Ukwezi k'umugore (Igice cya 2)

Mu gice giheruka twari twabonye muri rusange ibyerekeye ukwezi kw'umugore aho twari twabonye ko kugizwe n'ibice bigera kuri bine. (Wakongera ukabisoma ukanze hano)

Muri iki gice tugiye kuvuga ku gice cya mbere ari cyo gice cyo kujya mu mihango.

Iyo igihe cy'imihango kigiye kugera bigaragazwa n ibimenyetso binyuranye birimo kuzana agaheri cyangwa uduheri, kuribwa umutwe, gucika intege, umunabi, bamwe babyimba amabere, ikizibakanwa, kuremererwa mu nda n ibindi.

Mu gihe cy imihango haba hasohoka amaraso avanze na rya gi ritabashije guhura n intangangabo.

Aya maraso aturuka he?



Iyo uri mu burumbuke, ku mura hiyongeraho ibindi bice birimo n imitsi y amaraso byitegura ahazajya ingobyi y umwana mu gihe habayeho gutwita.
Iyo rero gutwita bitabayeho ibyo byose ntibiba bigikenewe ahubwo birasohoka ari byo byitwa imihango.

Ese uri mu mihango watwita ?



Nubwo kuri benshi gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango ari ikizira, nyamara ntibibujijwe iyo mwese mubyiteguye kandi nta bundi burwayi burimo.
Iyo rero mukoze imibonano umugore akaba agira ukwezi kugufi, kandi imihango akayimaramo iminsi myinshi ashobora gusama.

Reka ibi tuzabirambure neza mu gice cya gatatu aho tuzaba tuvuga ku byerekeye uburumbuke tunavuga uko bibarwa.


Ntuzacikwe

Comments