkiri muri ubwo bunyunyuzi nahise numva umuntu akomanze ku cyumba, amahirwe twari twafunzeho. Abana iyo batarasinzira tubikora tumeze nk’abiba. Kandi ni byo byiza kuko kubikora bari maso, uretse kuba tuba tudatuje nabo bashobora kubyumva bikaba byabangiza mu bwonko. Nahise mbyuka ndongera ndoga.

 

-Cheri ni ah’ejo

 

Stanley yahise ansekera, mbona ko asigaye atuje yishimye dore ko icyatumaga ashaka ko ntajya ku izamu nari nsize ngitunganyije. Byatumye adrenaline, umusemburo wa stress yari yazamutse muri we yongera iramanuka.

Nanjye nahise nsohoka mfata tagisi njya ku kazi.

Mu rugendo nagiye nishimye nanjye. Abagore natwe burya turanyurwa iyo tumaze gukora imibonano. Ni byiza mu busabane n’umugabo kandi birinda bikanavura stress. Ariko niba utarashyingirwa nakugira inama yo kurindira igihe cyawe kikagera.

 

Nageze ku bitaro ntinzeho gato, nuko Juliette wari wakoze amanywa nagombaga ngusimbura ahita ambwira:

 

 
Agace gakurikira ntikazagucike

 

 

PS:


Iyi ni inkuru nshya dutangiye nyuma y’uko turangije iyavugaga ngo “Igihe cyanjye kizagera” mwakunze mukadusaba kubagezaho indi.

Iyi nkuru nk’uko umutwe wayo uvuga irimo ibanga rikomeye ryahishwe n’umwe mu bayirimo, ariko rizamenyekana, izarangira amatsiko yashize.

Kandi nk'uko mu nkuru yarangiye mwabibonye, buri gace kaba karimo amasomo atandukanye mu buzima, ujye usoma unafata isomo bigusigiye

Ndabakunda.

 

BIRAMAHIRE Francois.

 

 

 

 

Comments

  1. Inkuru again, thx kbsa

    ReplyDelete
  2. Urakoze cyane, nizere ko nayo izaturyohera nka Igihe cyanjye kizagera

    ReplyDelete
  3. Wooow thx again we love you
    Turahari natwe KBS

    ReplyDelete
  4. Murakoze cyane rwose kuko mu nkuru usibye kuba iryoshye harimo amasomo meza dukwiye kugerageza gukurikiza

    ReplyDelete
  5. Urakoze kuri iyi nkuru nshya uduhaye ,nizeye ko nayo izaba nziza nk'iyambere kdi courage courage

    ReplyDelete
  6. Inkuru ishobora kuba iryoshye

    ReplyDelete
  7. Ngo niba ntarashaka njye ndamutsa Perezida Trump?

    ReplyDelete

Post a Comment