Iyo muganga akwandikiye umuti agaragaza izina ryawo, uko uzajya uwufata, n'iminsi ugomba kuwufatamo.
Ibi akenshi uba uri bubisobanurirwe aho ugiye gufatira imiti, nyamara naho rimwe na rimwe kubera kwakira abantu benshi hari igihe ubusobanuro baguha wumva budahagije cyangwa se ukaba wahawe imiti myinshi nuko ntiwibuke neza buri muti uko uzajya uwufata
Muri iyi nkuru rero tugiye kugufasha gusobanukirwa zimwe mu mpine zikoreshwa ku mpapuro mpeshamiti
p.r.n. : bivuze ko uyu muti uwufata mu gihe ari ngombwa gusa. Akenshi bikoreshwa ku miti ivura ububabare, izimya umuriro cyangwa imwe mu miti ivura ubwivumbure
q.d. : uyu muti uba ugomba kuwufata buri munsi. Ni ukuvuga ngo ni umuti unyobwa rimwe ku munsi, niba utabwiwe isaha uzajya uwufatiraho wowe wihitiramo isaha uzajya uwufata. Urugero ni ibinini byo kuboneza urubyaro n'imwe mu miti ivura ubwivumbure
b.i.d. :uyu muti uwunywa kabiri ku munsi ni ukuvuga nyuma y'amasaha 12 kuko umunsi ugira amasaha 24. Si ngombwa kuwufata mu gitondo no ku mugoroba kuko niba uwufashe nka 09h00 bivuze ko uri bwongere 21h00. Imwe mu miti y'igifu niko inyobwa na za antibiyotike zimwe na zimwe
t.i.d. :Aha niho benshi tujya twibeshya tukumva ko ari ugufata umuti mu gitondo, saa sita na nimugoroba nyamara si byo. Uyu muti unyobwa gatatu ku munsi. Kuko umunsi ugira amasaha 24, ubwo ni ukunywa umuti nyuma ya buri masaha 8 (24/3=8). Niba uwa mbere uwunyoye wenda 07h00 ubwo urongera 15h00 uze kongera 23h00.
q.i.d. :Iyi ni imiti ifatwa inshuro enye ku munsi. Ni ukuvuga buri masaha 6 ufata umuti. No mu gicuku uba uri buyifate.
a.c. :Iyi ni imiti ufata mbere yo kurya, gusa ntibivuze ngo nuyifata uhite urya ahubwo ushyiramo intera byibuze y'amasaha 2.
p.c. : Uyu muti uwufata nyuma yo kurya. Aha rero ho bisaba kuwufata ukimara kurya kuko bisaba ko umuti usanga mu gifu harimo ikintu. Akenshi ni ku miti ishobora kwangiza igifu kirimo ubusa nk'imwe mu miti ivura uburibwe.
Aya siyo magambo yonyine akoreshwa ariko niyo twaguhitiyemo uyu munsi.

Ubigejejweho na François Biramahire, RPh
urakoze cyane
ReplyDelete