Tumwe mu tuntu dutangaje ku buzima

Ubuzima bwacu bwa buri munsi bubamo ibintu binyuranye kandi ibyinshi tuba twarabimenyereye ndetse tunabizi.

Gusa nanone burya habaho ibyo tuba tutazi, ndetse bimwe muri byo wabyumva ukaba wacyeka ko ari amakabyankuru ariko kandi bikaba ari ukuri kuko biba byarakozweho ubushakashatsi n'abahanga banyuranye.

Hano twagerageje kugira tumwe mu tuntu dutangaje dukusanya, gusa si two gusa kuko ibiba mu buzima bwacu bitangaje ni byinshi.

 

  1. Uramutse ukusanyije ubutare (fer/iron) buri mu mubiri w'umuntu bwavamo umusumari wa santimetero 8 z'uburebure

  2. Umuntu amacandwe akora kugeza ashaje uyakusanyije yakuzura piscine zigera kuri ebyiri.

  3. Burya nubwo wenda utarabibona ariko umwana umwe mu bana ibihumi bibiri avukana iryinyo

  4. Umuntu umwe mu bantu 20 aba afite urubavu rurenga ku zisanzwe kandi akenshi aba ari umugabo

  5. Ufashe imitsi yawe iyobora amaraso ukayikoramo umushumi umwe waba ureshya na kilometero hafi 96000

  6. Ufashe umuntu umwe ukamwima ibiryo undi ukamubuza gusinzira, uwapfa mbere burya ni udasinzira

  7. Umukaya ukomeye mu mikaya yose y'umuntu ni ururimi naho burya igufa rikomeye kurenza ayandi ni igufa ry'urwasaya

  8. Uramutse ufashe acide yo mu gifu ukayisuka ku rwembe rwashonga neza

  9. Nta muntu uhuza impumuro y'icyuya n'undi. Uretse gusa impanga zisa (vrais jumeaux) nizo zihuza icyuya

  10. Wenda wajyaga ubyita amakabyo ariko burya ni byo iyo umutwe w'umuntu ucitse (atemwe cyangwa mu mpanuka) umara amasegonda 20 ukiri gukora aho wanavuga

Comments

  1. Wenda wajyaga ubyita amakabyo ariko burya ni byo iyo umutwe w’umuntu ucitse (atemwe cyangwa mu mpanuka) umara amasegonda 20 ukiri gukora aho wanavuga

    ako karanyemeje

    ReplyDelete

Post a Comment